Rushingiye
ku myanzuro ya Beijing yimakazaga iterambere ry’umugore ku isi ;
Rushingiye
kandi ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rihamya uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ;
Rugarutse
kandi ku Itegeko Ngenga rishyiraho Inama Nkuru y’Igihugu y’abagore ;
Rumaze
kubona ko iterambere ry’umugore mu Rwanda ritagaragarira mu bikorwa ahubwo riri
mu mpapuro no mu magambo gusa ;
Urugaga rw’Abagore
rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruramenyasha none ku italiki ya 8 Werurwe
2016 ku munsi w’umugore, Abarwanashyaka b’Ishyaka PS
IMBERAKURI,Impirimbanyi zose za Demokarasi n’Inshuti z’u Rwanda ibi
bikurikira :
Ingingo ya mbere : None ku italiki ya 08
Werurwe 2016 ;umunsi wahariwe umugore ku isi, nta Munyarwandakazi
wagombye kwishima kuko iterambere
ry’Umunyarwandakazi ryabaye agatereranzaba mu Rwanda nk’uko imibereho yabo idashamaje ibigaragaza mu nkiko zose z’u Rwanda.
Ingingo ya 2 :Urugaga rw’Abagore
rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI rurasanga iterambere ry’Umunyarwandakazi
riri mu magambo no mu mategeko ariko rikaba ryendeye ku busa kuko ritagaragarira mu bikorwa
bifatika biteza imbere umutegarugori
n’umwari bo mu Rwanda.Aha Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI
ruributsa ko umubare munini w’Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene ari
Abanyarwandakazi.
Ingingo ya 3 : Urugaga rw’Abagore
rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruramagana politiki ya nyirarureshwa ya
FPR Inkotanyi yo guhamagarira Abanyarwandakazi kwihangira imirimo kandi nta
gishoro bafite. Iyi politiki igamije kuyobya uburari no guhuma amaso
Abanyarwandakazi ndetse n’amahanga cyane
cyane ko Abagore b’abanyabubasha badafata iya mbere mu kwihangira iyo mirimo
kandi aribo bafite ubushobozi n’amikoro uhubwo ubasanga bikubira imyanya
n’imirimo myiza yo mu Rwanda.
Ingingo ya 4 :Urugaga rw’Abagore
rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruramagana kandi uburyo politiki
y’iringanizwa ishyirwa mu bikorwa aho abagore bahabwa imyanya ya politiki mu
nzego z’igihugu bidashingiye ku bushobozi ahubwo bishingiye ku
marangamutima,ikimenyane,icyenewabo na ruswa.Aha,Urugaga rw’Abagore rushamikiye
ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruributsa ko abo bagore bahabwa iyo myanya aribo birirwa
bikiriza indirimbo za FPR INKOTANYI ko Umunyarwandakazi yateye imbere kandi
iryo terambere ari iry’abo bagore b’abanyabubasha n’abandi bahabwa imyanya mu
buryo bwavuzwe haruguru.
Ingingo ya 5 :Urugaga rw’Abagore rushamikiye
ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruributsa amahanga cyane cyane inshuti z’u Rwanda
ko politiki y’iringaniza rigamije gushyira abagore mu
myanya yo mu nzego z’igihugu ari baringa
igamije kubeshya amahanga ko Rwanda rwubahiriza uburenganzira bw’umugore.Iyi
politiki ya FPR INKOTANYI igamije gusa kureshya Imiryango iharanira
uburenganzira bw’ikiremwamuntu kugira ngo iyikorera ubuvugizi mu mahanga.
Ingingo ya 6 : Urugaga rw’Abagore
rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI rurahamya rukomeje ko iyi politiki ya FPR
INKOTANYI idindiza iterambere ry’abagore ubwabo ndetse n’iry’igihugu muri
rusange kuko aba bagore bahabwa imyanya bakorera inyungu za FPR INKOTANYI aho
gukorera inyungu z’Abagore n’iz’igihugu.Aha Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku
Ishyaka PS IMBERAKURI ruributsa ibihugu by’inshuti ko Itegeko Nshinga
ryatowe mu nyungu za FPR INKOTANYI muri Referandumu
ififitse ryari ryemejwe n’Inteko Ishingamategeko igizwe n’abagore hafi
60% .Aba bagore ba Badepite n’Abasenateri bagaragaje ko bari
« igitsina cy’ikinyantege nke » bazajya mu mateka y’u Rwanda ko aribo
babaye imbarutso yo kwimika mu Rwanda ubwami
muri Repubulika.
Bikorewe i Kigali,kuwa 08 Werurwe 2016
Prezidate w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI
Mme
NYIRAHIRWA Winifride Téléphone 0788585460 (Sé)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355