"Aba bazungu twafatanyije nibakomeza kuntera hejuru, amabanga yose
nzayasuka hanze maze ikibyimbye kimeneke " dixit Kagame.
Intangiriro
Taliki ya 4 Ukuboza 2012, urubuga «
http://oladaf.over-blog.com/m/article-113103850.html » rwasohoye inyandiko
isobanura uko uwahoze ari perezida w`Amerika Bill Clinton yategetse Kagame
kurasa indege yari itwaye ba perezida Habyalimana, Ntaryamira n`abari
babaherekeje. Iyicwa ry`abo banyacyubahiro taliki ya 6 Mata 1994, ryabaye
imbarutso y`amatsembatsemba ryabaye mu Rwanda no muri R.C.Congo.
Uruhari rwa Clinton muri iryo hanurwa
ry`indege, nirwo rwatumye urukiko rwa Arusha rubogamira ku kuburanya Abahutu
gusa, no kubahiga bukware aho bari hose ku isi. Rwatumye kandi isandugu
y`umukara yo mu ndege ya Habyalimana (boite noire) iburirwa irengero, ruba
n`intandaro y`iyicwa rya benshi mu bantu bagize uruhare mu ihanurwa ry`iriya
ndege. Ni bwo u Rwanda rwahawe ubutoni hirya no hino, kugira ngo ukuri
kutamenyekana; biha na Kagame igikangisho kuri Clinton na Tony Blair, dore ko
bose basangiye umugambi wo guhekura u Rwanda n`akarere kose. Ku rundi ruhande
ariko, uruhare rw`uwo mutegetsi w`umunyamerika rwabaye impamvu yo kurangariza
Abanyarwanda mu cyitwa amajyambere ya FPR, kuko u Rwanda rwahawe imfashanyo
nyinshi ; gufunga amaso ku byaha byose bya FPR, no gutuma Abanyarwanda benshi
bo mu bwoko bw`Abatutsi binjizwa mu nzego zinyuranye z`imiryango mpuzamahanga,
na LONI irimo.
Iyo nkuru n`ubwo ari ntacyo yongera ku byo
Abanyarwanda twari dusanzwe tuzi, ifite akamaro ko kugaragaraza uburyo ikibazo
cyacu gikomeye, kuko ahari Amerika idashobora kwemera ko uwari perezida wayo
ajyanwa mu nkinko, cyangwa ngo Kagame agire icyo atangaza. Turacyapfa rero,
ariko Imana iriho !
Byahishuwe n`umucamanza wo muri Ositraliya
witwa Michael Hourigan.
Mu bushakashatsi yakoze muri ambasade
y`Amerika mu mwaka w`i 1997, Michael Hourigan yaguye ku nyandiko igaragaza
itegeko Clinton yahaye Kagame ryo kurasa indege ya perezida Habyalimana. Ngo
bwari bwo buryo bwonyine bwo guca Abafaransa mu Rwanda, maze Abanyamerika
bakinjira muri Congo kwisahurira imitungo bari barararikiye guhera ku butegetsi
bwa Kayibanda, na Habyalimana ariko bo bakabatambamira. Iyo gahunda
ntirarangira, ngo kuko amaherezo Congo yose izegukira Amerika n`icyongereza.
Uwapfuye yarihuse !
Ubwo hari taliki ya 26 Gashyantare 1997.
Umucamanza Michael Hourigan yihutiye guterefona umunyacanadakazi Louise Arbour
wari amukuriye i Lahe mu Buhorandi, kugira ngo amumenyeshe iyo nkuru. Ako kanya
Louise Arbour nawe aba aterefonye Kofi Annan wari umunyamabanga mukuru wa Loni,
naho Louise Arbour ntakamenye ko, Annan yari azi iyo nkuru, abikesha ibiro bya
ministeri Ndagijimana JMV i Kigali (ubwo nawe azabisobanura!). Annan wari
warashyirishijwe kuri uwo mwanya na Madeleine Albright, umunyamabanga w`ububanyi
n`amahanga wa Amerika w`icyo gihe, yahise amumenyesha ko amabanga yose
yasohotse. Ubwo nawe ahita abibwira boss we Bill Clinton. Ubwo igikuba kiracika
: Michael Hourigan aba yirukanywe Arusha, kandi hategekwa ko ikibazo cy`indege
ya Habyalimana kitazongera kuvugwaho. Ubwo ariko na Bill Clinton yihutira kuza
mu Rwanda guhura na mucuti we mu iterabwoba Kagame. Yagarukiye ku kibuga
cy`indege i Kanombe ! Ariko asiga ategetse Kagame kwica umuntu wese waba afite
icyo azi kuri iyo dosiye. Aba arapfuye Seth Sendashonga, Lizinde Théoneste
ntibamurebera izuba, Dr. Alison Des Forges aba nawe amizwe bunguri. Uwahoze ari
prokireri w`urukiko rwa Arusha Carla Del Ponte yavuze ku ruhare rwa Bill
Clinton mu iyicwa rya Habyalimana, ahambirizwa amaguru adakora hasi. Abandi bakurikiyeho
bahisemo kumangamanga ngo badakoma rutenderi.
Muri make, gukora kuri iyi dosiye, bisa
nko gukora imbogo mu maso, ku buryo na perezida wa Amerika ujyaho wese, ahitamo
gufunga amaso. Amaherezo azaba ayahe ?
Ingaruka z`iki kibazo ku Karere kose no ku
Rwanda ku buryo bwihariye.
Gashakabuhake aragushora ntagukure. Nguwo, aramubwiye ngo nasigare yirwariza, ntaho baziranye!
Ubwoba bwo kumva ko Clinton yafatanije na
Kagame mu gikorwa cy`iterabwoba, byahaye Kagame imbaraga zidasanzwe : mu karere
kose, icyo ashatse aragikora, amahanga yatangira gusakuza iturufu ye
akayishyira ahagaragara, ubwo abandi bose bakaba babaye “Ibigarasha”: Yacucumye
impunzi z`Abahutu zari muri Congo, aho gutabarwa, amahanga (Amerika,
Ubwongereza na Canada) byohereza ingabo zo kurinda “Abatutsi barokotse jenoside
iriho ikorwa n`Abahutu” ! Yateje intambara muri Congo yica miliyoni zimaze
kugera mu munani z`abantu, amahanga afunga amaso. Yishe perezida Kabila,
asahura Congo umusubizo, amahanga ati cweee ! Afunga Nkundabatware, arasa
jenerali Nyamwasa, isi irinumira. Yiba amajwi ya Rukokoma wari watsinze amatora
muri 2003, afunga Ingabire Victoire, ba Mushayidi n`abandi ntarondoye isi yose
irebera, ariko nta n`umwe ugira icyo amuvugaho. Sinjya kuvuga uburyo ahonyora
Abanyarwanda, bo yamaze kubagira ibivuzo. Abarundi bahisemo kwibagirwa ba
perezida Ndadaye na Ntaryamira bombi bishwe na Kagame, ubundi abaha uwo
yihitiyemo nk`uko yabigenje muri Congo amaze kwica Lawurenti Dezire Kabila .
Ibyo ari byo byose Kagame afite ubudahangarwa mpuzamahanga, niyo mpamvu
yivugira ko ari urutare rutameneka, abandi bose bakaba “Ibirohwa”.
Ibibazo
nk`umwanzuro
Birazwi ko
Amerika idashobora gutanga Bill Clinton ngo aburanishwe. Habe na Bush
ntiyatanzwe muri Irak nkanswe mu manza z`Abirabura. Ese Kagame azatura
nk`umusozi ? Amerika se ishobora kumufunga n`aho yakangisha guturitsa ibibyimba
? Ese Abanyarwanda n`Abanyecongo bazagumya gutegerereza igisubizo cy`ibibazo
byabo ku mahanga kugeza ryari ?
Ariko se,
ko umutegetsi wo muri Afurika adashobora kuremya ingoma ye adakeje bene
Rugigana, hazakorwa iki kugira ngo uzasimbura Kagame azamenyekanishe ukuri ku
buryo bitamubuza gushyigikirwa no gufashwa n`amahanga ?
Uko byamera kose iminsi y'igisambo irabaze
kandi ngo nta mvura idahita. Gusa na none ngo " Ak'imuhana kaza imvura
ihise"! Umunsi Abanyarwanda ubwabo biyemeje bidasubirwaho gukemura burundu
ikibazo cy'umuterabwoba Kagame ukomeje kubagaraguza agati , Bill Cliton ntacyo
azabikoraho. Amahanga azongera arebere nk'uko bisanzwe . Umuti uri mu biganza
byacu, nitwinanirwa ntitukagire undi dupfana.
Byiringiro Aminadabu
iwacu1.com
iwacu1.com
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355