Hari igihe mbura uko ntangira inkuru kubera urusobekerane rw'amakosa akorwa mu gihe kimwe nk'aho abayakoze batumanyeho. Kagame wirirwa aririmba imiyoborere myiza ngo FPR yimakaje mu Rwanda, kugira ngo yemere ko u Rwanda aricyo gihugu gitegetswe nabi kandi mu kajagari kurusha ibindi byose ku isi; uwamujyana mu cyumba kirimo kwakira ibitekerezo by'inararibonye n'abanyamategeko ndemeza ko yasohokamo afata icyemezo cyo kwegura agaharira abandi.
Kagame yahahamuye inkomamashyi none biteje akajagari no kugongana kw'inzego i Kigali
Nyuma y'uko Kagame yikomye BBC ku Kimihurura ababishinzwe bagahita bibwiriza, nyuma y'uko ategetse ko bayifunga, nyuma y'uko abagore, abanyonzi, abamotari, abayaya n'ababoyi biraye mu mihanda i Kigali bamagana filimu batabonye, nyuma y'uko agatsiko kikomye Fred MUVUNYI, ubu noneho ikibazo cya Filimu ishinja Kagame kuba nyirabayazana w'akaga kose kagwiriye u Rwanda, Burundi na Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo kibaye politiki kandi gishobora kumuhirika.