|
Pr Nshuti Manasseh |
Porofeseri Nshuti Manase yamenyekanye cyane mu Rwanda muri 2010 Jenerali Kayumba Nyamwasa na Koloneli Patirike Karegeya bamaze guhunga bagatangaza ko Pawulo Kagame atunze indege ebyiri ziri mu zihenze cyane ku isi; ibi bakaba barabivugiye mu kiganiro Imvo n'Imvano ya BBC. Mu cyumweru cyakurikiye ho, umunyamakuru Ally Yusufu Mugenzi yatumiye Tito Rutaremara na Kagame Fawusitini, bemeza ko ziriya ndege 2 zavuzwe na bariya bagabo tuvuze hejuru atari iza Pawulo Kagame ahubwo ari iza Pr Nshuti Manasseh. Icyumweru cyakurikiyeho, mu kiganiro Pawulo Kagame yagiranye n'abanyamakuru i Kigali, yemeje ko ziriya ndege atari iza Nshuti Manasseh ahubwo ari iz'icyama FPR!!
Kirisital venca( Crystal Venture ) ni ikigo cy'ubucuruzi cya FPR gicungwa n'abambari bakomeye mu cyama cya FPR barimo Pawulo Kagame na Pr Nshuti Manase( Manasseh). Iki kigo kigizwe n'ibindi bigo bindi by'ubucuruzi bigishamikiyeho nka Ruliba Clays Ltd, Inyange Industries, Mutara Enterprises, East African Granite Industries, Bourbon Coffee, CVL developers, Real Contractors, Intersec, GPS Ltd, NPD Contractor, MSG, Kigali Univeristy, n'ibindi. Ikigo cy'ubucuruzi giheruka kwinjira muri uru rwunge rwa Crystal Venture ni Kigali University nayo byagiye bigaragara ko Nshuti Manasseh ari mu bayobozi bayo b'imena.