Pageviews all the time

Umukobwa ukwiye kubera urugero abanyarwanda bamugaye ku mubiri no mu mu mitekerereze/NKUSI Yozefu


Tri Yakin Romaida Maury ni umukobwa utagira uko asa ukomoka  muri Indonesia, mu kinyarwanda tumwita IRIBAGIZA! Uyu mukobwa yavutse atagira amaboko ariko imikorere ye n'imitekerereze ye itangaza abamubona. Ajya mu ishuri nk'abandi bana bari mu rugero rwe, afata amasomo nk'abandi ntawe umwandikiye kuko abikora ubwe akoresheje akaguru k'iburyo.


Tri Yakin Romaida Maury ubu ageze mu mwaka wa 11 mu ishuri ry'Imonezamubano mu ishuri Tinaka Adventist Academy; yivugira ubwe ko yavukiye KWESA IMIHIGO kandi ko izi ndoto ze zimuganisha kuba Umunyemari ukomeye mu gihugu cye. Ikindi kivugwa kuri uyu mukobwa ngo ni uko akunda kuririmba cyane.

Isomo buri munyarwanda yakwigira kuri Tri Yakin Romaida Maury 
 Nkuko Shikama idasiba kubibagezaho, ubu igihugu cy'u Rwanda cyabaye nka Sodomu na Gomora kubera ko hafi abanyarwanda twese tugenda tuba ba Bihemu. Ibi bikaba biterwa ni uko dushaka kubaho neza tudakora, turya imitsi y'abandi; ibi nibyo nise kumugara mu mitekerereze. 

1. Abagabo bafite abagore bayobya abakobwa bafite amaboko abiri
Abagabo bafite abagore bakize kubera imari bakuye mu bucuruzi bakorana na FPR cyangwa amafranga bakura mu myanya y'ubutegetsi, yabagize imbata y'ubusambanyi ku buryo badatinya kujya gushinyagurira abanyeshurikazi b'abakene muri za kaminuza babasambanya ngo babajugunyire duke ku bisahu bambuye rubanda. Si ibi gusa kuko aba bagabo bafite n'amazu i Kigali arinzwe cyane basambanyirizamo nanone abangavu. Ubu busambanyi bukorwa n'ibi bisambo nibwo butumye SIDA ivuza ubuhuha mu Rwanda mu bangavu ku buryo urubuga rw'Agatsiko IGIHE ruherutse gutangaza ko iki cyorezo kigaragara mu bakobwa inshuro 4 kurusha abasore. Ni ukuvuga mu bakobwa (2.5%) naho abasore bari mu kigero kimwe (0.5%)! Abenshi muri aba bakobwa nabo ni abafite amoboko abiri banze gukoresha bagahitamo ubusambanyi bazi ko buganisha ku rupfu!

2. Abategetsi
Shikama ni kenshi yamaganye itekinika ryakozwe ngo hahindurwe igeko nshinga kugirango Pawulo Kagame akomeze ategeke u Rwanda kugeza aguye mu Rugwiro. Uyu mugabo kimwe n'umuryango we wose, bavukanye amaboko abiri badashaka gukoresha, bakaba bumva ko abandi bagomba kubagokera bakarya biyicariye!

- Ba meya, Abadepite,Abasenateri n'abandi umuntu yaha akabyiniriro k'inkomamashyi nabo nta n'umwe udafite amaboko abiri ashobora gukoresha akitunga ariko aba bose bahitamo gukorera Ingoma mpotozi ya FPR bimika ikinyoma banacyamamaza hose! Ibi tubyita mu kinyarwanda kuba ba Mpemukendamuke! Kuki waba gutyo ufite amaboko yawe abiri Imana yaguhaye ngo agutunge wowe n'umuryango wawe ukihitiramo guhemuka?

3. Ibisambo n'abarozi bo mu giturage
Aba nabo ni inyangabirama  zishaka gukirira  ku bandi zigaramiye nyamara Imana yazihaye amaboko abiri.


Tri Yakin Romaida Maury  ajya mu ishuri
 akandika nk'abandi banyeshuri
Umuririmbyi w'umufransa yararirimbye ati TWESE DUFITE AMAKOSA" Tout le monde est Coupable". Buri munyarwanda aho ari hose yari akwiye kwisuzuma akareba aho twavuye mu myaka 100 ishize akareba n'aho tugana. Nanone buri wese akongera akibaza uruhare rwe mu gutuma igihugu cyacu kiba Sodomu na Gomora. Umwanzi w'u Rwanda si Kagame Pawulo, ni wowe urebera ibyo akorera abanyarwanda ukinumira utegereje ko abandi bazagira icyo bakora, kandi ufite amaboko abiri mazima n'ubwonko buzima. Niba Tri Yakin Romaida Maury yarashoboye gukora ibidashoboka, kuki atakubera urugero ngo urengere u Rwanda n'abawe?

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355