Masabo Nyangezi |
Impamvu izi nkuru kuzandika zirushya ni uko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kwemera imana mu buryo ashatse uko bwaba bumeze kose kandi akajya gusengera mu idini ryose ashatse. Ikibazo rero gitangira gutumira no kurembuza itangazamakuru iyo utangiye kuyobora iyi myemerere yawe mu nzira ibangamira inyungu rusange za rubanda cyangwa ukagira abo ubangamira ku buzima bwabo.
Uwatembereza umuhanzi MASABO NYANGEZI Juvenal muri Kigali yabona ko ibyo yahanuye byasohoye
Mu bahanzi bafatika mu muziki nyarwanda harimo na Bwana MASABO NYANGEZI Juvenal. Yibukirwa mu ndirimbo zitabarika zirimo Mukamusoni, Kibuye, Kibungo, Gikongoro, Amayaga, Amashyo y'ishyamba, Kavukire, Nyibutsa
Rwanda, Ibaze wisubize, Hirwe ryanjye, Urutare, Winyibutsa, Nkuru nziza, Tubibuke, Conso, Mico Myiza, Mpisemo, Kanyenyeri, Eme, Nzobicyeye, Ngushimire, KIGALI n'izindi ntarondora muri iyi nyandiko ngufi SHIKAMA yabageneye muri uyu mwanya.
Muri iyo ndirimbo yise KIGALI avugamo ibintu byinshi birimo ko ari umurwa w'u Rwanda kandi awukunda, ariko ukaba Nyarugenge igendwa n'abifite, uwo murwa ukabamo umwanda aho usanga papier-mouchoir(impapuro bipfunisha) zijugunywa ahantu hose, telefoni zigendanwa zikoreshwa mu kubipa,... Maze agasoza icyo gitero agira ati:"Yebaba ibigare by'amadini amwe y'inzaduka..."
Ubu muri Kigali harabarurwa amadini n'akadini arimo azwi n'amategeko, atazwi n'amategeko atagira ibyangombwa, abasengera mu byumba by'imfunganwa, abasenga icyumweru kimwe bakiyita abahanuzi, intumwa, abatumwe n'imana, amadini ayoborwa buhumyi n'abapasitoro batazi gusoma no kwandika, amadini ayoborwa n'abatanye n'abo bashakanye, amadini ayoborwa n'ibisambo ruharwa na za mayibobo, sinakubwira! Bikaba ikimenyetso ko umuhanzi Masabo Nyangezi atibeshye ndetse ko ubu ingaruka zikomoka muri ayo madini zirimo gusenya umuryango nyarwanda.
U Rwanda igihugu cyose kirembeye mu bitaro kivurwa n'abadogiteri nabo b'indembe zenda guhwera
Si muri politiki bitagenda gusa kuko no mu madini nayo ari ibicika mu Rwanda. Muri aya madini y'ibyaduka iyo ugiye gusengeramo ukumva ibyo bigisha wibaza ibibazo byinshi. Ibyo kuba abayobora aya madini barataye umutwe ni igice cya mbere cy'ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda ariko bigahuhuka iyo muri izi nyigisho n'ubuhamya bikocamye uyobotswe na benshi maze ukabura n'aho ubicaza.
Mu buryo bwakiza igihugu nibura byari bikwiye ko abayobora amadini baba bazima noneho indembe zikaba abayoboke kugira ngo bavurwe bakire none bombi bararwaye ndetse abaganga nibo ndembe kuruta abaje kwivuza. None bigende bite? Hakorwe iki ngo umuryango nyarwanda wongere ugire ubuzima buzima? Umusanzu wa buri wese urakenewe.
Uyu munsi muri Kigali haramutse inkuru y'umutekamitwe wiyise ngo ni apôtre (intumwa) warwaniye n'abayobye ngo barasengera iwe ku Muhima kuri YAMAHA. Abayoboke be baravuga ko ari ishitani kuko ngo abagore n'abakobwa bamuyobotse yabamaze abasambanya bakabyemeza bashize amanga aho ngo kugira ngo avanie ibyaha abanza kubasaba gukuramo AMAKARISO. Umwe muri bo yagize ati: Twajyanye gusenga muri Uganda ku musozi kizabonwa; icyo gihe byari byahanuwe n’umwe mu bahanuzi dufite mu itorero ngo nzajyane na Pastor gusengera muri Uganda, tugezeyo aransambanya.Tugarutse mu Rwanda na bwo bongeye guhanura ko tugomba kujyana gusengera i Gisenyi nabwo tugezeyo aransambanya....”
Ubuhanuzi bupfuye, kureba hafi, kudatekereza no kwica umuco nyarwanda
Uyu mutangabuhamya nk'uko yabyemereye imbere ya polisi ngo umwe mu bo basengana yamuhanuriye ko agomba kujyana na n'uwo mupasiteri wabo gusengera ku musozi muri UGANDA ngo ni uko bagezeyo aramusambanya.
Isesengura ry'umunyamakuru hano rirakwereka intama eshatu(3) zose zahabye. Uwabahanuriye kujya gusengera i Bugande yari ayobewe ko Imana iba i Bugande ari nayo ituye mu mitima yabo ku buryo atari ngombwa kujya kugwa rwa muhirima? Uyu pasitoro Eric yumvaga kujyana umuyoboke we i Bugande atari ukumuhemukira? Uyu mukobwa cyangwa uyu mugore yemeye kujyana n'uyu mushumba-gito i Bugande bombi kandi bonyine yiyumvisha ko nibadasambana ikindi bari bukore ari iki?
Masabo Nyangezi |
Uyu mukobwa cyangwa umugore arakomeza yiha amenyo y'abanya-Kigali yemeza nyuma y'uko bakoreye ayo mahano muri Uganda bagarutse ku Muhima nabwo bongera kubahanurira ko noneho bazajya kwinginga i Mana yo ku mazi ya Kivu ku Gisenyi naho bagezeyo yongera kumusambanya ubugira kabiri.
Umuntu yakwibaza ibibazo bitandukanye ari nabyo byerekana ko umuryango nyarwanda urembye. Uyu mugore cyangwa umukobwa kuki yabonye ko amusambanyirije i Kampala ntiyiyumvishe ko uwabahanuriye yari ayobowe na SEKIBI? Kuki yemeye ko bajyana ku Gisenyi? Ubundi se yumvaga byashoboka bite kwima uwo wahaye? Ko se aba yarakurungurutse yarakubonye waba ukimwimira iki? Uhisha iki?
Kwemerera mu ruhame uri umukobwa cyangwa umugore ko wakorewe ibyamfurambi muri SHIKAMA tubona binabangamiye umuco bikanatesha agaciro umwari n'umubyeyi w'i Rwanda. Kera nta wavugaga ibi kubera icyubahiro gikomeye kigenewe iriya myanya myibarukiro tukaba twibwira ko binabaye ngombwa byagirwa ibanga hagati y'umutangabuhamya n'umucamanza.
SHIKAMA turagira inama ababyeyi n'amasugo y'u Rwanda niba agihari
Muri rusanjye birababaje ndetse biteye agahinda ko umukobwa cyangwa umubyeyi yakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato atabigizemo uruhare. Abakobwa bo birushaho kuba bibi bikazananagiraho ingaruka nyinshi zirimo SIDA n'IBINYENDARO.
Ababyeyi nabo bakwiye kwifatanya n'abagabo babo mu guhitamo idini basengeramo kandi bombi bakaribanamo kuko gusenga ukwa wenyine niyo nkomoko y'ibyo bibazo kuko muhurira mu rugo mwahawe inyigisho zitandukanye maze bamwe bagatangirwa kubihirwa n'urugo. Niba mu rugo rero byazambye, pasitoro niyo yakujyana muri AFGANISTHAN wajyayo kuko umutima uba waravuye mu gitereko cyawo. Nimwubahe umuco, mwubahe igihugu, mwirinde guhururana n'ibihurura.
Mu gusoza iyi nyandiko, SHIKAMA turashimira byimazeyo umuhanzi MASABO NYANGEZI Juvenal kubera inyigisho zikungahaye yahaye abanyarwanda tunamusuhuza aho ari mu Bubiligi tumwifuriza amahoro we n'umuryango we.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demikarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355