Yararize arashegeshwa yarababaye,
Abonye amahano y'ibibera i Rwanda,
Ariyamira n'ijwi rirenga,
Ryangombe , Ryangombe, Ryagombe,
Gihanga cy'u Rwanda,
Yararize arashegeshwa yarababaye ,
Abonye amahano y'ibibera i Rwanda(subiramo)
Ryangombe Ryangombe,Ryagombe,
Gihanga cy'u Rwanda,
Ndagutabaje kuko ni wowe waruhanze,
udutsindire umwanzi
Kuko yayogoje u Rwanda,
Yazanye Barikunda ngo ayobora u Rwanda,
Afata na Ndayimanga amushyira ku bigega.
Ubu nta Bashakamba hasigaye ibishungo,
Imidari y'imidende yayambitse ibisambo,
Ntitugira abatware dufite abadutanya,
Ntitukigira ijambo amajigo yarajegeye,
Ntitugira amahitamo dutinya Ruhuga.(subiramo)
Ibi ni ibiki ko mbona Muziranenge ku ngoyi,
Kandi nakebuka nkabona Munigantama ku ntebe?
Muniga, uwo yanze arahonda agacoca akamugaza ,
Agaterera ku gasi,
Azi gutera ubwoba agatontoma nk'itare,
Ibyukiye ku muhigo,
Ntazi kugera iminsi ,
No kumenya ibihe, ni Ruziramateka!(subiramo)
Niduhaguruke, Abashakamba ,
Abashaka amahoro,
Dufatane mu nda,( subiramo)
Igihe kiraje iturufu ryo kubeshya,
Rihambirizwe habona,
Abo ba Habu na ba Yezebeli ,
Bazishyura baruhe,
Ba Munigantama na ba Ndayimanga ,
Bazisabira gupfa,
Ba Mpatsibihugu bazabigarama,
Tubashyize mu rukiko.
Abababaye, abatotejwe, abacunagujwe,
Ababuze ijambo bazinaga mu bicu bati:
"Harakabaho abashakamba badukijje umwanzi,
Harakabaho intwari z'u Rwanda zikunda amahoro,
Harakabaho abasangira urw'imbaragasa,
Harakabaho abadashyira icyitwa,
Ubwoko bwabo imbere,
Harakarama abadashyira,
icyitwa ubwoko imbere."
_____________________________________
Icyitonderwa
Ruhuga: izina ry'inkota ya Kanjogera nyirakuru wa Kagame
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355