Pageviews all the time

Ese ubutegetsi buraryoha?/ NKUSI Yozefu




Karikatire ya www.lepotentielonline.com
Abana uko bagenda bakura niko bagenda bibaza ku bintubyinshi rimwe na rimwe bakitabaza bagenzi babo babaruta mu myaka cyangwa se ababyeyi babo ngo babafashe gusobanukirwa. Ni muri urwo rwego umwana yitabaje se ngo amusobanurire iby'ubutegetsi!

Umwana: Papa, ubutegetsi buraryoha?
Papa: Buraryoha nyine, ntiwabonye ko uwaburiye yiyongeza!
Umwana: buryoha nk'iki?
Papa : Buryoha nka wa muti ukunda witwa SIROPU!
Umwana: nibyo koko uraryohera, ariko se kuki njye umbuza kwiyongeza?
Papa: Burya uriya muti ugira akamaro iyo uwufashe ukurikije inama za muganga. Ariko iyo        wiyongeje ku giti cyawe, uragusema ukaba wakwica!

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°004/PS.IMB/2016 : «ISHYAKA FPR INKOTANYI NTIRIRASUBIZA INKOTA MU BWUBATI !»




Rishingiye ku makuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko urugo rwa Me NTAGANDA Bernard ;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI rwagombaga guterwa none kuwa 17 Mata 2016 ;
Rimaze kumenya ko iki gitero cyari kuba mu gihe cy’Inama Nkuru y’Igihugu yagombaga kuba none  kuwa 17 Mata 2016 mu rugo kwa Me NTAGANDA Bernard ;
Rigarutse kandi ku makuru afite gihamya yemeza ko imbarutso yari gukomwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS IMBERAKURI ;Bwana MWIZERWA Sylvère  wari gukubita urushyi Me NTAGANDA Bernard maze rugahana inkoyoyo ;

TUBATUMIKIRE. IKIBAZO CY’ UBURUNDI KIRENZE IMBIBI ZABWO N’UBWO BENSHI BABYIRENGAGIZA/Kayitare James na Uwimana Jean de Dieu


Mu itangazamakuru ryo mu karere u Burundi buherereyemo, ndetse no mu itangazamakuru mpuzamahanga, muri iyi minsi ibibazo biri mu Burundi nibyo byihariye igice kinini. Abayobozi b’ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’ibitangazamakuru binyuranye bavuga kuri ibyo bibazo, usanga buri ruhande rubogamiye ku nyungu runaka zaba ziva mu bibazo u Burundi burimo.
Ababa badafite ukubogama muri ibyo bibazo wababarira ku mitwe y’intoki. Ariko se mu by’ukuri impamvu nyamukuru yabyo irazwi? Cyangwa haba habaho kuzihimba no kuzicura kugirango inyungu z’aba na bariya zigerweho! Twe turagerageza kwerekana umuzi w’ibyo bibazo n’uburyo abayobora kiriya gihugu babikemura mu buryo burambye.

Mu by’ukuri tubifata nk’aho ari ikibazo cy’abarundi gusa kandi ari ikibazo kireba akarere k’ibiyaga bigari by’umwihariko ndetse ahubwo n’akarere k’Afurika y’abirabura muri rusange. Abari guteza ibibazo mu Burundi si abandi ni abateye ibibazo i Bugande mu myaka ya za 1980, bagakomereza mu Rwanda, Congo yahoze yitwa Zayire, none bakaba baradukiriye n’u Burundi. Birazwi ko i Burundi nibirangira bazakomereza muri Tanzaniya, gukomeza no mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo SADEC. Ubwo wenda bazakomereza muri Afurika y’uburengerazuba, iyo hagati, ndetse n’ibihugu by’abarabu babigeze ku buce.

Ya ntambara Pawulo Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru kuri Sitade Amahoro umenya yayitangirije i Rubavu! ( yavuguruwe none 17/4/206 saa 13:46 GMT)/NKUSI Yozefu

"Mpora ndibwaribwa; ntegereje abavuga ngo barashaka gutera u Rwanda ngo maze nkwereke." Pawulo Kagame kuri Sitade Amahoro tariki ya9/4/2016
Pawulo Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru ko hari abariho bategura intambara yo gutera u Rwanda ngo ariko baramutindiye ku buryo bituma ahora aribwaribwa, bikaba bivuze ko ashyugumbwa ku buryo ashobora gutera mbere y'abo abeshya ko bashaka kumutera!

Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa gatandatu 16/4/2016 ngo hari abantu bateye baturutse muri RDCongo maze bagaba igitero kuri sitasiyo ya polisi iri mu kagari ka Kabumba, umurenge wa Bugeshi , akarere ka Rubavu ariko ngo basubijwe muri RDCongo nkuko itangazo rya minisiteri y'ingabo za FPR ribivuga hasi aha.

Icyihishe inyuma y'ibyiswe igitero
Iyo Kagame Pawulo ashaka kugaba ibitero hanze buri gihe agira urwitwazo runaka: FPR igaba igitero ku Rwanda muri 1990 yavuze ko icyuye impunzi, nyamara hari inama yo gucyura izo mpunzi yagombaga guhuza Perezida Habyarimna, Yoweri Kaguta utegeka Uganda na Hashiseli(HCR) mu Gushyingo 1990. Muri 1996, naho FPR yaragiye irunda abasoda i Mulenge muri RDCongo yari Zaire icyo gihe, igihe cyo gutera kigeze, byitwa ko ari Abanyamulenge bagumutse kuri Mobutu.Ubu naho rero nyuma yo kuvuga ko abashaka gutera bamutindiye , nta washidikanya ko yakoze ikinamico akaba ari ingabo ze zateye i Rubavu, zikaba zishaka urwitwazo rwo gutera RDCongo hitwajwe ko bakurikiyeyo ababateye! 

Igitangaje muri iri kinamico
Biravugwa ko ngo abagabye igitero bari hagati ya 20 na 30; umuntu akaba yakwibaza aho baba bameneye mu gihe bizwi ko kuri buri metero 10 mu Rwanda cyane cyane ku mupaka uhasanga umusirikare wa FPR!Ikindi ni uko Pawulo Kagame we ubwe aherutse kwivugira ko nta muntu watinyuka kumutera! Igitangaje kindi ni uko Agatsiko katavuga umubare w'abapfuye cyangwa bakomeretse ku mpande zombi.Turibuka nanone amagambo yavuzwe na Minisitiri w'ingabo za FPR na Kagame Jyemusi Kabarebe aho yigambaga ko FDLR idashobora gutera ngo imare isaha ku butaka bw'u Rwanda; none se niba abasoda ba FDLR 20 gusa bamaze isaha ku butaka bw'u Rwanda, FDLR niyohereza ibihumbi cumi(10,000) ntibazarara mu Rugwiro!!!!

Abaturage ba Rubavu bariho barakorerwa ibyakorewe abo mu Ruhengeri
Abaturage ba Gisenyi bakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo batabaze; amakuru yageze kuri Shikama kuri uyu mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 16/4/2016 akaba avuga ko igisoda, igipolisi n'inzego z'ubutasi za Kagame Pawulo biraye mu baturage, barakubita, abandi babajyana ahantu hatazwi, bazira ko ngo bahishe FDLR yateye. Ibi bikaba byarakorerwaga abaturage ba Ruhengeri mu cyiswe Intambara y'Abacengezi; imiryango myinshi ikaba yarazimye .

Iri kinamico rero nta kindi rigamije kitari ugutera ubwoba abaturage, ngo ejo haramutse hari umugiraneza ushaka kubohora Abanyarwanda batazamushyigikira ku buryo ubwo aribwo bwose.
Mu kinyaranda turavuga ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Mu gihe wica uwo ushaka, ugaheza igice cy'abaturage mu mashyamba, ukiharira ibyiza by'igihugu n'umuryango wawe; iherezo buri gihe riba ribi ku gihugu cyose byaba mahire rikaba ribi kuri wowe gusa.

Icyitonderwa: Hasi aha murahasanga itangazo rya minsiteri y'ingabo za FPR na Kagame Pawulo

Byongeweho none ku cyumweru, tariki ya 17/4/2016
Amakuru aturuka mu Rugwiro, aravuga ko mucyo Agatsiko kise igiteroc yo muri Rubavu, haguyemo abapolisi 8  ba FPR  ndetse ngo hanatwikwa imodoka imwe. Niba iki gitero cyarabayeho koko atari ikinamico nkuko shikama yabivuze hejuru, Kagame Pawulo uheruka kuvuga ko yiteguye igitero bikanatuma aribwaribwa, iki gitero kirerekana ko Kagame abeshya atiteguye kuko iyo bitaba ibyo ntiyari gupfusha abantu bangana kuriya ntanafate byibura abantu 10 mu bamuteye!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.comgiter
Muzamenya Ukuri maze kubabohore


-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

PRESS RELEASE

 Kigali, 16 April 2016
During the night of 15-16 April 2016, suspected FDLR terrorists elements infiltrated Rwanda from the Democratic Republic of Congo and attacked a Police Station in Rubavu District, Bugeshi Sector, Kabumba Cell.
The attackers were repelled by National Defence and Security Forces to DRC. The situation on the ground is under full control.
Any development related to the incident will be communicated later.
End.
René Ngendahimana
Lt Col
Deputy MoD/RDF Spokesperson

IMIBURO: Kalisita arashyira hanze amwe mu manyanga yakoreshaga afatanyije n'indaya mu kwambura abazisambanyaga!/ NKUSI Yozefu

Yabuze amafranga yo kwishyura indaya yasambanyije
yamburwa ishati n'inkweto ataha agendesha amakanya!/Foto igihe.com

Tukimara gusoma inkuru iri ku rubuga IGIHE musanga hano yerekeye umusore wambuwe n'indaya imyenda yari yambaye bitewe n'uko ngo yari yabuze ayo kuyishyura, SHIKAMA yihutiye gusohora iyi nyandiko ngo iburire abajya mu ndaya mu Rwanda no muri Uganda amanyanga akoreshwa n'indaya zambura abagabo nkuko byagendekeye uyu musore i Kigali.

Umwihariko w'iki cyunamo 22 / Radio Itahuka

Radio Itahuka's profile photo
Radio Itahuka

1. Nibwo bwambere umunyamabanga wa loni avuga ko kutohereza ingabo mu Rwanda guhagarika jenoside byatewe nuko FPR yabyanze ahubwo ivuga ko atari ngombwa.

Kuki Kagame Pawulo ahora aribwaribwa no kumena amaraso?/NKUSI Yozefu

MPORA NDIBWARIBWA
Abashaka gufasha Interahamwe  gutera u Rwanda , uwampa ngo
babigire vuba maze nkwereke

Pawulo Kagame  aherutse kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri sitade Amahoro abemeza ko ngo hari imitwe yitwaje intwaro ishaka gutera  u Rwanda iturutse  muri bimwe mu bihugu duturanye kandi ibifashijwemo n’ibyo bihugu. Kagame yavuze ko aribwaribwa ngo icyamuha abo bashaka gutera bakamugirira vuba ngo maze abereke!

Amagambo ya gashozantambara adakwiye umukuru w’igihugu
Kugirango buri musomyi wese wa shikama yumve uburemere bw’aya magambo Kagame avuga n’ingaruka agira kuri buri munyarwanda, ndifashisha ibibera mu rugo rwa buri muturage. Buri rugo rugizwe n’umugabo, umugore n’abana; buri wese muri aba tuvuze aba yifuza ko urugo rwabo ruba mu mahoro rukagira n’ibirutunga bihagije. Niyo mpamvu buri wese azinduka akajya mu murimo we, mbere yo kugenda ariko bifurizanya amahoro muri aya magambo: « Mwirirweho», iyo bagarutse mu rugo, barongera bakareba niba ya mahoro bifurizanyije nta kidobya yaba yajemo maze amahoro y’umwe muribo agahungabana, barongera bagasuhuzanya bati: « Mwiriho?».

IBINSHENGURA. Ese koko Abatutsi barasumbana imbere ya FPR?/NKUSI Yozefu

Nyakwigendera Bihozagara Yakobo
Umuvandimwe uba mu Bushinwa aherutse guhamagara Shikama ngo ayigezeho agahinda aterwa no kubona FPR ubu isigaye isumbanisha Abatutsi. Uyu mututsi uba mu Bushinwa tutari buvuge izina rye kubera impamvu zumvikana z'umutekano we, ubwo yahamagaraga Shikama yari afite igishyika cyinshi ku mutima yatewe n'urupfu rwa Bihozagara uherutse kugwa muri Gereza nkuru ya Mpimba mu Burundi; uyu muntu akaba yarabwiye Shikama ko bari baziranye, turakomeza kwirinda kuvuga menshi ku mubano wabo kubera za mpamvu twavuze ruguru z'umutekano.

Kagame Pawulo yabajije abajyanama b'uturere ibibazo yagombye kubazwa we ubwe: " ibyaha cyo gucuza abakene no gukingira ikibaba abanyamakosa muzabikirira hehe?"/Nkusi Yozefu










1. "Ko mujyaho mukabeshya ngo muri abantu b’Imana. Njya mbona mwese mwirirwa mwarimbye mujya mu misa abandi mujya mu biterane, mwaririmbye mwatwawe. Iyo ubabonye uravuga uti ’hano dufite abamarayika ariko mwarangiza mukajya kwambura umuntu udafite n’inzara zo kwishima?’Ukajya kumutwarira ibyamugenewe kugira ngo abone uko abaho? Icyo ni ikinyoma.” Pawulo Kagame abwira icyo Agatsiko kise  itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa ryari rimaze iminsi ribera i Gabiro

2. “Ntabwo umunyarwanda biri mu muco we wo gushyigikira ikibi, bagira n’umugayo. Kwanga umugayo, kwaga ikigayitse ariko hari umuco wadutse wo kuvuga ngo reka batangira ngo -------ndarengana.Pawulo Kagame abwira icyo Agatsiko kise  itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa ryari rimaze iminsi ribera i Gabiro

TUBATUMIKIRE: Ubutumwa bwa Shekinah Josephine


Shikama ikomeje gushimira byimazeyo abavandimwe bari hirya no hino mu gihugu bakomeje gukora uko bashoboye ngo bageze ku banyarwanda aho bari hose akaga barimo muri Gereza nkuru ya RWANDA rwa Pawulo Kagame. Burya amakuru y'imvaho, y'ukuri kandi y'umwimerere ni atanzwe namwe Abasomyi. Si byiza ko muri Shikama duhora tubapakiramo ibitekerezo byacu, amakuru twitariye; nimushyireho akanyu mwandike mu rurimi mushoboye: Ikinyarwanda, ikiswahili, icyongereza, igifransa n'icyarabu. Tuzajya dukosora inyandiko zanyu nkuko mubibona hano( kanda hano urebe uko iyi nyandiko yo hasi yari imeze muri komanteri itarakosorwa). Ntugire ipfunwe rero ukeka ko utazi kwandika. Niba wararangije 2 abanza ushobora gukora inyandiko yawe ukayitwoherereza, tuzayisukura wumirwe! Dore uko mwatanga ibitekerezo byanyu: 
  • Email: mahoriwacu@gmail.com
  • Tel: 004794232191
  • Hasi ya buri nyandiko ya Shikama urahasanga ahanditse : Post a Comment, kandaho uhite ugera aho utangira komanteri yawe cyangwa usubize abatanze komateri zabo. Niba udafite imeli muri Google, mbere yo gutanga komanteri, fungura email(imeli) muri Google kuko bayikubaza ; koresha amazina y'amahimbano ariko ufate mu mutwe email yawe na Pasiwodu(Password).Urugero: Nitwa NKUSI Yozefu , ariko mfungura imeli ya Shikama  muri Google, navuze ko nitwa Mahoro Iwacu, imeli ikaba : mahoriwacu@gmail.com.    Turabategereje.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore
_________________________________________________________________________________


Muvandimwe Nkusi, Shikama nicyo dusigaranye cyonyine none jya uduha amakuru ahamye. Ngusabye amakuru nyayo y’ifungwa ry’ibinyamakuru Ikaze  na Info kuko ikinyamakuru Inyange cyemeza ko Ikaze ryari fpr,  ese nibyo koko? Murakoze burya nibutse akantu nabonye muri 1993: nari mfite inshuti nyinshi z’abatutsi, mumbabarire si ingengabitekerezo kuvuguga ubwoko.  

ITANGAZO RIJYANYE N'ICYUNAMO/ Ihuriro ry'Inyabutatu(RPRK)

     Final Final logo Inyabutatu RPRK
Twibuke abacu bose babuze ubuzima bwabo muri jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994. Tuvume ibikorwa by’umwicanyi ruharwa Paul Kagame watangije jenoside abigambiriye yohereza ingabo ze gucengera no gufatanya n'Interahamwe gutsemba abatutsi akananga ko batabarwa kubera ubwibone n'ubugome bwe ndengakamere dore ko yari azi neza ko nyina, abana be, umugore we n’inkoramutima ze za hafi batari mu Rwanda.

Ikubita riteye ubwoba muri RUTSIRO/ Mateso Kasiyani


Iyi niyo miyoborere myiza  yazanywe na FPR n'abacanshuro bayo bibumbiye muri PAC

Abanyarwanda bakomeje kwakura Shikama bayigezaho akababaro, imivu y'amaraso n'imiborogo biri muri GEREZA nkuru yitwa RWANDA. Ubwo Intwari Ingabire Vigitoriya yakandagizaga ikirenge  cye i Kigali avuye i Buraya agiye kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika, yavuze amagambo akomeye menshi ariko Shikama ikuramo atatu y'ingenzi: 

" MUGOMBA GUSHIRIKA UBWOBA"

Ubwoba ni ikintu kibi cyane kuko butuma uhishira umurozi ejo akakumara ku rubyaro. Ukanga gupfa gitwari none, ejo ugapfa bubwa. Mu buhamya buri hasi aha, murasangamo aho umuvandimwe Mateso atubwira ukuntu abanyamahanga basigaye bica abantu uko bishakiye kubera kwa guhishira ;basigaye noneho ngo bakubita n'Abategetsi bahagarariye Pawulo Kagame muri gereza ye!!

Ni byiza rero ko abanyarwanda aho bari hose bashirika ubwoba, bagakomeza gutanga amakuru kuri iri hohoterwa ririho ribakorerwa kuko ari imwe mu nzira yo KWIBOHORA. Shikama ikomeje gukurira ingofero bariya bose bakora uko bashoboye ngo aka kandare k'akarengane gashire mu bana b'u Rwanda.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore.
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Komera Nkusi, muzi gutohoza pe. Niba n'uriya munya Rubengera we polisi yarahageze naho mu karere ka Rutsiro ho gukubita umunya Rutsiro nta cyaha kirimo cyane iyo ari umuhutu dore ko aribo biganjeyo. 

Kuva u Rwanda rumaze kuba rubi kurusha Gereza ya MPIMBA yo mu Burundi, abanyarwanda bagomba guhagurukana n'iyonka bakirindira umutekano wabo abacungagereza yitwa u Rwanda batarabatsemba/NKUSI Yozefu



" Aho kunyohereza mu Rwanda mundekere hano muri gereza ya Mpimba"aya ni amagambo ngo yaba yaravuzwe na Yakobo Bihozagara uri mu bagejeje FPR mu Rugwiro akanamamaza ikinyoma cyayo i Buraya aho yari ayihagarariye; FPR ikaba yamwituye kumuhera marozi muri gereza ya Mpimba aho aherutse gupfira( Imana imuhe iruhuko ridashira). Aya magambo ngo yaba yarayabwiye Leta y'Uburundi yamufunze mu minsi ishize imushinja kunekera u Rwanda; hamaze gukorwa iperereza bagasanga nta cyaha afite biyemeje kumurekura akanga kuko kuri we gereza ya Mpimba Abarundi bavuga ko ari mbi cyane , yabonaga iruta kuba mu Rwanda!!

Aya magambo ya Bihozagara asa n'ayo abanyarwanda benshi Shikama yagiye yiyambaza ngo imenye ibibera mu Rwanda. Buri gihe iyo dushatse kugira icyo tubabaza ku bintu biba byabaye mu gihugu baratubwira bati: " Nyabuneka mujye mumenya ko iki gihugu cyose ubu cyabaye gereza, natwe twese tukirimo tukaba turi imfungwa"

Twabasuriye Facebook: Perezida Kagame yahuye na Perezida w'abanyonzi batanga urwenya!


Ubwo Prezida wa Repubulika yasuraga nyamasheke. umwe mu baturage yahagurutse ati: Nyakubahwa; burya abaperezida dusabwa gukora cyane kuko abaturage baba badutezeho byinshi. Perezida nawe ati: wowe se uri Perezida wa hehe? Undi ati ndi perezida wa koperative  y’abanyonzi nyakubahwa Perezida wa repubulika!!!! Hahahahaha !


www.shikamaye.blogspot.com

Ibiriho bibera ku bibuga by'imipira yo muri Uganda birerekana ko Afrika ifite inzira ndende yo kunyuramo ngo ibe nk'iyindi migabane!/Nkusi Yozefu.



Kubera ibibazo by'iterabwoba byugarije isi, ibihugu byose byafashe ingamba zo gukaza umutekano ahantu hose hahurira  abantu benshi: ku bibuga by'indege, ibibuga by'imipira, amasoko, utubyiniro , insengero, imisigiti, amasinagogi, n'ahandi.

Ni muri urwo rwego no muri Uganda , umuturanyi wacu wo mu majyaruguru, naho bakajije umutekano ku bibuga by'imipira dore ko iki gihugu kijya kibasirwa n'umutwe ugendera ku matwara akarishye ya kiyisilamu wo muri Somalia witwa Al Shabab( ijambo ry'icyarabu risobanuye  urubyiruko mu kinyarwanda). Shiakama irabibutsa ko ibihugu bya Uganda na Burundi byohereje muri Siomalia ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro bwa LONI mucyo bise AMISOM.

Igitangaje rero ku ikazwa ry'umutekano muri Uganda ni uko mu gihe ibindi bihugu biriho bikoresha ikoranabuhanga mu gusaka abantu, muri Uganda ho wagirango bari mu kinyejana cya 10 aho nta koranabuhanga muri uru rwego ryabagaho. Barashora intoki mu mabere y'abagore ndetse ntibatinya no kubakora mu bitsina ku mugaragaro! Ibintu nk'ibi biramutse bikozwe hano i Buraya, polisi yajyanwa mu nkiko, ariko muri Afrika barumirwa bakarekera gusa! Abanyarwandakazi muri bujye kureba imipira muri Uganda ni ukugenda mwiteguye!!!!!(Reba urundi rukozasoni hasi aha!)

L’argent des Africains : Pascal, prof de maths et informaticien en RD Congo – 780 euros par mois

Pascal

30 mars 2016 à 15h18 — Mis à jour le 31 mars 2016 à 09h42

Pascal, 28 ans, est professeur de mathématiques et informaticien à Lubumbashi, ville du sud-est de la RD Congo dont il est originaire. Grâce à ses deux activités, il gagne environ 780 euros par mois. Pour ce nouvel épisode de notre série, le jeune Congolais a accepté de nous ouvrir son porte-monnaie.

Ni iki cyihishe inyuma y'igihembo Abanyamerika baheruka guha mwene HABINEZA Yozefu?/NKUSI Yozefu



" Iyaba isi yayoborwaga n'UKURI, abo twita ba MAYIBOBO birirwa ku mihanda,  nibo baba bicaye ku ntebe z'UBUTEGETSI". Umwe mu nzobere mu mibanire y'abantu na politike.

Abanyarwanda benshi bamaze kumva ko mwene Habineza Yozefu yahawe  igihembo n'Abanyamerika bandikiye Shikama bayisaba kugira icyo yavuga kuri kiriya gihembo ariko ntibyadushobokeye kubera ibintu byinshi tuba tugomba kuvugaho akenshi byihutirwa. 

Komanteri ku nyandiko:"Ibaruwa Simbikangwa Ngomaziragwira mwene Segahinda yandikiye Pawulo Kagame"




Icyitonderwa: Nta komanteri n'imwe  SHIKAMA ibuza gutambuka! Jya munsi ya buri nyandiko ahanditse POST A COMMENT ukandeho, wandike komanteri yawe, uhite uyishyira ku rubuga. Abafite ibyo bashima n'abafite ibyo bagaya, mwese urubuga ni urwanyu.

Ubuyobozi bwa SHIKAMA




Ndabizi ko ushobora kutareka iyi comment igaragara ariko birakwiye ko niba waranize ugira gutekereza bitagarukira ku munwa aho winjiriza ibyo kurya gusa. none se abandi twese ko twize ibyo twize sibyo bidutunze. none se His Excellency yajyaga kuguha amahirwe yo kwiga akanakwigira.?

Rwose Umukuru w'igihugu cyacu ntawe atamika, aguha amahirwe yo kwirobera ifi yo kurya. ntacyo rero urusha so utarize kuko we wasanga atanambara ipantalo icitse ariko wowe warinaniwe witunga agatoki Prezida. uzabaze Africa yose umuprezida bazakugereranyiriza na #Kagame ntaho uzamukura. ni uwa mbere akanikurikira.
Hanyuma turemeranya ko abana bagwingiye bagabanutse kugera kuri 38% ariko se waba uzi aho byahereye bimanuka cyangwa uko byanganaga ubwo #Kinani wikundira yari akijujubya abanyarwanda?
ntawuvuka sha ngo yuzure ingobyi, none se wowe waba prezida ejo abana bose ejo bwacya baretse kugwingira bazingutse? kdi niba uzi iby'ubuzima abana bafite ikibazo cyo kuba bari Stunted sicyo gikomeye kurenza wasted 38% kdi bo ubu hasigaye 2% gusa.
Nuko rero musore ukennye ubwenge ntabwo ukennye  ubuyobozi bwiza kuko bwo mu Rwanda turabufite mu Rwanda. Niba wirirwa uha impamvu zumvikana abatifuriza ubumwe n'ubwiyunge n'amahoro. iterambere ntiryakugeraho kuko wowe rwose usa nutifuza kubaho reka ababyifuza babeho kandi neza.
18 hours ago  -  Shared publicly


Iyo nsomye izi nyandiko za segahinda nshobora guhita mbona ibintu uko bimeze ntagombye amashusho mpamya,usibyeko abanyarwanda basa naboze igishuhe ngo kuko burya ngo gihora mu mazi .Gusa iyi myandikire ntacyo yasize ariko hari kimwe nasabaga cyashoboka ko mwazadukorera,ndavuga ku ngendo z'umwami wo mu rugwiro bavugako buriya bwoko b'indege agendamo ku isaha imwe $8,600.00 biba bigiye none nkibaza kuva muri afurika y'epfo ukagera kwa kirintoni honyine ubwo hari amasaha angahe?Ese niba idorari rimwe riri hafi amafaranga y'urwanda 800 ngaho ni munshyirire mu mibare mumbwire ukuntu umuntu ku isaha imwe ABA atwaye 7.280.000Frw noneho Bantu mwagowe amasaha uyu mwami amaze gukora mu minsi itageze kuri mirongocyenda akaba agenda mu nyungu ze bwite abana bakaba baburara abandi ntibakiga ,kubera gusesagura kwa mwene Rutagambwa .

-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Ndabizi ko ushobora kutareka iyi comment igaragara ariko birakwiye ko niba waranize ugira gutekereza bitagarukira ku munwa aho winjiriza ibyo kurya gusa. none se abandi twese ko twize ibyo twize sibyo bidutunze. none se His Excellency yajyaga kuguha amahirwe yo kwiga akanakwigira.?
Rwose Umukuru w'igihugu cyacu ntawe atamika, aguha amahirwe yo kwirobera ifi yo kurya. ntacyo rero urusha so utarize kuko we wasanga atanambara ipantalo icitse ariko wowe warinaniwe witunga agatoki Prezida. uzabaze Africa yose umuprezida bazakugereranyiriza na #Kagame ntaho uzamukura. ni uwa mbere akanikurikira.
Hanyuma turemeranya ko abana bagwingiye bagabanutse kugera kuri 38% ariko se waba uzi aho byahereye bimanuka cyangwa uko byanganaga ubwo #Kinani wikundira yari akijujubya abanyarwanda?
ntawuvuka sha ngo yuzure ingobyi, none se wowe waba prezida ejo abana bose ejo bwacya baretse kugwingira bazingutse? kdi niba uzi iby'ubuzima abana bafite ikibazo cyo kuba bari Stunted sicyo gikomeye kurenza wasted 38% kdi bo ubu hasigaye 2% gusa.

www.shikamaye.blogspot.com

INTASHYO: Ibaruwa Simbikangwa Ngomaziragwira mwene Segahinda yandikiye Pawulo Kagame/NKUSI Yozefu


Ingendo za Kagame kuva muri Mutarama kugeza werurwe 2016/ Dg Dawidi Himbara
wahoze ari umujyanama muby'ubukungu wa Pawulo Kagame
Umujinya wari wose mu baturage bo mu majyaruguru bahatiwe kujya kureba Pawulo Kagame
ubwo aheruka gusura u Rwanda akanyarukira iwabo.
INTASHYO: ubu ni ubwoko bushya bw'inyandiko za SHIKAMA, intashyo ikazajya itegurwa na Dr NKUSI Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu NTASHYO, Shikama izajya igerageza gusesengura ibibazo by'ingutu byugarije u Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura yibera mu mudendezo muri Amerika (USA)  n'ahandi akaba ahaba iminsi igera kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa n'uje kuhasura!

Ubuyobozu bwa SHIKAMA

_________________________________________________________________________
                                                                   Gahenerezo, tariki ya 30 Werurwe 2016
Kuri Giselensi Pawulo Kagame
Rugwiro
Kigali
_________________


Giselansi,

Nyuma y'aho data Segahinda akwandikiye amabarwa abiri nkaba mbona biriho bitanga umusaruro dore ko icyo yasabaga  cy'ibanze ari uko waza ugasura u Rwanda ukareba akaga warushyizemo ukareba uko wabigenza ngo uramire abiturage, ukaba uherutse gusura u Rwanda ndetse ukanyarukira mu majyaruguru yarwo ngo abaturage baho bagucinyire akadiho, nanjye nishimiye kukwandikira ngo nkugezeho ibyo umubyeyi wanjye atashoboye kukubwira kubera amashuri make yize.

ITANGAZO: Shikamaho.com yahagaritswe/NKUSI Joseph




Turamenyesha abasomeraga Shikama kuri www.shikamaho.com ko nabo baza bakayisomera hano kuri www.shikamaye.blogspot.com. Nkuko twabibabwiye dushyiraho ruriya rugereko,  kwari ukugirango abari basabye ko babona ahantu batanga komanteri zabo bahabwa rugari. Mu gihe izo komanteri zitabonetse, twasanze bitari ngombwa gukomeza gupfusha amafranga ubusa ya Hosting n'ibindi bijyana n'urubuga; ruriya rugereko rukaba rwahagaritswe. Twiseguye kubo biri bubangamire.

Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

UBUREZI BWA GICUNGUZI MURI CAMP BAUMA KISANGANI: ISOZWA RY’IGIHEMBWE CYA MBERE KU ITALIKI YA 25/03/2016

IMYAKA IBAYE MYINSHI NTAYINDI MANA Y’INYAMBARAGA YIGEZE IBA HAFI Y’UBU BWOKO UWITEKA NIWE WENYINE WAKOMEJE KUBUBERA UMUYOBORO: GUTEGEKA KWA 2 32 11-12.
Iyo umukirisitu ari gusenga agira umwanya wo gusaba ibyo yifuza ko Imana yamukorera. Iyo ibyo yasabye atabibonye kubera intege nke za muntu agira ati: Imana yaranyibagiwe. Nyamara mbere yuko dusaba, Uwiteka Imana iba izi ibyo dukeneye mbere tutaranayisaba. Ikiruta byose ariko nuko Imana iba ifite ibyo yaguteganyirije bitakumirwa n’uwo ari we wese. N’ubwo bishobora gutinda ariko ntibishobora guhera kuko ntawe uvuma uwo Imana itavumye, bivugako abanyamugisha batavumika.