Umuziranenge IRANZI |
Muri iki gitondo cyo kuwa 28/3/2014 saa 8.00GMT, urubuga Shikama rwavuganye na mama wa Iranzi tumaze iminsi tubabwira uburwayi bwe. Twashakaga kumenya niba uyu mwana yaragejejwe mu bitaro mu Buhinde dore ko ngo Leta ya Kagame yemeye kwishyura ibitaro ngo tike n'aho kuba mbere y'uko binjira mu bitaro bitayireba!Tike na Viza ubu ni tayari, ariko se kandi!
Nyina wa IRANZI, Mbabazi Liliyane yatubwiye ko ashimira MINISANTE yemeye kuvuza umwana ariko atubwira ko nyuma y'aho umugiraneza yemereye gutanga tike iva i Kigali ikagera mu Buhinde, hari andi mafranga abura kuko MINISANTE ngo yabwiye uyu mubyeyi ko ashobora kuba hanze iminsi 4 cyangwa icyumweru mbere y'uko yinjizwa mu bitaro. Hoteli agomba kubamo ikaba igomba kurihwa amadolari ijana na mirongo itanu ku munsi.Ni ukuvuga ko akeneye amadolari akabakaba igihumbi.( 1000USD).
Ariko mubyo ukuri kubwanjye ndumva atari ayo 1000USD akenewe yonyine kuko kuva uyu mwana yavuka hashize umwaka n'amezi arindwi, ababyeyi nta kindi bakoze atari ukwita ku buzima bwe n'ubwa bakuru be babiri. Bityo, umwe mu babyeyi wari ufite akazi yahise akavaho kubera iki kibazo.
Tureke ya mvugo mbi ya kinyarwanda ivuga ngo umusonga w'undi ntukubuza gusinzira. Ndasaba Imana mpfukamye ngo twishyire mu kigwi cya IRANZI maze umusonga amaranye kiriya gihe cyose, uduhe gutekereza uko twaba tumeze. Ongera utekereze uko IRANZI ameze ari umwana wawe wibyariye umeze kuriya. Nurangiza gutekereza, wa mutima wacu warindwaga n'Imana y'i Rwanda igitaha iwacu, uguhe gufata telefoni yawe uhamagare Mama wa IRANZI kuri 00250783790535 akubwire uko ibintu bimeze. Cyangwa se wohereze inkunga yawe kuri Konti ye iri muri banki y'abaturage ( Banque populaire): Konti nimero: 401202534811 ku mazina ya Mbabazi Liliane.
Yesu ati: "Uzagirira ineza aba bana bato, ninjye azaba ayigiriye. -----kuko ubwami bw'ijuru ari ubwabo." Kandi ngo gutanga biruta guhabwa!
Imana ibahe umutima wo kwitabira iyi mpuruza.
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
...............................................................................................................................................................
Izindi nkuru 2 za igihe.com zijyanye n'iyi:
Minisiteri y’ubuzima yemeye
kuvuriza mu Buhinde Iranzi Ndahiro ariko habuze itike
Uyu mwana yavukanye indwara
idasanzwe kandi ibitaro byo mu RwanMbada bikomeye byananiwe kuyivura. Minisiteri
y’ubuzima yemeye kumuvuza mu Buhinde ariko ababyeyi be babuze amafaranga yo
kwishyura itike y’indege, none barasaba ubufasha.
Iranzi Ndahiro Issac yavukanye
indwara imeze nk’ikibyimba cyafashe mu mukondo cyangwa ubushye bwako kanya,
ibitaro byo mu Rwanda birimo King Faycal na CHUK byananiwe kumuvura.
Nyuma
y’inkuru yakozwe na IGIHE ababyeyi be batabaza ngo umwana wabo avurwe,
Minisiteri y’ubuzima yemeye kumuvuza mu Buhinde, none ababyeyi be babuza uko
bishyura itike imugezayo.
Mbabazi Liliane nyina wa
Iranzi arashimira Minisiteri y’Ubuzima cyane.
Aragira ati "Ndashimira byimazeyo MINISANTE yemeye kumvuriza umwana mu Buhinde mu bitaro bya “Narayana Hospital” ariko ubu twabuze itike.” Ibi bitaro bikaba biherereye mu mujyi wa Bangalore.
Aragira ati "Ndashimira byimazeyo MINISANTE yemeye kumvuriza umwana mu Buhinde mu bitaro bya “Narayana Hospital” ariko ubu twabuze itike.” Ibi bitaro bikaba biherereye mu mujyi wa Bangalore.
Mbabazi n’umugabo we batuye mu
mudugudu wa Murindi, mu kagari ka kabeza mu murenge wa Kanombe, bavuga ko kuva
babyara uyu mwana hashize umwaka n’amezi arindwi, byatumye akazi Mbabazi
yakoraga agahagarika kuko atari kubona uwo amusigira ngo amwiteho
anamukurikirane kwa muganga.
Yagize ati "Dufite abandi
bana babiri bakurikirwa na Iranzi, kubera uburwayi bwe ubushobozi bwadushizeho,
umugabo niwe ukora wenyine, njyewe nirirwa iruhande rw’umwana, kuko nta mukozi
wamushobora."
Uyu mwana arwaye indwara
yitwa Cloacal exstrophy yavukanye.
Dr Emile Rwamasirabo,
Umuyobozi w’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, ubwo yaganiraga na IGIHE ku
itariki ya 16 Kanama 2013, yavuze ko hari igihe babasha kuvurira mu Rwanda ubu
burwayi.
Dr Rwamasirabo yagize ati
"Indwara ya Cloacal exstrophy, habaho ubwo twabasha kuyivurira mu Rwanda,
ariko hari n’ubundi bisaba ko twohereza uburwaye mu bindi bitaro."
Nyamara byarangiye indwara ya
Iranzi byemejwe ko idashobora kuvurirwa mu Rwanda.
Umuvugizi wa Minisiteri
y’ubuzima, Mugume Nathan, yatangarije IGIHE ko iminsi yose uyu mwana azamara mu
bitaro bamwoherejemo izishingirwa n’iyo minisiteri. Ariko ko ikibazo cy’itike
atari yo kireba.
Yagize ati "Nitwe
tuzishyura fagitire y’iminsi yose azamara mu bitaro, yaba ibizamugendaho bamuvura,
ibyo azarya we n’umurwaza ; byose ni Minisante izishyura."
Akomeza avuga ko uyu mubyeyi
n’umwana we nibagera ku kibuga cy’indege bazahasanga abantu bo kuri ibyo bitaro
bya bahite babimugezaho.
Akomeza agira ati
"Birashoboka ko batazahita babashyira mu bitaro uwo munsi, wenda bazabanza
bamusuzume bamusabe kugaruka ku munsi ukurikiyeho, birabasaba rero ko yazaba
afite aho ari mu gihe atarinjira ibitaro, ariko iyo fagitire si Minisanté
izayishyura."
Mugume yakomeje avuga ko uyu
mubyeyi akeneye ibindi bisobanuro bijyanye no kuvuza umwana yabagana
bakamusobanurira.
Kubera ubu bufasha uyu
muryango ukeneye mu kugeza Iranzi Ndahiro Issac ku bitaro bizamuvura, wavuze ko
uwashaka kubafasha, kubona itike ingana n’amadorali y’Amerika 1600 yabahamagara
kuri telefone ngendanwa : 078463790, 0783790535 cyangwa 0788753543.
Naho nomero za konti ni
401202534811 iri muri Banki y’abaturage y’u Rwanda ku mazina ya Mbabazi
Liliane.
Twebwe Nkabanyarwanda Nidufatanye
Turebe Uko Twatanga Inkunga Dufashe Abo Babyeyi Bavuze Uwo Mwana Uwo Niwe
Rwanda Rwejo.
mbega ministeri , ubwo se mwaba
mumufashije iki niba umwemereye kumuvuza adafite itike , mukore ibishoboka
byose umwana avurweeee , wasanga ariwe muyobozi w ejo aho mwicayeeeee , hari
ikibazo njya nibaza nkabura igisubizo , ese ibibazo bikomeye nk ibi bizajya
bikemuka ari uko bibanje kunyura mu binyamakuru ,ese ubu nibwo bimenyekanye ko
uyu mwana arwaye , kandi numva byaremejwe ko azivuriza hanze , ndumiweeee
Reta ni umubyeyi nimutabare vuba
ataragira ikibazo ahasigaye dukusanyirize kuri iriya cpte .
Yewe birababaje aho ministere
ibura tike, nibakore fandarayizinge buri karere umwana avurwe.
Bavandi nimureke turebe icyo
dukora pe,uyuniwe rwanda rwejo
Leta ya kigali nifashe uyu mwana
avurwe,na yo iyo yagize ikibazo turayitabara.ama miliards ntarimo kuborera muri
bnr se bahu...
Hummmmmmmmmmmmmm ntekereza ko
impamvu bemeye kumuvuza nuko babonaga nta kuntu yahagera 1600 dollars n
amafaranga menshi! ariko abanyarwanda bihangane bafashe uyu muryango kabisa!!
Minister wemeye kumuvuza
mubuhinde ndamushimiye kuko mbere yuko amenya ko ikikibazo kihari hari
abanyarwanda benshi baturanye nababyeyi buyu mwana,bamenye ikikibazo kitarafata
iyi ntera kandi batunze,bubaka za cadaster hafi aho,bagura amamodoka ariko
ntanumwe wateye intambwe ngo aramire ubuzima bwuyu mwana.(Ubumuntu bwarashize
mubantu)Ndasaba ibitaro bifite uyu mwana ko twabimenya byatumenyesha amazina
yababyeyibe,cyangwa ubuyobozi bwibanze abarizwamo hakakora fandraising
tukayibashyikiriza ndetse na MINISANTE ikakora ibyo yemeye.mujye mumenyako
ibikorwa byose bya Ministere bikorwa haratowe bidget noneho ibitunguranye
bishakirwa indi nzira (Plan B).mwirinde abajura bakoresha ibyago byuyu muryango
ngo babone amaramuko.akagari,umurenge,police na MINISANTE ndetse nibitaro
bashireho uburyo hakusanywa iyo nkunga. Ndabashimiye kumutima wogutabara.mwuka
w'Imana abagenderere. NB.Torero riri mu Rwanda ubwiriza ibyu mwuka roho nziza
mu mubiri mwiza wakwitanze ukishura return ticket ndetse nutundi tuntu
dukenerwa hanyuma itorero mugahabwa umugisha? Ni nama ya Jisho rya mukuru.com
mana tabara umwana wawe!
KOBABONA TICKETS ZABAKINNYI
BASHATSE IYUMWANA UMWE'
ariko Binagwaho ubu agira impuhwe
koko yakoze ubuvugizi bakavuza umwana koko ngo bazariha ibizamutunga hanyuma se
nabura ticket azapfe bareba ubu koko minisiteri yabuze amafaranga yitike
Mufate kumafaranga y"agaciro
development f.duheshe agaciro ababyeyi buwo mwana;tuzayasubizaho.
Muduhe amazina yumubyeyi ari
kurangamuntu nge ndi muri Africa yepfo inkunga nzayohereza kuri BAKAAl EXPRESS
money transfer ikorera kigali city market.be quick please because that kid feel
very soul
MINISITERI Yemeye Kujya Kuvuriza Uriya
Mwana Haze Nubundi Niyitange Ishake Itike Bamwurize Indege Kuko Mutitaye
Kubuzimabwe Byamukurizamo Urupfu Leta Yu Urwanda Nitabare Umuryango W,uwomwana
Nayo Imushakire Itike Natwe Ahasigaye Tuzishakamo Ibizabatunga Bari Mubuhinde
Murakoze.
Uhuu ticket yabuze leta nimuhe
ticket nkuko ijya ifasha abagiye Rwanda day kuko arababaye kandi numunyarwanda
kandi amaze igihe kinini arwaye
Minisite Yemeye Kujya Kuvuriza
Uriyamwana Mubuhinde Nubundi Yiyitange Ishake Itike Maze Bamwurize Indege
Imugeze Kubitaro By, Ubuhinde Bumuvure Kabss Ewana Birandenze.Nubwo Ndi Umukene
Sinzabura Cique Cent Mbaha Ariko Umwana Avurwe Murakoze.
MINISTERE Y'IBIKORWA REMEZO IFITE
TRANSPORT MU NSHINGANO ZAYO ABE ARIYO IZATANGA IYO TICKET!!!!!! UBU SE UMUNTU
YABONA AMAFRANGA YO KWISHYURA IBITARO AKANANIRWA KWISHYURA ITIKE !!!! KANDI ABO
BAYOBOZI BIRIRWA BAJYA IYO MU MAHANGA GUKORA UBUSA RIWME NA RIMWE,
BAYOBOZI...MWAZAHAYE UNO MURYANGO LIFT MURI RWANDAIR................AFURIKA
WE!!!!
Ministerie Y'ubuzima Nitabare
Irengere Ubuzima Bw'umwana Hanyuma Izavuge Ko Habuze Ticket Imugarura Ariko
Umwana Yabonye Ubufasha !!
Ariko koko ibi minister yabivuze
nta bwoba afite? Yoooo ubu se koko iyo baba babishoboye ntibaba baramwijyaniye
kera? Ahaaaa isi we!
Amagambo ntabwo ariyo akenewe
hakenewe amafaranga ya ticket!
_________________________________________________________________________________
http://www.igihe.com/ubuzima/indwara/article/wa-mwana-iranzi-yemerewe-itike-y
Wa mwana Iranzi yemerewe itike y’indege yo kujya kwivuza
mu Buhinde
Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yemereye kuvuza umwana
witwa Iranzi Ndahiro Issac mu bitaro bya “NARAYANA Hospital” biri mu mujyi wa
Bangalore mu Buhinde ariko hakabura itike y’indege, kuwa Mbere, tariki 24
Werurwe, umubyeyi we yemerewe gushyikirizwa iyi tike ingana n’amadolari ya
Amerika 1,600 n’umugiraneza.
Uwemeye gutanga iyi tike, ni umwe mu natu bazwi cyane hano
mu gihugu, ariko yasabye ko amazina ye adashyirwa ahagaragara, abwira IGIHE ko
kuwa Mbere nta shiti azayimushyikiriza ku mugaragaro, bwo amazina ye akemera ko
atangazwa.
N’ikiniga cyinshi, Mbabazi Liliane nyina wa Iranzi avugana
na IGIHE yagize ati "Nagiye kumva numva umuntu arampamagaye, ambwira ko
azishyura itike. Yansabye guhitamo umunsi nzagendaho, kandi yabwiye ko yifuza
kuzaza kubanza kudusura mu rugo."
Mbabazi yakomeje avuga ko atabona uburyo ashimira
Abanyarwanda, ati "Abanyarwanda batari bake, bamwe bari hano mu gihugu
n’abari hanze y’u Rwanda, bagiye bampamagara bakampumuriza, abandi bakampa
amafaranga, ariko itike yari itaragwira. Ndabashimira mbikuye ku mutima, abo
bose bakoze mu butunzi bwabo bakampa amafaranga hamwe n’abansengeye bose. Imana
yonyine izabampembere."
Akomeza avuga ko ashimira cyane itangazamakuru ryamufashije
kugira ngo uburwayi bw’umwana we bumenyekane, akaba agiye kuvurwa.
Twabibutsa ko uyu mwana Iranzi yavukanye uburwayi
budasanzwe, ibitaro byo mu Rwanda bikomeye binaniwe kumuvura. Ubu burwayi
bumeze nk’ikibyimba cyafashe mu mukondo cyangwa ubushye bwako kanya.
Soma inkuru IGIHE yatangaje ishakira IRANZI kuvuzwa
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355