Intara
y’Amajyaruguru mu Rwanda ikomeje guhura n’akaga kimwe n’ahandi hose mu Rwanda ko
gutegekwa bunyagitugu n’amabandi yitwaje intwaro. Ubutegetsi bw’igitugu no mu
bindi bihungu bitandukanye bushobora kubayo kandi igitugu cyose si kibi kuko
ushobora kugikoresha neza ukageza abaturage ku iterambere rirambye kandi
risangiwe na bose bityo bakanabigushimira.
Urugero:
Niba abaturage batuye mu mudugudu w’ibunaka baranze gucukura imisarane kandi
warabakanguriye ko umusarane urwanya indwara ziterwa n’umwanda bakabyanga icyo
gihe ushobora kubategeka gucukura iyo misarane.
Igitugu
mvuga hano wakwiyambaza si ukubaca amajosi, kubahotora cyangwa kubashimuta,
ahubwo ushobora kubakanga mo gacye ugaca amafaranga umwe muri bo abandi bakabona
ko bikomeye bakitabira gucukura imisarane bityo bagakunda bakabaho neza. Ariko
n’iri cibwa ry’amafaranga ryagombye kuza ku rwego rwa nyuma kuko ubundi iyo
abaturage basobanuriwe neza igikorwa n’akamaro kizabagirira bagishyira mu
bikorwa.