Pageviews all the time

Ambasaderi mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles yahishuye ko ubutumwa bwe mu Rwanda ari ukuzenguruka mu byaro hose akamenya ibibazo byazengereje abanyarwanda/ UDAHEMUKA Eric

Ambasaderi Erica arimo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira USA mu Rwanda

Nyuma y'iminsi 7 akandagije ibirenge bye ku butaka bw'u Rwanda, ambasaderi mushya wa USA i Kigali yatangaje ibaruwa ndende kandii ifunguye igenewe abanyarwanda bose. Muri iyo baruwa bigaragara ko ashobora kuba yaroherejwe mu Rwanda amaze gusobanurirwa amahano arimo kuhabera ndetse n'uburyo abanyarwanda bagowe.

Ambasaderi Erica muri iyo baruwa yandikiye abanyarwanda yagize ati:"Nk'uko nabibwiye Perezida Kagame na Minisitiri wUbubanyi namahanga Mushikiwabo muri iki Cyumweru, ndifuza kuzenguruka ahantu hatandukanye mu Rwanda ndetse nkaganira nabaturage tukarebera hamwe uburyo bwiza twakorana ku bibazo bikomeye bihari".

Ubanza iyi ntumwa ya USA itazashobokana n'abo mu gatsiko i Kigali

Mu myaka 11 maze mu itangazamakuru nkurikirana ubuzuma bwa politiki y'u Rwanda umunota ku munota, ni ubwa mbere numvise anbasaderi i Kigali uvuga ko agiye kuzenguruka mu baturage akumva ibibazo byabo.

Mu isesengura ryanjye byanyeretse ko uyu mutegetsi yumva neza ibibazo biri muri politiki y'imbere mu Rwanda nk'akarengane gakorerwa abanyarwanda buri munsi haba mu itangwa ry'akazi no mu bindi. Ibi nibyo mbona ko imikorere ya USA muri ambasade yabo ku Kacyiru i Kigali ifite icyerecyezo gishya kandi gishobora gufasha abanyarwanda.

Ubusanzwe abategetsi bakomeye mu isi iyo bageze i Kigali ku kibuga cy'indege i Kanombe usanga MUSHIKIWABO na KAGAME bihutira kubatwara ku GISOZI ku rwibutso maze bagahita babajyana muri Village Urugwiro bakababwira ibyo bashaka kubabwira ubundi bakabereka radiyo Rwanda bagashima bagataha. Uyu mutegetsi wa USA bashobora kuzamunaniza kuko azamenya ukuri kw'ibibera i Rwanda.

Imiryango y'abashimuswe na FPR nimushirike ubwoba mumusange kuri ambasade Kacyiru mumubwire ibibazo byanyu abimenye

Iyo uri umwenegihugu ukunda igihugu cyawe iteka uhora ucyifuriza ineza n'amahoro. Nyana jugez Ubu niyumvisha ukuntu umutegetsi muzima utekereza neza yahotora abenegihugu. Ndagira inama abanyarwanda bafite abo mu miryango yabo bashimuswe kwihutira kujya i Kigali ku biro bya Ambasade ya USA bagasaba kubonana na ambasaderi bakamugezaho ibibazo byabo kuko yivugiye ko abaturage azabakira akumva ibibazo byabo.

Mushobora kumbaza muti ese nitumuganyira, abacu batawe muri RWERU bazazuka? Muhumure bavandimwe ndabizi neza ko batazazuka kandi tutazongera kubabona ariko guharanira demukarasi no gukunda igihugu cyacu bigomba kurenga inbibi z'umuryango wawe ahubwo ukagaragaza ukuri kuko buriya munusanze mu biro mukamubwira yamenya ukuri noneho abirirwa bamuratira amajyambere bakamwara!

Muti ese nagera kuri ambasade gute? Iherereye he? Ko ntazi Icyongereza navugana nawe gute?

Mu buzima bahamo ibibazo byinshi mwene muntu ahora ahanganye nabyo umunsi ku munsi. Kugera kuri ambasade ku KACYIRU birashoboka cyane kuko bakira abantu bose kandi ntuzigaye uko umeze Imana uzaguhesha igitinyiro bishoboke. Ambadade ya USA iherereye ku Kacyiru mu masangano y'imihanda munsi ya za minisiteri.

Ku baba mutekereza ko mutazi Icyongereza ku buryo bitabashobokera kuvugana na ambasaderi, muhumure aba afite abasemuzi bamufasha kumvikana n'abamugana bose batumva Icyongereza. Ni ngombwa kwanga ko bakomeza kutwica uruhongohongo kandi ntidushobora fukomeza kwemera ko akarengane gakomeza guhabwa intebe mu Rwanda. Abanyarwanda bose bakwiye kubaho nta busumbane, kandi demukarasi igahabwa ijambo.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355