Pageviews all the time

Kuki Agatsiko katakoze nka Uhuru Kenyatta mu mwiherero wako gaherutsemo i Gabiro ngo gahananture imishahara yako y'umurengera hakaboneka ikiramira abanyarwanda bariho bicwa n'inzara no guha ubushobozi urubyiruko rwugarijwe n'ubushomeri?


Gabiro: 8-10/3/2014
Mu gihe inzara iriho inuma mu gihugu hose mu Rwanda kubera igabanuka ry'ibiribwa akenshi rituruka kuri gahunda mbi z'Agatsiko zerekeranye n'ubuhinzi mu Rwanda, hejuru y'iki cyago hakaba hageretseho n'ibura ry'akazi mu gihugu hose nako gatangwa hashingiwe ku kimenyane; abantu bari biteze ko inama yiswe iy'umwiherero w'abategetsi bakuru b'igihugu iheruka kubera i Gabiro kuva kuri 8/3/2014 kugeza 10/32014, hari icyo iri buvuge kuri ibi bibazo byombi byugarije abanyarwanda.  Ndetse hariho n'abakekaga ko Kagame n'agatsiko ke bari bukore nka Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, bakagabanya byibura udufranga dukeya ku mishahara y'umurengera bigeneye, maze tukaramira amagara y'abageraniwe n'inzara no kugabanya umubare w'abashomeri wiyongera uko bukeye mu Rwanda, aho ubu urangije kaminuza iyo agize Imana abona umuha akazi k'ububoyi! Biragaragara rero ko ibibazo by'abanyarwanda bidahangayikishije abategetsi kuko aho kwiga kuri ibi bibazo byugarije rubanda, biririye , bakanywa, bakaniganirira barangiza bagataha nkuko basanzwe babikora. Umunyamakuru wa Shikama,  BAZIGUKETA F. yateguye inyandiko icukumbuye kuri ibi bibazo muri busange kuri Shikama Magazine.

Icyitonderwa
Inyandiko za Shikama Magazine muzajya muzisoma mugana hasi. Ni ukuvuga ko iyi nyandiko  tuvuze hejuru  yo kuwa 18/3/2014, muyisanga hasi y'iya Mbangurunuka mwasomye kuri 17/3/2014 aho kuba hejuru yayo. Ibi biraterwa na tekinike, kuko hari ibintu byinshi tukigerageza  ku rubuga rwa Shikama Magazine. Nibirangira, muzajya muyisoma nkuko musoma shikama.blogspot.no.
Murakoze

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikamaye.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355