Pageviews all the time

IFOTO Y'ICYUMWERU. Ibyo Perezida Habyarimana Yuvenali yimye Djibouti Kagame Pawulo yabibahaye nk'utanga mu isambu yarazwe na se!/ Nkusi Yozefu


Pawulo Kagame na Ismael Omar Gueleh
Ku itariki ya 5/3/2016 ubwo yari mu rugendo rwe rw'iminsi ibiri mu Rwanda perezida wa Djibouti Ismael Omar Gueleh yasinye amasezeranona Kagame asa n'ameze nko guhererekanya ubutaka ku mpande zombi. Pawulo Kagame akaba yaratanze hegitari icumi(10Ha) mu gace ngo kagenewe inganda mu karere ka Gasabo ku nyiturano ngo Djibouti yahaye u Rwanda hegitari makumyabiri(20Ha) muri 2013. Uwaba umwana ni uwavuga ko iri hererekanya butaka hari inyungu rifitiye rubanda nyamwinshi! Ubu buhendabana, Perezida Habyarimana Yuvenali ashobora kuba yari yarabuteye utwatsi muri 1983 ubwo mugenzi we Hassan Guled Aptidon yasuraga u Rwanda igitaraganya. Kurikira Shikama ikubwire impamvu yemeza ko ubu bwumvikane buri mu nyungu z'Agatsiko atari iz'abanyarwanda.

Ikarita ya Djibouti
Tumenye igihugu cya Djibouti
Repubulika ya Djibouti ni igihugu gito kijya kugira ubuso bungana n'ubw'u Rwanda, kikaba gifite 23,200Km2. Djibouti yakolonijwe n'Ubufransa iza kubona ubwigenge muri 1977 ikaba yarabaye umunyamuryango wa LONI kuri 20/9/1977. Iki gihugu gituwe n'abaturage 810,000 bagizwe n'amoko menshi ariko abiri akomeye muriyo ni Afar dusanga muri Eritrea na Ethiopia hakaba na Issa. Afar na Issa basubiranyemo barwana hagati yabo kuva muri 1991 kugeza muri 2001 aho baje kwiyunga bagashyiraho Leta y'ubumwe ikora neza kugeza ubu. Umuryango uhuza ibihugu by'Afrika y'iburasirazuba EAC ukongeraho Somalia, Djibouti na Etiopia witwa Intergovernemental Authority on development (IGAD) ufite icyicaro mu murwa mukuru wa Djibouti, Djibouti city.

Habyarimana Yuvenal ashobora kuba yaranze gukora nka Kagame Pawulo
Ubwo Ikinani kitananiye abanzi n'abagambanyi cyari kivuye mu nama yahuzaga Ubufaransa n'ibihugu bikoresha igifransa( Francophonie) yari yabereye i Paris mu Bufransa muri 1983,uwari perezida wa Djibouti Hassan Gouled Aptidon ntiyatashye muri Djibouti ahubwo ahitamo kuzana na perezida Habyarimana  mu Rwanda mu ndege ye Impala Caravelle. Nari mu bari ku kibuga twakira uyu mushyitsi waje atari kuri gahunda kuko twamenyeshejwe iby'uruzinduko rwe Habyarimana yuriye indege ava i Paris ku buryo abari bashinzwe Protocole bitaboroheye uwo munsi!
Pawulo Kagame na Ismael Omar Gueleh

Iyo umushyitsi yagendereraga u Rwanda rwa Kinani, habaga amatsinda y'abantu aza gukora ibyitwaga animasiyo, ni ukuvuga indirimbo n'imbyino. Abakozi kandi bo muri za minisiteri n'ibigo byose bazaga nabo ku kibuga kwakira umushyitsi n'abaturage bo muri Kigali bagahagarara ku mihanda  ari bucemo ari nako babyina banaririmba. Muri uru ruzinduko rero wabonaga abantu badashyushye nkuko babikoreraga abandi baperezida, ahubwo bibaza kuri uyu mushyitsi uva mu gahugu bakennye kandi akaba aje giturumbuka icyo aje gukora mu Rwanda!!!

Uwababeshya nababwira ko namenye icyagenzaga uyu mugabo dore ko yamaze iminsi itatu mu Rwanda. Mu magambo yo kumwakira naho nta byinshi byavuzwemo usibye kuvuga ko batsura umubano. Muri make ariko umuntu agarutse ku masezerano yasinywe hagati ya Kagame na Djibouti, urabona ko kiriya gihugu hari ibintu kifuzaga mu Rwanda tutamenye muri 1983 bikaba bigaragaye ubu aho Pawulo Kagame atanga ubutaka bw'igihugu nk'ugaba mu isambu yarazwe n'umubyeyi we.

Abanyarwanda nta nyungu bafite mu ihererekanyabutaka rya Kagame na Gueleh
Hari inyandiko zagiye zica ku rubuga rw'Agatsiko IGIHE mu myaka yashize, Shikama ikazigarukaho inenga ibitekerezo birimo. Muri izo nyandiko, zari zuzuyemo amacenga arengurira abanyarwanda ko Pawulo Kagame agomba kubaho nk'umwami mu Rwanda we n'umuryango we bakadamarara na nyuma y'aho kandi bakazakomeza gutyo. Dore zimwe muri izi nyandiko: Jenerali Paul Rwarakabije yavuze ko hari igihe abagororwa bazemererwa kuzajya bakora imibonano mpuzabitsina( muri shikama iri jambo dusanga rifutamye kandi ari rirerire tukaba dukoresha injyanishabitsina).Indi nyandiko yasotse ivuga ko hari igihe igihano cyo gufungwa burundu cyavaho. Indi nyandiko yo itanoroshye na gato ivuga ko perezida wa Repubilka adashobora gukurikiranwa mu nkiko mu gihe atakiri kuri uwo mwanya!!!! Ni byinshi ntawabirondora muri iyi nyandiko ngo abirangize.

Ibi rero bikaba bitwereka ko Pawulo Kagame n'umuryango we batekereza ko umunsi umwe bazava mu Rugwiro( Umuryango wa Kagame kuko we avuga ko ariho azagwa ku ntebe y'ubutegetsi) maze bagakomeza kubaho neza nkuko bameze ubu. Nyamara Pawulo Kagame azi ibyo yakoreye Abahutu, Abatutsi n'Abatwa ndetse n'abanyamahanga. Niyo mpamvu yirirwa yiruka isi ashaka aho yahisha umutungo yasahuye muri RDCongo no mu Rwanda bikaba byaramushobeye. Nyuma yo kwandikisha imwe mu mitungo ye ku banyarwanda nka Hatari Sekoko, Pr Nshuti Manasseh, na Makuza nta cyizere afite ko aba Batutsi ejo batazakora nka ba Dg Rudasingwa Tewojene na Himbara bari inshuti z'akadasoka mu Rugwiro ubu bakaba bamuvumira ku gahera. Niyo mpamvu rero ubu Kagame ariho ahisha imitungo ye mu bucuruzi,  muri za Dubai, na Singapour n'ahandi. Kagame akaba akeka ko azahisha imitungo ye mu bucuruzi muri Djibouti mu gihe atakiriho umuryango we ukajya ukora nta nkomyi wihishe inyuma y'amasezerano y'ihererekanyabutaka. Shikama irabibutsa ko hari amakuru igitohoza avuga ko Pawulo Kagame afite amazu mu gihugu cya Eritrea gihana imbibe na Djibouti ashaka gushoramo imari.
Pawulo Kagame na Ismael Omar Gueleh

Igishimangira ibyo tumaze kuvuga hejuru aha, ni uko Djibouti atari igihugu abashoramari babyiganira kujyamo kuko kiri ku mwanya wa 177 ku rutonde rw'isi rw'ahantu hatekanye ho gushoramo imari. Ndakangurira Kagame kureba icyegeranyo cya Euromoney Country Risk Ranking cyo muri Werurwe 2011, aya makuru arayasangamo. None se iki gihugu kimeze gutya(umwanya w'ijana na mirongo irindwi na karindwi), Kagame aragishaka mo iki usibye guhisha imitungo ye n'abafatanyabikorwa be azayitirira nkuko bimeze mu Rwanda kuri Hatari Sekoko, Nshuti Manassey na Makuza?

Abaturage ba Djibouti na Kagame Pawulo nibo bazahungukira bonyine
Kubera uruzuba ruhoraho n'ubushyuhe bukabije biba muri iki gihugu cya Djibouti, nta myaka ihera. Ubukungu bwabo bushingiye kuri serivise; bakaba batunzwe no gutumiza hafi y'ibiribwa byose.   Rwandair ya FPR nitangira ingendo zayo muri Djibouti, Kagame azajya ajya kugurishayo ibikorwa by'INYANGE Industries ku giciro cyo hasi tutibagiwe n'icyayi n'ikawa umuryango wa muka Kagame wikubiye ubu ufatanyije n'Abanyamerika; muri Djibouti bakaba banywa icyayi n'ikawa cyane. Djibouti kandi ishobora no kuzagura isoko mu bihugu duturanye ikajya ikusanyiriza ibyo biribwa byose mu Rwanda mbere yo kubipakira muri RwandAir. Ikindi ni uko Pawulo Kagame azakora ibishoboka byose Djibouti ntitange imisoro mu Rwanda kugirango nawe ubucuuruzi bwe buri muri Djibouti budasoreshwa! Ibi niko yabikoreye Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika (USA) aho yibera cyane; mu rwego rwo koroshya ingendo ze n'abamushagaye, abaturage b'iki gihugu bakuriweho viza yo kuza mu Rwanda  kuva Kagame yafata ubutegetsi muri 1994!!

Ngayo nguko rero, Kagame yaradukenetse, yica uwo ashaka n'igihe ashakiye nk'umworozi n'umukumbi we, ariko sinzi niba noneho Abanyamerika(PAC) baramuhaye ububasha bwo gutanga ubutaka bw'u Rwanda uko yishakiye. Niba ari uko bimeze, nibatwoherereze AMERICAN VIZA u Rwanda turubasigire na Kagame baruhe abashoramari, twe duhabwe ubutaka bwo guturamo muri USA.

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355