NKUSI Yozefu(PhD) |
Icyanzinduye rero si ukuvuga kuri ubwo buhanuzi benshi bibeshye kuri Shikama, ahubwo ni UKUBURIRA URUBYIRUKO rw'u Rwanda ruriho ruhamagarirwa hano kujya kuba ibitambo bitotswa mu ntambara ya RURANGIZA twababwiye ko Kagame Pawulo ateganya gushora ku bihugu by'abaturanyi bitarenze tariki ya 15/12/2014, ariko akaba ariho abeshya hano ko ari FDLR iriho yitegura intambara nkaho ariyo iherutse kugura za misile!. Ngo akicwa kaburiwe ni impongo ; ndabizi abana b'u Rwanda bugarijwe n'ubukene ariko se bimaze iki kujya ku rugamba rw'abantu bamaze imyaka 20 baragukenesheje, bafunga imihanda umunsi wose bagashyiramo ibiryo bihenze by'i Buraya n'amayoga yaho bakarya bakanywa, bahaga bakajya kubiruka ngo biyongeze wowe warabuze n'igiceri cyo kugura isahani ya kawunga? Ese ntibavuga mu Kinyarwanda ngo : AKANWA KARYA NTIKAGUHE KAVUZA INDURU NTIWUMVE?
Rubyiruko bana b'u Rwanda dutezeho amizero y'ejo hazaza h'igihugu cyacu, Abahutu, Abatutsi n'Abatwa, ntabwo mugomba guhora mugirwaho ibitambo n'abantu badabagiye ubu bamaze kohereza abana n'abagore babo i Buraya n'Amerika. Nkuko abana ba Kadafi wahoze ari perezida wa Libya bafashe iya mbere kujya ku rugamba igihe amahanga yose yamuviriyeho inda imwe muri 2011, niko n'aba bantu bo mu GATSIKO bamaze imyaka 20 barashyize mu kangaratete u Rwanda twakundaga kandi n'ubu tugikunze, bagombaga kubwira abana babo bakajya ku rugamba rw'iyi ntambara ya RURANGIZA Kagame ubwe azi ko atazatsinda ahubwo azayigwamo; benshi muri mwe muzaba muyirimo mukayitikiriramo, ababaye ibimuga mukabura kivuza, abandi mugahigwa bukware nkuko byagendekeye INTERAHAMWE!
Rubyiruko nshuti bavandimwe, mu ntamabara iheruka ya M23, hari benshi muri mwe bagiye bafatirwa mu nzira bagiye kwihahira, bakajyanwa mu gisoda cya M23, bagahabwa imyitozo ya gisoda y'iminsi 2 bagahita boherezwa ku rugamba mu gihe abasirikare ba FPR kugirango batere u Rwanda rwa Kinani muri 1990 bari bamaze imyaka hafi 10 bakora iyo myitozo muri Uganda! Abo bose bajyanywe mu gisoda cya M23 bapfiriye ku rugamba rugikubita; aba nibo nita ibitambo bitotswa. None se imyitozo uzahabwa y'iminsi cyangwa amasaha ntazi izaguha ubushobozi bwo kujya ku rugamba rw'iyi ntambara RURANGIZA mbere ya 15/12/2014? Ese witeguye kujya mu kangaratete nk'ako Interahamwe zagiyemo Kagame amaze gukanirwa urumukiye, abo muri RDF bashakishwa uruhindu, yewe no mu mafamu yabo yo muri Uganda bibeshya ko bazahungiramo?
Subiza ubwenge, ku gihe , utekereze kuri ibi bibazo, mbere yo kujya guha amaraso yawe inkona n'inkongoro, abagushoye mu ibagiro abana babo bariho barya umuleti bakarenzaho divayi hariya i Buraya n'Amerika. NYIRI AMATWI YUMVA UZAMBERE UMUGABO!
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355