Pageviews all the time

Porofeseri Nshuti Manasseh umwe mu bambari bakuru ba FPR yaba ari mu gihome azira kunyereza umutungo w'ikigo cy'ubucuruzi cya Kagame na FPR ye, CRYSTAL VENTURES/ Nkusi Yozefu


Pr Nshuti Manasseh
Porofeseri Nshuti Manase yamenyekanye cyane mu Rwanda muri 2010 Jenerali Kayumba Nyamwasa na Koloneli Patirike Karegeya bamaze guhunga bagatangaza ko Pawulo Kagame atunze indege ebyiri ziri mu zihenze cyane ku isi; ibi bakaba barabivugiye mu kiganiro Imvo n'Imvano ya BBC. Mu cyumweru cyakurikiye ho, umunyamakuru Ally Yusufu Mugenzi yatumiye Tito Rutaremara na Kagame Fawusitini, bemeza ko ziriya ndege 2 zavuzwe na bariya bagabo tuvuze hejuru atari iza Pawulo Kagame ahubwo ari iza Pr Nshuti Manasseh. Icyumweru cyakurikiyeho, mu kiganiro Pawulo Kagame yagiranye n'abanyamakuru i Kigali, yemeje ko ziriya ndege atari iza Nshuti Manasseh ahubwo ari iz'icyama FPR!!

Kirisital venca( Crystal Venture ) ni ikigo cy'ubucuruzi cya FPR gicungwa n'abambari bakomeye mu cyama cya FPR barimo Pawulo Kagame na Pr Nshuti Manase( Manasseh). Iki kigo kigizwe n'ibindi bigo bindi by'ubucuruzi bigishamikiyeho nka Ruliba Clays Ltd, Inyange Industries, Mutara Enterprises, East African Granite Industries, Bourbon Coffee, CVL developers, Real Contractors, Intersec, GPS Ltd, NPD Contractor, MSG, Kigali Univeristy, n'ibindi. Ikigo cy'ubucuruzi giheruka kwinjira muri uru  rwunge rwa Crystal Venture  ni Kigali University nayo byagiye bigaragara ko Nshuti Manasseh ari mu bayobozi  bayo b'imena.

Crystal Ventures, Sosiyete ya FPR yashyize ku isoko imigabane yayo muri MTN
Crystal Ventures
Muri 2013, Crystal Ventures  yatangaje ko ifite umutungo ubarirwa muri miliyoni magana atanu z'amadolari y'Amerika( 500,000,000 USD) tuyavunje mu manyarwanda yangana na hafi miliyaridi z'amafaranga y'u Rwanda magana ane( 400,000,000,000FRW). Biragoye kuri buri wese usobanukiwe n'ibyo ubucuruzi n'ubukungu kumva ukuntu iki kigo cy'amabandi yitwaje intwaro nkuko Me Uwiziyimana Evode ukorana nabo yabise, cyakora kikunguka ku buryo burambye mu gihe abagicunga batarangwa n'ubusahuzi gusa, ahubwo bagerekaho no gushaka ikuzo; iri nyamara niryo uwahoze acunga Banki ya BCDI nayo yari muri Crystal ventures  bwana Kalisa Alfred, yigeze gufungirwa imyaka mbere y'uko agirirwa imbabazi na Kagame agahita anamwoherereza kumuhagararira muri Angola umwaka ushize wa 2015.

Ibi bibazo biriho biravugwa muri iki kigo mu gihe Agatsiko kamaze iminsi kagurisha impapuro-mpeshamwenda bikitwa ko kariho gashaka amafranga yo kuzamura ibikorwa remezo! Nkuko muri Shikama buri gihe duhorana amakenga ku mvugo n'ingiro by'Agatsiko, twakomeza  n'aha kwibaza niba amafranga amaze iminsi ava mu mpapuro tuvuze hejuru atajya kuziba icyuho cy'amafranga yagiye anyerezwa muri Crystal Venture na Kagame ubwe kugirango haboneke atangwa muri za Rwanda Deyi, ingendo ze zitabarika kandi zihenze hanze y'igihugu no mu nkiko z' Buraya.

Amakuru ariho ahwihwisa hirya no hino muri Kigali aramutse abaye impamo Pr Nshuti Manase akaba ari mu kagozi koko, abanyarwanda twese twahita twizera  ko Inkota ya Kagame ntawe izazigama!Ariko iyo utunze urutoki rwa mukubitarukoko umuntu tuvuge umwita igisambo, tuyobewe ko intoki zindi zisigaye ziba zireba nyiri ugutunga urutoki! Mu gihugu kirimo ubutabera, tuvuze tuti tugiye gufunga ibisambo cyangwa abicanyi hari uwaza mbere ya Pawulo Kagame??

Dg Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355