Ntidukeneye ba Rwabujindiri mu bihugu bikennye, munyagitugu BLAISE tumuka ! Niko ibyo byapa bivuga. Kuki tutabwira ibi umunyagitugu Kagame Pawulo none? |
Hashize igihe havugwa ko bamwe mu bategetsi bo mu karere k'Ibiyaga bigari by'Afrika bafite umugambi wo guhindura itegeko nshinga kugirango bagundire ubutegetsi kugeza bapfuye. Ibi byavugishije abatavuga rumwe n'izi nyangabirama z'abategetsi zahindutse abakegesi bagesa ijosi buri wese ushaka kubangamira uriya mugambi wabo mubisha.Ibihugu by'ibihangange nabyo akenshi biri mu bimitse aba bakegesi, biriho biratera hejuru byamagana uyu mugambi mubisha. Ibi nibyo byatumye bamwe muri aba bategetsi bumva igikwiye maze bemera kutazagwa mu ntebe y'ubutegetsi, urugero twatanga hano ni urwa Joseph Kabila wa RDCongo umaze gutangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu. Nkurunziza Petero w'Uburundi we nawe ariho arakoresha amanyanga yose ngo ahindure itegeko nshinga abone uko ategeka ubuziraherezo, ariko Abarundi bamubereye ibamba ku buryo umuntu yakwemeza 100% ko bitazamushobokera gufata manda ya 3!