Pages

KWAMAMAZA

RWANDA + BURUNDI. UMUKOLONI YADUSIGIYE IFUMBA IRIMO UMUNYOTA, ABAHUTU N’ABATUTSI BAFATANYA KUYATSA, NINDE UZAYIZIMYA?(IGICE CYA KABIRI)

Pasiteri Rutayisire A. mu mushyikirano n'abanyamakuru/Foto: igihe.com
Iki ni igice cya kabiri cy'inyandiko mwagejejweho ubushize yari ifite umutwe: UMUKOLONI YADUSIGIYE IFUMBA IRIMO UMUNYOTA, ABAHUTU N’ABATUTSI  BAFATANYA KUYATSA, NINDE UZAYIZIMYA?. Uyu ukaba ari umuganda natanze kuri Radiyo BBC Gahuza mu kiganiro IMVO n'IMVANO yo muri Gashyantare 2014 yavugaga ku kibazo cy'amoko kiri hagati y'Abahutu n'Abatutsi mu Rwanda no mu Burundi. Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko, twagerageje kurebera hamwe niba ubuhutu n'ubututsi ari amoko cyangwa se amikoro-shingiro. Tukaba twaranzuye tuvuga ko ubututsi n'ubuhutu ari amoko. Mu gice gikurikira tugiye kurebera hamwe ukuntu abazungu( abakoloni), abatutsi n'abahutu bafatanyije kubiba irondamoko n'iryanishamoko mu Rwanda no mu Burundi, tukanzura dushakira hamwe uko iki kibazo cyabonerwa umuti.

II. Abakoloni bahaye ifumba irimo umunyota abarundi n’abanyarwanda biyakiriza umuriro ubananira kuzimya
Uwavuga iby’abakoloni bakoreye Afurika kuva mu nama yabereye I Berlin muri 1884 akareka uruhare idini katolika ryagize mu gushushanya politiki ngenderwaho ya Afurika yaba yibeshye mu kuvuga amateka nyakuri y’Afurika. Mbere y’uko abazungu baza gukoloniza muri Afurika hari ubumenyi bushya bwerekeranye no gucukumbura imibereho y’ikiremwamuntu (Anthropology) yari imaze igihe ivutse mu Bulaya na Amerika. Kugirango abazungu rero babashe gukoloniza neza bitabagoye cyane, bitabaje abantu bari basokeye ubu bumenyi mu mashuri makuru na Kaminuza zabo maze babohereza gukora inyigo zimbitse ku mibereho y’abo bashaka gukoloniza: babaho bate, bahuriye kuki, batandukanywa n’iki, ni bande benshi, banyamuke ni bande? Abenshi muri izi nzobere za anthropology,  bari abitwa ko bihaye Imana: abapadri n’Abasenyeri.  Si mu Rwanda no mu Burundi ariko byabaye gusa kuko n’uwagiriye Inama abanyaburaya gucuruza Abirabure mu  kinyejana cya 17 yari umupadri wabaga muri kimwe mu bihugu bya Amerika y’Epfo( Latin America).

Nguko uko bagiye bohereza iwabo ubutumwa bubwira abazungu ko abatutsi ari abana beza imbere n’inyuma bagomba kuyobora, abahutu bakigizwayo burundu mu buzima rusange bw’igihugu.
Dore uko abamisiyoneri b’Ababiligi basohoje ubutumwa bwerekeranye n’ubushakashatsi ku mokoTutsi-HUTU) bari barahawe na Leta –Mbiligi ku Ruanda- Urundi [1]

Abahutu
Uko bameze inyuma
Imyifatire
Bagufi
Baroroshye
Basa nabi ( ugly)
Ba bwenge buke.
Urutwe runini
Bagira amasoni
Izuru ribwataraye
Abanebwe
Iminwa minini
Abanyamwanda
Izuru rifite akarambararo ka mm43.16


Abatutsi
Uko bameze inyuma
Imyifatire
Barebare
Bariyumva
Basa neza
Bazi ubwenge
Amenyo abengerana
Ni abakozi
Utunwa twiza
Bagira isuku cyane
Izuru risongoye
Barubaha cyane
Izuru rifite akarambararo ka mm 38.7


Umuntu rero uri mu buyobozi i Bulaya abonye inyandiko irimo imbonerahamwe nk’iyi yo hejuru ntiwamurenganya avuze ati  yewe,  nimukorane n’abatutsi abo bandi ndumva badafashije! Nyamara icyari kigamijwe n’aba bashakashatsi kwari ugukorana na ba nyamuke batazigera bagira igitekerezo cyo kubivumburaho bakabasubiza iwabo, si impuhwe cyangwa ubwiza budasanzwe basanganye Abatutsi abahutu batagiraga.
Myr Leon Classe.

Abakoloni bamaze kugera mu Rwanda no mu Burundi, ibi byegeranyo byari byakozwe ahenshi n’abapadri byagiye byifashihwa mu guheza abahutu mu byiza by’Igihugu. Dore ibyo Musenyeri Leon Classe yandikiye Leta y’Ububiligi mu cyegeranyo cye cy’umwaka wa 1923, asobanura impamvu abatutsi aribo bagomba kujya mu buyobozi no mu mashuri[2]:

" Muby’ukuri, imyanya mike yose iri mu buyobozi igomba guharirwa Abasore b’abatutsi. Ikosa Guverinema ishobora gukora ni ugukuraho ubwikanyize bw’abatutsi(caste). Iyo Revolisiyo ishobora kujyana igihugu mu kavuyo ikabyara n’urwango rwa gikomunisti rwakorerwa abanyaburaya. Ntabwo dushobora kuzabona abantu b’abakozi kandi bazi ubwenge nk’abatutsi. Nibo ubona bajijukiye iterambere kandi abaturage barabakunda. Guverinema igomba gukorana nabo gusa " 

Iyi baruwa y'uyu musenyeri irerekana kandi ko abazungu baza mu Rwanda basanze abatutsi baratsikamiye abahutu"ikosa Guverinema ishobora gukora ni ugukuraho ubwikanyize (caste ) bw'abatutsi". Ibi bikaba bitandukanye n'ivanjiri yigishwa na FPR ya Kagame, ivuga ko abazungu aribo bateranyije abahutu n'abatutsi. Njye nkabona ko abazungu bubakiye ku mabi bari basanze mu Rwanda no mu Burundi. Niyo mpamvu iyi nyandiko mvuga ko umukoloni yadusigiye ifumba y'umunyotwe.Simvuga ko ariwe wakoze iriya fumba. 

1. Gushyira mu bikorwa gahunda yo guheza abahutu mu buyobozi no mu mashuri yisumbuye
Kugirango baheze burundu abana b’abahutu mu burezi, hashyizweho gahunda za Leta Mbiligi ifatanyije n’umwami mu guheza abahutu mu mashuri nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’U Rwanda muri 2008, aribo Pr Musahara H. na Rutikanga B. Nk’urugero, kugirango umwana yemerwe mu ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire y’i Butare( bitaga mu Ndatwa za Astrida), ntiharebwaga gusa amanota kuko nyuma yo gukora ikizami, bagombaga no gupima uko umwana areshya nkuko inyandiko ya Goyvaerts  aba bashakashatsi tuvuze hejuru bifashishije ibivuga[3].

Bityo, umwana wabaga yatsinze ikizami, bamusabaga no kugira uburebure bwa m1.40  mu kigero cy’imyaka 16. Goyvaerts arakomeza agira ati ibi ntibyashobokaga ku bana b’abahutu n’ubwo bitari byoroshye ku bana b’abatutsi! Dore imbonerahamwe y’abana bigaga mu rwunge rw’amashuri, Indatwa y’Astrida ( Groupe scolaire de Butare)[4]

 Imbonerahamwe1: abana bigaga muri Groupe Scolaire d’Astrida kuva muri 1932 kugeza 1954
Ushingiye ku moko: Hutu na Tutsi ba Ruanda-Urundi
umwaka
Tutsi( Rwanda na Burundi)
Hutu bo mu Rwanda
Hutu b’i Burundi
1932
45
-
-
1933
21
-
-
1934
26
-
-
1935
41
-
-
1945
46
-
3
1946
44
1
8
1947
44
2
10
1948
85
2
11
1949
85
5
9
1953
68
3
16
1954
63
3
16

Nkuko aba bashakashatsi bakomeza babivuga , abahutu ntibahejwe gusa mu mashuri  kuko n’abari bafite imyanya y’ubuyobozi, hajeho itegeko ryo kubirukana mu kazi ndetse na Kiliziya. Ibi bikaba byaratangiye muri 1925-1926 igihe ababiligi bashyizeho itegeko ryo kwirukana Abashefu b’abahutu bose. Mbere y’ubukoloni, hariho uwoko 3 bw’abashefu mu Rwanda: uwari ushinzwe (umukenke)= ubworozi, uwari ushinzwe (ubutaka)= ubuhinzi, yagombaga kuba ari umuhutu kuko aribo bakoraga uwo mwuga ari benshi nkuko aba bashakashatsi babyemeza. Hakabaho n’undi wari ushinzwe umutekano  n’intambara. Abashefu b’abahutu birukanywe muri za 1920s bahise basimbuzwa abashefu b’abatutsi. Aba bashakashatsi barakomeza bemeza ko mu majyaruguru y’U Rwanda no mu Majya-ruguru y’Uburengerazuba aho abahutu bari bafite ubuyobozi bwabo bwihariye, naho hoherejweyo Abatutsi bo kubasimbura.

Imbonerahamwe 2:Imyanya y’ubuyobozi  hagati y’abahutu n’abatutsi muri 1959
Umwanya(umurimo)
Tutsi
Hutu
bose
Shefu
81
1
82
Sushefu
1050
50
1100
Inama Nkuru y’igihugu mu Rwanda
31
2
33
Inama Nkuru y’igihugu mu Burundi
30
3
33
Inama Nkuru y’Intara
( Province)/Rwanda
                     Burundi
125
30
155
112
26
138
Abayobozi bungirije
284
122
406

Umuntu arebye izi mbonerahamwe zombi, arasanga koko abahutu bari barahejwe mu buzima bwose bw’igihugu kugeza muri 1959. Ariko ikibazo aho kigaragara bikabije akaba ari mu Rwanda kurusha i Burundi. Ngiyo rero ifumba yatunganyijwe n’abakoloni. Hari bamwe bashobora kuvuga bati na  mbere y’aho hari ubuhake ; nibyo koko ariko noneho umukoloni we yarabihuhuye kuko muri ubwo buhake abahutu bari baremeye guhakwa bemera kuba abaja imyaka n’imyaniko. Icyabihuhuye ni uko n’umuzungu yaje nk’aho yabohoye abarenganaga, ahubwo akarushaho kubigizayo afatanije n’uwari umaze imyaka yarabakandamije, kandi agashyiraho ingengabiterezo yerekana ko ibyo bintu bisa n’aho bivuye ku Mana.

Iyi fumba rero umuzungu ndavuga ko yashyizemo umunyota igihe abatutsi b’i Burundi bivumburaga bavuga ko bashaka ubwigenge( kwikukira mu Kirundi). Aha rero niho abazungu nabo bavuze bati twihimure ku batutsi, niko no kuza mu Rwanda babwira abahutu bo mu Rwanda ko bagomba guharanira uburenganzira bwabo! Abari mu maseminari nka Kayibanda Gregoire, Gitera Yozefu, Makuza Anastazi n’abandi bakora ku buryo bayabirukanamo ngo bajye gushaka uko bafasha abahutu bene wabo kwigobotora ingoyi ya gihake. Aha rero niho hatangiye Revolisiyo yo muri 1959.Kiliziya Gatolika ikaba yarayigizemo uruhare, uzwi cyane muri icyo gikorwa akaba ari Musenyeri Andre Peraudin wakomokaga mu Busuwisi.
Myr Andre Perraudin

2.  Ifumba ibyara umuriro
Ya fumba yaje kubyara umuriro, igihe abakandamizwaga( Abahutu) bumvise ko nabo bashobora kwigobotora ingoyi ya gihake, abategekaga (abatutsi) nabo babwiwe ko bavukiye gutegeka kuko aribo babishoboye bonyine kubera impamvu twabonye hejuru abazungu batangaga, babwiwe ko bagomba kuva ku ngoma bubi na bwiza, ntibasobanukiwe, bumva ko bagomba gukora ibishoboka byose ngo bagume ku ngoma. Ngizo intambara z’urudaca, ubuhunzi buhoraho hagati y’abahutu n’abatutsi, ubwicanyi, ndetse na Jenoside.

3. Ikibazo cy’abahutu n’abatutsi kiba insobe
Ese ni  iyihe mpamvu iki kibazo gikomeje kuba agatereranzamba?
Muby’ukuri kugirango umuntu yumve impamvu gikomeje kuba ingorabahizi,yatangira  yibaza ukuntu ibihugu bicura intwaro byabaho hatariho intambara. Twese turemeranywa ko byahomba bitabonye aho bigurisha intwaro zabyo. Niyo mpamvu bikoresha uko bishoboye ngo biteze intambara hirya no hino ku isi. Mu Rwanda no mu Burundi naho niko ibintu ubu bimeze.

Abiyita ko ari intiti bize biyita abanyepolitike,  usanga aribo bamunzwe n’irondakoko bakaryifashisha ngo bagere ku butegetsi. Ni bake bavuga bati nzatorwa kubera ko nagiriye igihugu akamaro aka n’aka cyangwa mfite gahunda izi n’izi zo guteza igihugu imbere. Ahubwo yumva ko azatorwa kubera ko ubwoko ubu n’ubu akomokamo bumushyigikiye, cyangwa se kubera ko itegeko –shinga rivuga ko buri shyaka rigomba kuba rifite abahutu n’abatutsi, bityo akazabona akanya kubera ko ishyaka iri n’iri rikeneye umuntu wo mu bwoko ubu n’ubu ngo ryemerwe. Nguko uko iki kibazo cyahindutse amaramuko kuri bamwe mu gihe abaturage ba giseseka bakomeje kuhababarira no kuhatikirira. Mu gifransa baca umugani ngo ibyago bya bamwe niwo munezero w’abandi( le malheur des uns fait le bonheur des autres). Nkuko ziriya ntambara ari ngombwa kuri bariya bacura intwaro, iryanishamoko ni ngombwa kuri izi nyangabirama nakwita ba Mpemukendamuke, kugirango bagwize amaronko hejuru y'imivu y'amaraso n'imiborogo  y'abavanimwe babo bita ko baharanira!

Iyo abanyepolitike kandi bamaze kugera ku ntebe z’ubutegetsi, bakomeza kwatsa wa muriro kugirango abo mu bwoko baturukamo bumve ko babonye umucunguzi, ugiye kubarangiriza ibibazo byabo. Byahe byo kajya ko bakoresha ivangura batsa umuriro hagati y’abahutu n’abatutsi, ari nako birundaho imitungo itabarika, abana babo babohereza kwiga mu mahanga ahari uburezi bufite ireme,  mu gihe baba bariho bazambya uburezi mu gihugu hagati na za gahunda zihindagurika zitigezwe zikorerwa inyigo. Bati ku ngoma iyi n’iyi abatutsi cyangwa abahutu barahejwe mu mashuri none twe tuje kubaha amashuri.  Kuri izi mvugo na gahunda zidafututse, umuntu yakwibaza ibi bibazo akurikije ibyo tumaze kuvuga hejuru :

aa)  Ingoma ya Kagame ifite ukuri iyo ivuga ko abatutsi bahejwe mu mashuri ?( Igisubizo : reba imbonerahamwe ya 1.)
bb) Ese Kagame afite ukuri iyo avuga ko abatutsi bahejwe mu buyobozi kuva muri 1960 ?( reba imbonerahamwe ya 2)
c c) Ese intiti z’U Rwanda, imvugo yazo n’inyandiko zabo zishobora kunga abahutu n’abatutsi mu gihe zigendera mu kwaha kwa Leta ziriho zikamira bunguri gahunda zidafututse, zikemera ko abiyita abayobozi  akenshi bigiye politike mu mashyamba bazikoresha ibintu bicuramye ?( Reba Dossier III) yanditswe n'abarimu ba Kaminuza zo mu Rwanda yuzuyemo ubuhezanguni kugeza aho bashimira musenyeri Bigirumwami ko yanze guhabwa igisonga cy'umuhutu!

4.  UMUTI w’ikibazo cy’abahutu n’abatutsi
Kuzimya umuriro kwiza abategetsi b’U Burundi n’U Rwanda cyane cyane, bemera ko wakijwe n’Abakoloni, kandi nabo babifitemo uruhare rugaragara, si uguhora bashinja umukoloni byitwa ko yagiye muri 1962 igihe ibihugu byombi byabonaga ubwigenge. Icya ngombwa ni ukwibaza ngo : nkanjye intiti yarangije  kaminuza,  umusanzu ntanga ni uwuhe ngo dukosore ibyakoshejwe imyaka amagana n’amagana maze abahutu n’abatutsi babashe kubana mu mahoro ? Abategetsi nabo bakavuga bati ese muri  gahunda zacu ubwiyunge nyakuri hagati y’abahutu n’abatutsi buza mbere ya byose. Ese izi za gahunda zizweho neza tubanje kubaza abaturage icyo babitekerezaho  n’uko byakorwa ?

Narangiza iyi Nyandiko ntanga ingero z’abantu 3 umuntu yakwigiraho byinshi muri uku kwiyunga no kuzimya uyu muriro wakijwe hagati y’abahutu n’abatutsi
a.       Perezida wa Uganda Kaguta Museveni
              Mperutse guhura n’umwarimu wa Kaminuza yo muri Uganda arambaza ati kuki mudashaka umuti w’ibibazo byugarije igihugu cyanyu koko ? Tujya impaka zirambuye hafi amasaha 2. Icyo yaje kunyumvisha ni uko twebwe abiyita ko twize tutegera abaturage ngo tubatungire agatoki kuri gahunda iyi n’iyi y’agatsiko gategeka, maze ngo bayirwanye mu gihe itajyanye n’inyungu zabo rusange, ahubwo iri mu nyungu z’agatsiko gategeka..

Yampaye urugero rw’Ankole aho aturuka hakaba ari naho Prezida Kaguta Museveni aturuka. Yarambwiye ati muuri Ankole hari amoko 2 : Abahima, Bairu,  nk’iwanyu. Igihe cy’ubukoloni, ba nyamuke b’Abahima na mbere y’aho baradupyinagaje nk’uko Abatutsi babikoze iwanyu. Museveni w'Umuhima, amaze kugera ku butegetsi kugirango agabanye( Divide and rule policy) abanyauganda kugirango abone uko abayobora neza, yagaruye ubwami Perezida Obote yari yarakuyeho. Ubwami bwa Buganda, Busoga, Bunyoro, Toro, n’ahandi buragaruka. Ashatse kubikora muri Ankole, Bairu twarahagurutse turahagarara tumubwira ko tudashobora kongera kwihanganira guhakwa n’abahima. Museveni yarabirebye yumva ko bizamukoraho maze aravuga ati ntacyo, nimubireke nzaba umwami wanyu mwese, ati tuba dutsinze gutyo. Ati mwebwe se mwananiwe kumvisha Kagame n'agatsiko ke ukuri?

b.      Nyakwigendera Senateri Eliya Mpayimana
Uyu mugabo utarigeze arya iminwa mu kwamagana akarengane hari byinshi abahutu n’abatutsi bamwigiraho. Mpayimana Eliya yigaga mu mwaka wa mbere muri 1978 muri ENI y’i Save. Icyo gihe njye nari mu mwaka wa kabiri muri icyo kigo ariko nari nkomotse muri Institut Biblique y’i Kibogora(IBK) i Cyangugu. Twembi muby’ukuri twari bashya muri iryo shuri( mu rurimi rw’abanyeshuri twari abannyuzu)
Hari amasomo amwe n’amwe yari mu gitabo cy’igifransa mu mwaka wa mbere, ubona yari nk’ivangura ryakorerwaga abatwa. Hari rimwe mu masomo ryitwaga «  Gatwa le Potier ». Mu kinyarwanda umuntu yavuga ko ari umubumbyi GATWA.

Kuko yariwe mutwa wenyine mu kigo, wasangaga abana biga ku kigo cyane cyane abo mu mwaka wa kabiri bamwiha cyane aho kumuhamagara mu mazina ye nkuko babidukoreraga twese, we baramuhamagaraga ngo ngwino nkubwire wa Gatwa we, igirayo wa Gatwa we, n’ibindi. Mpayimana, ntiyagutinyiraga ko umuruta cyangwa uri mu mwaka wa 2 cyangwa uwa 5, oya yahitaga ababwirana agahinda ati mpamagara Mpayimana, Elia cyangwa wa mutwa we. Winyita Gatwa nkuko nawe ntakwita Gatutsi cyangwa Gahutu.  Ndi umutwa ndabyemera ariko sindi Agatwa.

Ntabwo yagarukiraga aho, kuko yakundaga no kuvuga mu gifarnsa ati « mwinshyira hasi, bientôt je serai le président de tous les Batwa du Rwanda » ; bivuze ngo mwinshyira hasi kuko akatari kera nzaba Perezida w’abatwa bose bo mu Rwanda. Mpayimana yaje kutarangiza amashuri ye aza gukora muri ERP ya Kajeguhakwa Valens hariya imbere y’ahahoze Radiyo Rwanda.  Nakundaga guhura nawe muri 1986, nkamubaza nti urumva ugitekereza bya bindi byo kuzaba umuyobozi ukomeye ? Ati ndacyafite izo nzozi kandi zizasohora !

Nagiye kwiga muri Libya muri 1987 musiga agikora hariya mvuze hejuru. Ngarutse muri 2007 nahaye umwirondoro wanjye abanyeshuri muri ULK –Gisenyi, umunyeshuri umwe arambaza ati noneho wiganye na Senateri Mpayimana Elie, nashidukiye imbere  sinabyerekana, maze ndavuga nti yego. Yampaye nimero ya telefoni ndamuhamagara turavugana, nti uri umugabo w’ukuri .
Ngayo nguko, ni uku tugomba kubaho . Nta muntu wagombye kwitwaza ubwoko ubu n’ubu ngo asuzugure cyangwa atsikamire abandi, kuko twese tureshya imbere y’Imana bityo n’imbere y’amategeko y’abantu bikaba ariko byagombye kugenda. Nanone kandi buri muntu yagombye kumva muri we ko agomba guharanira ukwishyira ukizana kwe kuko ntawe uzabimuha ku mbehe.Nkuko Mpayimana yaharaniye guhamagarwa mu izina rye nkatwe twese, ninako buri wese yagombye guharanira kuba icyo aricyo. Ntugomba kwemera kwitwa umwicanyi kubera ko uva mu Bahutu kandi ngo Interahamwe zatikije Abatutsi zari Abahutu. Ntugomba kwitwa umwicanyi kuko uri umututsi kandi FPR igizwe ahanini n'intagondwa z'abatutsi yatikije abahutu. Bityo, buri wese agaharanira kujya imbere yubaha abandi nkuko Mpayimana Yubashye abahutu n’abatutsi, agakora ibishoboka ngo yerekane ko ahari kugeza nabo bamwubashye. Nawe ugomba kwerekana ko uhari, kandi uko imbaraga z'ugupyinagaza zaba zingana kwose ugomba kwinyagambura, ukabwira nka Kagame na FPR ko Ndi umunyarwanda ari politike y'urukozasoni kandi y'ibigwari.

c.       Pasiteri Rutayisire Antoni
Mu mubonano Pasiteri Rutayisire Antoni yagiranye n’abanyamakuru n’abahanzi kuri 26-27/7/2013, gifite gahunda igira iti «  Nta cyizere Kitagira ukuri », yemeje ko ikibazo cy’amoko gihari mu Rwanda, utakibona ko yirengagiza nkana.
Yemeje ko ubundi ngo muri kamere y’abanyarwanda ntabwo bakunda kubwirwa ukuri kandi nabo ntibakuvuga.Yavuze ko ibintu bidashobora guhinduka mu gihe abanyarwanda bireba badakoze uko bashoboye ngo babwizanye ukuri.
Rutayisire ari mu mushyikirano n'abanyamakuru/Foto: igihe.com

« Ikibazo cy’amoko kirahari n’utakibona ni uko ashaka kwirengagiza. U Rwanda turimo, ntabwo tugomba guhombeka amaso ngo tuvuge ko nta kibazo gihari. Niba dushaka guhindura ibintu, tugomba kureka guhisha ikibazo cy’amoko kandi gihari. »

Igitangaje rero mu mvugo ya Rutayisire ni uko avuga ko abantu bagomba kwicara bakaganira ariko agakora ikosa abategetsi ba Kigali bahoramo : kwumva ko ukuri kwabo ari ko kuri rukumbi abandi bagomba gukurikira, kandi akenshi bakabikora mu nyungu zabo. Muri kwa gushaka ukuri, Rutayisire aremeza ko Jenoside itatangiye muri 1994, ahubwo ari muri 1963 kuko ariwo mwaka abahutu biciyemo se umubyara.
Mbere na mbere mbanje  kumwihanganisha kubwo kubura umubyeyi we, kandi bikaba byarabaye akiri muto.  Icya  kabiri , ndizera ko Rutayisire yasomye ibitekerezo ku nyadiko yasotse ku rubuga www.igihe.com  yo kuri 1/8/2013 inenga imyumvire nk’iyi ku muyobozi ushaka ubwiyunge hagati y’abahutu n’abatutsi. Ukwiyunga kwiza nkuko abenshi mu batanze ibitekerezo bagiye babivuga, ni uko tugomba kumenya twese ko turi abantu baremwe n’Imana, ntawaremewe kwicwa, gusuzugurwa cyangwa se guhuguzwa. Amateka rero ntatangirira igihe uyu n’uyu ashaka ko atangirira. Amateka ariyandika, twe tukaba nk’abasomyi bayo, ntacyo duhinduraho ngo bishoboke iyo yiyanditse. Rutayisire yasubiza iki k’uwamubajije niba abahutu batarishwe urubozo, bagakandamizwa igihe cy’ubwami imyaka amagana?
abanyamakuru bari mu mushyikirano na Rutayisire/foto igihe.com

Pasiteri Rutayisire arongera akavuga ko kubera ukuntu yagiye agira ibibazo byo kwirukanwa mu mashuri n’abahutu yabanze cyane akifuza ikintu cyabamaraho kandi nawe akabigiramo uruhare! Arakomeza avuga ko gihamya y’uko iki kibazo gihari, hari abakobwa bagera kuri 4 bamaze kubengwa bageze mu maboko ye baje gusezerana, bazira gusa ko bavanze cyangwa ari abahutukazi. Umuntu akaba yakwibaza impamvu Rutayisire atashatse gahunda ihamye ibi bimaze kuba rimwe cyangwa kabiri, agashaka abazasezerana akaganira nabo mbere y’uko babenganira mu maboko ye ubugira kane, ku muntu ufite gahunda yo kunga abanyarwanda. Iyi nkuru kuri Rutayisire ni gihamya y'ibyo navuze ko ikibazo cy'amoko gikomezwa n'abiyita abanyepolitike.

Umwanzuro
Ndemeranya n’abagiye batanga ibitekerezo byabo kuri iyi nyandiko tuvuze hejuru, ikibazo cy’abahutu n’abatutsi gikomezwa n’abayobozi akenshi bakaba ari nabo bagikuramo inyungu.Si igitangaza ko iyo inyungu zibangamiwe, umuhutu yangana n’umuhutu cyangwa akanamwica iyo bibaye ngombwa. N’abatutsi bikaba ari uko bimeze.
Icya ngombwa rero ni uko abayobozi bareka kwikunda, bagonganisha amoko ngo barambe ku butegetsi nka gahunda ya NDI UMUNYARWANDA cyangwa se babugereho( Abahuzarari bashaka gutsinsura Abasangirabyose).
Nitugira abagabo n’abagore bafite mu mitima yabo ishyaka ryo  guharanira inyungu rusange mbere y’inyungu zabo bwite, ikibazo cy’abahutu n’abatutsi kizaba kibonewe igisubizo kirambye.Kuko hazashakwa inzira iboneye kandi ibereye bose mu kubaka ejo hazaza h’U Rwanda. Nguko uko abahutu n’abatutsi bazazimya ifumba y’umunyotwe bavuga ko basigiwe n’abazungu, kandi nabo baragize uruhare rwo kuyikora no kuyatsa.!

Dr NKUSI Yozefu
Tel : +4794232191
Shikamaye.blogspot.no
Shikamaye.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


Ibyifashishijwe mu gutegura inyandiko

I. ubushakashatsi bw'abarimu ba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda: Pr Musahara H. na bagenzi be


[1] Govaerts 2000; Prunier in Rutikanga B. Assessment of Poverty Reduction Strategies in Sub-Sahara Africa. The Case of Rwanda. OSSREA, 2008
[2] . Ibid. P.3
[3] . Ibid. p. 4
[4]  Id.

 II. Intiti za Kaminuza mu nteganyanyigisho za Rutwitsi
abarimu ba kaminuza mu Rwanda bandika integanyanyigisho igoreka amateka no kwatsa ifumba y'iryanishamoko

III. Pasiteri Rutayisire mu kibazo cy'irondakoko
WWW.IGIHE:COM
Ikibazo cy’amoko mu Rwanda kirahari, utakibona arirengagiza – Pasiteri Rutayisire

Yanditswe kuya 1er-08-2013 - Saa 10:03' na Olivier Rubibi

Umuvugabutumwa Pasiteri Rutayisire Antoine yemeza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’amoko, n’utakibona ari uko ashaka kwirengagiza.
Mu kiganiro “Nta cyizere kitagira ukuri” yagejeje ku banyamakuru b’Abanyarwanda ndetse n’abahanzi mu biganiro byari bifite intego yo kuganira ku mateka y’u Rwanda, byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki ya 26 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2013, Pasiteri Rutayisire Antoine yavuze ko adashidikanya ko niba hari abantu badakunda kuvugisha ukuri Abanyarwanda barimo.
Abanyarwanda bakunda kwirarira
Pasiteri Rutayisire Anoine agira ati “Umunyarwanda ntabwo akunda kugaragara uko ari ; dukunda kwirarira. Biri mu muco wacu, cyane iyo tutari aho tuvuka, no mu kinyarwanda baca umugani ubivuga, aho bagira bati ‘Umusore utiraririye ntarongora inkumi.” Ibi byose ngo n’ibigaragaza ko Abanyarwanda badakunda ukuri.
Rutayisire yakomeje avuga ko ikibazo cy’amoko mu Rwanda kigihari kandi ko uburyo bwo kugicyemura ari ukubwizanya ukuri. Ati “Abanyarwanda bakwiye kumenya ibyo bahisha n’ibitari ibyo guhishwa.”
Rutayisire yavuze ko kubwizanya ukuri ku mateka yaranze Abahutu n’Abatutsi n’u Rwanda muri rusange ari wo muti w’ubwiyunge ku banyarwanda ndetse n’ejo hazaza h’u Rwanda.
Ati “Kwicara hamwe abantu bakavuga ku mateka yabo, biruta ko abantu bajya mu dutsinda bashingiye ku moko, aho bavugira ibidafitiye Abanyarwanda n’igihugu akamaro. Turetse guhishanya, ntabwo muzi aho bajya mu matsinda ngo ni Abahutu, ibiganiro byabo ari ‘Ni ko sha ! Wabonye ukuntu biriya bitutsi bikunda kwica akazi ? Buriya birashaka kutwirukanisha.’ Ubwo n’Abatutsi ku rundi ruhande ari uko bimeze.”
Rutayisire Antoine ati “Ikibazo cy’amoko kirahari n’utakibona ni uko ashaka kwirengagiza. U Rwanda turimo ntabwo tugomba guhombeka amaso, ngo tuvuge ko nta kibazo gihari. Niba dushaka guhindura ibintu, tugomba kureka guhisha ikibazo cy’amoko kandi gihari.”
Babengewe mu rusengero kubera ubwoko bwabo
Mu buhamya yatanze nk’umuvugabutumwa kandi usezeranya abantu imbere y’Imana, yavuze ko ubukwe bugera kuri bune bumaze gupfa abageni bageze mu maboko ye, umukobwa azize ko avanze, cyangwa ari umuhutukazi.
Rutayisire yashimangiye ko iyo ushaka kwigenga ndetse no kubohoka ubanza ukagira ukuri n’ubwo bitoroshye kuko abantu batinya ukuri. Yakomeje avuga ko iyo bavuze Jenoside yakorewe Abatutsi we atavuga ko yatangiye mu mwaka 1994 ahubwo kubwe yatangiye mu mwaka 1963.
Asobanura ko igituma avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu 1962, ni uko se umubyara yishwe mu mwaka 1963 azira ko yari Umututsi, nyina yarabibahishe nyuma aza ku mujyana ku ishuri umwarimu abaza nyina wa Rutayisire amazina y’umwana we, amusubiza ko ari Rutayisire Antoine. Umwarimu amubajije niba afite se, nyina abanza kwiyumvira kuko yari kumwe n’umuhungu we kandi adashaka ko abimenya ageze aho ati “Yarapfuye.”
Rutayisire yibajije ibibazo byinshi ; Data yarapfuye ? Yishwe na nde ? Yahambwe he ? Ibi byose byatumye akura ashakisha icyishe Se. Nyuma ahagana mu mwaka 1970 ni bwo yaje kumenya ko Se yishwe n’Abahutu bo muri Parmehutu. Kubera abandi bahungu bari bahuje ikibazo, Rutayisire ngo yagiriye urwango rukomeye Abahutu, ndetse yigana ishyaka ryo kurusha Abahutu mu ishuri.
Nk’uko itegeko ryabivugaga rya Kaminuza, umuntu wabaga yabonye amanota yo hejuru (Distinction) yararangizaga akigisha muri Kaminuza. Rutayisire we yakoreye kubona ayo hejuru kurusha abandi bose kugira ngo atazatsikamirwa n’Abahutu bari ku ibere, abigeraho anabona umwanya wo kwiga muri Kaminuza.
Nyuma y’igihe gitoya yirukanwe azira ubwoko. Ibi ngo byatumye yanga Abahutu ndetse ngo akajya yibaza ikintu cyabamaraho na we akabigiramo uruhare. Uko iminsi yagiye ihita, Rutayisire yabivuyemo yakira agakiza. Ubu ni umuvugabutumwa.
Rutayisire yavuze ko kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ubuzima babayemo ari uburyo bwo kubahwitura, kugira ngo babimenye birinde ikintu cyose cyabagarura mu buzima bubi babayemo.
Umukoro ku banyarwanda
Mu gusoza iki kiganiro Rutayisire yatanze umukoro ku banyamakuru n’abahanzi ngo bazawusubize, bazaba babonye aho baganisha igihugu cyabo. Umukoro uteye utya “Mbere yo guhindura u Rwanda wowe warahindutse ? Igihugu abantu bashaka kimeze gite ? Ese n’ikihe gitambo witeguye gutanga ku gihugu cyawe ngo kirangwe n’ukuri n’amahoro ?
http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH401/rutayisire_aha_yasobanuraga_uburyo_abanyarwanda_bagira_ukuri_guke_-b8ff8.jpg
Pasiteri Rutayisire Antoine asobanura uburyo Abanyarwanda bagira ukuri guke
http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH401/abahanzi_bari_bitabiriye_ikiganiro_cya_rutayisire_bari_bateze_amatwi_amateka_mabi_yaranze_u_rwanda-2377a.jpg
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro byabereye i Gako mu karere ka Bugesera
1)    Pasteur RUTAYISIRE Antoine ararikocoye, ati abanyarwanda bakunda kubeshya, ati ntabwo twahora duhisha ukuri, ati jenoside kuriwe yatangiye mu 1962 aho yaburaga se yishwe n'abahutu nyina agatinya kumubwira uko se yapfuye. Ndibaza ko igihe RUTAYISIRE yahohoterwaga, cyangwa igihe yamenyaga ko se yishwe n'abahutu atari gutinyuka kubivuga, none ubu kubivuga ntacyo atinya, amenyeko hari benshi babuze ababyeyi, abavandimwe babo bazira ubwoko bwabo kandi byabaye ku mpande zose (Abahutu, abatutsi), Ati bakunda kubeshya, abo ni bande ni abayobozi kuko nibo bamaze igihe batwigisha ko nta moko aba mu Rwanda. Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge nayo iherutse kuvuga ko 30% bavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bwihariwe nabamwe, abo nibande babwihariye ni abayozi. ndumva biri kuza. Nimukomereze aho.
2013-08-01 13:15:28
bobo
2)    Kubenga umukobwa ngo kuko ari umuhutukazi ? Mu kiganiro Twagiramungu Faustin aherutse gutanga kuri radio ikondera yavuze ko umukobwa wanditswe mu mateka ya cyera witwa "Bwiza budashira irora n'irongora " yari umuhutukazi...none mwe murabapfusha ubusa koko? Mukwiye gukizwa. Bravo Pastor Rutayisire.
2013-08-01 13:15:28
Bwiza
3)    Imana iguhe imigisha myinshi cyaneee kandi izaguhe kuramba. Imvugo yawe ifite umukiro kkuko ntisenya, ntitera ubwoba, igamije gusana no kubaka abahungabanyijwe n'amateka mabi. Iyaba mbere yo gutunga abandi urutoki buri wese abanje kwisuzuma akamenya uruhare afite mu mahano yagwiriye u Rwanda. Abakunda ukuri mwese murakarama.
2013-08-01 13:10:41
mugabo
4)    Harabafungiwe ibiri munsi y’ibi bazira ingengabitekerezo.Polisi itegerejiki ngo itambikane uyu mugabo ra?
2013-08-01 13:01:48
Majyambere
5)    Pastor avuze ukuri,amoko arahari ariko siyo yagombye kujya imbere kuko ntitwanagombye kuyapfa.Abanyarwanda bamwe turi indyarya abandi ni indyamirizi ubwa wa mugani,kubera ko twirirwa tubeshyana.Pastor azabaze abakorerwa akarengane nk'ako yakorerwaga icyo gihe azira ubwoko atihaye.Dusabe abanyarwanda guhinduka naho amateka yo umuntu wese ayajyana aho ashaka bitewe n'inyungu z'uruhande abogamiyeho.
2013-08-01 12:54:30
kanyoni
6)    Rutayisire ni umukiranutsi rwose. Uwaduha ngo muri buri murenge w'igihugu cyacu haboneke umuntu nka Rutayisire utarya iminwa u RWANDA rwaba rwiza pe. Njye iri jambo rye ndishyize muri agenda yanjye riranyubatse ndagerageza guhera none kujya nvugisha ukuri mbishishikarize abanjye bose na rubanda rundi muri rusange;  RUTAYISIRE Imana iguhe umugisha
2013-08-01 12:54:30
Uwabasinga
7)    Nyamara u Rwanda ruragana aheza ahubwo nibwo rwatangira gukira aho umuntu nka Pst Antoine aterura akavuga ibi ari no muri commission y'ubumwe n'ubwiyunge naho guceceka siko gukira ahubwo nukujundika umuriro kandi ngira ngo twese turabibonye muri iyi minsi aho Bamporiki yabaye nkuteye ibuye mu gisambu, mbega ibyasohotsemo we...
2013-08-01 12:59:13
Rivaldo
8)    Uvuze ukuli kandi turagushyigikye bisesuye. Icyo kibazo wahuye nacyo ukivuka, rero ubu nicyo abahutu bafite. Koko se tuzahora muli ibyo kugeza lyali?
2013-08-01 13:01:47
karega
9)    Uko mbibona nuko buri muntu yemerako ari umututsi cyagwa umuhutu. Niba utakunda abatutsi ibyo birakurebe cyangwa uri umututsi wanga abahutu nuko birakureba biguheremo. Urwango ruba mubantu ariko kubera ishyari, ubusambo, ubugome nibindi bibi byishyi bituma abantu bihisha inyuma ya amoko. Urugero ni abavandimwe bangahe bangana cyane nibeshyi / abatutsi banga abandi abatutsi abahutu banga abandi bahutu. Ibibyo nibyaha kimbindi byose imana irabiremba. Nduva Pastor yatwigisha gusenga no kubaho ubuzima bunezeza imana.
2013-
10)  Ni byo koko ikibazo cy'amoko kirahari. Bariya bana b'abakobwa bazizwa kuba ari abahutukazi cg ari imvange ni urugero. Uko abantu bajya mu matsinda, uko akazi gatangwa n'ibindi. Gusa aho ntumvikanaho na pasiteri ni ukuvuga ko jenoside yatangiye muri 1963. Ndababwiza ukuri ko iyi mvugo nikomeza ijambo "jenoside" rizata agaciro, rihinduke urwenya. We avuga ko se yishwe muri 1963 ngo kubera ko yari umututsi. None nihaboneka undi se yishwe muri 1959 ubwo jenoside izaba yaratangiye muri 1959. Nihaboneka undi ufite se wishwe muri 1957 nawe azavuga ko jenoside yatangiye muri 1957. Abanyiginya/Abasindi tuzavuga ko twakorewe jenoside muri 1894 ubwo umwami Rutalindwa yicwaga maze abanyiginya tugahigwa bukware kubera ko turi abanyiginya. Abatazi amateka y'igihugu, 1894 itwibutsa intambara yo ku Rucunshu. PLEASE, MWITONDERE IMVUGO MUSHYIRA MU MITWE Y' URUBYIRUKO!!!
2013-08-01 13:04:16
manzi
11)  Nibyiza kuvuga kubibazo bya moko nibyo koko wavuze ukuri abanyarwanda bafit uburwayi bwa moko kuko najye ndi umunyarwanda kandi najye ndabufite ikibazo nuko jye nvanze ariko ntawe uzi icyo ndi cyo usanga iyo ubonanye n’umunyarwanda bwambere ashaka kumenya ubwoko bwawe ubwo akavuga uti nirwara bafite ubuse nkawe tuvanze tuzamenya tubarirwahe?kurijye mbona umunyarwanda wuzuye ari uvanze kuko afite hutu akagira na tutsi .
2013-08-01 13:13:04
Téta
12)  Nshimishijwe cyane nikikiganiro pasteur yatanze ntekerezako abagikurikiranye bungutse byinshi. Ibyo avuga nukuri pe ureke babandi bavugango murwanda amoko yavuyeho ngo nuko atanditse mwirangamuntu. Reka mbabwire igihe cyose amoko atarahanagurwa mumitima yacu no mubwonko abanyarwanda tuzahora turyana cyangwase nitwemere aboturibo ariko buri muntu yumveko angana namugenziwe. Nukuvuga umuhutu yumveko ntacyo arusha umututsi ko bareshya imbere yimana namategeko kandi ko afite uburenganzira bwokubaho numututsi nawe abyumve atyo kandi bemere basangire byose igihugu kibaha nange ndimo. Ngereka nongere mbivuge kuko narabyanditse ubushize. Nge papa wange numututsi wawundi utavanze. Naho maman numuhutukazi ariko kubandiho mbikesha ko iwabo wamama aribo bampishe hamwe nabandi tuvindimwe ikindi mfite isura yo kwa mama byatumye ncika interahamwe z'abahutu zarizigiye kunyica zinyibeshyaho. Kuvubwo nange sinakunze abahutu nubwobwose mama yabavukagamo ariko ubu byose byarahindutse maze kwakira yesu ndetse nabishe papa nabo tuvindimwe narabababariye ubu numvako umuntu wese arinkundi. Ariko nkuko pastor yabivuze irondakoko riracyahari nange byambayeho ngiye gusura umukobwa twakundanaga namaze kuva iwabo ise nabasazabe baramubwira ngo uriyamuhutu ntitumushaka hano kandi ntari nawe (amazuru yange) murumvako urwanda rwacu rukirwaye nimureke dushyire hamwe kandi tubwizanye ukuri kuko imitima yabamwe yamunzwe nimungu y'irondakoko ariko nitubishaka twese tuzatsinda ubwo burwayi maze tubane amahoro
2013-08-01 12:57:19
simbi
13)  Iyabatwese nkabanyarwanda twabyemeraga byakatubereye inzira yogusha umuti wikibazo.
14)  Imana yo mwijuru izadufashe kugirango iki kibazo cyamoko kizaranduke rwose!! N’abanyamadini bigishe ukuri kwamoko kubyabaye! Urwanda rwacu ruzabe rwiza!
2013-08-01 12:57:19
fils 
15)  Uku niko kugoreka amateka wibwirako yatangiriye kuri wowe cyanga kuri benewanyu! Ntabwo iyicwa ly'abatutsi lyatangiriye kuri se wa Rutayisire kandi habayeho n'iyicwa ly'abahutu ku ngoma za cyami! Ushaka gushyigikira ubwiyunge nabanze yemere ukuri aho kuri: abantu bazize ubwoko bwabo baba abahutu baba abatutsi. Abahutu bishe abatutsi n'abatutsi bishe abahutu. Kwishongora kwa bamwe bemezako hari ubwoko bw'abatagatifu n'ubundi bw'abicanyi bihembera inzangano zishingiye ku moko kandi bizabyara ibibi akari kera. Reka tuvugishe ukuri maze tubone kwiyunga.
2013-08-01 12:57:19
Karake Jeanette
16)  Ntiwumva se umuntu ahubwo uvugishije ukuri!! Ikibazo cy'amoko kirahari peeee ahubwo kugica i ruhande ni amakosa akomeye bigomba gushyirwa hasi abantu bakigishwa ahubwo kubana buri wese yubaha ubwoko bw'undi kandi ntawishyira imbere ngo yumve ko aruta undi byaba mu byiza byaba mu bibi...kandi ikindi amateka yigishwe uko yabayeho ntabwo u Rwanda rwabayeho kuva mu myaka 20 cg 50 ishize...ibintu byo gucengana birasenya ntabwo tuba twubakira ku mizi ihamye !!!
2013-08-01 11:18:02
Rutalindwa
17)  uwakugira Senateri cg depite waruca ukarumira rwose Komera aliko abakorewe nk'ibyawe ni besnhi cyane kuva u Rwanda rwabaho kugeza ubu ahubwo nicyo duhora turwanira hagati yacu !
2013-08-01 11:15:23
rugano
________________________________________________________________________________

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355