Pageviews all the time

AMAKURU YIHUTIRWA / DOSIYE KIZITO MIHIGO:"Ukuri kwambaye ubusa ku mahano arimo gutegurirwa i Kigali ni uko hari agatsiko k'abantu bihishe inyuma y'umugambi mubisha wo kwerekana ko Kizito MIHIGO ari umunyabyaha ruharwa ndetse ko n'imbabazi yirirwaga atakamba azisaba mu rukiko atazikeneye kugira ngo azasomerwe ku italiki 27 Gashyantare 2015 barageze ku mugambi wabo mubisha"/ UDAHEMUKA Eric

Kuva igihe Kizito Mihigo ywfungwaga muri Mata 2014, hano muri SHIKAMA twamwanditseho inyandiko nyinshi tugerageza gusesengura imiterere y'ikibazo. Kubera ko itangazamakuru ari ummuhuza wa rubanda n'ukuri kw’ibibera muri iyi si, havuzwe byinshi.

Mu nyandiko twakoze twigeze kugaruka kuri ba minisitiri Mitali Pritais na Cheikh Mussa Fazil Harelimana aho twavugaga ko amakuru dufite yerekana ko bari inyuma y'umugambi wo guhitana Kizito. Na n'uyu munsi turacyahagaze aho kuko iperereza rya SHIKAMA ririmo kuva mu ntasi i Kigali naryo ribishimangira.

Twibutse uko urubanza rwa Kizito rwagenze n'aho rugeze

Mu minsi itari mike ishize rushyiditse mu rukiko, mu rubanza Kizito, Ntamuhanga, Dukuzumuremyi na Agnes baburanaga hajemo ikintu kimwe cyatunguye benshi. Mu gihe iteka ryose abunganira agaregwa barahira bagatsemba ko abo bunganira ari abere, siko byagenze.

Muri urwo rubanza, Kizito yavuze ko ibyo aregwa byose abyemera ndetse ko abisabira imbabazi. Umwunganizi we yahisemo kwikuriramo ake karenge kuko yabonaga ko Kizito atakimukeneye. Muri urwo rubanza mu by'ukuri Kizito yakiye imbabazi n'ibyo yari ataraburana. Amakuru aheruka aravuga ko n'ubwo Kizito yatakambye umucamanza yamusabiye gufungwa burundu urubanza rukazasomwa ku italiki 27 Gashyantare 2015.

Hari abantu mu gatsiko i Kigali bashaka umutwe wa Kizito Mihigo byanze bikunze

Amakuru yizewe SHIKAMA yohererejwe n'abakomeye b'ikambere i Kigali aratubwira ko ubwo Kizito MIHIGO yatunguraga abantu akaka imbabazi, abo mu gatsiko bababajwe bikomeye n'ubwo bupfura kuko bashakaga ko ahakana agatsemba bityo bakabona uko bamubamba ku musaraba. Ayo makuru aratubwira ko ukuri kw'impamo ku birimo kubera i Kigali ari uko hari abantu bihishe inyuma y'umugambi mubisha wo gushaka kwerekana ko Kizito ari umunyabyaha ko n'imbabazi asaba atazikeneye.

Ayo makuru aravuga ko hari abantu bakomeje kumwiyitirira bahamagara cyangwa bandika bigize we (mu izina rye) nk'umuntu ufunze uri kuvugana n'abari hanze. Mu gihe amakuru dufitiye gihamya ari uko Kizito adakeneye kuvugana n'abari hanze kuko umuryango we n'inshuti ze bamusura buri wa Gatanu muri gereza afungiwemo.

Ubuhamya bwagombaga gushinja Kizito ibinyoma bwavuriyemo kuko nta bimenyetso

Hari abantu batandukanye bari baguriwe bagombaga gutanga ubuhamya bushinja Kizito ibinyoma ariko bakabura ibimenyetso   bikaba birimo guhwihwiswa cyane hose muri Kigali ko aribo bihishe inyuma y'icyo gikorwa.

Abo bahamyabinyoma baramwawe babonye Kizito Mihigo agize umutima wo guca bugufi basanga batahinguka imbere y'umucamanza niko guhita bakimirana none muri iki gihe urukiko rwitegura muzasomera Kizito ku italiki 27 Gashyantare 2015 barimo kugenda bakwirakwiza ibihuha bigamije kwerekana ko imbabazi yasabye atari azikeneye.

Turasaba ubutabera n'umuryango nyarwanda kutagwa muri uwo mutego w'agatsiko

Ubundi mu mikorere y'ubutabera butabogamye kandi butavugirwamo, ntabwo ari ngombwa ko ibihuha bicicikana bifitanye isano n'urubanza runaka. Ibi iyo bibaye bishobora kugira ingaruka ku cyemezo cy'umucamanza. Turasaba ubutabera bw'u Rwanda kutarangazwa n'abiyitirira Kizito kuko batari we kandi ko aho afungiwe nta burenganzira afite bwo gutirifuna.

Ikindi ni uko imbabazi Kizito yasabye umucamanza zikwiye gufatwa zityo mu gihe isi yose igitegereje umwanzuro w'umucamanza mu bushishozi bwe. SHIKAMA ihisemo gufata icyemezo cyo kubitangariza abanyarwanda bose n’isi yose ngo hato hatagira abazagwa muri uwo mutego bityo n'ubutegetsi bw'u Rwanda bumenye ko Kizito abangamiwe bikomeye n'abihaye kumuvugira ibyo atabatumye bashaka kumubambisha.

Turasaba abari mu nzego zifatirwamo ibyemezo n'abavuga rikijyana ko bakwita kuri iyi nyandiko yacu muri aka kanya kuko ikigaragara kandi SHIKAMA ifitiye gihamya ari uko abanyagatsiko bihishe inyuma y'uyu mugambi mubisha bafite gahunda yihuta cyane kuko bashaka ko igera ku ntego yabo mbere y'uko urubanza rusomwa ku italiki 27 Gashyantare 2015.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355