Hashize igihe Shikama yiyama abantu bamwe bafata inyandiko zayo bakazitobatoba biyongereramo amafoto nkuko mubibona muri iyi nyandiko ya VERITAS INFO musanga aha ndakeka ko rwose mubona ko itandukanye n'inyandiko yacu y'umwimerere iri hano kubera amafoto bongeyemo mbere yuko bashyira inyandiko yacu ku rubuga rwabo.
Uyu muntu wo muri VERITAS INFO njyewe ubwanjye namwandikiye email hashize hafi umwaka mwinginga musaba rwose ko yajya ashyira inyandiko zacu ku rubuga rwe uko twazanditse nta kindi yongeyeho. Namusobanuriye ko ifoto ari igice cy'inyandiko kandi iyo foto bibaye ngombwa nyiri urubuga ashobora kuyitangaho ibisobanuro ahamagajwe nko mu nkiko. Nyuma y'iminsi nk'ibiri gusa VERITAS INFO yakomeje gutobatoba inyandiko zacu yongeramo amafoto. Twarongeye ducisha kuri Shikama amatangazo agera kuri abiri tubasaba imbabazi rwose ngo baturekere inyandiko ziba zanaturuhije kuzitunganya ; aya matangazo namwe mwarayabonye kuko yaciye kuri Shikama. Ikibabaje rero ni uko ubwo bushotoranyi bugikomeje nkuko mubibona hejuru. Hari undi twigeze kwiyama nawe mwabonye, ufata inyandiko zacu agakuraho amazina yacu akazishyira ku rubuga rwe maze Google igashyiraho amatangazo!Igiteye isoni ni uko nakomeje gukurikirana ngasanga uyu mwene data ngo yararangije itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda; nta shiti azi ko ibyo akora ari icyaha gikomeye!
Ndabamenyesha ko umunyamakuru mperutse gusaba kujya atwandikira inyandiko uri mu Rwanda yatubwiye ko inyandiko ngufi nka zimwe zica ku Gihe.com ari 9000Frw ( ibihumbi cyenda), indende nka ziriya zacu hagati ya 15,000Rw na 20,000Frw inyandiko imwe. Kumva rero umuntu yatanga akayabo kangana kuriya indi nkonkobotsi ikaza ikiyitirira inyandiko yahenze kuriya, birababaza cyane.
Kuko twe twikundira amahoro ariko kandi tukaba tudakunda agasuzuguro, turateganya gufata ingamba zo kurinda ibyacu mu nzira y'amahoro ikurikira:
1. Abasoma Shikama mu Rwanda ni nabo benshi cyane kandi tubahoza mu mutima no mu byemezo byacu, Burundi, Uganda, Tanzania, RDCongo bazajya basoma Shikama nkuko bisanzwe mu minsi iri imbere.
2. Abasoma Shikama mu bindi bihugu tutavuze hejuru, birashoboka ko bazajya bakoresha KODE(Code).
Kugirango ibyo bishoboke ni uko iyo kode izakorwa kandi izagurwa amafranga. Bityo, abazifuza gusoma Shikama batari muri biriya bihugu bagomba kuzajya bagira uko binjira mu rubuga ( imbuga kuko zigiye gukora ari 3) ku buryo bwa abonema( abonnement) ya buri kwezi. Uyu ni umushinga duteganya kandi tutazajyaho impaka kuko impamvu twayitanze hejuru.
Tubaye twiseguye kubo bizabangamira.
Mukomeze muryoherwe na Shikama
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)