Pageviews all the time

Rwanda: urubanza rwa Dr Leon Mugesera rwuzuyemo udushya



Iyo ukurikiranye neza urubanza rwa Dr Leon Mugesera usanga harimo udushya tunyuranye. Byose bijya gutangira habaye ikibazo cy'ururimi urukiko rugomba gukoresha.Ikindi ni isubikwa Dr Mugesera yagiye yaka kubera impamvu zinyuranye: uburwayi, kwibuka, n'ibindi.Ariko agashya k'agahebuzo kiyongereye kuri utu, ni ibura ry'uwunganira Dr Mugesera. Ese yaba yararigitiye he? Soma iyi nkuru iri hasi aha usobanukirwe uko byamugendekeye. 
shikamaye.blogspot.noshikamaye.comshikama ku kuri na demukarasi(SKUD)_________________________________________________



Ibura rya Me Rudakemwa wunganira Leon Mugesera rikomeje gukurura 
Dr. Leon Mugesera n’Umwunganira mu runanza rwe (Ifoto : Umuseke.com)
Mu gihe byari byitezwe ko urubanza rwa mugesera rukomeza kuri uyu wa gatatu, inteko iburanisha, n’abari baje gukurikirana Urubanza bongeye gutungurwa n’ibura rya Me Rudakemwa Jean Felix wunganira Dr. Leon Mugesera, bikaba bibaye ubwa kabiri kandi nta mpamvu izwi ituma ataboneka.
Ku wa kabiri w’icyi cyumweru ni bwo urubanza rwari rwasubitswe bitunguranye, bitewe no kubura kwa Me Rudakemwa Jean Felix wunganira Mugesera, aho uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko uwo munyamategeko bamutegereje isaha n’igice mu Rukiko, ariko akabura ndetse na telefoni ye yayizimije.
Mu gihe rero byari byitezwe ko urubanza rukomeza kuri uyu wa gatatu, si ko byagenze kuko uyu munyamategeko yongeye kubura mu rukiko, na none akaba atigeze arumenyesha impamvu yo kutaboneka kwe.
Mu gihe urukiko rwari rucyibaza icyakorwa bitewe no kuba uwo munyamategeko akomeje kubura mu rubanza, Dr. Leon Mugesera yahise avuga ko umwunganizi we (Me Rudakemwa Jean Felix) arwaye kandi azakira nyuma y’itariki ya 28 Werurwe, yongeraho ko na we atameze neza, kuko ngo amaze igihe ataka uburwayi, bityo akaba asaba ko urubanza rwazakomeza nyuma y’iyo tariki.
Ubushunjacyaha bwo bwavuze ko ayo ari amayeri, ngo kuko bitumvikana uburyo umuntu ashobora kurwara akanamenya igihe azakirira.
Nyuma yo kwiherera gato, Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko urubanza rusubikwa, rukazakomeza tariki ya 31 Werurwe uyu munyamategeko wunganira Mugesera yakize.
Twabibutsa uru rubanza rukiri mu cyiciro cyo kumva abatangabuhamya, ubu hakaba hakirimo kumvwa umutangabuhamya wa 18 wahawe izina rya PME.

umuryango.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355