Pageviews all the time

Komateri ya Maguru ku nyandiko:""POLITIBALL. Inzozi zigira nkana: Petero Nkurunziza yarose ajya kwigira ku Rwanda ITEKINIKA rifasha beneryo gupfira ku butegetsi!( igice cya Kabiri)/NKUSI Yozefu"



Icyitonderwa: Abashaka gutanga komanteri ku rubuga rushya rwa Shikama(www.shikamaho.com) mwashyizwe igorora: mushobora kwinigura mukohereza komanteri yanyu igasoka ako kanya, mushobora gushyira amafoto kuri Komanteri no gushyiraho agasomerwaho(link)!

Ubuyobozi bwa SHIKAMA

-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------


Kagame nta munyagitugu n'umwe uriho ubu twamugereranya na we. Yewe na Se wa bo M7 ntamugwa mu ntege.



Nkurunziza nta bwo ari umwicanyi nta n'ubwo yahinduye itegekonshinga nka Kagame. Nkurunziza iyi ni mandat ya kabiri yemererwa n'itegeko nshinga. Abamurwanya bamuziza ko yatumye abarundi bahumuka bakamenya ko batagomba gukoreshwa na bampatsibihugu bashaka gukungahaza ubwoko bumwe kandi nyamuke  ku nyungu za bo kuko bazi ko iyo nyamuke bayihaye ubutegetsi ikomeza kubumvira nk'umugaragu wumvira sebuja nabo bakamukingira ikibaba mu byaha byose akora.Abavuga ngo Nkurunziza ntiyagombaga kwiyamamaza bazi ko babivuga  nta kuri bafite.Niba utabyemera soma itegekonshinga hanyuma umbwire aho Nkurunziza yaryishe. Hari aho yigeze atorwa mandat ebyiri atowe n'abaturage?



Accords d'Arusha zagiyeho kubera impamvu izwi. Iyo mpamvu yararangiye ariyo kurangiza intambara hagati y'abari bashamiranye. Aho igihe kigeze ni democratie igomba gukurikizwa: ."umuntu umwe, ijwi rimwe" (une personne, une voix)
Abakurura intambara rero ni abo batinya demokarasi nyayo bagashyira imbere  gisimburana ku butegetsi bakurikije amoko. Ibyo nta gaciro bigomba guhabwa kuko nta bwo  bwaba ari ubutegetsi butanzwe n'abaturage binyuze mu matora.



Kagame ntihakagire uwongera kumugereranya na Nkurunziza, rwose byaba ari amakosa atihanganirwa. Ntimukumve ibyo abazungu bamwe bagiza Nkurunziza ngo mubihe ukuri kuko bo ni inyungu zabo baba bashyira imbere.Naho province imwe y'i Burundi yakwicwa nta cyo bibabwiye. Inyungu za bo ziza embers y'ubuzima bw'abanyafurika. Iyo hari demokarasi ntibabyungukiramo ni yo mpamvu bakoresha ba nyamuke n'abandi bahonyora abenegihugu ariko bakabakorera ibyo babasaba.. Abo rero bakorwsha ni ba Kagame batagira ubumuntu.



Kagame ni ni umwicanyi utagereranya kuko yarengeje ubugome na mwarimu wabimutoje M7.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355