|
Umutwa, umuhutu cyangwa umututsi ategetse abanyarwanda akaduha amahoro ntatwice ikibazo kiri he? |
Mu
mateka y'u Rwanda, mu buhanuzi bwose bwahanuwe ku Rwanda, harimo na Bikira
Mariya wasuye i Kibeho, kimwe n'abandi batandukanye barimo Runukamishyo,
Nyirabiyoro, Meshaki, Serija Nsabagasani, Domitila, Intwarane za Yezu, Mageshi
Leon,... MAGAYANE afite umwihariko abarusha ukanaba impamvu yo kumutandukanya nabo.
Muri
byinshi bavuze, ni we wenyine wavuze ko hagati ya Pasteur BIZIMUNGU na Paul KAGAME
umwe muri bo azaba ari we wa nyuma na nyuma mu bwoko bwe uzaba ategetse u Rwanda
kugera ingoma ibihumbi. Hano igihita cyumvikana mu isesengura ni ubwoko. Impamvu
humvikanamo ubwoko koko kandi na Magayane akaba yarabihanuye ni uko atavuze
undi uzaza yitwa bihwahwa cyangwa rwabujindiri.
Muri iki gika
cy'ubuhanuzi bwa Magayane imvugo ye irasobanutse neza
Bihwahwa
ni Pasteur BIZIMUNGU. Bihwahwa bisobanura umuntu uhubuka cyane mu byo avuga no
mu byo akora. Uyu BIZIMUNGU ni UMUHUTU ukomoka mu rukiga mu Bushiru mu karere
kamwe na HABYARIMANA. Ku rundi ruhande, uwo Magayane yise rwabujindiri rurya
ntiruhage ni Paul KAGAME utegeka u Rwanda muri iki gihe akaba ari nawe wasimbuye
Bizimungu.