Pageviews all the time

Nyuma ya mugenzi we Gen. James KABAREBE, minisitiri MUSHIKIWABO Louise nawe akubutse mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura kwamamaza FDLR no kuyikatira urwo gupfa/ UDAHEMUKA Eric

kagame-kabarebe-mushikiwabo
Baribaza uko bazagenza FDLR bikabayobera!

Mu bihe bitandukanye, KABAREBE na MUSHIKIWABO bamaze kuvuga imbwirwaruhame 4 zivuguruzanya kuri FDLR. Ubwabanje Kabarebe yavuze ko FDLR iteye u Rwanda itamara isaha igihumeka, ubwa kabiri avugira mu nteko ko RDF yaciye intege FDLR ku buryo bufatika, Mushikiwabo yaherukaga kuvuga ko FDLR idateye u Rwanda ubwoba kuko ruyiteguye(rwiteguye kurwana nayo) none kuri uyu wa kane, taliki 12 Gashyantare 2015 amaze kubwira inteko ishinga amategeko ko byanze bikunze FDLR igomba kuva mu nzira(kwicwa igashiraho)

Nyamara umuryango mpuzamahanga ukwiye gutabara amazi atararenga inkombe

Ikibazo kigarukwaho cyane ku Kimihurura mu INTEKO ISHINGA AMATEGEKO ni UMUTEKANO N'UBUBANYI N'AMAHANGA. Iyi niyo mpamvu MINADEF na MINAFFET bakurikiranye mu gihe kitarenze iminsi ibiri bajya kwisobanura imbere y'intumwa za rubanda.

Uko bigaragara intumwa za rubanda zirabona neza ko igihugu kiri mu bibazo by'urudaca, ubukungu bwifashe nabi cyane, inzara inuma mu byaro, ruswa iteye ubwoba, ubujura mu bigo bya leta bukabije kandi ababukoze ntibahanwe ahubwo bakazamurwa mu ntera!

Muri ibi bibazo by'urudaca, Kabarebe arakoresha siyasa ya gisirikari yemeza ko ubu u Rwanda ngo aribwo rurinzwe kurusha ibindi bihe byose ariko akiyibagiza ko ikiri mu mitima y'abaturage ari ikindi. Iyo avuga ko umutekano ari munange, agomba kwibaza icyo uwarangije kaminuza akimwa akazi yagatsindiye atekereza iyo abonye uwavuye i Bugande yiba akayogoza ikigo cya Leta ntabihanirwe ahubwo akazamurwa mu ntera cyangwa agahindurirwa imirimo.

Hejuru y'ibi bibazo byose igihugu kiri mu mwijima ku buryo umuryango mpuzamahanga ukwiye gutabara u Rwanda ukumvisha leta ko Mushikiwabo uririmba intambara yo kurimbura impunzi izahitana benshi kandi ikangiza byinshi. Ahubwo hakwiye gushakwa uburyo bwakwifashishwa kugira ngo ibibazo birangizwe mu mahoro kuko bishoboka kuko ahari abantu hadapfa abandi. Ibi bibazo byose byiyongereyemo intambara y'amasasu byaba bibi cyane ku muryango nyarwanda.

Minisitiri Mushikiwabo arabeshya abadepite ko umubano w'u Rwanda n'amahanga ari ntamakemwa nabo bakamukomera amashyi

Mu kiganiro yahaye abadepite kuwa kane, taliki 12 Gashyanyare 2015, minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane bw'akarere Louise MUSHIKIWABO yavuze ko ngo u Rwanda rubanye neza n'ibindi bihugu. Mu by'ukuri ibi ndumva atari byo kuko mu karere ruherereyemo u Rwanda ruhagaze nabi cyane.

No ku rwego mpuzamahanga umubano w'u Rwanda uhagaze nabi cyane kuko amahanga atarimo kumva mu buryo bumwe umugambi wa FPR wo kurimbura impunzi z'abahutu ziri mu mashyamba ya Kongo. Ikibabaje kurushaho ni ukuntu abadepite byitwa ko bahagarariye rubanda babeshwa bakemera kandi bazi ko babwiwe ibinyoma.

Minisitiri Mushikiwabo yakatiye FDLR urwo gupfa imbere y'abadepite kandi atari umucamanza

Iyo u Rwanda ruza kuba ruyobowe neza muri demukarasi njye nemeza ko FDLR iba yaranatashye kera ikibazo cyararangiye. Ariko uko i Kigali bakomeza kuririmba ko impunzi z'abanyarwanda muri RDC zigomba gutsembwa ntihasigare n'iyo kubara inkuru, biratuma amahanga arushaho gushyira u Rwanda mu kato.

Ibi ndabivuga kuko ukurikije uko abazungu batekereza, n'ubwo bavuga ko bashyigikiye u Rwanda mu mugambi wo kurimbura abanyarwanda muri RDC, buriya umuzungu yigira hirya agatekereza, agakora imibare, akagisha umutima inama agafata umwanya yibaza kuri uwo mutegetsi ushaka kurimbura abaturage.

Mushikiwabo utinyuka kuvugira imbere y'inteko ishinga amategeko ko FDLR igomba kurimburwa, abadepite baramutse atari inkomamashyi baba bakwiye kumubaza igitera ubutegetsi ahagarariye kujya kurimbura abenegihugu.

Ese aho Mushikiwabo abwirwa n'iki ko muri abo badepite bamuri imbere hatabamo abadashyigikiye ko impunzi ziraswa??? Ese Mushikiwabo we ku mutima we yumva koko bikwiye gukoresha amasasu mu kurangiza ibibazo??? Ese Mushikiwabo na Kabarebe bibuka ko iyo FDLR n'izo mpunzi ziri kumwe nayo bakomoka mu Rwanda kandi ko bene wabo bari hose mu gihugu no mu nzego zose za Leta no mu byiciro byose by'ubuzima bw'iguhugu???

Uhereye muri perezidansi, muri za minisiteri, muri polisi, mu gisirikari, mu rubyiruko, mu turere, muri ONG, mu maserivisi  n'amashami bya Loni i Kigali, mu madini yose, mu bacuruzi, mu bahinzi, mu bakarani, mu mfungwa n'abagorirwa, mu bashoferi, mu tugari no ku mirenge hose uhasanga abanyarwanda bafite abavandimwe babo mu mpunzi ziri mu mashyamba ya RD Kongo. Murabona ko ibintu bikaze ndetse bitoroshye na busa!

Perezida Paul Kagame ubanza ariwe utahiwe kwitaba inteko ishinga amategeko agatangaza intambara kuri RD Kongo

Burya muri politiki, minisitiri w'ububanyi n'amahanga aba yegereye perezida wa repubulika cyane ku buryo byinshi byo mu kazi babiganiraho. Keretse niba Mushikiwabo yahubutse mu kuvuga ko FDLR igomba kuva mu nzira byanze bikunze, ariko niba mu mvugo ye nta guhubuka kwabayeho, urebye n'uko muri RD Kongo byitwaye aho amahanga yose arimo kwikuriramo akayo karenge, birashoboka cyane ko perezida Kagame yatangiza indi ntambara yeruye kuri RD Kongo kandi ntibyakorwa atabivugiye imbere y'inteko ishinga amategeko ariyo mpamvu mvuga ko hamwe n'imvugo ya Mushikiwabo, wasanga Kagame ariwe utahiwe kujya ku Kimihurura.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355