Pageviews all the time

IPEREREZA NA POLITIKI:"Colonel Happy RUVUSHA aherutse kuvugira mu kabari i Kigali ko agatsiko ka FPR gafitiye ubwoba cyane Lt. Gen. Dr. Pasiteri MUPENZI Jean de la Paix ukuriye CFCR-IMVEJURU, impamvu ADEPR n'ABADIVANTISITI FPR yabatejemo umwiryane anavuga impamvu MINANI Jean Marie Vianney yatumwe na FPR gushinga umutwe w'ingabo zo kujya kwica abayobozi ba FDLR n'impunzi z'abahutu muri Kongo-Kinshassa/ UDAHEMUKA Eric

Lt. Gen. Prof. Dr. Pstr. MUPENZI Jean de la Paix uyobora umutwe w'ingabo CFCR-INVEJURU

Mu nyandiko ndende nanditse mu byumweru 2 bishize nasobanuye neza MINANI Jean Marie Vianney uwo ariwe n'impamvu yibeshyeye ko yashinze umutwe w'ingabo yise FPP-ABAJYARUGAMBA ku bifaranga yahawe na Kigali kugira ngo ajye kwica impunzi z'abahutu muri RD Kongo.

Nk'uko mubizi itangazamakuru ni nk'umutima dukora ubutaruhuka tugamije kumenyesha rubanda ukuri kose. Niyo mpamvu no muri iyi nyandiko MINANI Jean Marie Vianney nongera kumugarukaho cyane kuko SHIKAMA igomba gupfundura ipfundo ry'ikiziriko yahawe na FPR.

Ibindi bimenyetso bisenya ukwiraza i Nyanza kwa UWIMANZI Claudine umugore wa MINANI J.M.V byerekana indaya yabyaranye nazo

Mu nyandiko yitwaga ngo iyo kubeshyuza iperereza nakoze ku buhemu MINANI ashaka gukorera impunzi yiyambika uruhu rw'intama, iyo nyandiko ikaba yaranditswe n'umugore we UWIMANZI Claudine, yavuze ko ndi umunyabinyoma ngo kuko ntavuze amazina y'indaya zabyaranye na MINANI. Kuba ntarabyongeyemo si uko nari mbiyobewe nabigize ibanga.


Ariko ubwo UWIMANZI Claudine yabyifuje nabyo ngiye kubitangariza isi yose bityo nabwo niyumva atanyuzwe azongere ansabe n'ibindi. Ubundi itegeko rigenga itangazamakuru rivuga ko iyo ushaka kunyomoza cyangwa kugorora inkuru idatunganye yakuvuzweho ubikorera mu kinyamakuru iyo nkuru yanyuzemo.
Colonel Happy RUVUSHA(imbere hagati)
Kubera iyi mpamvu, ibyo UWIMANZI yakoze sibyo nkaba nizera ko ubutaha azabikora neza. Mu ndaya zabyaranye na Minani harimo iyitwa KAYITESI ikomoka i Gitarama ariko ubu ikaba iba ku KIBUYE/ KARONGI babanye na MINANI mu nkambi y'impunzi i chimanga-RDC, umwana babyaranye ubu nandika iyi nkuru afite imyaka 10 y'amavuko.

Ahubwo naje kumenya ko abo MINANI yagize indaya ari isoko n'amaduka. Undi babyaranye umwana ni umukobwa biganye muri Kaminuza i Butare ariko nkaba ntakwiye kuvuga izina rye kubera icyubahiro n'umutekano bye. Uyu MINANI yamubyayeho umwana mu gihe yakoraga muri REMA. Ntabwo ari aba gusa, hari umugore witwa JULIANA w'umuforomokazi(muganga) wabanye na MINANI mu nkambi RDC.

Uyu JULIANA ubu nandika iyi nkuru atuye KICUKIRO-KIGALI akaba afite abakobwa babiri b'inkumi zikuze nazo MINANI akaba yaraziteye inda zombi ndetse azihindura nk'abagore be akiba mu Rwanda. Naba ndekeye aho kandi UWIMANZI Claudine akeneye kongera kunyomoza NAMUBWIRA IKI!!!

FPR yahaye MINANI n'umugore we UWIMANZI Claudine za miliyoni mu rwego rwo kwica impunzi no gukoma mu nkokora Lt. Gen. Dr MUPENZI Jean de la Paix na Dr. Anastase GASANA n'abo mu ishyaka RNC ubu bahangayikishije agatsiko ka KAGAME

Mu Rwanda ubu haravugwa cyane umusirikari ukomeye cyane witwa Lt. Gen. Prof. Dr. Pasteur MUPENZI Jean de la Paix. Uyu MUPENZI amakuru SHIKAMA twaperereje neza yatweretse ko yabaye pasitoro kuri SEGEM i GIKONDO maze ngo akaba umuntu wabanaga n'abantu bose amahoro. Jenerali Pasitoro MUPENZI yigishije muri Kaminuza ya INILAK i Kigali.

Yanagize uruhare mu kubasabira icyiciro cya 3 cya Kaminuza Master's abatangiriza n'ikinyamakuru cy'ubushakashatsi rukumbi muri EAC. Iri hangayika rya FPR ryakuyeho urujijo kuri babandi bari barihaye kubeshya ndetse n'abibazaga byinshi ko uyu Gen MUPENZI ngo yaba yaratumwe na Kigali; siko biri rero ahubwo FPR igiye guta umutwe kubera uyu mugabo.

Kubera ko uyu mujenerali ahangayikishije cyane Kigali, ubu nta kindi kiganiro mu bikomerezwa by'agatsiko muri iyi minsi i Kigali kitari Dr. GASANA Anastase na Jeneral MUPENZI na bamwe mu bayobozi b’ishyaka RNC bafatanije mu buyobozi bw'umutwe w'ingabo witwa CFCR-IMVEJURU hamwe n'abayobozi b'amashyaka ya politiki bivugwa ko bashyigikiye byimazeyo izi ngabo harimo  na MRP ABASANGIZI ya Dr Gasana Anastase. 

Kubera gutinya MUPENZI, FPR yamenye ko ubu urubyiruko rurimo kuva mu Rwanda rukamusanga aho ari ariko umunyamakuru wa SHIKAMA akaba atarabasha kuhamenya. FPR yahise ifata icyemezo cyihuse cyo guha amafaranga MINANI kugira ngo ashinge umutwe w'ingabo hagamijwe kwica abayobozi ba FDLR no kurimbura impunzi ariko hakabamo no kugira ngo Kigali irebe ko yagabanya umubare w'urubyiruko ruva mu Rwanda rusanga General MUPENZI muri CFCR-IMVEJURU.

Kugira ngo hano byumvikane kurushaho, FPR yatekereje ko urubyiruko rumwe ruzahitamo gusanga MINANI JMV muri FPP Abajyarugamba bityo bikagabanya umubare w'abasanga MUPENZI noneho abasanze MINANI bakazicwa na FPR kuko nyine izaba yabonye ko bayirwanya. Ubwo rero UWIMANZI Claudine yagombye kumenya ko amamiliyoni ya FPR arimo gusangira n'umugabo we MINANI hano mu Budage ari amafaranga y'amaraso.

Colonel Happy RUVUSHA yavugiye mu kabari i Kigali ko Dr. GASANA Anastase na General MUPENZI babateye ubwoba cyane kuko bashyigikiwe na kimwe mu bihugu 5 ntayegayezwa muri Loni  bakaba bafite ubwoba ko n'abandi bose bashobora kubasanga

Colonel Happy RUVUSHA ni inkotanyi yarurwanye kuva ku munsi wa mbere akaba ari nawe warindaga RIP Gen. Fred RWIGEMA ubwo yaraswaga bagitangira urugamba. Happy RUVUSHA ubu afite ipeti rya Koloneli i Kigali. Asangira n'abandi bategetsi i Kigali mu kabari ntari buvuge izina yababwiye abaganiriza ko ubutegetsi bwa Paul KAGAME buhangayikishijwe bikomeye n'uko MUPENZI na GASANA Anastase bashyigikiwe bikomeye na kimwe mu bihugu bitanu bigize inama y'umutekano ku isi bihorana ijambo. 

Tubibutse ko ibyo bihugu 5 ari USA, UBUFARANSA, UBUSHINWA, UBWONGEREZA N'UBURUSIYA. Kimwe muri ibi bihugu 5 Colonel Happy RUVUSHA yanavuze izina ariko nkaba ntashobora kukivuga hano kuko nzakivumba ngo gishyigikiye byimazeyo CFCR-IMVEJURU n’amashyaka ayishyigikiye harimo na  MRP ABASANGIZI mu mugambi wabo wo guhirika ubutegetsi bwa Paul KAGAME na FPR bukazagenda ubutazagaruka ukundi i Rwanda! 

Ubwoba Kagame na FPR bafitiye Gen. MUPENZI , Dr. GASANA Anasitazi n'abo bakorana FPR ivuga ko higanjemo abo muri RNC:"Inkomoko yo gucamo ibice no kuryanisha abayoboke ba ADEPR na ADVENTISTE mu Rwanda"

Abanyarwanda mumaze iminsi mwumva ibibazo by'urudaca biri muri ADEPR no mu idini ry'abadivantisiti b'umunsi wa Karindwi mu Rwanda. Njyewe ubwanjye mperuka kubagezaho inkuru yavugaga ukuntu ADEPR yategetswe na FPR kwaka ideni muri BRD n'ukuntu abadive bacitsemo ibice aho ubu abakomoka mu majyepfo bakuwe ku ibere. Muribuka kandi indi nkuru nababwiyemo ko umuyobozi w'abadive n'umwungirije barwaniye mu nama i Nairobi. 
Dr. GASANA Anastase uyobora ishyaka MRP-ABASANGIZI akanafatanya na Lt. Gen. Mupenzi kuyobora ingabo CFCR-INVEJURU
Ibi byose ntabwo ari ku busa kuko Colonel Happy RUVUSHA yavugiye mu kabari ko Kagame n'agatsiko ke kose bafite ikibazo cy'uko Abadivantisiti bose n'abapantikoti aya madini yombi asa nk'aho ari inyuma ya MUPENZI nk'umwe mu babaye abayobozi bayo na Dr. Anasitazi GASANA ngo wigeze kugira uruhare cyane mukwanga ko ADEPR icikamo kabili, ubwo yari akiri Minisitiri muri Presidence.

Icyo gihe abavuye hanze ngo bakaba baravugaga ko amazi meza(abavuye hanze) adakwiye kuvangwa n' amazi mabi(abari mu gihugu) kuburyo ubu FPR ngo yibuka ko Dr Gasana ariwe wagize uruhare rwatumye icyo gihe Pasteri SIBOMANA ayobora ADEPR, n'ubwo rero uyu mupasiteri yabaye igikange akaba igikoresho cya ADEPR ntabwo FPR yo yibagiwe ko abakristu b'aya matorero bari gushyigikira ku mugaragaro aba bagabo ku buryo buteye inkeke.

Lt. Gen. Mupenzi wa CFCR-INVEJURU yakiriwe na Nyakubahwa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya bituma ambasaderi w'u Rwanda yirukanwa i Nairobi

Amakuru SHIKAMA ikura muri ako kabari abo bajenerali ba Kagame banyweramwo aremeza ko ngo Lt. Gen.MUPENZI no mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba bamaze kumwumva kuko mu minsi ishize nyuma y'ishimutwa rya GAFIRITA wagombaga kuzatanga ubuhamya bushinja Kagame guhanura Habyatimana MUPENZI yanyarukiye i Nairobi akakirwa mu cyubahiro gikomeye na Perezida wa Kenya Nyakubahwa UHURU Kenyatta akamubwira amakosa ya ambasaderi w'u Rwanda kubera uruhare rwe mu ishimutwa rya GAFIRITA bagahita bamwirukana. 

Mu gusoza iyi nkuru ndende, tubamenyeshe ko muri FPR i Kigali batangazwa n'ukuntu MUPENZI akomoka i Byumba ariko ubu ngo akaba akunzwe cyane n'abaturage bo mu majyepfo GITARAMA-BUTARE kimwe n'abanya-CYANGUGU bikaba ari ibimenyetso simusiga ko agamije guca burundu ivangura-karere. Naho ababanye nawe i RUBUMBASHI muri Congo yize univerisite, akahakora imilimo ya Gisirikare ndetse akayobora itorero ry'aba Pentecote bo bemeza ko ngo ashobora kumara iminsi 4 mu mashengesho asengera u Rwanda.

FPR na KAGAME bafite ubwoba ko n'urubyiruko rwa KILIZIYA GATULIKA NARWO RWAMUJYA INYUMA KANDI BIRASHOBOKA kuko ikinyoma bari barakwije mu mpunzi bamwitirira ko abakorera mu rwego rwo kumubuza abayoboke cyabaye imfabusa ahubwo ubu imitwe ikaba yarababanye minini bibaza uko bazabigenza, cyane cyane ko abo bafatanije nk'uko FPR ibivuga barimo abayoboye RNC n'andi mashyaka na Dr. Gasana ari umukuru w'ishyaka MRP-ABASANGIZI bivugwa ko ubu ibihugu nka Amerika n'ibindi byamaze kumujya inyuma, n'ubwo Kagame yibeshyaga ko Amerika izakomeza kumushyigikira mu bwicanyi bwe.

Iri shyaka MRP-ABASANGIZI ryanditse mu mahame-remezo yaryo yo kuya 10 Werurwe 2013 ko rigize Padiri Mukuru wa Paruwasi Karenge witwa Emile Nsengiyumva, aumonier/chaplain w'icyubahiro waryo igihe yari afungiye muri gereza za leta ya FPR imuziza kuvugira abaturage ibi bikaba ikimenyetso gituma FPR yikanga ko urubyiruko rw'aba gatolika mu Rwanda narwo rugiye kubacikaho.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355