Pasiteri Rutayisire A. mu mushyikirano n'abanyamakuru/Foto: igihe.com |
Uwavuga iby’abakoloni bakoreye Afurika kuva mu
nama yabereye I Berlin muri 1884 akareka
uruhare idini katolika ryagize mu gushushanya politiki ngenderwaho ya
Afurika yaba yibeshye mu kuvuga amateka nyakuri y’Afurika. Mbere y’uko abazungu
baza gukoloniza muri Afurika hari ubumenyi bushya bwerekeranye no gucukumbura
imibereho y’ikiremwamuntu (Anthropology)
yari imaze igihe ivutse mu Bulaya na Amerika. Kugirango abazungu rero babashe
gukoloniza neza bitabagoye cyane, bitabaje abantu bari basokeye ubu bumenyi mu
mashuri makuru na Kaminuza zabo maze babohereza gukora inyigo zimbitse ku
mibereho y’abo bashaka gukoloniza: babaho bate, bahuriye kuki, batandukanywa
n’iki, ni bande benshi, banyamuke ni bande? Abenshi muri izi nzobere za
anthropology, bari abitwa ko bihaye
Imana: abapadri n’Abasenyeri. Si mu
Rwanda no mu Burundi ariko byabaye gusa kuko n’uwagiriye Inama abanyaburaya
gucuruza Abirabure mu kinyejana cya 17
yari umupadri wabaga muri kimwe mu bihugu bya Amerika y’Epfo( Latin America).
Nguko uko bagiye bohereza iwabo ubutumwa
bubwira abazungu ko abatutsi ari abana beza imbere n’inyuma bagomba kuyobora,
abahutu bakigizwayo burundu mu buzima rusange bw’igihugu.
Dore uko abamisiyoneri b’Ababiligi basohoje
ubutumwa bwerekeranye n’ubushakashatsi ku mokoTutsi-HUTU) bari barahawe na Leta
–Mbiligi ku Ruanda- Urundi [1]
Abahutu
Uko bameze inyuma
|
Imyifatire
|
Bagufi
|
Baroroshye
|
Basa
nabi ( ugly)
|
Ba
bwenge buke.
|
Urutwe
runini
|
Bagira
amasoni
|
Izuru
ribwataraye
|
Abanebwe
|
Iminwa
minini
|
Abanyamwanda
|
Izuru
rifite akarambararo ka mm43.16
|
Abatutsi
Uko bameze inyuma
|
Imyifatire
|
Barebare
|
Bariyumva
|
Basa
neza
|
Bazi
ubwenge
|
Amenyo
abengerana
|
Ni
abakozi
|
Utunwa
twiza
|
Bagira
isuku cyane
|
Izuru
risongoye
|
Barubaha
cyane
|
Izuru
rifite akarambararo ka mm 38.7
|
Umuntu rero uri mu buyobozi i Bulaya abonye
inyandiko irimo imbonerahamwe nk’iyi yo hejuru ntiwamurenganya avuze ati yewe,
nimukorane n’abatutsi abo bandi ndumva badafashije! Nyamara icyari
kigamijwe n’aba bashakashatsi kwari ugukorana na ba nyamuke batazigera bagira
igitekerezo cyo kubivumburaho bakabasubiza iwabo, si impuhwe cyangwa ubwiza
budasanzwe basanganye Abatutsi abahutu batagiraga.
Myr Leon Classe. |
Abakoloni bamaze kugera mu Rwanda no mu
Burundi, ibi byegeranyo byari byakozwe ahenshi n’abapadri byagiye byifashihwa
mu guheza abahutu mu byiza by’Igihugu. Dore ibyo Musenyeri Leon Classe
yandikiye Leta y’Ububiligi mu cyegeranyo cye cy’umwaka wa 1923, asobanura
impamvu abatutsi aribo bagomba kujya mu buyobozi no mu mashuri[2]:
"
Muby’ukuri, imyanya mike yose iri mu buyobozi igomba guharirwa Abasore
b’abatutsi. Ikosa Guverinema ishobora gukora ni ugukuraho ubwikanyize
bw’abatutsi(caste). Iyo Revolisiyo ishobora kujyana igihugu mu kavuyo ikabyara
n’urwango rwa gikomunisti rwakorerwa abanyaburaya. Ntabwo dushobora kuzabona
abantu b’abakozi kandi bazi ubwenge nk’abatutsi. Nibo ubona bajijukiye
iterambere kandi abaturage barabakunda. Guverinema igomba gukorana nabo gusa "
Iyi baruwa y'uyu musenyeri irerekana kandi ko abazungu baza mu Rwanda basanze abatutsi baratsikamiye abahutu"ikosa Guverinema ishobora gukora ni ugukuraho ubwikanyize (caste ) bw'abatutsi". Ibi bikaba bitandukanye n'ivanjiri yigishwa na FPR ya Kagame, ivuga ko abazungu aribo bateranyije abahutu n'abatutsi. Njye nkabona ko abazungu bubakiye ku mabi bari basanze mu Rwanda no mu Burundi. Niyo mpamvu iyi nyandiko mvuga ko umukoloni yadusigiye ifumba y'umunyotwe.Simvuga ko ariwe wakoze iriya fumba.
1. Gushyira mu
bikorwa gahunda yo guheza abahutu mu buyobozi no mu mashuri yisumbuye
Kugirango baheze burundu abana b’abahutu mu
burezi, hashyizweho gahunda za Leta Mbiligi ifatanyije n’umwami mu guheza
abahutu mu mashuri nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’U Rwanda
muri 2008, aribo Pr Musahara H. na Rutikanga B. Nk’urugero, kugirango umwana yemerwe mu ishuri ryisumbuye
rya Groupe Scolaire y’i Butare( bitaga mu Ndatwa za Astrida), ntiharebwaga gusa amanota kuko nyuma yo gukora
ikizami, bagombaga no gupima uko umwana areshya nkuko inyandiko ya Goyvaerts
aba bashakashatsi tuvuze hejuru bifashishije ibivuga[3].
Bityo, umwana wabaga yatsinze ikizami,
bamusabaga no kugira uburebure bwa
m1.40 mu kigero cy’imyaka 16.
Goyvaerts arakomeza agira ati ibi ntibyashobokaga ku bana b’abahutu n’ubwo
bitari byoroshye ku bana b’abatutsi! Dore imbonerahamwe y’abana bigaga mu rwunge
rw’amashuri, Indatwa y’Astrida ( Groupe scolaire de Butare)[4]
Imbonerahamwe1: abana bigaga muri
Groupe Scolaire d’Astrida kuva muri 1932 kugeza 1954
Ushingiye ku moko:
Hutu na Tutsi ba Ruanda-Urundi
umwaka
|
Tutsi(
Rwanda na Burundi)
|
Hutu
bo mu Rwanda
|
Hutu
b’i Burundi
|
1932
|
45
|
-
|
-
|
1933
|
21
|
-
|
-
|
1934
|
26
|
-
|
-
|
1935
|
41
|
-
|
-
|
1945
|
46
|
-
|
3
|
1946
|
44
|
1
|
8
|
1947
|
44
|
2
|
10
|
1948
|
85
|
2
|
11
|
1949
|
85
|
5
|
9
|
1953
|
68
|
3
|
16
|
1954
|
63
|
3
|
16
|
Nkuko aba bashakashatsi bakomeza babivuga ,
abahutu ntibahejwe gusa mu mashuri kuko
n’abari bafite imyanya y’ubuyobozi, hajeho itegeko ryo kubirukana mu kazi
ndetse na Kiliziya. Ibi bikaba byaratangiye muri 1925-1926 igihe ababiligi bashyizeho itegeko ryo kwirukana Abashefu b’abahutu bose. Mbere
y’ubukoloni, hariho uwoko 3 bw’abashefu mu Rwanda: uwari ushinzwe (umukenke)= ubworozi, uwari ushinzwe (ubutaka)=
ubuhinzi, yagombaga kuba ari umuhutu kuko
aribo bakoraga uwo mwuga ari benshi nkuko aba bashakashatsi babyemeza. Hakabaho
n’undi wari ushinzwe umutekano
n’intambara. Abashefu b’abahutu birukanywe muri za 1920s bahise basimbuzwa abashefu b’abatutsi. Aba
bashakashatsi barakomeza bemeza ko mu majyaruguru y’U Rwanda no mu Majya-ruguru
y’Uburengerazuba aho abahutu bari bafite ubuyobozi bwabo bwihariye, naho
hoherejweyo Abatutsi bo kubasimbura.
Imbonerahamwe
2:Imyanya y’ubuyobozi hagati y’abahutu
n’abatutsi muri 1959
Umwanya(umurimo)
|
Tutsi
|
Hutu
|
bose
|
Shefu
|
81
|
1
|
82
|
Sushefu
|
1050
|
50
|
1100
|
Inama Nkuru y’igihugu mu Rwanda
|
31
|
2
|
33
|
Inama
Nkuru y’igihugu mu Burundi
|
30
|
3
|
33
|
Inama Nkuru y’Intara
( Province)/Rwanda
Burundi
|
125
|
30
|
155
|
112
|
26
|
138
|
|
Abayobozi
bungirije
|
284
|
122
|
406
|
Umuntu arebye izi mbonerahamwe zombi, arasanga
koko abahutu bari barahejwe mu buzima bwose bw’igihugu kugeza muri 1959. Ariko
ikibazo aho kigaragara bikabije akaba ari mu Rwanda kurusha i Burundi. Ngiyo
rero ifumba yatunganyijwe n’abakoloni. Hari bamwe bashobora kuvuga bati na mbere y’aho hari ubuhake ; nibyo koko ariko
noneho umukoloni we yarabihuhuye kuko muri ubwo buhake abahutu bari baremeye
guhakwa bemera kuba abaja imyaka n’imyaniko. Icyabihuhuye ni uko n’umuzungu
yaje nk’aho yabohoye abarenganaga, ahubwo akarushaho kubigizayo afatanije
n’uwari umaze imyaka yarabakandamije, kandi agashyiraho ingengabiterezo
yerekana ko ibyo bintu bisa n’aho bivuye ku Mana.
Iyi fumba rero umuzungu ndavuga ko yashyizemo
umunyota igihe abatutsi b’i Burundi bivumburaga bavuga ko bashaka ubwigenge( kwikukira mu Kirundi). Aha
rero niho abazungu nabo bavuze bati twihimure ku batutsi, niko no kuza mu
Rwanda babwira abahutu bo mu Rwanda ko bagomba guharanira uburenganzira bwabo!
Abari mu maseminari nka Kayibanda Gregoire, Gitera Yozefu, Makuza Anastazi
n’abandi bakora ku buryo bayabirukanamo ngo bajye gushaka uko bafasha abahutu
bene wabo kwigobotora ingoyi ya gihake. Aha rero niho hatangiye Revolisiyo yo
muri 1959.Kiliziya Gatolika ikaba yarayigizemo uruhare, uzwi cyane muri icyo
gikorwa akaba ari Musenyeri Andre Peraudin wakomokaga mu Busuwisi.
Myr Andre Perraudin |
2. Ifumba ibyara umuriro
Ya fumba yaje kubyara umuriro, igihe
abakandamizwaga( Abahutu) bumvise ko nabo bashobora kwigobotora ingoyi ya gihake,
abategekaga (abatutsi) nabo babwiwe ko bavukiye gutegeka kuko aribo babishoboye bonyine
kubera impamvu twabonye hejuru abazungu batangaga, babwiwe ko bagomba kuva ku
ngoma bubi na bwiza, ntibasobanukiwe, bumva ko bagomba gukora ibishoboka byose ngo bagume ku ngoma. Ngizo
intambara z’urudaca, ubuhunzi buhoraho hagati y’abahutu n’abatutsi, ubwicanyi,
ndetse na Jenoside.
3. Ikibazo
cy’abahutu n’abatutsi kiba insobe
Ese ni
iyihe mpamvu iki kibazo gikomeje kuba agatereranzamba?
Muby’ukuri kugirango umuntu yumve impamvu
gikomeje kuba ingorabahizi,yatangira
yibaza ukuntu ibihugu bicura intwaro byabaho hatariho intambara. Twese
turemeranywa ko byahomba bitabonye aho bigurisha intwaro zabyo. Niyo mpamvu
bikoresha uko bishoboye ngo biteze intambara hirya no hino ku isi. Mu Rwanda no
mu Burundi naho niko ibintu ubu bimeze.
Abiyita ko ari intiti bize biyita abanyepolitike, usanga aribo
bamunzwe n’irondakoko bakaryifashisha ngo bagere ku butegetsi. Ni bake bavuga
bati nzatorwa kubera ko nagiriye igihugu akamaro aka n’aka cyangwa mfite
gahunda izi n’izi zo guteza igihugu imbere. Ahubwo yumva ko azatorwa kubera ko
ubwoko ubu n’ubu akomokamo bumushyigikiye, cyangwa se kubera ko itegeko –shinga
rivuga ko buri shyaka rigomba kuba rifite abahutu n’abatutsi, bityo akazabona
akanya kubera ko ishyaka iri n’iri rikeneye umuntu wo mu bwoko ubu n’ubu ngo
ryemerwe. Nguko uko iki kibazo cyahindutse amaramuko kuri bamwe mu gihe
abaturage ba giseseka bakomeje kuhababarira no kuhatikirira. Mu gifransa baca umugani ngo ibyago bya
bamwe niwo munezero w’abandi( le malheur des uns fait le bonheur des
autres). Nkuko ziriya ntambara ari ngombwa kuri bariya bacura intwaro, iryanishamoko ni ngombwa kuri izi nyangabirama nakwita ba Mpemukendamuke, kugirango bagwize amaronko hejuru y'imivu y'amaraso n'imiborogo y'abavanimwe babo bita ko baharanira!
Iyo abanyepolitike kandi bamaze kugera ku ntebe z’ubutegetsi, bakomeza
kwatsa wa muriro kugirango abo mu bwoko baturukamo bumve ko babonye umucunguzi,
ugiye kubarangiriza ibibazo byabo. Byahe byo kajya ko bakoresha ivangura batsa
umuriro hagati y’abahutu n’abatutsi, ari nako birundaho imitungo itabarika,
abana babo babohereza kwiga mu mahanga ahari uburezi bufite ireme, mu gihe baba bariho bazambya uburezi mu
gihugu hagati na za gahunda zihindagurika zitigezwe zikorerwa inyigo. Bati ku
ngoma iyi n’iyi abatutsi cyangwa abahutu barahejwe mu mashuri none twe tuje
kubaha amashuri. Kuri izi mvugo na
gahunda zidafututse, umuntu yakwibaza ibi bibazo akurikije ibyo tumaze kuvuga
hejuru :
aa) Ingoma ya Kagame ifite ukuri iyo ivuga ko
abatutsi bahejwe mu mashuri ?( Igisubizo : reba imbonerahamwe ya 1.)
bb) Ese Kagame afite ukuri iyo avuga ko
abatutsi bahejwe mu buyobozi kuva muri 1960 ?( reba imbonerahamwe ya 2)
c c) Ese intiti z’U Rwanda, imvugo yazo
n’inyandiko zabo zishobora kunga abahutu n’abatutsi mu gihe zigendera mu
kwaha kwa Leta ziriho zikamira bunguri gahunda zidafututse, zikemera ko abiyita
abayobozi akenshi bigiye politike mu mashyamba bazikoresha ibintu bicuramye ?( Reba Dossier III) yanditswe n'abarimu ba Kaminuza zo mu Rwanda yuzuyemo ubuhezanguni kugeza aho bashimira musenyeri Bigirumwami ko yanze guhabwa igisonga cy'umuhutu!
4. UMUTI w’ikibazo cy’abahutu n’abatutsi
Kuzimya umuriro kwiza abategetsi
b’U Burundi n’U Rwanda cyane cyane, bemera ko wakijwe n’Abakoloni, kandi nabo
babifitemo uruhare rugaragara, si uguhora bashinja umukoloni byitwa ko yagiye
muri 1962 igihe ibihugu byombi byabonaga ubwigenge. Icya ngombwa ni ukwibaza
ngo : nkanjye intiti yarangije
kaminuza, umusanzu ntanga ni
uwuhe ngo dukosore ibyakoshejwe imyaka amagana n’amagana maze abahutu
n’abatutsi babashe kubana mu mahoro ? Abategetsi nabo bakavuga bati ese
muri gahunda zacu ubwiyunge nyakuri
hagati y’abahutu n’abatutsi buza mbere ya byose. Ese izi za gahunda zizweho
neza tubanje kubaza abaturage icyo babitekerezaho n’uko byakorwa ?
Narangiza iyi Nyandiko ntanga ingero z’abantu 3 umuntu yakwigiraho
byinshi muri uku kwiyunga no kuzimya uyu muriro wakijwe hagati y’abahutu
n’abatutsi
a. Perezida wa Uganda Kaguta Museveni
Mperutse guhura n’umwarimu wa Kaminuza yo muri Uganda arambaza ati kuki
mudashaka umuti w’ibibazo byugarije igihugu cyanyu koko ? Tujya impaka
zirambuye hafi amasaha 2. Icyo yaje kunyumvisha ni uko twebwe abiyita ko twize
tutegera abaturage ngo tubatungire agatoki kuri gahunda iyi n’iyi y’agatsiko
gategeka, maze ngo bayirwanye mu gihe itajyanye n’inyungu zabo rusange, ahubwo
iri mu nyungu z’agatsiko gategeka..
Yampaye urugero rw’Ankole aho aturuka hakaba
ari naho Prezida Kaguta Museveni aturuka. Yarambwiye ati muuri Ankole hari
amoko 2 : Abahima, Bairu, nk’iwanyu. Igihe cy’ubukoloni, ba
nyamuke b’Abahima na mbere y’aho baradupyinagaje nk’uko Abatutsi babikoze
iwanyu. Museveni w'Umuhima, amaze kugera ku butegetsi kugirango agabanye( Divide and rule
policy) abanyauganda kugirango abone uko abayobora neza, yagaruye ubwami
Perezida Obote yari yarakuyeho. Ubwami bwa Buganda, Busoga, Bunyoro, Toro,
n’ahandi buragaruka. Ashatse kubikora muri Ankole,
Bairu twarahagurutse turahagarara tumubwira ko tudashobora kongera
kwihanganira guhakwa n’abahima. Museveni
yarabirebye yumva ko bizamukoraho maze aravuga ati ntacyo, nimubireke nzaba
umwami wanyu mwese, ati tuba dutsinze gutyo. Ati mwebwe se mwananiwe kumvisha Kagame n'agatsiko ke ukuri?
b. Nyakwigendera Senateri Eliya Mpayimana
Uyu mugabo utarigeze arya iminwa mu kwamagana akarengane hari byinshi
abahutu n’abatutsi bamwigiraho. Mpayimana Eliya yigaga mu mwaka wa mbere muri
1978 muri ENI y’i Save. Icyo gihe njye nari mu mwaka wa kabiri muri icyo kigo
ariko nari nkomotse muri Institut Biblique y’i Kibogora(IBK)
i Cyangugu. Twembi muby’ukuri twari bashya muri iryo shuri( mu rurimi
rw’abanyeshuri twari abannyuzu)
Hari amasomo amwe n’amwe yari mu gitabo cy’igifransa mu mwaka wa mbere,
ubona yari nk’ivangura ryakorerwaga abatwa. Hari rimwe mu masomo ryitwaga «
Gatwa le Potier ». Mu kinyarwanda umuntu yavuga ko ari umubumbyi
GATWA.
Kuko yariwe mutwa wenyine mu kigo, wasangaga abana biga ku kigo cyane cyane
abo mu mwaka wa kabiri bamwiha cyane aho kumuhamagara mu mazina ye nkuko
babidukoreraga twese, we baramuhamagaraga ngo ngwino nkubwire wa
Gatwa we, igirayo wa Gatwa we, n’ibindi. Mpayimana,
ntiyagutinyiraga ko umuruta cyangwa uri mu mwaka wa 2 cyangwa uwa 5, oya
yahitaga ababwirana agahinda ati mpamagara Mpayimana, Elia cyangwa wa mutwa we.
Winyita Gatwa nkuko nawe ntakwita Gatutsi
cyangwa Gahutu. Ndi umutwa ndabyemera ariko sindi Agatwa.
Ntabwo yagarukiraga aho, kuko yakundaga no kuvuga mu gifarnsa ati « mwinshyira
hasi, bientôt je serai le président de tous les Batwa du Rwanda » ;
bivuze ngo mwinshyira hasi kuko akatari kera nzaba Perezida w’abatwa bose bo mu
Rwanda. Mpayimana yaje kutarangiza amashuri ye aza gukora muri ERP
ya Kajeguhakwa Valens hariya imbere y’ahahoze Radiyo Rwanda. Nakundaga guhura nawe muri 1986, nkamubaza nti urumva ugitekereza
bya bindi byo kuzaba umuyobozi ukomeye ? Ati ndacyafite izo nzozi kandi
zizasohora !
Nagiye kwiga muri Libya muri 1987
musiga agikora hariya mvuze hejuru. Ngarutse muri 2007 nahaye umwirondoro wanjye abanyeshuri muri ULK –Gisenyi, umunyeshuri umwe
arambaza ati noneho wiganye na Senateri Mpayimana Elie, nashidukiye
imbere sinabyerekana, maze ndavuga nti
yego. Yampaye nimero ya telefoni ndamuhamagara turavugana, nti uri umugabo
w’ukuri .
Ngayo nguko, ni uku tugomba kubaho . Nta muntu wagombye kwitwaza ubwoko ubu
n’ubu ngo asuzugure cyangwa atsikamire abandi, kuko twese tureshya imbere
y’Imana bityo n’imbere y’amategeko y’abantu bikaba ariko byagombye kugenda.
Nanone kandi buri muntu yagombye kumva muri we ko agomba guharanira ukwishyira
ukizana kwe kuko ntawe uzabimuha ku mbehe.Nkuko Mpayimana yaharaniye
guhamagarwa mu izina rye nkatwe twese, ninako buri wese yagombye guharanira
kuba icyo aricyo. Ntugomba kwemera kwitwa umwicanyi kubera ko uva mu Bahutu
kandi ngo Interahamwe zatikije Abatutsi zari Abahutu. Ntugomba kwitwa umwicanyi kuko uri umututsi
kandi FPR igizwe ahanini n'intagondwa z'abatutsi yatikije abahutu. Bityo, buri wese agaharanira kujya imbere yubaha
abandi nkuko Mpayimana Yubashye abahutu n’abatutsi, agakora ibishoboka ngo
yerekane ko ahari kugeza nabo bamwubashye. Nawe ugomba kwerekana ko uhari, kandi uko imbaraga z'ugupyinagaza zaba zingana kwose ugomba kwinyagambura, ukabwira nka Kagame na FPR ko Ndi umunyarwanda ari politike y'urukozasoni kandi y'ibigwari.
c. Pasiteri Rutayisire Antoni
Mu mubonano Pasiteri Rutayisire Antoni yagiranye n’abanyamakuru n’abahanzi
kuri 26-27/7/2013, gifite gahunda igira iti « Nta cyizere Kitagira ukuri », yemeje ko ikibazo
cy’amoko gihari mu Rwanda, utakibona ko yirengagiza nkana.
Yemeje ko ubundi ngo muri kamere y’abanyarwanda ntabwo bakunda kubwirwa
ukuri kandi nabo ntibakuvuga.Yavuze ko ibintu bidashobora guhinduka mu gihe
abanyarwanda bireba badakoze uko bashoboye ngo babwizanye ukuri.
« Ikibazo cy’amoko kirahari
n’utakibona ni uko ashaka kwirengagiza. U Rwanda turimo, ntabwo tugomba
guhombeka amaso ngo tuvuge ko nta kibazo gihari. Niba dushaka guhindura ibintu,
tugomba kureka guhisha ikibazo cy’amoko kandi gihari. »
Igitangaje rero mu mvugo ya Rutayisire ni uko avuga ko abantu bagomba
kwicara bakaganira ariko agakora ikosa abategetsi ba Kigali bahoramo :
kwumva ko ukuri kwabo ari ko kuri rukumbi abandi bagomba gukurikira, kandi
akenshi bakabikora mu nyungu zabo. Muri kwa gushaka ukuri, Rutayisire aremeza
ko Jenoside itatangiye muri 1994, ahubwo ari muri 1963 kuko ariwo mwaka abahutu
biciyemo se umubyara.
Mbere na mbere mbanje
kumwihanganisha kubwo kubura umubyeyi we, kandi bikaba byarabaye akiri
muto. Icya kabiri , ndizera ko Rutayisire yasomye
ibitekerezo ku nyadiko yasotse ku rubuga www.igihe.com yo kuri
1/8/2013 inenga imyumvire nk’iyi ku muyobozi ushaka ubwiyunge hagati y’abahutu
n’abatutsi. Ukwiyunga kwiza nkuko abenshi mu
batanze ibitekerezo bagiye babivuga, ni uko tugomba kumenya twese ko turi abantu
baremwe n’Imana, ntawaremewe kwicwa, gusuzugurwa cyangwa se guhuguzwa. Amateka
rero ntatangirira igihe uyu n’uyu ashaka ko atangirira. Amateka
ariyandika, twe tukaba nk’abasomyi bayo, ntacyo duhinduraho ngo bishoboke iyo
yiyanditse. Rutayisire yasubiza iki k’uwamubajije niba abahutu batarishwe
urubozo, bagakandamizwa igihe cy’ubwami imyaka amagana?
abanyamakuru bari mu mushyikirano na Rutayisire/foto igihe.com |
Pasiteri Rutayisire arongera akavuga ko kubera ukuntu yagiye agira ibibazo
byo kwirukanwa mu mashuri n’abahutu yabanze
cyane akifuza ikintu cyabamaraho kandi nawe akabigiramo uruhare!
Arakomeza avuga ko gihamya y’uko iki kibazo gihari, hari abakobwa bagera kuri 4
bamaze kubengwa bageze mu maboko ye baje gusezerana, bazira gusa ko bavanze
cyangwa ari abahutukazi. Umuntu akaba
yakwibaza impamvu Rutayisire atashatse gahunda ihamye ibi bimaze kuba rimwe
cyangwa kabiri, agashaka abazasezerana akaganira nabo mbere y’uko babenganira
mu maboko ye ubugira kane, ku muntu ufite gahunda yo kunga abanyarwanda. Iyi nkuru kuri Rutayisire ni gihamya y'ibyo navuze ko ikibazo cy'amoko gikomezwa n'abiyita abanyepolitike.
Umwanzuro
Ndemeranya n’abagiye batanga ibitekerezo byabo kuri iyi nyandiko tuvuze
hejuru, ikibazo cy’abahutu n’abatutsi gikomezwa n’abayobozi akenshi bakaba ari
nabo bagikuramo inyungu.Si igitangaza ko iyo inyungu zibangamiwe, umuhutu
yangana n’umuhutu cyangwa akanamwica iyo bibaye ngombwa. N’abatutsi bikaba ari
uko bimeze.
Icya ngombwa rero ni uko abayobozi bareka kwikunda, bagonganisha amoko ngo
barambe ku butegetsi nka gahunda ya NDI UMUNYARWANDA cyangwa se babugereho(
Abahuzarari bashaka gutsinsura Abasangirabyose).
Nitugira abagabo n’abagore bafite mu mitima yabo ishyaka ryo guharanira
inyungu rusange mbere y’inyungu zabo bwite, ikibazo cy’abahutu n’abatutsi
kizaba kibonewe igisubizo kirambye.Kuko hazashakwa inzira iboneye kandi ibereye
bose mu kubaka ejo hazaza h’U Rwanda. Nguko uko abahutu n’abatutsi bazazimya ifumba y’umunyotwe bavuga ko
basigiwe n’abazungu, kandi nabo baragize uruhare rwo kuyikora no kuyatsa.!
Dr NKUSI Yozefu
Tel : +4794232191
Shikamaye.blogspot.no
Shikamaye.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Ibyifashishijwe mu gutegura inyandiko
I. ubushakashatsi bw'abarimu ba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda: Pr Musahara H. na bagenzi be
I. ubushakashatsi bw'abarimu ba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda: Pr Musahara H. na bagenzi be
[1]
Govaerts 2000; Prunier in Rutikanga B. Assessment of Poverty Reduction
Strategies in Sub-Sahara Africa. The Case of Rwanda. OSSREA, 2008
[3]
. Ibid. p. 4
abarimu ba kaminuza mu Rwanda bandika integanyanyigisho igoreka amateka no kwatsa ifumba y'iryanishamoko
III. Pasiteri Rutayisire mu kibazo cy'irondakoko
WWW.IGIHE:COM
Ikibazo
cy’amoko mu Rwanda kirahari, utakibona arirengagiza – Pasiteri Rutayisire
Umuvugabutumwa Pasiteri Rutayisire Antoine yemeza ko mu Rwanda hakiri
ikibazo cy’amoko, n’utakibona ari uko ashaka kwirengagiza.
Mu kiganiro “Nta cyizere kitagira
ukuri” yagejeje ku banyamakuru b’Abanyarwanda ndetse n’abahanzi
mu biganiro byari bifite intego yo kuganira ku mateka y’u Rwanda, byabaye mu
mpera z’icyumweru gishize ku itariki ya 26 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2013,
Pasiteri Rutayisire Antoine yavuze ko adashidikanya ko niba hari abantu
badakunda kuvugisha ukuri Abanyarwanda barimo.
Abanyarwanda bakunda kwirarira
Pasiteri Rutayisire Anoine agira ati “Umunyarwanda
ntabwo akunda kugaragara uko ari ; dukunda kwirarira. Biri mu muco wacu,
cyane iyo tutari aho tuvuka, no mu kinyarwanda baca umugani ubivuga, aho bagira
bati ‘Umusore utiraririye ntarongora inkumi.” Ibi byose ngo
n’ibigaragaza ko Abanyarwanda badakunda ukuri.
Rutayisire yakomeje avuga ko ikibazo cy’amoko mu Rwanda kigihari kandi
ko uburyo bwo kugicyemura ari ukubwizanya ukuri. Ati “Abanyarwanda bakwiye kumenya ibyo bahisha n’ibitari ibyo guhishwa.”
Rutayisire yavuze ko kubwizanya ukuri
ku mateka yaranze Abahutu n’Abatutsi n’u Rwanda muri rusange ari wo muti
w’ubwiyunge ku banyarwanda ndetse n’ejo hazaza h’u Rwanda.
Ati “Kwicara
hamwe abantu bakavuga ku mateka yabo, biruta ko abantu bajya mu dutsinda
bashingiye ku moko, aho bavugira ibidafitiye Abanyarwanda n’igihugu akamaro.
Turetse guhishanya, ntabwo muzi aho bajya mu matsinda ngo ni Abahutu, ibiganiro
byabo ari ‘Ni ko sha ! Wabonye ukuntu biriya bitutsi bikunda kwica
akazi ? Buriya birashaka kutwirukanisha.’ Ubwo n’Abatutsi ku rundi ruhande
ari uko bimeze.”
Rutayisire Antoine ati “Ikibazo cy’amoko kirahari n’utakibona ni uko ashaka
kwirengagiza. U Rwanda turimo ntabwo tugomba guhombeka amaso, ngo tuvuge ko nta
kibazo gihari. Niba dushaka guhindura ibintu, tugomba kureka guhisha ikibazo
cy’amoko kandi gihari.”
Babengewe mu rusengero kubera ubwoko
bwabo
Mu buhamya yatanze nk’umuvugabutumwa
kandi usezeranya abantu imbere y’Imana, yavuze ko ubukwe
bugera kuri bune bumaze gupfa abageni bageze mu maboko ye, umukobwa
azize ko avanze, cyangwa ari umuhutukazi.
Rutayisire yashimangiye ko iyo ushaka kwigenga ndetse no
kubohoka ubanza ukagira ukuri n’ubwo bitoroshye kuko abantu batinya
ukuri. Yakomeje avuga ko iyo bavuze Jenoside yakorewe Abatutsi we atavuga ko
yatangiye mu mwaka 1994 ahubwo kubwe
yatangiye mu mwaka 1963.
Asobanura ko igituma avuga ko Jenoside
yakorewe Abatutsi yatangiye mu 1962, ni
uko se umubyara yishwe mu mwaka 1963 azira
ko yari Umututsi, nyina yarabibahishe nyuma aza ku mujyana ku ishuri umwarimu
abaza nyina wa Rutayisire amazina y’umwana we, amusubiza ko ari Rutayisire
Antoine. Umwarimu amubajije niba afite se, nyina abanza kwiyumvira kuko yari
kumwe n’umuhungu we kandi adashaka ko abimenya ageze aho ati “Yarapfuye.”
Rutayisire yibajije ibibazo byinshi ;
Data yarapfuye ? Yishwe na nde ?
Yahambwe he ? Ibi byose byatumye akura ashakisha icyishe Se.
Nyuma ahagana mu mwaka 1970 ni bwo yaje
kumenya ko Se yishwe n’Abahutu bo muri Parmehutu.
Kubera abandi bahungu bari bahuje ikibazo,
Rutayisire ngo yagiriye urwango rukomeye Abahutu, ndetse yigana ishyaka
ryo kurusha Abahutu mu ishuri.
Nk’uko itegeko ryabivugaga rya
Kaminuza, umuntu wabaga yabonye amanota yo hejuru (Distinction) yararangizaga akigisha muri Kaminuza. Rutayisire
we yakoreye kubona ayo hejuru kurusha abandi bose kugira ngo atazatsikamirwa n’Abahutu
bari ku ibere, abigeraho anabona umwanya wo kwiga muri Kaminuza.
Nyuma y’igihe gitoya yirukanwe azira
ubwoko. Ibi ngo byatumye yanga Abahutu
ndetse ngo akajya yibaza ikintu cyabamaraho
na we akabigiramo uruhare.
Uko iminsi yagiye ihita, Rutayisire yabivuyemo yakira agakiza. Ubu ni
umuvugabutumwa.
Rutayisire yavuze ko
kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ubuzima babayemo ari uburyo bwo kubahwitura,
kugira ngo babimenye birinde ikintu cyose cyabagarura mu buzima bubi babayemo.
Umukoro ku banyarwanda
Mu gusoza iki kiganiro Rutayisire
yatanze umukoro ku banyamakuru n’abahanzi ngo bazawusubize, bazaba babonye aho baganisha igihugu cyabo.
Umukoro uteye utya “Mbere yo guhindura u
Rwanda wowe warahindutse ? Igihugu abantu bashaka kimeze gite ? Ese
n’ikihe gitambo witeguye gutanga ku gihugu cyawe ngo kirangwe n’ukuri
n’amahoro ?
Pasiteri Rutayisire Antoine asobanura uburyo Abanyarwanda bagira ukuri
guke
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro byabereye i Gako mu
karere ka Bugesera
1)
Pasteur RUTAYISIRE Antoine ararikocoye, ati abanyarwanda bakunda
kubeshya, ati ntabwo twahora duhisha ukuri, ati jenoside kuriwe yatangiye mu
1962 aho yaburaga se yishwe n'abahutu nyina agatinya kumubwira uko se yapfuye.
Ndibaza ko igihe RUTAYISIRE yahohoterwaga, cyangwa igihe yamenyaga ko se yishwe
n'abahutu atari gutinyuka kubivuga, none ubu
kubivuga ntacyo atinya, amenyeko hari benshi babuze ababyeyi, abavandimwe babo
bazira ubwoko bwabo kandi byabaye ku mpande zose (Abahutu, abatutsi), Ati bakunda kubeshya,
abo ni bande ni abayobozi kuko nibo bamaze igihe batwigisha ko nta moko aba mu
Rwanda. Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge nayo
iherutse kuvuga ko 30% bavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bwihariwe nabamwe, abo
nibande babwihariye ni abayozi. ndumva biri kuza. Nimukomereze aho.
2)
Kubenga umukobwa ngo kuko ari umuhutukazi ? Mu kiganiro Twagiramungu
Faustin aherutse gutanga kuri radio ikondera yavuze ko umukobwa wanditswe mu
mateka ya cyera witwa "Bwiza budashira irora n'irongora " yari
umuhutukazi...none mwe murabapfusha ubusa koko? Mukwiye gukizwa. Bravo Pastor
Rutayisire.
3)
Imana iguhe imigisha myinshi cyaneee kandi izaguhe kuramba. Imvugo yawe
ifite umukiro kkuko ntisenya, ntitera ubwoba, igamije
gusana no kubaka abahungabanyijwe n'amateka mabi. Iyaba mbere yo gutunga abandi
urutoki buri wese abanje kwisuzuma akamenya uruhare afite mu mahano yagwiriye u Rwanda. Abakunda ukuri
mwese murakarama.
4)
Harabafungiwe ibiri munsi y’ibi bazira ingengabitekerezo.Polisi
itegerejiki ngo itambikane uyu mugabo ra?
5)
Pastor avuze ukuri,amoko arahari ariko siyo yagombye kujya imbere kuko ntitwanagombye kuyapfa.Abanyarwanda bamwe
turi indyarya abandi ni indyamirizi ubwa
wa mugani,kubera ko twirirwa tubeshyana.Pastor azabaze
abakorerwa akarengane nk'ako yakorerwaga icyo gihe azira ubwoko atihaye.Dusabe
abanyarwanda guhinduka naho amateka yo umuntu wese ayajyana aho ashaka bitewe n'inyungu z'uruhande abogamiyeho.
6)
Rutayisire ni umukiranutsi rwose. Uwaduha ngo muri buri murenge w'igihugu cyacu haboneke umuntu nka
Rutayisire utarya iminwa u RWANDA rwaba rwiza pe. Njye iri jambo rye
ndishyize muri agenda yanjye riranyubatse ndagerageza guhera none kujya
nvugisha ukuri mbishishikarize abanjye bose na rubanda rundi muri rusange; RUTAYISIRE Imana iguhe umugisha
7)
Nyamara u Rwanda ruragana aheza ahubwo nibwo rwatangira gukira aho
umuntu nka Pst Antoine aterura akavuga ibi ari no muri
commission y'ubumwe n'ubwiyunge naho guceceka siko gukira ahubwo nukujundika umuriro kandi ngira ngo twese
turabibonye muri iyi minsi aho Bamporiki yabaye
nkuteye ibuye mu gisambu, mbega ibyasohotsemo we...
8)
Uvuze ukuli
kandi turagushyigikye bisesuye. Icyo kibazo
wahuye nacyo ukivuka, rero ubu nicyo abahutu bafite. Koko se tuzahora muli
ibyo kugeza lyali?
9)
Uko mbibona nuko buri muntu yemerako ari
umututsi cyagwa umuhutu. Niba utakunda abatutsi ibyo birakurebe cyangwa
uri umututsi wanga abahutu nuko birakureba biguheremo. Urwango ruba mubantu ariko kubera ishyari, ubusambo, ubugome nibindi
bibi byishyi bituma abantu bihisha inyuma ya amoko. Urugero ni
abavandimwe bangahe bangana cyane nibeshyi /
abatutsi banga abandi abatutsi abahutu banga abandi bahutu. Ibibyo
nibyaha kimbindi byose imana irabiremba. Nduva Pastor yatwigisha gusenga no
kubaho ubuzima bunezeza imana.
2013-
10)
Ni byo koko ikibazo cy'amoko kirahari. Bariya bana b'abakobwa bazizwa
kuba ari abahutukazi cg ari imvange ni urugero. Uko abantu bajya mu matsinda, uko
akazi gatangwa n'ibindi. Gusa aho ntumvikanaho na pasiteri ni ukuvuga ko
jenoside yatangiye muri 1963. Ndababwiza ukuri ko iyi mvugo nikomeza
ijambo "jenoside" rizata
agaciro, rihinduke urwenya. We avuga ko
se yishwe muri 1963 ngo kubera ko yari umututsi. None nihaboneka undi se yishwe
muri 1959 ubwo jenoside izaba yaratangiye muri 1959. Nihaboneka undi ufite se
wishwe muri 1957 nawe azavuga ko jenoside yatangiye muri 1957. Abanyiginya/Abasindi tuzavuga ko twakorewe
jenoside muri 1894 ubwo umwami Rutalindwa yicwaga maze abanyiginya
tugahigwa bukware kubera ko turi abanyiginya. Abatazi amateka y'igihugu, 1894
itwibutsa intambara yo ku Rucunshu. PLEASE,
MWITONDERE IMVUGO MUSHYIRA MU MITWE Y' URUBYIRUKO!!!
11)
Nibyiza kuvuga kubibazo bya moko nibyo koko wavuze ukuri abanyarwanda
bafit uburwayi bwa moko kuko najye ndi
umunyarwanda kandi najye ndabufite ikibazo nuko jye nvanze ariko ntawe
uzi icyo ndi cyo usanga iyo ubonanye n’umunyarwanda bwambere ashaka kumenya
ubwoko bwawe ubwo akavuga uti nirwara bafite ubuse nkawe tuvanze tuzamenya
tubarirwahe?kurijye mbona umunyarwanda wuzuye ari uvanze kuko afite hutu akagira na tutsi
.
12)
Nshimishijwe cyane nikikiganiro pasteur yatanze ntekerezako
abagikurikiranye bungutse byinshi. Ibyo avuga nukuri pe ureke babandi bavugango murwanda amoko yavuyeho ngo nuko atanditse mwirangamuntu. Reka mbabwire igihe
cyose amoko atarahanagurwa mumitima yacu no
mubwonko abanyarwanda tuzahora turyana cyangwase nitwemere aboturibo ariko buri
muntu yumveko angana namugenziwe.
Nukuvuga umuhutu yumveko ntacyo arusha umututsi ko bareshya imbere yimana
namategeko kandi ko afite uburenganzira bwokubaho numututsi nawe abyumve atyo
kandi bemere basangire byose igihugu kibaha
nange ndimo. Ngereka nongere mbivuge kuko narabyanditse ubushize. Nge
papa wange numututsi wawundi utavanze. Naho maman numuhutukazi ariko kubandiho
mbikesha ko iwabo wamama aribo bampishe hamwe nabandi tuvindimwe ikindi mfite
isura yo kwa mama byatumye ncika interahamwe z'abahutu zarizigiye kunyica
zinyibeshyaho. Kuvubwo nange sinakunze abahutu nubwobwose mama yabavukagamo
ariko ubu byose byarahindutse maze kwakira yesu ndetse nabishe papa nabo
tuvindimwe narabababariye ubu numvako umuntu wese arinkundi. Ariko nkuko pastor
yabivuze irondakoko riracyahari nange byambayeho ngiye gusura umukobwa
twakundanaga namaze kuva iwabo ise nabasazabe baramubwira ngo uriyamuhutu ntitumushaka hano kandi ntari nawe
(amazuru yange) murumvako urwanda rwacu
rukirwaye nimureke dushyire hamwe kandi tubwizanye ukuri kuko imitima yabamwe
yamunzwe nimungu y'irondakoko ariko nitubishaka twese tuzatsinda ubwo
burwayi maze tubane amahoro
13)
Iyabatwese nkabanyarwanda twabyemeraga byakatubereye inzira yogusha
umuti wikibazo.
14)
Imana yo mwijuru izadufashe kugirango iki kibazo cyamoko kizaranduke
rwose!! N’abanyamadini bigishe ukuri kwamoko kubyabaye! Urwanda rwacu ruzabe
rwiza!
15)
Uku niko kugoreka amateka wibwirako
yatangiriye kuri wowe cyanga kuri benewanyu! Ntabwo iyicwa ly'abatutsi lyatangiriye kuri se wa
Rutayisire kandi habayeho n'iyicwa ly'abahutu ku ngoma za cyami! Ushaka
gushyigikira ubwiyunge nabanze yemere
ukuri aho kuri: abantu bazize ubwoko bwabo baba abahutu baba abatutsi. Abahutu
bishe abatutsi n'abatutsi bishe abahutu. Kwishongora kwa bamwe bemezako hari ubwoko bw'abatagatifu n'ubundi
bw'abicanyi bihembera inzangano zishingiye ku moko kandi bizabyara ibibi akari
kera. Reka tuvugishe ukuri maze tubone kwiyunga.
16)
Ntiwumva se umuntu ahubwo uvugishije ukuri!! Ikibazo cy'amoko kirahari
peeee ahubwo kugica i ruhande ni amakosa akomeye bigomba gushyirwa hasi abantu
bakigishwa ahubwo kubana buri wese yubaha ubwoko bw'undi kandi ntawishyira
imbere ngo yumve ko aruta undi byaba mu byiza byaba mu bibi...kandi ikindi amateka yigishwe uko yabayeho ntabwo u
Rwanda rwabayeho kuva mu myaka 20 cg 50
ishize...ibintu byo gucengana birasenya ntabwo tuba twubakira ku mizi
ihamye !!!
17)
uwakugira Senateri cg depite waruca ukarumira rwose Komera aliko
abakorewe nk'ibyawe ni besnhi cyane kuva u Rwanda rwabaho kugeza ubu ahubwo
nicyo duhora turwanira hagati yacu !
________________________________________________________________________________
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355