Rugali bateguye aka kavidewo
Ni kenshi Shikama yagiye ibagezaho inyandiko zamagana akarengane gakorerwa mu Rwanda. Zimwe muri izo nyandiko zababwiraga ukuntu FPR yakoresheje abagore mbere y'intambara yo muri 1990 mu gutata no gushegesha ingoma ya Kinani bayiba amabanga y'igihugu; muribuka akazi gakomeye kakozwe n'abitwaga ibiro bya kabiri.
Birababaje kubona na magingo aya, FPR na Kagame bagikoresha abagore bataye isaro mu gukomeza ubutegetsi bw'Agatsiko no kwirenza abo kadashaka. Hejuru aha urubuga rwanyu Shikama rwabashyiriyeho VIDEWO ikubiyemo ubuhamya bw'umunyarwandakazi witwa UMUTONI bwerekeye umusirikare mukuru wo ku ipeti rya Kapiteni witwaga Kamugisha Habati( Hobert) wahuye n'uruvagusenya: umusirikare mukuru witwa NYAKARUNDI wo mu mbere kwa Kagame Pawulo yateye inda umukobwa witwa Nikole(Nicole) UMUBYEYI arangije amushyingira ku ngufu uriya Kapiteni Kamugisha Hobert wari maneko (IO) wa Gitarama; uyu Nikole Nyakarundi yaje kumwifashisha maze kwica uwo yari yamushyingiyeho, Kapiteni Kamugisha Hobert.
Ibindi bibabaje muri bwumve muri iyi videwo ariko ku buryo abadakurikira amakuru yo mu Rwanda biri bubagore gusobanukirwa, ni inkuru ya muka Kagame Pawulo, Nyiramongi Janete. Uyu mugore ngo aherutse kurakara yumvise ko sitasiyo ya lisansi (kuri iyi videwo Umutoni arayita gazi) ya Remera yahombye amamiliyoni menshi. Umujinya ngo wahise umushyigura maze ajya gukubita abakozi bakora kuri iriya sitasiyo ariko kubwo amahirwe asanga bahunze kuko ngo umuranduranzuzi yari yajyanye ntiwari kubasiga amahoro, Imana ishimwe.Umutoni ararangiza yibaza ikibazo natwe muri Shikama twibaza kandi kidushengura:
"Ese ko twumva ngo Nyiramongi aharanira abagore, sitasiyo za lisansi nizo zahindutse abagore"?!
Ngubu ubwoko bubiri bw'abagore tuvuze hejuru bushitura amahanga ngo akaza kwigira ku Rwanda amanywa n'ijoro!!!!!! Birababaje ariko birimo n'AGATENDO !!
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355