Pageviews all the time

Rwanda. Kagame akomeje gutegura intambara ubwo abandi bamusaba kumvikana n'abatavuga rumwe nawe/NKUSI Yozefu


Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama tariki ya 25/2/2014


Abanyarwanda babivuze ukuri ngo ibijya gucika bica amarenga. Kagame ubu ntakirya ntakiryama kuva aho atsindiwe intambara yo muri RDCongo yitiriwe byo kujijisha M23. Ubu Kagame niwe muperezida wa mbere ku isi uhora mu ngendo zihenze zo hanze zitwara akayabo isanduku ya Leta. Nguwo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ahari abana be hafi ya bose, yavayo hadashize n'umunsi ukamwumva mu Busuwisi, muri Singapour cyangwa mu cyirwa cya Seyschelles.

Utazi amacenga n'amacabiranya ya FPR na Kagame uyibereye umuyobozi yakwibeshya ati Kagame muri Amerika aba agiye kureba Butike z'umugore we ziri i Boston uko zikora, cyangwa kureba niba amata y'Inyange industries agurwa neza ndetse akaba ayoboka n'abana be. Oya da, si uko ibintu bimeze, Kagame ariho arapfunda imitwe hose ku bantu baziranye nawe ngo igikombe cyo kugirana imishyikirano n'abamurwanya kimurenge, kandi akabasaba n'intwaro zo kuzakongeza umuriro mu karere bibaye ngombwa nkuko babimukoreye muri 1990.

Uko ariho apfunda imitwe mu bihugu by'amahanga ariko, azi ko no mu gihugu cye imbere ishyamba atari ryeru. Azi ko abaturage miliyoni 11 bose batamushaka. Ibinyoma FPR yagiye ibanyomeka byose abahutu, abatwa n'abatutsi bamaze kwivumburira ukuri kwabo. Za Gacaca, za gahunda zicuramye nka Ndi umunyarwanda byose ntacyo bikimumariye. Niyo mpamvu ubu abanyarwanda bose abafata nk'abanzi, ikarita y'irondakoko amaze imyaka 20 arisha arabona ko nta kigenda.

Niyo mpamvu rero yatumije ejo kuri 24/2/2014 inama iadasanzwe ya guverinema maze afata imyanzuro ikarishye:

1. Kwigizayo umusirikare mukuru tumaze iminsi tubabwira ko yashatse guhirika Kagame, yabitahura akamushyira ku gatebe, uwo nta wundi atari Jenerali KAYONGA C. Ubu rero mu gihe we na Nziza bariho bamutegurira ikiregeya, yabaye yoherejwe mu Bushinwa. Itangazo rimubika ubwo naryo ababishinzwe i Kambere bariho bararitegura. 

2. Rugira A. nawe bivugwa ko yakoze akazi katoroshye ka M23 i Kinshasa aho yari ahagarariye FPR na Kagame, ubu yashyizwe i Burundi aho rukomeye ubu. Twabagejejeho kenshi gahunda zo gutera Tanzania uko ziriho zitegurwa i Kigali hifashishijwe abarundi batari ba bandi b'umutima, birirwa  bahabwa ibyo hasi i Kigali n'ikiyeri, bakaba bakoreshwa kongera kumena amaraso y'abarundi. Uyu mugabo rero mu kazi ko kubangurira umenya ngo ari uwambere. Aha akaba ariho azirikira ibisahiranda by'amoko yose, byita ku bifu byabyo n'imbere habyo. Twagira inama Abashingantahe, kandi muri benshi kudakura ijisho ryanyu kuri uyu mugabo  ku neza y'Abarundi. Tubaye tubakengurukiye.

3.Baca umugani mu kinyarwanda ngo icy'umupfumu ni icyo apfumukanye. Nyuma y'aho Kagame ahereye abidishyi be uburenganzira bwo gufata ubucuruzi bwose mu gihugu, akabaha n'imishahara y'umurengera aho umwarimu w'abanza ahembwa  ibihumbi mirongo ine ( 40,000FRW) yajya mu gatsiko k'inkomamashyi zo ku Kacyiru agahembwa arenga miliyoni( 1000,000) udashyizemo amamodoka, amazu, kwakira abashyitsi: Ubu nkuko bisanzwe muri iyi nama hongeye kurebwa ibyerekeranye n'imishahara y'abakozi bakuru ba Leta!!

4. Icyerekana ko igihugu cyose ubu cyabaye gereza kurusha uko byari bimeze, Kagame mu cyayenge yasimbuje ubutegetsi yerekanaga ko ari ubwa gisivile kandi ataribyo, igisirikare. Ubu noneho byahumiye ku mirari kuko Hashyizweho urwego rwitwa ko rwunganira ubuyobozi bw'akarere mubyo umutekano. Ubundi Abasirikare nibo bafata ijambo rya mbere n'irya nyuma kuva mu Rugwiro kugeza mu Mudugudu. Icyo uru rwego ruje gukora rero ntawakimenya. Abya Ngofero bigiye kurushaho kudogera, ni abo gusabirwa gusa nta kindi.

Ibyo aribyo byose, biragaragara ko Kagame ariho yohereza ubutumwa kuri babandi bavuga imishyikirano nawe ko bariho barota ku manywa kandi bakabikora bahagaze! Ibyo yanze yirenza ba Nyakwigendera : M. Ndadaye, Kinani, na Ntaryamira ntazabikora ubu yicaye hejuru ya zahabu na Diyama avungurira kuri ba Rugigana bakabwira isi baranguruye ko kabiri guteranaya na gatatu biyara icumi. Abahabwa ubwo butumwa rero, byaba byiza natwe twiteguye hakiri kare kumwereka ko twabushyikiriye gatanu kuri gatanu!

soma ibyemezo by'iyo nama idasa
nazwe hano
http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/itangazo-ry-ibyemezo-by-inama-y-48355

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi ( SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355