Mu 1994 ishyaka rya politiki FPR rimaze gufata ubutegetsi ryihutiye guhindura byose n'ibitari ngombwa ko bihindurwa cyangwa ngo bivugururwe byose bigendera muri uwo mujyo umwe harimo n'urwego rw'ubuzima. Muri minisiteri y'ubuzima uko abaturage basanzwe bahumva biyumvisha ko ibintu ari mama wararaye ariko siko biri kuko ari ibicika muri iyi minisiteri ubu irangajwe imbere na Madamu Dr Agnes Binagwaho.
Muri politiki ya FPR INKOTANYI irebana n'ubuzima bongeyemo ikintu gishya kitabagaho ku ngoma ya Habyalimana ariko gikorwa nabi ku buryo ubu abakinjiyemo barimo kwicuza mu gihe iyo cyigwa neza cyari kubabeshaho n'imiryango yabo bityo n'igihugu kigatera imbere.
Guhabwa ibyangombwa muri MINISANTE ubanje kunyuzwa inzira y'umusaraba
SHIKAMA muri iyi nyandiko turavuza iya bahanda dutabariza abaforomo batangije amaguriro y'imiti ivura abantu mu Rwanda. Abafataga icyemezo cyo gucuruza imiti ivura abantu bategekwaga gushaka ibyangombwa bibahesha uburenganzira bwo gukora uwo murimo. Kugira ngo utangire kujya gusaba ibyo byangombwa wategekwaga kureka cyangwa gusezera ku kazi k'ubuvuzi wakoraga kandi n'ubu niko bikimeze. Iyo ubikoze utya nibwo minisitiri Binagwaho aguha ibyangombwa.
Kugira ngo MINISANTE iguhe iki cyemezo cyo gucuruza imiti usabwa gutegereza amezi atandatu(6) uhereye italiki wandikiyeho ubisaba bisobanuye ko ugomba kumara amezi nta kazi ukora utehereje kandi ushobora guhabwa na MINISANTE igisubizo cyitwa OYA kandi utari busabe gusubizwa mu kazi wari warasezeyeho.
Kugira ngo wandikire MINISANTE usaba uburenganzira bwo gukora iki gikorwa ni ngombwa kwerekana icyemezo cy'uko wakodesheje inzu uzakoreramo mu gihe uzemererwa, warashyizemo ibikoresho byose bya ngombwa, waratanze imisoro ku gikorwa kitaratangira, waraguze n'icyemezo cy'ubucuruzi(Registre de commerce) gitangwa na RDB.
AKARENGANE : "Guhabwa icyangombwa cy'imyaka itatu (3) kitazavugururwa"
Bamwe mu baforomo bemeye guca muri iyi nzira igoye muri SHIKAMA twise iy'umusaraba kubera amananiza uruhuri agoye umwenegihugu bari bazi ko amasezerano y'imyaka 3 azavugururwa nk'uko byari byaremejwe n'abaminisitiri bategetse MINISANTE mbere ya Madamu Dr Agnes Binagwaho. Ku butegetsi bw'abamubanjirije iyo iyi myaka itatu(3) yarangiraga warandikaga mukavugurura amasezerano ugakomeza ubucuruzi bw'imiti nta kibazo.
Ku bwa Ministre Binagwaho siko bikimeze kuko abanditse bose basaba kuvugururirwa amasezerano ubu amaso yaheze mu kirere. Umuntu usoma iyi nkuru SHIKAMA twakurikiranye tukayicukumbura mu mizi ashobora kwibaza uko byagenze? Dore aho akarengane gashingiye:
Umukozi wo mu rwego rwo hejuru wa MINISANTE i Kigali waduhaye aya makuru ariko tukaba tudashobora gutangaza amazina ye kubera umutekano we n'uw'umuryango we, yabwiye SHIKAMA ko mu minsi ishize MINISITERI Y'UBUZIMA yatumije inama yo ku rwego rw'igihugu yatumiwemo abacuruzi b'imiti y'abantu. Iyo nama yari iyobowe na Dr Theo wigeze kuyobora ibitaro bya GIHUNDWE i Cyangugu ari kumwe n'abandi bakozi b'ibikomerezwa muri MINISANTE. Icyo iyo nama yari igamije kwari ukubabwira ko nta wemerewe kuvugururirwa amasezerano y'ubucuruzi bw'imiti ivura abantu.
Muri iyo nama batangaje ku mugaragaro ko ahubwo uwabishobora COMPTOIR PHARMACEUTIQUE yayihinduramo PHARMACIE ariko agashyiramo umukozi wize ibirebana no gutanga imiti.
Hano hakaba havukamo ibibazo kuko muri kontwari wabaga ariwowe uyanditseho kandi unayikoreramo nk'umuforo warangije amashuri yisumbuye A2 gusa wenda ugashyiramo ugufasha bitewe n'icyo waba winjiza. Ukaba ariko mu byukuri wemerewe gucuruza imiti ibaze ugereranyije n'urutonde rw'imiti yemewe mu Rwanda.Ibi bivuze ngo kubera ko imiti myinshi uba utayemerewe nta nicyo winjiza mu rwego rw'inyungu kuko n'abaje bakugana mu by'ukuri imiti myinshi baba bakeneye uba utemerewe kuyicuruza.
Akajagari mu butegetsi bwa FPR buha abaforomo ububasha busumbye kure ibyo bize n'ibyo bashoboye
N'ubwo bimeze bityo harimo n'ikindi kibazo gikomeye kuko umuforomo ukorera ikigo nderabuzima cya Leta aba yemerewe gusuzuma umuntu akanamwandikira umuti wose abona umukwiye, mu gihe ubundi mu byo bize cyangwa bemerewe nk'abaforomo ubundi ntibanafite ubwo bubasha kuko bize igiforomo gusa ariko kubwa FPR baba barabaye ba dogiteri, ababyaza, abafarumasiye,...n'abandi bose icyarimwe ari nabyo akenshi ubona byica itangwa rya serivisi kuko umuntu ahabwa inshingano adafitiye ububasha.
Ariko kuko abaforomo baba bahagarikiwe n'ingwe baravoma kuko baba batanga Imiti igabanya ubukana bwa SIDA n'IGITUNTU, babyaza, babaga byoroheje,.....mbese muri make aba ari byose mu buvuzi aho basigaye banabahimba MULTIPRISE (Icyuma gicomekwamo ibyuma birenze kimwe mu gihe kimwe kikabiha amashanyarazi).
Hano kandi harimo n'umutego wa Leta kuko iyo havutsemo ingaruka, umuforomo haba ubwo atereranwa akirwariza.
Umujyanama w'ubuzima utazi gusoma no kwandika aratanga ibinini agatera n'inshinge abarwayi
Tugatutse ku bafite comptoir pharmaceutiques nta n'ubwo aba yemerewe gutanga n'ikinini kivura kuribwa n'umutwe cyangwa Amoxycline itangwa n'umujyanama w'ubuzima utazi no gusoma ndetse ubu n'inshinge ngo basigaye bazitera n'ibindi......
Icya kabiri ni uko farumasi iyo igiye kubakoraho kuko Leta yategetse ko igomba gukorwamo n'uwize Pharmacologie kandi akaba yemerewe gucuruza imiti hafi ya yose ibaho kuko we ntawe umugenzura nk'uko abaforomo bafite kontwari birirwa baburagizwa.
Ibisubizo byatangiwe muri iyo nama biteye agahinda
Abari batumiwe muri iyo nama bamaze kugezwaho ibyemezo batemerewe kugira icyo bahinduraho bananiwe kwihanganira ako karengane tukaba tugiye kubagezaho ibibazo babajije n'igisubizo cyahawe buri kibazo. Hano Q irasobanura ikibazo naho R irasobanura igisubizo cyahawe/cyatanzwe
Q1/Ese ko tubona mwe mwababuriye akazi twe mwumva twakababonera tukajya he ugereranije n'inyungu ivamo(hano baravuga abize ibirebana na farumasi)?
R/Ngo nibenshi ugereranije n'isoko ry'umurimo dufite Kuko nyine ibyo bagakoze nimwe mubikora kandi mutarabyigiye.
Q2/Birumvikana ko mwibeshye mukaduha akazi kabandi none se ko twasezeraga ako twabaga turiho mugahita mudusinyira ibyangombwa none bikaba bitagikomeje, uwahita yandika abasaba kumusubiza ka kazi mwakwemera ?
R/Nta kintu MINISANTE yagufasha(...) cyakora wakwandika ahazaboneka umwanya ugakora ibizamini nk'abandi bose hagakurikizwa amabwiriza agenga itangwa ry'akazi cyane ko abenshi muri mwe mugifite A2(abaforomo).
Q3/Mu byukuri abenshi ntitwari twanafata umurongo ngenderwaho w'ubuzima bwo hanze; dufite abana, turakodesha, imisanzu n'imisoro buri mucuruzi wese atanga ntiyaturetse Kandi muby'ukuri ntaho bigaragara tuzakura ubuyo bundi bwo kubaho ugereranyije n'ikizere cy'imibereho tureba hanze aha.Ese mwadutekerejeho?
R/Yego rwose twabitekerejeho kuko nimwe tuzaheraho duha postes de santé prive kandi dufite urutonde rwanyu aho muri hose, rwose nta wundi tuzaziha tudahereye kuri mwe abazaba badashoboye gukora Farumasi, ahubwo muve aha mwiyanditse tuzabone uko tunazibaha kandi na nyuma yaho mwazajya kubikurikirana mu turere(DISTRICTS) iwanyu ndetse na hano muri Minisante.
Umwanzuro w'iperereza rya SHIKAMA : "Ikinyoma cya FPR cyo guhakana ibyo bemereye mu ruhame kubera RUSWA yariwe!"
Mu iperereza ricukumbuye SHIKAMA twakoze twamenye ko bakimara kubaza ibyo bibazo inama yarasojwe barataha bakwira mu turere nk'uko bari babibwiwe maze bagenda babaza bati: "Tuje guhitamo poste de santé n'aho tuzakorera". Mu icukumbura SHIKAMA twakoze twamenye ko abashinzwe ubuzima mu turere babahinduye abasazi ndetse ko ngo ayo makuru aribo bayumvanye ari mashya kuri bo!
Bucyeye bose barikoze basubira muri MINISANTE ngo buri wese ahitemo ahantu haberanye nawe. Bagezeyo bibonaniye na bamwe mu babayoboreye ya nama ari nabo bari bahagarariye minisitiri Binagwaho maze batungurwa no kubona ba bandi babizezaga ibitangaza babagera imbere batangira kwitana ba mwana no kwigira nyoni nyinshi.
Bamaze kuburagizwa, izuba n'inzara bibagezemo, umukozi umwe wa MINISANTE w'imfura yarababwiye ati: "Erega ibyo ntibireba Minisante kuko hari umushinga wasinyanye contaro natwe niwo twemereye kuzitanga kandi watanze agatubutse muri sekeretariya ku Kimihurura(FPR)!" Iyi dosiye ikaba irimo umugore witwa GEORGINE wica agakiza muri MINISANTE wamunzwe na ruswa. Amakuru SHIKAMA dufite 100% aratwemeza ko iyo poroje yahaye FPR ruswa ikegukana uwo murimo yitwa H.S.H ONE FAMILY IKORERA KU KIMIHURURA MURI ETAGE YA AMBASADERI POLISI DENIS.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355