Dg Anasitazi GASANA |
Mu bihugu biri kw’isi uko ari 198 bigize Umuryango w’Abibumbye(ONU/UN), u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine kitizihiza italiki cyaboneyeho ubwigenge bwacyo (01/07/1962). Cyonyine kuko n’u Burundi twaboneye ubwigenge umunsi umwe bo bizihiza iriya taliki ya 01 Nyakanga.
Ku italiki ya 01/07/2015, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n’itatu rwigenga bityo Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rikaba ryifuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyabo.