Pageviews all the time

Isesenguramvugo n'ubuhanuzi. MAGAYANE ati:"Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka; umwami w'ishyamba azaza kwiba"/ UDAHEMUKA Eric

 Nongeye gusuhuza buri munyarwanda wese n'aho aherereye hose muri kano kanya. Muri byinshi Magayane yavuze ko bizaba mu Rwanda bimwe byarabaye abanyarwanda tubibonesha amaso yacu. Mu itangazamakuru n'isesenguramakuru bigendanye n'igihe cyangwa bigendana n'ibihe tugezemo numvise ari ngombwa kugira umusanzu ntanga ku banyarwanda bose mu kureba aho tugeze n'uko politiki yitwaye mu Rwanda rwacu.

Mu mvugo ya gihanuzi, Paul Kagame mu iyobera ry'isekurume ndwi zigenura manda y'imyaka 7 yatorewe ubugira kabiri

Mu magambo bwite ya Magayane yagarutse kuri byinshi cyane bizabaho byigaragaza nk'ibimenyetso by'ihirima ry'ingoma ya Rwabujindiri rurya ntiruhage ariwe twese twemeza ko ariwe Nyakubahwa Paul Kagame. Muri ibyo, yavuzemo ko ku ngoma ya Kagame hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n'akataribwa, ko hazabaho sisitemu yo kuneka iteye ubwoba mu Rwanda ku buryo umwana azikanga ko umubyeyi we amuneka bikanagenda bityo ku mubyeyi nawe uzikanga uwo yibarutse.

Magayane kandi yaciye amarenga yemeza ko mu Rwanda hazabaho umutware uzatorerwa manda y'imyaka irindwi muri iki gihe cya Rwabujindiri ariko iyo manda y'imyaka irindwi akazayitegeka ntayirangize kuko umwami w'ishyamba azaza akamukoma mu nkokora. Mu isesengura ryanjye nkunda gukora, iry'uyu munsi ndagerageza kugaruka ku mvugo iziguye ya Nyakwigendera MAGAYANE maze mfashe abanyarwanda mwese kumva neza ihene izabyara isekurume zirindwi, kwanga kwonka kwazo, n'uburyo umwami w'ishyamba azaza kwiba izo sekurume bityo mbonereho no kwerekana igisobanuro cy'uwo MAGAYANE yise umwami w'ishyamba uwo ariwe niba ari umuntu cyangwa icyo aricyo niba ari ikintu!

Ese ubusanzwe byashoboka ko ihene tworora mu rugo yabyara abana barindwi???

Ntibishoboka ndetse nta no gutinda mu makoni kuri iki kibazo. Abaganga b'amatungo barabizi neza kuko ihene ibyaye nyinshi idashobora kurenza abana batatu(3). None kuki MAGAYANE yakoresheje ihene mu buhanuzi bwe agenura amarembera y'ingoma ya Paul KAGAME? Mbere yo gukomeza nagira ngo mbibutse ko mu mateka y'u Rwanda Paul KAGAME ariwe perezida watorewe manda y'imyaka 7 byemejwe mu itegeko nshinga ryatowe mu 2002-2003.

Muri icyo gihe Kagame yari akeneye kuzasazira ku butegetsi n'abo mu gatsiko ke kuko biyumvishaga ko imyaka 7 ari myinshi cyane nyamara mu kanya nk'ako guhumbya yararangiye nyuma mu 2010 Kagame yongera kwiba amatora none yinjiye mu mwaka wa 5 bisobanuye ko habura imyaka 2 ngo manda ya 2 irangire ari nayo yemerewe yonyine kuko atemerewe kwitoza bwa 3.

Iyi hene izabyara isekurume 7 Magayane yavugaga mu isesengura ryanjye mbona yarashakaga kuvuga igihugu nk'umubyeyi twagereranya n'ihene yonsa urubyaro rwayo ariyo igenura abaturage bishyiriyeho perezida muri manda y'imyaka irindwi kandi koko niko byagenze.

None se izo sekurume ndwi nizo zizanga konka cyangwa ni nyina izanga kuzonsa?

Nk'uko twese tubizi, ihene ikivuka ikenera konka kugira ngo ikure. Nyamara MAGAYANE avuga ko izo sekurume zizanga konka nyina kandi tuzi neza ko ihene ikiri akana iyo itonse amashunushunu(amahenehene) ipfa. Tuzi kandi ko ihene yonka ikunda cyane amashunushunu ku buryo itakwikura ku ibere. Bityo hakazaboneka impamvu ikomeye izazibuza konka(impamvu ikomeye cyane izatuma Kagame adakomeza gutegeka). Kuri we ntabwo twabyumva dutya ahubwo ndumva bisobanuye ko yabonye ko KAGAME atazarangiza manda y'imyaka irindwi.

Hano rero mpita ngwa mu mutego ukaze ariko nkagerageza kuwikuramo. Njyewe ubwanjye nzi neza ko Nyakubahwa Perezida KAGAME yarangije manda ya mbere y'imyaka 7 yiyongeza iya kabiri. None se ubwo MAGAYANE si umunyabinyoma? Niba Kagame yararangije manda ya mbere y'imyaka 7 nta nkomyi, kuki atarangiza n'iya kabiri? Ese aho ntiyarangiza n'iya gatatu?

Umwami w'ishyamba azajya mu Rwanda kwiba izo sekurume ndwi!

Muri iyi nteruro ya MAGAYANE niho agerageza gusobanura impamvu isa n'itumvikanaga mu nteruro ze zayibanjirije. Mu mvugo yumvikana kuri buri wese, umwami w'ishyamba bivuga INTARE ariko mu mvugo yegereye abaturage twabona ko ari umukuru w'ingabo uzashoza intambara kuri Kagame. Ishyamba bisobanura inzira y'urugamba. Ariko iyi ntare irasobanura na none amahane bigenura kurwana nyine bivuga INTAMBARA. Mu nteruro imwe mu gusesengura kwanjye, ndabona MAGAYANE yarashakaga kwerekana ko KAGAME ashobora kuzaterwa n'indwanyi u Rwanda rukinjira mu ntambara noneho iyo ntambara ikazaba impamvu n'insiriri yo gutuma Paul KAGAME atarangiza manda ye y'imyaka 7 bishushanya isekurume 7 intare izabuza konka nyina.

Ubu se politiki mu Rwanda kuri iyi taliki 10 Gashyantare 2015 yifashe ite? None se manda MAGAYANE yavuze ko Paul KAGAME atazarangiza ni iyi(2010-2017) cyangwa ni iya gatatu ashakisha imbaraga (2017-2024)???

Muri iki kibazo biragoye ko nk'umunyamakuru w'umwuga natanga igisubizo. Ahubwo ibiri amambu ndifashisha ibimenyetso by'ibihe kugira ngo bimfashe kwerekana aho ibintu byerekera mu Rwanda. Muri iyi myaka 4 Kagame amaze muri manda ye ya kabiri yahuriyemo n'imirimo ikomeye aho yatanze ibyo igihugu gitunze byose kugira ngo yikize abo yita abanzi be. Muri iyi myaka 4-5 ya manda ye ya kabiri niho yishemo nyakwigendera Col. Patrick KAREGEYA(+).

Muri iyi myaka 4-5 nibwo Paul KAGAME yahushije inshuro 3-4 umwanzi we nimero ya mbere Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa. Muri iyi myaka 4-5 ya manda ye ya 2 nibwo hasohotse MAPPING REPORT yavugaga ko ubwicanyi Kagame yakoreye abahutu muri RDC bushobora kwitwa JONOSIDE biramutse byemejwe n'umucamanza ubifitiye ububasha.

Muri iyi myaka 4-5 isekurume ndwi zirimo kunyunyuza nyina ku nshuro ya kabiri zikayonka n'ayo mu mutwe, nibwo hasohotse filimu RWANDA'S UNTOLD STORY yahahamuye Kagame ikamutesha umutwe kakahava. Muri iyi myaka 4-5 ya manda ye ya kabiri, FDLR iri ku mwanya wa mbere mu madosiye atagituma asinzira. Muri iki gihe Paul KAGAME umubano n'ibihugu byo mu karere ni mubi cyane ku buryo ntawe umucira akari urutega. Muri iyi myaka niho KAGAME ubwe yivugiye ko azica perezida wa Tanzania.

Hamwe n'ibi bibazo byose kuri Paul Kagame amahirwe y'uko yarangiza iyi manda ya kabiri(2010-2017) ni macye cyane ndetse aragerwa ku mashyi!

Kuva 1994 Paul KAGAME agifata ubutegetsi mu Rwanda, amaze imyaka 20 ari mu ntambara y'ubutita n'abanyiginya bategekana nawe i Kigali. Bamwe yarabishe, abandi bararuta barumusigamo bararuhunga abandi yabamariye mu magereza. Ibibazo biri imbere mu butegetsi bimaze gukomera cyane ku buryo bishobora gushwanyuka umunota uwo ariwo wose.

Muri iyi myaka 3 isigaye ngo Kagame arangize manda ye ya kabiri, ntawakwemeza ko azayirangiza mu mahoro kuko ikihutirwa ari ukumenya niba azafata manda ya 3 cyangwa niba azaharira abandi. Uko mbibona Kagame ntiyakwemera ko hari undi utegeka u Rwanda kuko ibyaha yakoze yahita abiryozwa mu nkiko. Nahitamo kugundira akiyongeza, azi uko byagenze mu bihugu byinshi abaperezida bavugirijwemo induru bakirukanwa ku butegetsi bazizwa kubugundira.

No mu Rwanda bashobora kumuvugiriza induru kuko barembye. Ibi bikiyongera kuri bya bibazo narondoraga afite maze nkanzura mvuga ko mu isesengura ryanjye mbona Kagame ari hagati y'urupfu n'umupfumu na cyane ko abasirikari be ntiyumvisha ko bakongera kumwihanganira indi myaka 7 urebye aho abageze!

Mu gusoza, ndemeza ko n'iyo yarwarwanya akarangiza iyi manda, akiyongeza iya gatatu ayobowemo n'abamushuka ngo bakomeze bibonere imbehe; ndemeza ntashidikanya ko manda ya gatatu (2017-2024) yo rwose atayirangiza! Tubitege amaso!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355