Guhera mu 2010, abanyarwanda baba imbere mu Rwanda ntibasiba kubona abasirikari bahagaze ku mihanda no mu nsisiro guhera i saa cyenda zo ku gicamunsi kugera mu rucyerera. Abaturage babona izo ngabo za Kagame bo bakunze gucyeka ko intego ari ukubacungira umutekano nyamara sibyo nk'uko SHIKAMA twabikurikiranye tukaba tugiye kubibavira imuzi muri iyi nkuru.
Pageviews all the time
NTIBISHOBOKA?! Birashoboka rwose!!!!: Petisiyo yacu( mwebwe natwe na ba bandi tutarayoherereza) iriho irihuta. Dukomeze tubishyiremo ingufu.
Muri SKUD tunejejejwe no kumenyesha abamaze gusinya petisiyo y'amahoro ko igikorwa cyo kuyisinya kiriho kigenda neza cyane.
Turashimira bariya bigomwa igihe cyabo bakayoherereza bagenzi babo kuri :
1. emails zabo
2. Face book
3. Twitter
4. Izindi mbuga nkoranyambaga nka Linkdin.
Mukomereze aho rwose kuko kubona abavandimwe bacu bariho basinya ku bwinshi, ni uko badashaka kumva urusaku rw'amasasu: BAKENEYE AMAHORO. Nimwoherereze inshuti zanyu z'abanyarwanda n'abanyamahanga basinye bwangu naze intambara tuzihambe mu mitwe y'abazitegura!!!
TUZATSINDA kuko Imana iba ku ruhande rw'Abanyamahoro
NKUSI Yozefu
SKUD
IBINTU BISHOBORA GUHINDUKA VUBA CYANE I KIGALI KUKO NYUMA Y'IMINSI 5 IBARIRWA KU MITWE Y'INTOKI, ACP BADEGE THEOS AKUWE KU BUYOBOZI BUKURU BWA CID AGASIMBUZWA TONY KURAMBA, PEREZIDA KAGAME YARAYE ATEGETSE KO BADEGE ASUBIRANA UWO MWANYA KUBERA KWICYEKA CYANE TONY KURAMBA UKOMOKA MU BANYIGINYA UBWOKO BWA KIGELI V NDAHINDURWA KO ASHOBORA GUKORA KUDETA AKAMUHIRIKA.
Nyuma y’iminsi itanu gusa ACP Theos Badege asimbuwe na ACP Tony Kuramba ku mwanya w’Umuyobzi mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda CID, Perezida Kagame yaraye ategetse ko ACP Theos Badege asubira kuri uyu mwanya naho Tony Kuramba akamwungiriza.Ku itariki ya 13 Kanama 2014 nibwo Polisi
Isaias Afewarki na Paul Kagame .Menya ukuntu umwe yabohoye igihugu cye undi akabohoza icye!(Igice cya Kabiri)/ NKUSI Yozefu
Itandukaniro ry’umuryango wa Afewarki n’uwa Kagame mu kubaka igihugu
Mu rugamba rwo kugeza Eritrea ku
bwigenge, abagore n’abakobwa nabo bagiye ku rugamba. Ni muri urwo rwego umugore
wa Afewarki nawe ari mu bagize uruhare rukomeye ku rugamba imyaka irenga cumi
n’itandatu. Uyu mugore ufitanye abana
batatu na Afewarki ni umukozi nk’abandi muri za Minisiteri muri Eritrea kandi umushahara we
ungana n’uw’abakorana nawe. Ikindi ni uko umwana wabo w’umuhungu nawe akora
akazi muri za minisiteri nk’abasore bandi basanzwe. Ikindi Shikama yibutsa
abasomyi bayo ni uko uburezi muri Eritrea kuva ku ncuke kurangiza kaminuza ari
ubuntu; abana ba Afewarki bakaba bose biga cyangwa bararangije mu mashuri ya Leta kimwe n’abandi ba
Eritrea basanzwe.
Turashimira byimazeyo abantu bakomeje gusinya petisiyo bakanayisinyisha abandi ngo igere kubo igenewe bidatinze
Turashimira byimazeyo bene data bakomeje gusinya ku bwinshi iyi petisiyo y'amahoro kugirango igere kubo igenewe vuba na bwangu. Turongera kandi gushimira abakomeje kutwandikira abandi bakanadutelefona batwungura inama y'ukuntu iyi petisiyo yisinywa vuba; ibi biragaragaza ko abanyarwanda bakeneye amahoro. Kagame Clinton na Warren ngirango hari icyo bibabwira!
Mukomeze musinye ndetse musinyisha inshuti zanyu z'abanyarwanda n'abanyamahanga ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye cyane cyane FACE BOOK, twitter, n'izindi. Turi mu nzira nziza kandi biriho birihuta rwose.
Turabamenyesha kandi ko urubuga rwanyu shikama rukomeza kubagezaho inyandiko mukunda nkuko bisanzwe, ariko amatangazo ya petisiyo azajya aza hejuru y'inyandiko. Ni ukuvuga ko nubona amatangazo ntugakeke ko nta nyandiko nshya zihari! Jya umanuka ujye hasi usome inyandiko nshya ziba ziriho buri munsi. Akenshi izi nyandiko zizajya zijyaho nyuma ya 12.00 GMT kubera impamvu zitaduturutseho.
Nkusi Yozefu
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Isaias Afewarki na Paul Kagame .Menya ukuntu umwe yabohoye igihugu cye undi akabohoza icye!
Muri za mirongo icyenda mu kinyejana giheruka, igihugu cya Leta zunze Ubumwe z'Amerika cyashyize ku ngoma abayobozi cyise ngo ni impirimbanyi za Demukarasi zizabimburira ibindi bihugu by'Afrika gutera imbere; abo bategetsi Perezida wa USA Bill Clinton yitaga ngo Abahungu beza ba USA( our kind of good guys) ni Yoweri Kaguta Museveni bashyize ku butegetsi muri 1986, Isaias Afewarki wagiye ku butegetsi muri Eritrea muri 1993 nyuma y'imyaka 30 Eritrea irwana na Ethiopia, Meles Zenawi washyizwe ku butegetsi muri 1993, Paul Kagame bateretse mu Rugwiro muri 1994, Laurent D. Kabila bateretse muri Palais des Marbles i Kinshasa muri 1996. Shikama rero yagize amatsiko yo kumenya uko umwe muri aba bavuzwe hejuru ariwe Isaias Afewarki wa Eritrea yitwaye kuva kiriya gihe kugeza ubu ngo tumenye koko niba yareze imbuto USA n'abaturage be bari bamutezeho cyangwa yarabaye nka Kagame Pawulo umeze nka cya giti cy'umutini kiteze imbuto Yezu avuga muri Bibilia ko Kigomba gutemwa kigacanwa. Kubera ibyo rero, Shikama yakurikiranye ibibera muri Eritrea kuva muri Mata 2014 kugeza uyu munsi wa none twifashishije Televiziyo ya Leta imwe rukumbi iri muri Eritrea, ibiganiro twagiranye n'umwe mu baprofeseri muri Kaminuza ya Bergen muri Norvege n'ibindi twagiranye n'abaturage ba Eritrea baba muri Norvege muri kiriya gihe tuvuze hejuru. Twifashishije kandi urubuga Google maze tugerageza kumenya aho aba bagabo bombi bagejeje ibihugu byabo kuva bagera ku ntebe y'ubutegetsi bamazeho imyaka irenga makumyabiri; ibyavuyemo mukaba mubisanga hasi aha.
Ibinshengura umutima: Mu gihe abavandimwe bacu bari mu Rwanda bitabiriye gusinya petisiyo y'amahoro abari hanze bo baracyari ntibindeba! Ese aba baba bifuza intambara hagati ya Kagame Pawulo na FDLR?/ NKUSI Yozefu
Dr NKUSI Yozefu |
Iravuga iki?: Abanyarwanda dukenye ko FDLR igirana ibiganiro na Guverinema y'u Rwanda; nta bombe dukeneye.
Ijyenewe nde?: Perezida Barack Obama wa USA, LONI, na SADC
Isinywa ryayo ryakungura iki abanyarwanda: iyi petisiyo isinywe ku bwinshi ikohererezwa bariya ireba, babona ko abanyarwanda koko barambiwe intambara, bagashyira igitutu kuri Perezida Kagame ngo agirane ibiganiro na FDLR n'andi mashyaka atavuga rumwe nawe, dore ko we ashyize imbere intambara. Kandi twese tuzi ingaruka z'iriya ntambara usibye Perezida Kagame warangije kugeza umuryango we n'imitungo ye muri USA nkuko mu ntambara zo muri 1990-1994, igihe yariho amena amaraso atitangiriye itama, umugore we Nyiramongi yari yaramuhungishirije mu Bubiligi!
_____________________
Biratangaje kandi birababaje
Dutegura iyi petisiyo, nari nzi ko mu minsi 2 gusa tuzaba twabonye sinya 600 zivuye mu banyarwanda, ibi nabivugaga nshingiye ku mubare w'abantu basoma SHIKAMA ku munsi ubu barenze 3000 bakaba basoma amapaji arenze 13,000 ku munsi. biratangaje rero kubona mu bantu 3060 bamaze gusoma iyi petisiyo kuva kuwa gatanu tariki ya 15/8/2014 abagera kuri 50 gusa aribo bamaze kuyisinyaho! Tuvuge se ko abanyarwanda bibagiwe ibyababayeho muri 1994 bakaba bifuza intambara???Birababaje!
Ibyahishuwe bya cumi na kimwe: Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Ukuri ku nkongi ziherutse kwibasira ibice by'u Rwanda cyane cyane Umurwa mukuru Kigali kurashyize kugiye ahagarara. Shikama irabagezaho Igice cya mbere inabateguza gukurikira igice cya kabiri mu gihe cya vuba./Bakizimbwa Paul Kizito
Menya ibanga ry'iyi miriro |
Mbere yo kugeza ku basomyi ba Shikama iyi nkuru twavuga ko ishyushye
ariko inateye agahinda, turagirango muri Shikama twisegure ku basomyi bacu kuba
iyi nkuru yaratinze gusohoka kubera ibimenyetso na gihamya twarimo dukusanya.
Amakuru yizewe cyane aturuka muri Maneko z'ikambere kwa Jenerali J.Nziza ufite inzego z'igihugu cyose mu biganza bye, aratubwira akari i Murori ku itwikwa ry'amazu, inganda, amaduka n'amagereza riherutse kuba mu Rwanda mu minsi ishize.
Amakuru yizewe cyane aturuka muri Maneko z'ikambere kwa Jenerali J.Nziza ufite inzego z'igihugu cyose mu biganza bye, aratubwira akari i Murori ku itwikwa ry'amazu, inganda, amaduka n'amagereza riherutse kuba mu Rwanda mu minsi ishize.
IJAMBO RY’IMANA KU CYUMWERU CYA 20 GISANZWE, TALIKI 17 KANAMA 2014 : Isomo rya mbere : Izayi : 56,1.6-7 Zaburi : 66,2b,3,5,7b-8 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 11,13-15.29-32 Ivanjiri : Matayo : 15,21-28 : «UMUNTU WESE WIFUZA UBUYOBOZI KU BANYARWANDA AKWIYE KUBANZA KWIGIRAMO IMIGABO N’IMIGAMBI BYO GUHARANIRA UBUTUNGANE NO GUKURIKIZA UBUTABERA MURI RUBANDA!!!» Abatagatifu : Yasenta na Liberata
Ubutungane n’ubutabera ni amagambo abiri y’indatana. Ubutungane bushobora kumvikana mu buryo ibihumbi n’ibihumbagiza ariko twafatamo buke : Umuntu utunganye ashobora kuba umuntu ugaragarira abamubona uko bikwiye ni ukuvuga afite amaboko n’amaguru nk’abandi.
Umuntu utunganye kandi ashobora kuba umuntu utarwaye kandi utekereza neza ku murongo fatizo w’ubuzima usobanutse. Umurwayi kugira ngo atungane akenera muganga ku kigo ndera buzima cyangwa ku bitaro.
N’ibindi byinshi birimo kuba adashonje, kuba adafite ubusembwa ubwo aribwo bwose. Naho umuntu utabera ni ukurikiza amategeko uko yanditswe mu mutima we (umutima nama) no mu bitabo by’amategeko biri kandi bikoreshwa mu mbago z’aho aherereye.
URUTONDE RW’IMIRYANGO IGIZWE N’UMUGABO N’UMUGORE B’IBIKOMEREZWA MU GATSIKO KA F.P.R Y’ABASAHUZI, ABAJURA N’ABICANYI RUHARWA IKEGETA UMUTUNGO W’IGIHUGU BIGATUMA, AKARENGANE, UBUJURA, UBUZIMA BUHENZE CYANE KURI RUBANDA RUGUFI NA RUSWA BYARABURIWE UMUTI MU RWANDA (igice cya kabiri)
Major Anaclet Kalibata n'umugore we Agnes Mathilde Kalibata
Mu nyandiko ya mbere igamije gutamaza, gushyira ku karubanda no kwamagana abakegeta umutungo w’igihugu cyacu cy’u Rwadna bibumbiye mu gatsiko gato cyane k’amabandi ya FPR, twabagejejeho uko umutungo w’u Rwanda ujya mu rugo rwa Dr HABYARIMANA Jean Baptiste n’umugore we Muyongayire.
Mbere y’uko tubagezaho umuryango utahiwe, tubanze tubamenyeshe ko muri SHIKAMA iyo tuvuze AGATSIKO K’ABICANYI N’ABAJURA BA F.P.R bitavuze ko abarimo bose ari abicanyi cyangwa abajura. Hashobora kuba harimo abantu b’inyangamugayo ariko bananiwe kwanga ikibi no kucyamagana.
Agatsiko gakomeje gukoresha ubugome burenze ukwemera ngo kumvishe INTWARI y'u Rwanda INGABIRE UMUHOZA Vigitoriya
Intwari y'u Rwanda : Mama Rwanda Ingabire Vigitoriya |
Mama Rwanda Ingabire Vigitoriya agatsiko kamuhimbiye ibyaha kamugaraguza agati ndetse kanafunga n'uwari waje kumwunganira mu rubanza rwe ukomoka muri Canada Pr Peter Erlinder; icyo azira ni uko yashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, iki cyaha kikaba cyarafungishije n'abandi batekereza nkawe Dr Niyitegeka, Me Bernard Ntaganda na Deo Mushayidi.
Nyuma Ingabire yaje gukatirwa igifungo ajuriye mu rukiko rw'ikirenga rugikuba kabiri rumukatira imyaka 15 y'igifungo. Ibi ntibyahagarariye aho kuko Agatsiko kifashishije n'itangazamakuru ryako ngo gasebye uyu mubyeyi kugirango kamwangishe rubanda nkaho ruyobewe amabi yako! Ngizo za Rushyashya, Umusingi , amaradiyo nka Radio one n'ibindi ntarondoye.
Agatsiko kagomba kumenya ko abanyarwanda n'ubwo badafite ibitwaro nk'ibyo karunze ngo kabohoze uyu mubyeyi Ingabire, bazi ko yazize guharanira ukishyira ukizana kwa buri munyarwanda. Kumusebya ntabwo buzamubuza gufatwa n'abo aharanira nk'intwari yabo, kandi bakaba basaba Agatsiko ko kamufungura bidatinze. nta yandi mananiza.
Ubuyobozi bwa Shikama
Soma hasi aha wumve ukuntu Agatsiko kakoresheje ubugome buhanitse ngo gasebye Ingabire Vigitoriya
AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO.
Iyangire nk'ingagi |
Igice cya karindwi : kwitangira u Rwanda kwaranze umwami Ruganzu I Bwimba (1312-1345). Ese wari uzi ko uyu mwami ariwe nkomoko y’imvugo ebyiri zabaye gikwira : «Abo Ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso !» na «Umusindi yarenze akarwa !» Soma SHIKAMA usobanukirwe amateka y’u Rwanda mu mwimerere wayo!!!
Umwami Ruganzu I Bwimba niwe watangije uruhererekane rw’abami b’amateka.
Izina rye Ruganzu rikomoka ku nshinga KU-GANZA bisobanura gutsinda abo
muhanganye ku rugamba. Umwami Ruganzu I Bwimba yerekanye gahunda y’ubutegetsi
bwe yagaragazaga ko ari umwami w’umurwanyi.
Ruganzu I Bwimba umurwa w’ingoma ye wari i Gasabo hafi y’ikiyaga cya Muhazi
ariko yari afite n’urundi rugo ahitwa i Tanda mu Buganza bwa ruguru. Aka karere
kakaba ariko Abanyiginya babanje kugeramo binjira mu Rwanda. Hano twababwira ko
izina ry’umwami ryagombaga kuba risa n’iry’aho atuye (Ruganzu / Buganza).
ABASIKUDI bashingiwe urubuga rwabo www.shikamawa.blogspot.com
Uru ubuga kandi ruzabagezaho imigabo n'imigambi by'ishyaka SKUD, uko tubona ibintu byifashe mu Rwanda n'uko byagombye kugenda.
Murararitswe kandi mwese mu ishyaka, amarembo arafunguye.
Imana ibane natwe kandi ikomeze kurinda u Rwanda n'abarwo
NKUSI Yozefu
Umunyamabanga Mukuru wa SKUD
INYANDIKO-SHINGIRO ITANGIZA ISHYAKA RYA POLITIKI “SHIKAMA KU KURI NA DEMOKARASI-SKUD”
|
Twebwe abagize ISHYAKA SKUD ku
ikubitiro, dushingiye ku muco n’ingeso byiza n’indangagaciro byarangaga
abakurambere bacu mu muryango nyarwanda, dushingiye ku mutima nama wacu urangwa
n’ishyaka ryo guharanira icyateza imbere u Rwanda n’abanyarwanda bose nta
vangura iryo ariryo ryose, dushingiye ku mugenzo mwiza ntagereranywa wo
kuvugisha ukuri no kubwizanya ukuri muri bene kanyarwanda bo hambere.
Dushingiye
ku bibazo uruhuri abakuze n’urubyiruko rw’abanyarwanda ubu bariho bahura nabyo
bitewe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi, twishyize hamwe dusasa inzobe
mu rwego rwo kubiganiraho no kubijyaho impaka, dushinze ISHYAKA SHIKAMA KU KURI
NA DEMOKARASI-SKUD rigamije guhindura ubutegetsi mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro.
IMPANUKA Z’IBINYABIZIGA ZIBERA MU MUHANDA MURI IYI MINSI MU RWANDA ZABA ZITERWA N’UBURANGARE BW’ABASHOFERI CYANGWA HABA HARI IKIZIHISHE INYUMA ???
Kuva Kiliziya Gatolika yagera mu Rwanda mu 1900, kimwe muri byinshi byiyongereye mu muco w’abanyarwanda ni igisibo n’agaciro kacyo. Iki gisibo mvuga hano ni iminsi 40 itangira kuwa gatatu w’ivu kigasozwa ku munsi mukuru wa Pasika.
Mu myumvire y’abanyarwanda, mu gisibo kubera ko babaga bifitemo ko Yezu ari mu gihe cy’ibabazwa rye biyumvishaga ko ibyago byinshi cyane aribwo bishobora kubabaho. Ni muri urwo rwego iyo wakoraga impanuka y’imodoka ugapfa mu gisibo bavugaga bati : «Igisibo kiramuhitanye!!»
Mu yandi magambo, ku banyarwanda, kudapfa cyangwa kudahura n’ibyago mu gisibo ni amahirwe akomeye atabonwa na benshi. Tugarutse ku birebana n’impanuka, urebye uko amategeko y’umuhanda ateguwe n’imbaraga ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikoresha, wakeka ko hari ikibazo.
Umukino uteye urujijo. Amerika kurasa FDLR, Uburayi kuyiha ikaze. Uyu mukino ushobora kurangira igihuru kibyaye igihunyira, abafana biraye mu kibuga./Bakizimbwa Paul Kizito
ibendera rya FDLR |
Iri tangazo ry'uyu munyapolitiki ryaje rikurikira andi makuru yasakaye ku isi hose mu kwezi kwa Nyakanga ko FDLR yatumijwe ikanakirwa nk'amata y'abashyitsi i Burayi, mu gihugu cy'Ubutariyani.
Shikama hamwe n'ibindi binyamakuru bari bamaze igihe gito na none batangaje inkuru
y'uko Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi batangaje ko bashyigikiye igikorwa cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi.
MINISITIRI MUSONI JAMES YAKUWE MURI MINALOC AHABWA MININFRA AKIGERAMO YIHUTIRA GUFATA ICYEMEZO GISENYA KIKANIBA ELECTROGAZ UBUGIRA KANE KIKANAHOTORA ABATURAGE YAMAMAZA UMUSHINGA WO KONGERA IGICIRO CY’AMAZI BITYO NGO ASOHOZE BYUZUYE UMUGAMBI WA F.P.R UZATUMA ABANYARWANDA BATAVUYE I BUGANDE BICUZA IMPAMVU BAVUTSE
Musoni Jyemusi |
Mu ivugururwa rya Guverinoma riheruka kuba ariko muri SHIKAMA tukaba turyita ihinduranya-myanya kuko benshi muri bo baguranye ibyicaro, Minisitiri MUSONI Jyemusi yavanywe muri MINALOC ajyanwa muri MININFRA.
Kubera ukuntu Kagame ari umuntu w’amayeri menshi cyane ya kinyeshyamba, umugambi wo gusenya no kwiba ELECTROGAZ ubu ukaba ugeze mu cyiciro cyawo cya kane nk’uko tutasibye kubandikira no kubagezaho inkuru nyinshi kuri iki kigo gifatiye runini abanyarwanda.
Ayo mayeri akajyana no kuvuga ko ubu mu Rwanda abafite amashanyarazi batagera no kuri 15% nyamara ntibatinye kuvugira kuri radiyo Rwanada ko muri 2017 bazaba bamaze kugeza amashanyarazi kuri 70% by’abatuye u Rwanda bakongera bati nimwishakire BIOGAZ amashanyarazi arahenda bakirirwa muri urwo!
Ibyahishuwe bya cumi: kuva tariki ya 29 kugeza 30 Kanama 1992 mu Rwanda hari amatora y'uwagombaga kuba Perezida w'ishyaka rya MDR.Menya ukuntu ambasade y'Amerika i Kigali yakurikiraniraga hafi ayo matora, n'uko yabonaga umukandida TWAGIRAMUNGU Fawusitini/ Fax y' Ambasade ya USA i Kigali yashyizwe mu kinyarwanda na NKUSI Yozefu(byavuguruwe saa 12.00 GMT)
Ambasade ya USA i Kigali |
Yavuzweho byinshi cyane na n’ubu akivugisha benshi
amangambure. Bamwe bati yavuze ko niyo Byumba yafatwa n’Inkotanyi nta kibazo; kuri aba akaba ari umugambanyi. Naho abandi
bati uyu ni Musa wahanuwe n’umuhanuzi Magayane mu kinyejana cya
makumyabiri; kuri aba nabo akaba ari umucunguzi. Abandi nabo bamushima ukuntu
akina politiball ku buryo badatinya
kumugereranya n’uwigeze kuba rutahizamu
w’ikipe ya Nijeriya Rashid Yakini.
Ikibatera kuvuga ibi ngo kubera umubyibuho
we, Rashid Yakini ntiyirukaga hirya no hino mu kibuga, ariko umupira umugezeho
wose ntiyawupfushaga ubusa kuko yahitaga awuroha mu rucundura ubwo akaba
aragitsinze. Twagiramungu nawe, kubera izabukuru ze cyangwa wenda wasanga ari
kamere yimereye, ngo ntanjya ahuragura ibigambo cyangwa ngo ajarajare hirya no
hino nka bamwe mu bakinnyi ba Poilitiball
bari mu buhungiro; ariko ngo iyo agize amahirwe make yo kumvikanisha ko ahari
kandi ahagaze neza ntayapfusha ubusa.Bati ntiwabonye yatumiwe mu Bufransa mu
rubanza rwa Simbikangwa aho kuvuga niba
ashinja cyangwa ashinjura ko yikiniye uwe mukino! Kuva tariki ya 29 kugeza
kuri 30 Kanama 1992, mu Rwanda hari amatora y’uwagombaga kuyobora ishyaka rya MDR ku rwego rw’igihugu,
soma ibyahishuwe bya cumi umenye icyo igihugu cya USA cyicaza bamwe mu Rugwiro
kigahagurutsayo abandi, cyavugaga kuri TWAGIRAMUNGU Fawusitini icyo gihe.
Nusoma umurongo ku wundi, uragera ku ipaji ya nyuma umenye neza uyu mukinnyi wa
politiball uwo ariwe.
Ni
ibyahishuwe!
Ubuyobozi
bwa SHIKAMA
Muyogoro kuwa 8/8/2014
MUDAHERANWA Boniface
Akagari kaMuyogoro
Umurenge wa Huye
Akarere ka Huye
INTARA Y’AMAJYEPFO
Tel:+250785260863/+250727295294
Ba Nyakubahwa Bayobozi b’Urubuga SHIKAMA
Email: mahoriwacu@gmail.com
Impamvu : Kwibutsa.
Ba Nyakubahwa,
Nkuko muri Umuryango w’Abanyarwanda n’abanyamahanga benshi mudahwema gutabariza no gutabara ingorwa z’abanyarwanda banyanyagiye hirya no hino ku isi, mbandikiye mbibutsa inyandiko ndende naboherereje ku itariki ya 13/11/2013 ikubiyemo ibibazo nabasabiraga ubutabazi (ubufasha) ariko kugeza ubu nkaba nta gisubizo nigeze mbona.
IJAMBO RY’IMANA KU CYUMWERU CYA 19 GISANZWE, TALIKI 10 KANAMA 2014 : Isomo rya mbere :1 Abami : 19 :9a.11-13 Zaburi : 84,9ab-10,11-12,13-14 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 9 :1-5 Ivanjiri : Matayo 14 :22-33 : «Ya mana yakijije umuhanuzi Eliya mu nkubi karahabutaka y’umuyaga wasataguraga imisozi ikaba ari nayo yahaye Yezu ububasha buhanitse bwo kugendera hejuru y’inyanja ni nayo ishobora gukorera ibitangaza abanyarwanda bibuka iteka kuyisingiza, kuyambaza, kuyiramya no kuyisenga ubutitsa kandi batari abemera-gato!!!» Abatagatifu : Laurent na Maurice / Padiri TABARO M.
Kiliziya umubyeyi wacu irakomeza gukangurira abakirisitu kuyoboka umwami wamanitswe ku giti kuko ariwe ufite ububasha bwo kudukiza ibyaha no kuducyemurira ibibazo byose duhura nabyo muri ubu buzima busanzwe. Tumaze iminsi twumva ibitangaza Yezu yagiye akora kandi n’ubu agikomeje gukora.
Mu isomo rya mbere riherereye mu gitabo cya mbere cy’abami, turabona ko agakiza Imana igenera abantu, ikabaha mu buryo bwose bushoboka, ubwo twatekereza ndetse n’ubuturenze tudashobora gusobanura. Umuhanuzi Eliya Imana yamukijije umuyaga wa serwakira wari injyanamuntu kuko wasataguraga ibitare bigashwanyagurika.
Mu isomo rya kabiri, mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye abanyaroma, turasobanurirwa uko Isiraheli yatowe n’Uwiteka nyamara ikabirengaho igacumura nyamara bari barahawe ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi bivuye k’Uwiteka.
URUTONDE RW’IMIRYANGO IGIZWE N’UMUGABO N’UMUGORE B’IBIKOMEREZWA MU GATSIKO KA F.P.R Y’ABASAHUZI, ABAJURA N’ABICANYI RUHARWA IKEGETA UMUTUNGO W’IGIHUGU BIGATUMA, AKARENGANE, UBUJURA, UBUZIMA BUHENZE CYANE KURI RUBANDA RUGUFI NA RUSWA BYARABURIWE UMUTI MU RWANDA (igice cya mbere)/Gatendo A.
Madamu Senateri MUHONGAYIRE Jacqueline umugore wa Dr Habyarimana Jean Baptiste |
Dr HABYARIMANA Jean Baptiste ushinzwe icyo Kagame yise Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge |
Irangashingiro: Mu 1990, FPR itera u Rwanda kimwe mubyo baregaga ingoma ya Habyarimana ngo cyari igitugu n’ubutegetsi bwikubiwe n’abantu bo mu kazu. Ubu rero ubutegetsi bwa FPR amahano bukorera abanyarwanda ari hanyuma y’ayo kwa Habyarimana kuko Habyarimana atigeze yica abaturage ngo ababuze amahoro cyangwa ngo ababuze guhinga ibyo bashaka mu masambu yabo.
Muri SHIKAMA twe tubona ko inyito AKAZU ku bwa MRND yasimbuwe n’AGATSIKO ku bwa FPR ariko n’ubundi byose ntaho bitaniye. Niyo mpamvu mubona Kagame ahora ahinduranya abayobozi bafite amazina amwe adahinduka na gatoya. Urugero ni ihindurwa rya guverinoma riheruka kuba ejo bundi ahangaha.
SHIKAMA TURABURIRA ABATUYE UMUJYI WA GITARAMA NO MU NKENGERO ZAWO KUJYA BATAHA HAKIRI KARE KUKO KAGAME AMAZE KOHEREZAYO BATAYO Y’ABASIRIKARI BAZAKORANA N’INKERAGUTABARA ZA JENERALI IBINGIRA BAZABA BASHINZWE GUSOGOTA ABATURAGE IBYUMA BUGOROBYE KUGIRA NGO BABYITIRIRE F.D.L.R BITYO ABONE UKO ADINDIZA INZIRA Y’IMISHYIKIRANO YIFUZWA N’AMAHANGA MU RWEGO RWO KURANGIZA BURUNDU IKIBAZO CY’U RWANDA
MUTAKWASUKU Ivona |
Mu mpera z’umwaka w’2012 no mu ntangiriro z’umwaka w’2013, umujyi wa Gitarama wagaragayemo ibikorwa byibasira abaturage kandi bikaba ku bantu bose nta kurobanura. Icyo gihe i Gitarama hadutse abantu batemaguraga abantu ku mugoroba no mu rucyerera maze bamwe bahindurwa ibimuga.
Muri ibyo bikorwa by’urukozasoni kandi bigayitse, abaturage b’i Gitarama baratemwe karahava. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu MUTAKWASUKU Yvonne mu nama yakoreye abaturage kuri Sitadi ya Gitarama icyo gihe yavuze ko ibyo nta bwoba biteye.
MUTAKWASUKU Ivona uyobora Akarere ka Muhanga uvuga ko nta kibazo mu gihe abaturage batemwa amajosi none bakaba batangiye no guterwa ibyuma n’abicanyi ba Kagame na FPR ahagarariye i Gitarama
Uyu mutegetsi ariko kandi w’umubyeyi yavuze atya mu gihe bamwe mu baturage bari bamuri imbere bari bafite ibikomere ndetse nawe abibona ariko akabirengaho akavuga ko nta kibazo bikwiye kubatera ngo kuko bikomoka ku mwanzi w’u Rwanda kandi akaba atazanesha ubutegetsi buriho.
ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI. Faustin TWAGIRAMUNGU, taliki 03 Kanama 2014 ati : « Nimba perezida w’u Rwanda nzubaka urwibutso rw’ABAHUTU bishwe mu Rwanda no muri RD Kongo!». Yungamo ati : « Perezida wa USA George Walker Bush yatewe inkweto n’umunyamakuru muri IRAK (Kuwa 14 Ukuboza 2008) ariko nkaba nibaza niba abanyarwanda nabo barabuze inkweto ngo bazitere ubatsikamiye!» Nanjye nkagira nti :« Kagame kuko yari azi ko abanyarwanda azabatsikamira cyane yabategetse kwambara BODA-BODA gusa kubera ko yakekaga ko abaturage bashobora kuzarambirwa igitugu cye bakazamutera BODA-BODA Rukokoma amaze kubivuga!!!»/ BWIZA M.
Mu cyumweru gishize, Tito RUTAREMARA yagiranye ikiganiro n’urubuga rwa Kagame rwitwa igihe.com. Muri icyo kiganiro Tito Rutaremara yongeye kutwishongoraho cyane yerekana ko abahutu ntacyo turi cyo aho yavuze ko F.D.L.R igomba kuza yikoreye amaboko ikanyuzwa i Mutobo.
Itangazo ryihutirwa: Shikama iraburira abaturage ba GITARAMA: hoherejwe batayo yo kubasogota ninjoro bikitirirwa FDLR. Shikama ikaba inamagana inkongi z'imiriro noneho zibasiye amazu y'abaturage mu gicuku.
Amakuru y'inshamugongo amaze kugera kuri Shikama ni avuga ko Leta y' Agatsiko yohereje abasirikari benshi( Batayo) mu mujyi wa Gitarama; Ikigenza izi nkoramaraso nta kindi atari ugukora ibikorwa by'iterabwoba .
Nkuko twabitangarijwe n'umuntu tutari buvuge izina uri mu boherejwe i Gitarama muri iriya batayo, ngo aba bicanyi bashinzwe kuzajya batera ibyuma abantu ninjoro, hanyuma Agatsiko kagahita gakwirakwiza ibihuha mu itangazamakuru ryako ko ari FDLR iriho yica abaturage!
Agatsiko kakaba kamaze gutangira iki gikorwa kigayitse aho umunsi w'ejo tariki ya 5/8/2014, abaturage 3 baterewe ibyuma i Gitarama ahitwa i GAHOGO kuri ADEPR.
Tukaba tuburira abaturage ba Gitarama tubabwira gukaza umutekano, ariko cyane cyane bagataha kare. Shikama izabagezaho ejo inkuru irambuye kuri iki kibazo tunabaha n'amwe mu mazina y'abasirikare bari muri iki gikorwa kigayitse.
_____________________________________________________________
Ntitwarangiza uyu muburo tutamaganye ibikorwa by'urukozasoni ubu byibasiye amazu abaturage bararamo biriho bikorwa hirya no hino mu Rwanda, abantu bose ubu bakaba barabaye ba Sinzibiramuka. Igitangaje rero ni uko Leta y'Agatsiko yinumiye ntigire icyo ibwira abaturage kuri iyi miriro iriho ibakenesha kurushaho ndetse bamwe ikanabahitana!
Mana Tabara u Rwanda
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Nkuko twabitangarijwe n'umuntu tutari buvuge izina uri mu boherejwe i Gitarama muri iriya batayo, ngo aba bicanyi bashinzwe kuzajya batera ibyuma abantu ninjoro, hanyuma Agatsiko kagahita gakwirakwiza ibihuha mu itangazamakuru ryako ko ari FDLR iriho yica abaturage!
Agatsiko kakaba kamaze gutangira iki gikorwa kigayitse aho umunsi w'ejo tariki ya 5/8/2014, abaturage 3 baterewe ibyuma i Gitarama ahitwa i GAHOGO kuri ADEPR.
Tukaba tuburira abaturage ba Gitarama tubabwira gukaza umutekano, ariko cyane cyane bagataha kare. Shikama izabagezaho ejo inkuru irambuye kuri iki kibazo tunabaha n'amwe mu mazina y'abasirikare bari muri iki gikorwa kigayitse.
_____________________________________________________________
Ntitwarangiza uyu muburo tutamaganye ibikorwa by'urukozasoni ubu byibasiye amazu abaturage bararamo biriho bikorwa hirya no hino mu Rwanda, abantu bose ubu bakaba barabaye ba Sinzibiramuka. Igitangaje rero ni uko Leta y'Agatsiko yinumiye ntigire icyo ibwira abaturage kuri iyi miriro iriho ibakenesha kurushaho ndetse bamwe ikanabahitana!
Mana Tabara u Rwanda
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Dushimire bamwe mu bakuru b'ingabo za APR batishoye mu bwicanyi bw'akandoyi n'agafuni bwakorewe Abahutu, bikabaviramo kubizira intambara irangiye mu kwezi kwa Nyakanga 1994 nyuma ya raporo ishinja abo basirikare bakuru, Kapiteni J. Nziza yashyikirije Jenerali Majoro Kagame./ Bakizimbwa Paul Kizito
General MUHIRE wagiye abwirizwa kwica abahutu akabyanga akaba abizize |
Ubwo bwicanyi bwakozwe ahanini hifashishijwe intwaro gakondo zirangajwe imbere n'agafuni hamwe n'akandoyi (uburyo ingabo zahoze ari iza APR zakoreshaga zica abahutu zibazirikira amaboko inyuma agatuza kagafora), ntabwo amabwiriza yatanzwe na Kagame yo kwica izo nzirakarengane yubahirijwe n'abakuru b'ingabo bose.
Ibyahishuwe bya cyenda: menya ibyategetswe Kagame na FDLR mu nama y’iminsi 3 yahuzaga LONI, Afrika Yiyunze(AU), SADC , imiryango mpuzamahanga, n’ibihugu bifite ingabo muri RDCongo; yabaye kuva ku itariki ya 2 kugeza kuya 5 Nyakanga 2014. Ese ibyategetswe aba bombi ntibyaba bifitanye isano n'inkongi z'imiriro zibasiye u Rwanda?(igice cya kabiri)/ NKUSI Yozefu
Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko, twabagejejeho ibyo amahanga yategetse FDLR na Kagame Paul gukora kugirango amahoro asakare mu Rwanda no mu karere. Muri iki gice cya kabiri turavuga ku bishoboka-ndongozi bidufasha kwemeza cyangwa guhakana niba imyanzuro y'iriya nama ifitanye isano n'imiriro yibasiye u Rwanda. kanda aha usome hano igice cya mbere cy'iyi nyandiko
“ FDLR igomba gutaha ipfukamaye, FPR twe twaje turwana kuko bari baratubujije gutaha.”Tito Rutaremara aganira na igihe.com 1/8/2014. Tega amatwi Shikama ikubwire amwe mu mabanga utari uzi kuri ibi Rutaremara yita kubuzwa gutaha:menya ukuntu Rutaremara, Museveni n’abandi baciye hasi no hejuru ngo Habyarimana Juvenal atarangiza ikibazo cy’impunzi mu mahoro, kugirango bazakigire urwitwazo rwo kumena amaraso mu Rwanda no mu karere.(Igice cya kabiri)/NKUSI Yozefu
umucurabwenge wa FPR Tito Rutaremara |
Tito Rutaremara aracyatsimbaraye ku nkingi Umunani
za FPR, amaraso uyu mutwe wamennye ntamutera ipfunwe, aracyashaka andi !
Nyuma y’aya
mateka y’urukozasoni ya FPR twabonye ubushize, reka nsubize Rutaremara bimwe mubyo yaganiriye na igihe.com muri make
bishingiye ku nkingi umunani FPR Inkotanyi igenderaho zose umuntu yahinira mu
nteruro imwe gusa: «gukoresha uburyo bwose bushoboka, umuhutu ntazongere kugera ku
butegetsi mu Rwanda»
Dore uko Uzajya utanga igitekerezo cyawe ugasoma n'iby'abandi ku mbuga za SHIKAMA ku buryo bwihuse
Shikama irashimira abantu bafata igihe cyabo bakagira icyo bavuga ku nyandiko baba bamaze gusoma kuko turavuga mu kinyarwanda ngo umugabo umwe agerwa kuri nyina; ni ukuvuga ko ibitekerezo byanyu bidufasha kwiyubaka, bityo Shikama igatanga umusaruro ubereye abanyarwanda.
Kuri uru rubuga shikamaye.blogspot.com twasanze uburyo rukozemo rutorohereza abashaka gutanga ibitekerezo, niyo mpamvu twabashyiriyeho urundi Shikama2.com bizajya biborohera kuvuga icyo mutekereza ku nyandiko, kohereza inyandiko zanyu bwite, kohereza ibitekerezo byanyu bwite ku bibera mu Rwanda n'ahandi ku isi, kuduha amakuru mushaka ko dukurikirana. Inyandiko zijyanye n'amashyaka tuzifata nko kwamamaza benezo bagomba kuriha Shikama nkuko bigenda ku matangazo yose( Amarembo nabo arabafunguriye)
MURI SHIKAMA TWAMAGANYE UBWICANYI NDENGAKAMERE BWAKOZWE KUWA GATANU TALIKI 01 KANAMA 2014 N’AGATSIKO K’ABICANYI BO MURI F.P.R BAFATANYIJE N’ABATUTSI BAROKOTSE BO MU BYIMANA BARANGAJWE IMBERE NA BAGIRUBWIRA Joseph NA MUNYANKINDI Froduard BUGAHITANA INZIRAKARENGANE (6) ZO MU RUGO RWA NGAYABERURA UTUYE KU RUHINGA HAKURYA YA GAKURAZO MU MUDUGUDU WA GASIZA, MU KAGALI KA KAMUSENYI, MU MURENGE WA BYIMANA, MU KARERE KA RUHANGO; MU NTARA Y’AMAJYEPFO Y’U RWANDA
Umujyi wa Byimana ari nawo wubatsemo ibiro by’umurenge wa Byimana mubona ku ifoto yo hejuru. Uriya musozi mugari mubona hakurya witwa Saruheshyi niwo Umuryango wa NGAYABERURA warimbuwe wari utuyeho. Imana ibahe iruhuko ridashira. |
Kuwa gatanu, taliki 01 Kanama 2014 mu Rwanda hose twarimo kwizihiza umunsi w’umuganura. Kuri uwo munsi, ibyo byishimo byo kuganura ibyo umuryango wejeje ntibyahiriye umuryano wa NGAYABERURA utuye ku Ruhinga rwa Saruheshyi mu muduguga wa Gasiza, mu Kagali ka Kamusenyi, mu Murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajepfo y’u Rwanda.
Kuri uwo munsi, kuri Paruwasi Gatulika ya Byimana habaye umuhango wo guhesha amasakaramentu yiganjemo iryo gukomezwa kuko ari mu mpeshyi. Iyo Misa ikaba yarasomwe kandi ikayoborwa na Musenyeri Mbonyintege Smaragde wa Kabgayi ari nayo ibarurirwamo na Paruwasi Byimana.
Itangazo:Turamenyesha abashyira inyandiko za Shikama ku mbuga zabo, kuzirekera umwimerere wazo.
Bimaze kugaragara kenshi ko imbuga zimwe na zimwe zigabiza inyandiko za Shikama zikazitobatoba uko zishakiye.
Bamwe muri ba nyiri izi mbuga barenga batatu twarabandikiye dukoresheje email tubabwira ko ibyo bakora ataribyo, babiri muribo kugeza n'ubu ntibarikosora!
Turongera kwibutsa aba bavandimwe, ko niba bashaka ko abasomyi babo basoma ibyo twanditse babicishije ku mbuga zabo, hari uburyo butatu bwo gukoresha:
1. LINK, 2. FEEDS
niba bahisemo uburyo bwa 3. Copy and Paste bagomba gukora ku buryo inyandiko yacu isoka ku rubuga rwabo isa nkuko imeze ku rubuga rwa shikama nta n'akadomo kavuyeho cyangwa kongeweho.
Tubaye tubashimiye.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA
Bamwe muri ba nyiri izi mbuga barenga batatu twarabandikiye dukoresheje email tubabwira ko ibyo bakora ataribyo, babiri muribo kugeza n'ubu ntibarikosora!
Turongera kwibutsa aba bavandimwe, ko niba bashaka ko abasomyi babo basoma ibyo twanditse babicishije ku mbuga zabo, hari uburyo butatu bwo gukoresha:
1. LINK, 2. FEEDS
niba bahisemo uburyo bwa 3. Copy and Paste bagomba gukora ku buryo inyandiko yacu isoka ku rubuga rwabo isa nkuko imeze ku rubuga rwa shikama nta n'akadomo kavuyeho cyangwa kongeweho.
Tubaye tubashimiye.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA
“ FDLR igomba gutaha ipfukamaye, FPR twe twaje turwana kuko bari baratubujije gutaha.”Tito Rutaremara aganira na igihe.com 1/8/2014. Tega amatwi Shikama ikubwire amwe mu mabanga utari uzi kuri ibi Rutaremara yita kubuzwa gutaha:menya ukuntu Rutaremara, Museveni n’abandi baciye hasi no hejuru ngo Habyarimana Juvenal atarangiza ikibazo cy’impunzi mu mahoro, kugirango bazakigire urwitwazo rwo kumena amaraso mu Rwanda no mu karere/NKUSI Yozefu
Imyanzuro
yavuye mu nama mpuzamahanga yigaga ku kibazo cya FPR iherutse, ikaba
yarategetse Paul Kagame gufatanya na FDLR bakubaka igisirikare cy’igihugu mu
gihe cy’amezi 6 uhereye ku ya 5 Nyakanga 2014, no kubaka inkambi zizakira
abatagiye mu gisoda mu gihe bazaba bategereje gusubuzwa mu byabo; ikomeje
kubyinisha muzunga Ingoma y’Agatsiko, Shikama ikaba yarakugejejeho ku buryo burambuye igice cya mbere kirebana n'ibyategetswe Kagame, mu cyumweru gitaha tukazakomeza ku gice cya kabiri! Turakunyurira muri make hasi aha
amacenga, amayeri, ubugome FPR ikoresha iyo ihamagariwe ikintu cyose kirebana
n’amahoro y’abanyarwanda, mbere yo kugira icyo tuvuga ku Kiganiro Rutaremara
yagiranye na Igihe .com avuga ko FPR baje barwana kuko bari barangiwe gutaha
naho FDLR nize ipfukamye we na Kagame bayicishe I Mutobo aho abandi bahutu
batahutse baciye.
IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 18 GISANZWE, TALIKI 03 KANAMA 2014 :Isomo rya mbere : Izayi : 55,1-3 Zaburi: 144,8-9,15-18 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,35.37-39 Ivanjiri : Matayo : 14,13-21 : « Nk’uko Yezu yagiriye impuhwe abantu 5000 bari bishwe n’inzara akabagaburira, ni nako Imana ije gukiza abanyarwanda 12,000,000 maze iduhe umunezero n’ubukungu tuzaraga abo mu bisekuru bizadukomokaho-Icyemezo cyo gukiza rubanda no kuruha umunezero gikomoka ku muyobozi utari gito kandi uzi igikwiye!!!» Abatagatifu : Nikodemu na Gamaliyeli
Muri iyi minsi, Kiliziya
umubyeyi wacu irakomeza kudushyira mu mwanya mwiza wo gusobanukirwa icyo Yezu
ashaka ku bantu aribo twebwe. Tumaze iminsi ducirwa imigani igana akariho irimo
uw’umubibyi, uw’urumamfu mu ngano, Zahabu y’igiciro itabye mu butaka,…
Kuri iki cyumweru cya 18
gisanzwe mu mwaka wa Liturujiya ya Kiliziya Gatolika, Yezu aragaragaza ukuntu
abantu bashonje baba bakwiye kugirirwa impuhwe kugira ngo babone ikibatunga
kuko nabo batatutse Imana kandi ibi bikagerwaho ari uko badafite umuyobozi gito
ahubwo bafite uzi gufata icyemezo gikiza rubanda.
IGICE CYA GATANDATU : GUKUNDA U RWANDA GUTANGAJE KWARANZE UMUTABAZI W’UMUCENGELI (UMUNTU UHITAMO KUMENERA IGIHUGU AMARASO YE KU BUSHAKE) WITWA RWAMBALI I WABAYEHO KU NGOMA Y’UMWAMI NSORO I MUHIGI SAMUKONDO (1279-1312)
Muri iyi nyandiko tugiye kubasangiza ibyishimo n’umunezero wo kuvuka mu gihugu cy’u Rwanda kuko rwagize intwari kandi n’ubu twizera ko ruzakomeza kuzibaruka. Turashimira kandi buri munyarwanda wese ugerageza kwigana no kwisanisha n’ababaye intwari mbere.
Mu rwego rwo kubaha agaciro bakwiye mu mateka yacu, tugiye kubatekerereza amateka y’umwe muri bo wameneye igihugu amaraso ye ku bushake. Umuntu witangira igihugu akemera kukimenera amaraso ye ku bushake ntawe umuhase mu Kinyarwanda cyiza cyiza yitwa UMUTABAZI W’UMUCENGELI.
Iyi ngoma ya FPR ibyayo birayoberanye. Ubundi umwanya wa Ambasaderi ni umwanya ukomeye wubashywe, ariko kuri FPR uyu mwanya ni ikimoteri, ubuhungiro, indiri y'ibikorwa by'ubwicanyi n'ishimuta no gucunga imitungo ya Kagame./ Bakizimbwa Paul Kizito
Mitali Protazi |
Mu kinyarwanda bakunze kuvuga ngo "uwapfuye yarihuse". Nibyo koko uwapfuye yarihuse atabonye udushya, ibintu bishekeje, ariko binateye agahinda FPR ikomeje kugenda ikora inakorera Abanyarwanda. Bisanzwe bizwi ko umuntu uhawe inshingano zo kuba Ambasaderi mu kindi gihugu, aba afatwa nka Perezida w'igihugu cye muri icyo gihugu yoherejwemo.
Shikama iragirango ibamenyeshe ko, inshingano za Ambasaderi ari nyinshi, ariko iz'ingenzi ni uguhagararira inyungu z'igihugu akomokamo, mu gihugu yoherejwemo. Ambasaderi afite inshingano zo kurengera no gufasha abaturage b'igihugu cye bari mu gihugu aba yoherejwemo. Izo ni inshingano zituma Ambasaderi afatwa nk'umuntu ukomeye cyane ndetse agahabwa ubudahangarwa nk'ubuhabwa Perezida wa Rebubulika.
Kubw'iyo mpamvu, Shikama irabamenyesha ko guhitamo Ambasaderi ugomba guhagararira igihugu cye mu gihugu runaka, Perezida ufite mu nshingano ze, unahabwa uburenganzira n'itegeko nshinga bwo gushyiraho Ambasaderi, agomba guhitamo umuntu ushoboye, wizewe, w'inyangamugayo kandi w'umugabo mu bitekerezo.
Subscribe to:
Posts (Atom)