Nsekalije Aloys |
Ntabwo abanyarwanda aribo bonyine bahuye n'ingaruka zo kubohwa na FPR gusa kuko n'ururimi rwabo rwahanegekariye. Baca umugani mu kinyarwanda ngo umwera uturutse i Bukuru bucya wakwiriye hose. Kuva Inkotanyi zakwigarurira Urwanda ku ruhembe rw'umuheto, abiyita abategetsi bagiye barangwa no kuvangatanya ibirimi bakuye mu bihugu duturanye babivanga n'ikinyarwanda ubu cyabaye agasitwe k'urwo ruvange. Nta mutegetsi n'umwe muri bariya bo mu nzego zo hejuru ufata ijambo imbere y'abaturage ngo arangize adashyizemo icyongereza: "so" niyo ikunda kubamo nyinshi, "actually", n'ibindi. Igiswayire nacyo nticyahatanzwe, ugira utya ukumva n'undi mutegetsi arikaniriye imbere y'abaturage ati: "murakora kweli, mukwiye gushimwa na his excellency ". Si mu mvugo gusa kuko n'ikinyarwanda bandika giteye ubwoba! Dore ingero za bimwe muhura nabyo mu binyamakuru byabo.