Pageviews all the time

POLITIBALL. Inzozi zigira nkana: Petero Nkurunziza yarose ajya kwigira ku Rwanda ITEKINIKA rifasha beneryo gupfira ku butegetsi!( igice cya Kabiri)/NKUSI Yozefu


dream.nkurunziza
Nkurunziza mu nzozi
Icyitonderwa: Politiball itegurwa na Dg Nkusi Yozefu. Umuntu akaba yayigereranya n’ikinamico. Hatoranywa abakinnyi, bakambikwa imyenda, bagatsindirirwa interuro zinyuranye. Bityo, Politiball ni igitekerezo, ntigomba gufatwa nk’ibintu byabayeho, bigakorwa n’uyu, bikabera i Bunaka! Ariko turavuga mu kinyarwanda ngo ukuri gushirira mu biganiro!

Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko musanga aha, Nkurunziza Petero yarose Pawulo Kagame yamuteye mu nzozi maze amusaba ko bagirana IMIMARO nk'imwe y'umwami Mutaga Nyamubi umwami w'Uburundi yagiranye n'umwami w'u Rwanda  Mutara I Semugeshi hariya mu Twicarabami twa Nyaruteja i Butare mu Rwanda. Muri iyi Mimaro, abategetsi bombi bumvikanye ko ibihugu byabo byabana neza  mu mahoro nkuko bariya bategetsi ba mbere banzuye, ariko bo banagereka ho ko Petero Nkurunziza yaha inzira Kagame yo kujya kuzimya impunzi z'abahutu zamuhungiye muri RDCongo maze Kagame nawe amwizeza ko azamufasha akaza kwigira ku Rwanda itekinika ryazamufasha gupfira ku butegetsi nka Pawulo Kagame.  Iyi mimaro yamaganywe cyane na Wili Nyamitwe ugomba kujyana na Nkurunziza mu Rugwiro akaba yarabonaga ko Kagame ari andi macenga azanye ngo abone uko yirenza ubutegetsi bwa Nkurunziza! Nyuma y'impaka ndende, Nyamitwe na Nkurunziza bemeye kujya kwiga ariko basezerana ko nta kintu bazarya cyangwa bazanywa cyo mu Rwanda kubera gutinya utuzi twa Munyuza, kandi bakazajya biga bataha i Bushingantahe. Isomo rya mbere Nkurunziza ashaka guheraho ni iryerekeranye n'ukuntu yahashya urugomo n'ubwicanyi bukorwa n'urubyiruko rukoreshwa n'abamurwanya mu guhungabanya umutekano.

( Nkurunziza, Nyamitwe , Musoni Jemusi na Kagame mu Rugwiro)
Kagame Pawulo: Murakaza neza murisanga, kandi mbifurije amsomo meza. Ndifuza ko twatangirira ku bubanyi n'amahanga, mwe siko mubyumva?

Nkurunziza: Hewe Mutama, nje siko ndabyumva. Ndiyumvira ngasanga twohera ku kintu cose comfasha guhasha urwaruka rwogumutse i Bujumbura. Mbe Nyamitwe wewe urabibona ute?

Nyamitwe: Njewe ndumva twosaba nyakubahwa Kagame akatubwira uko babigenza ino ngo urwaruka rutekane, nyene natwebwe twoca tubikora i Burundi.

Kagame: Nyamitwe, mbere y'uko dukomeza, ndabanza kukubwira ko ntari Nyakubahwa, aba ba Musoni ntibakwitwa ba nyakubahwa ngo nanjye nitwe gutyo, urabyumva?

Musoni: Tumwita EGISELENSI.

Nyamitwe:  Nsavye icigongwe egiselensi, navyumvise neza rwose.

Nkurunziza: Mutama Egiselensi, hari akabazo gatonya mfise mbere y'uko tubandanya: wa mukenyezi Mushikiwabo ko atawe mbona ngaha, bite vye?

Kagame: Uzamenya impamvu atari hano, tukwigisha uko dukoresha igitsina gore mu ITEKINKA.
               Ibyerekeye urubyiruko ni birebire cyane; ubundi burya ngo umwana apfa mu iterura. Iki kibazo twagishakiye umuti tukimara kubohoza u Rwanda muri 1994. Twasanze urubyiruko rugomba kuzaba rugizwe n'amatsinda abiri: irya mbere rigizwe n'abana b'abategetsi naho irya kabiri rikaba rigizwe n'abana b'abaturage. Rugikubita, abana b'abategetsi bize mu mashuri yacu meza afite abarimu bavuye mu Bwongereza kandi bahembwa na Leta, bakaba bahabwa ubumenyi nyabwo barangiza abanza bakajya gukomereza muri USA, nk'abana banjye niko nabakoreye. Ariko kuko ntawe urya inka nka nyirayo, abana ba ba nyakubahwa bajyanwa kwiga muri kaminuza muri USA barangije ayisumbuye ino mu ishuri rya madame wanjye Green Hill College, aba kandi nibo muby'ukuri barangiza  amashuri bagahabwa akazi kandi nibo duteganya ko bazadusimbura dushaje. Harya wowe umudamu wawe nta mashuri yigenga wamwubakiye?

Nkuruniza: Reka, Denize we yitangiye umurimo w'ivugabutumwa ntakora ubucuruzi. N'agashinga yari yatanguye ko gufasha imfubyi, abasuma baraje baterura imashini zo kudoda zirenga mirongo ibiri zari zatanzwe n'abagiraneza ngo zihabwe ba Atakonigira!
Kagame: Iyo ni imiyoborere mibi cyane! Waba wararwaniye iki umugore wawe atagufashije gukama igihugu? Reka twikomereze, abaturage nabo twabahaye kwiga bakivayo! Nta wirukanwa kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza. Ikibazo rero twaje kugira ubu bamaze kuba benshi bafite impamyabumenyi ariko nta bushobozi dufite bwo kubaha akazi!

Nkurunziza: None ko ata yegeregere bakora?

Kagame:  Ntabwo dukora nk'iwanyu! Twafashe ubutegetsi twiyushye akuya, ushatse kudutobera wese turamwikiza.  Uku niko byagendekeye bariya bose wabonye muri Rweru, n'abandi benshi bahanwe ku buryo bw'intangarugero. Ndetse hari abo twaciye imitwe, ibi bituma abaturage baba ibikange bakakuyoboka butama. 

Nkurunziza: Ubutungane ntibuja bukwagiriza ?

Kagame: Ubutungane ni iki?

Musoni: Ni ubutabera.

Kagame: Niba ushaka gutegeka neza, inzego zose zifata ibyemezo, izikora amategeko n'umutekano zigomba kuba mu biganza byawe zose. Ntabwo wabonye ukuntu twahungabanyije Habyarimana Yuvenali muri 1993 tumuteza Kavaruganda ngo wari ushinzwe kurinda itegeko nshinga? Ubucamanza, umutekano, n'ishyirwaho ry'amategeko burya byose tubikorera hano mu Rugwiro.

Nyamitwe: Egiselensi, hari ivyegeranyo mfise ngaha bivuga ku bibazo vy'urwaruka rwo mu Rwanda, none twe twakora nkamwe aho ba bagesera b'abanyamerika n'uburaya ntibarara badukomboye?

Kagame : ba uretse gato, ndangize kukubbwira uko twashyize urubyiruko mu biganza byacu.
                Kugirango wifatire urubyiruko neza, ugomba gukoresha iterabawoba nkuko urikoresha ku bakuru ariko rwo ukagerekaho no kurushakira ikintu cyose cyarurangaza. Mu rwego rwo gutera ubwoba, twubatse gereza nyinshi hirya no hino mu gihugu twongera ku zari zihasanzwe. Ubu turateganya kubaka gereza nini cyane ebyiri, imwe izajya hariya i Mageragere izajyamo abantu bakubye inshuro 2 abari muri 1930 indi nayo izajya i Kamembe. Mwe imishinga nk'iyo ntayo mugira?

Nkurunziza: Reka, kugeza ubu ibohero rikuru dufise n'irya Mpimba ndiyumvira ko ata rindi tuzubaka vuba aha.

Kagame: Iyo ni imiyoborere mibi, nicyo USA n'Uburaya Bwiyunze baguhora, uko abaturage bawe biyongera cyane cyane urubyiruko rutagira akazi, niko wagombye kongera umubare w'amagereza. Ikindi cyunganira amagereza ni ukurangaza urubyiruko: hari Primus Guma Guma rwirirwa rwashamadukiye rwiruka inyuma y'abo rwita abahanzi, hari ugutora ba Nyampinga ubu duteganya ko bizajya bihera mu mashuri y'incuke kugeza muri za kaminuza no kuva mu mudugudu kugeza ku rwego rw'igihugu. Hari kandi n'ikigo ngororamuco kiri Iwawa, hakaba n'imbuga urubyiruko rwirirwa rwigiraho injyanishabitsina, umuziki no gutukana. Ibi byose bituma urubyiruko rurangara rukibagirwa ibibazo byarwo, ugategeka uko ubyumva. Ese ntubona ko nibera mu ngendo mu mahanga niryohera mu mahoteli hirya no hino ku isi, wagirango se nyobewe ko urubyiruko rufite ibibazo, ariko twarangije kurwifatira dukoresheje buriya buryo nkubwiye hejuru. Iyi niyo mpamvu nta myigaragambyo wumva mu Rwanda.

Nkurunziza: Hewe, egiselensi, gukora gutyo mu Burundi n' Abarundi bikukiye nzi ntibishoboka, ivyo vyashoboka ku Banyarwanda gusa ndumva ata handi bavyemera!

Kagame: Mebere y'uko twumva ibibazo bya Nyamitwe byerekeranye n'ibyegeranyo ngo afite ku rubyiruko rw'u Rwanda, reka tujye mu karuhuko iminota icumi. Mwagombaga guhabwa icyo kunywa ariko mwavuze ko muzizanira byose ubwo turahura nyuma y'iminota icumi.

( Biracyaza)

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355