Ubutungane n’ubutabera ni amagambo abiri y’indatana. Ubutungane bushobora kumvikana mu buryo ibihumbi n’ibihumbagiza ariko twafatamo buke : Umuntu utunganye ashobora kuba umuntu ugaragarira abamubona uko bikwiye ni ukuvuga afite amaboko n’amaguru nk’abandi.
Umuntu utunganye kandi ashobora kuba umuntu utarwaye kandi utekereza neza ku murongo fatizo w’ubuzima usobanutse. Umurwayi kugira ngo atungane akenera muganga ku kigo ndera buzima cyangwa ku bitaro.
N’ibindi byinshi birimo kuba adashonje, kuba adafite ubusembwa ubwo aribwo bwose. Naho umuntu utabera ni ukurikiza amategeko uko yanditswe mu mutima we (umutima nama) no mu bitabo by’amategeko biri kandi bikoreshwa mu mbago z’aho aherereye.