Inzogera yo kwa Padiri ari nayo ivuzwa inshuro 3 buri munsi mu gihe cy'indamutso ya Malayika |
Ibintu bibera mu
Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi taliki 19 Nyakanga 1994 bitera abantu
bashyira mu gaciro kwibaza ibibazo uruhuri. Maze gusoma amateka atandukanye mu
bitabo binyuranye nasanze umuturage w’Ubudage ashobora kuba ariwe muntu
wababaye kurusha abandi kuri iyi si hagakurikiraho umunyarwanda.
Nyamara ariko
ubisesenguye mu mizi y’ubutegetsi wabona neza ko Paul Kagame ategetse nabi
cyane abaturage kurusha uko Adolf HITLER yategetse abaturage b’Ubudage. Kubera
kubana n’abapadiri cyane twitsiritana imibiri kandi tugahura kenshi mu gihe
kingana n’imyaka 10 nakoze muri Radiyo Mariya Rwanda i Kabgayi nabashije
kwinjira henshi mu hantu ho kwa Padiri no kwa musenyeri hatinjirwa n’ubonetse
wese.
Muri aho nageze
henshi cyane harimo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yaragijwe Mutagatifu
Karoli BORROMEO, Iseminari Nkuru ya Filozofiya y’i Kabgayi yaragijwe Mutagatifu
Tomasi wa Aquino, mu rugo kwa Musenyeri i Kabgayi inshuro ntabara n’ahandi
henshi, kwa Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo i Kigali, yewe nageze no mu RUGUNGA mu
rugo no mu biro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda inshuro ebyiri ku bwa Nonce
Apostolique IVO SCAPOLLO.
Kimwe mu byabaga
binjyanye ku ibanga ni ukuvumbura ibanga ribeshejeho Kiliziya rikanayigira
igihangange n’igishyitsi kitanyeganyega bikaniyongeraho na mwene wacu umuvandimwe
wanjye Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wavutse mu 1961 akazira inkota
ya Paul Kagame i Gakurazo ku italiki 05 Kamena 1004 amuhoye ubusa.
Urugero nko mu
Nyakibanda nari ngiyeyo gusoma ibitabo byanditswe na Musenyeri Rwabilinda akiga
i Roma mu Butaliyani kuva mu 1988-1992. Muri ibyo nabonyeyo harimo igitabo
kinini cyane cyitwa DROIT CANONIQUE. Kuva Nakwiyumvira Kagame
ategeka ko bica abasenyeri, abapadiri, ababikira, na SHEJA Richard (MUKASAHEMA Esperance) bose abaziza
ubusa, nahise niyemeza kuba umushakashatsi n’umuhanga mu mibanire ya Kiliziya
Gatulika na Leta.
Ndi umuhanga mu bya Kiliziya na Leta
Si byiza kwivuga
ibigwi kuko ababikuvuga batabura mu gihe babona ibyo ukora kandi uvuga bihuje
n’ukuri kw’ibintu ariko na none ni ngombwa kwibwira abasomyi ba SHIKAMA mwese
kugira mujye mumenya ubandikira uwo ariwe. N’ubwo nta rwego rubugitiye ububasha
rurabimpera impamyabumenyi ariko nizeye ko bizabaho kandi bidatinze.
Musenyeri MBONYINTEGE Simaragidi, Umwepisikopi wa KABGAYI : Mubyeyi, nyamara Kiliziya y'u Rwanda mucuti wawe Paul KAGAME ayimereye nabi ukwiye gutabara ukagira ijambo ry'ihumure ubwira abakirisitu |
Nakunze kujya
nsoma inyandiko za Kiliziya Gatulka nkazisanisha n’ibihe nkanasesengura
ibikorwa na FPR ya Kagame ngasanga ibyo Kagame akorera Kiliziya Gatulika abiterwa
n’ipfunwe ry’icyaha kitababarirwa yayikoreye.
Isengesho rivugwa 3 buri munsi : Inzogera
yo kwa Padiri «ANGELUS / INDAMUTSO YA MALAYIKA»
Iyo wiyemeje
ikintu ugomba no kwerekana ko ugishoboye kandi ukagikora neza wubahiriza n’amahame
ya kinyamwuga. Niyemeje kubwira ukuri abanyarwanda mbinyujije muri SHIKAMA
mbereye umwanditsi mukuru kandi byose nkabikora ntawe nkomerekeje bidakuyeho ko
ndi n’umunyamakuru w’umwuga.
Nkimenya ubwenge
ababyeyi bajyaga banjyana mu Misa zo ku mibyizi mu gitondo ndetse na buri ku
cyumweru kuri Paruwasi mvukamo ya Byimana i Gakurazo. Uko twabyukaga mu gitondo
kubera ko iwacu hegereye ku Misiyoni cyane twakundaga kumva inzogera ivuga mu
gitondo.
Iyo nzogera
abaturage bita INZOGERA YO KWA PADIRI ubundi bisobanura isaha y’isengesho rya
mu gitondo, saa sita na nimugoroba, nahoraga nibaza igisobanuro cyayo n’icyo
igamije. Nyamara ibi bitekerezo byisumbuye nabyo byanjemo maze gukura kuko
tukiri bato twahoraga tubona umusaza witwa SEBURORO wayivuzaga kuri Paruwasi
muri gitondo, sa sita na nimugoroba kandi iminsi yose guhera mu 1956 kugeza
ashizemo umwuka ahagana muri 2000.
Nibuka neza ko
uyu musaza umunsi umwe yigeze gutinda kuyivuza maze Padiri Mukuru wari mu
Byimana witwaga BASOMINGERA Sipiriyani amuhanisha kuvuga ishapure iminsi cumi
n’itanu. Uwo musaza amaze gupfa ubu inzogera ivuzwa n’umuhungu we.
Ngarutse muri
bya bintu bitandukanye nabonye mu bapadiri nkibanda kuri cya gitabo kinini
cyane cyitwa DROIT CANONIQUE, ubwo nagisomaga nagisanzemo igisubizo ku kibazo
cyose wakwibaza kuri Kiliziya Gatulika ndetse n’iyo nzogera Kagame n’abapolisi be bashaka
kubuza kuvuga nayo irimo, amategeko ayigenga, uko igomba kuvuga, iminota igomba
kuvuzwa, igihe ivugirizwa kimwe, ugomba kuyivuza n’icyuma ikozwemo kidasakuriza
rubanda rukikije ku misiyoni.
Kagame mu
kimwaro, ipfunwe n’ubwoba bimugose
impande zose agahitamo kurindagiza
abayoboke ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda kugira ngo arebe ko iminsi yakwicuma
kuko azi neza ko amasengesho yacu ku mana amutera gushonga mu bugingo. Sinshobora
kuzamubababrira na rimwe urupfu yishe abasenyeri kandi agomba kuzaruryozwa
byanze bikunze.
MBABAZI Modeste, Umuvugizi w'igipolisi cya Kagame mu Mujyi wa Kigali wmeje ko n'inzogera yo kwa padiri bagiye kuyibuza kongera kuvuga |
Ikintu kimbabaza
cyo mu butegetsi bwa FPR ni uko mu gutegeka bujura-bunyeshyamba kwabo ikintu
gikwiye kugira agaciro gakomeye batuma umuntu usuzuguritse wo hasi cyane kuba
ariwe ukinjiza mu baturage kandi bagategekwa guhita bacyumva nk’ihame ndakuka.
Umuvugizi wa
Polisi mu Mujyi wa Kigali witwa MBABAZI Modeste ubwo yavugaga ku birebana
n’abapasiteri bafashwe basakuza mu masengesho yabo, humvikanye amajwi menshi
yavugaga ko abarokore atari bo basakuza bonyine ndetse ko badakwiye kubizizwa
bonyine kuko no kwa Padiri inzogera zabo zisakuriza abaturage bahegereye. Nkaba
nakwemeza ko abateraga hejuru bazamura uru rusaku ari maneko za Kagame.
Uyu mupolisi
yasobanuye ko n’inzogera yo kwa Padiri (atanazi n’agaciro kayo n’icyo ivuze) igomba
guhagarikwa. Nkimwumva nahise nibuka i Gakurazo, imirambo y’abasenyeri n’imigambi
yose Kagame akomeje gufatira Kiliziya Gatulika y’u Rwanda akoresheje abapadiri
n’abasenyeri b’ibyitso bye byandagaye hose muri za Paruwasi, muri za Diyosezi
no mu maserivisi ya za Diyosezi (ibitaro, Economats,...)
Kubera ko Kagame
azi neza ko ibyaha yakoreye Kiliziya akari cyera bizamugaruka kandi akabiryozwa
uko bizagenda kose ahora yadukana utuntu tugamije guca Kiliziya intege no
kuzubaza abanu nkanjye twiyemeje kuba impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu no
gukora ibishoboka byose ikinyoma kigatsindwa n’ukuri.
Amateka y’inzogera yo kwa Padiri
Iyi nzogera yo
kwa Padiri ubundi yitwa ANGELUS. Ni ijambo ry’igihebureyi rivuga ngo IMANA
IRAKIZA « Dieu sauve », iri rikaba ari ijambo ryabwiwe umwari
w’umunyayisiraheli Mariya nyina wa Jambo. Isengesho rya Angelus rikura inkomoko
yaryo mu nteruro y’umwimerere
y’ikiraliti yitwa : « ANGELUS
DOMINI NUNTIAVIT MARIÆ » (L’Ange du Seigneur apporta l’annonce à Marie) :
Bisobanuye mu Kinyarwanda ku batumva ikiratini n’igifaransa ngo UMUMARAYIKA WA
NYAGASANI YATUMWE KURI MARIYA.
Inkomoko y’iyi
nzogera tuyisanga mu gihe cy’intambara ntagatifu CROISADES aho Papa wariho icyo
gihe witwaga Urbain II yategekaga ko hakwiye kubaho isengesho ryo kwiyambaza
umubyeyi Bikira Mariya ku isaha ya saa sita mu rwego rwo kumuragiza ababaga
bagiye ku rugamba rwo kugarurira Kiliziya ahantu hatagatifu hari mu maboko y’abayisilamu.
Iyo ntambara
ntagatifu irangiye, umujyi umwe niwo wakomeje kuvuga isengesaho rya saa sita. Uwo
mujyi witwa Saintes,
umurwa mukuru wa Saintonge, muri Guyanne. Umwami w’Ubufaransa witwaga
Louis XI watwaye u Bufaransa mu 1472 aca
iteka ko iryo sengesho rigomba gukwira hose mu Bufaransa anongeraho ko
bidakwiye kuba saa sita gusa ko ahubwo na mu gitondo na nimugoroba bikwiye
kugenda uko. Kuva icyo gihe iri sengesho rikwira mu bihugu byinshi.
Ku rutonde rw’abapapa
bayoboye Kiliziya bagize uruhare mu gutuma Angelus ibaho birumvikana ko uw’ibanze
nk’uko nabivuze hejuru ari Papa Urbain II, hagataho Papa Yohani wa XXII (22).
Ntiwavuga kandi Angelus utavuze uruhare rw’uwaje kuba Mutagatifu Faransisiko
wabonye agacuma kagenda mu muhanda ubwo yajyaga mu bihugu by’abarabu maze
akiyumvamo gusenga cyane no kwiragiza Imana. Muri Litulujiya ya Kiliziya
Gatulika Angelus tuyivuga mu bihe byose ukuyemo igihe cy’iminsi mikuru ya
Pasika.
Ntibikwiye ko Leta ya Perezida Paul KAGAME ikomeza
gutobanga Kiliziya ya Yezu
Hamwe n’ibisobanuro
byose mbahaye hejuru aha muri iyi nkuru, nagira ngo nizeze abakirisitu n’abakunzi
b’Umubyeyi Bikira Mariya nkanjye ko Kagame n’agatsiko ke k’abicanyi n’abajura
badashobora kandi nta bubasha na buke bafite bwo kubuza inzogera yo kwa Padiri
kuvuga gatatu ku munsi.
Impamvu
batazabishobora ni uruhuri ariko ikomeye gusumba byose ni uko n’iyo abasenyeri
n’abapadiri b’ibyitso bye muri Kiliziya y’u Rwanda byamushyigikira muri iki
gikorwa cyabangamiye ukwemera Gatulika, abakirisitu twemera ntidushobora
kumwemerera.
Kiliziya Gatulika y'u Rwanda ndemeza ntashiduikanya ko itazagira amahoro n'umunsi n'umwe uyu mwami wayikoze mu nda akiri ku butegetsi |
Icya kabiri
nacyo kitoroshye ni uko kubera ko iri sengesho (abaturage bakunze kwita
inzogera) riri muri CONSTITUTION CANONIQUE ku buryo kugira ngo Leta ya FPR
izabigereho byasaba ko Vatikani kwa Papa bayikuraho ku isi hose kandi bikabanza
gutorerwa na College des cardinaux.
Kagame na FPR ye rero ndumva nta cyo bari
cyo ku buryo bahuruza inama ya ba Cardinali i Vatican mu kwiga kuri uru
rucabana. Sinasoza
iyi nyandiko ntabwiye abanyarwanda mwese ko FPR ishobora no kuba izi neza ko
bitazashoboka gushyirwa mu bikorwa ariko ikabikora igamije kurangaza gusa abakirisitu
bityo ngo mu gihe bakibutse abasenyeri bacu Kagame yarimburiye i Gakurazo no
kubasabira ku Mana ahubwo duhugire mu kwibaza uko tugiye kwifata Angelus
ikuweho.
Ikindi kiranga
FPR na Kagame muri iyi minsi ni uko ubwoba bwabarenze bigera n’aho bikanga ko
kuvuza inzogera yo kwa Padiri byakwinjiza abanzi bagahirika Let aye babeshya ko
isakuza cyane nyamara atari byo kuko muri DROIT CANONIQUE banasobanura byinshi
kuri yo.
Bavugamo ukuntu
ikozwe mu cyuma cyitarangira (kitageza ijwi kure) cyane ku buryo cyasakuriza
cyangwa ngo gihahamure rubanda rubanda kandi ikamanikwa hejuru cyane, icya gatatu
kikaba ko itagomga kuvuzwa iminota irenze 5 kuri buri nshuro mu minsi isanzwe
uretse gusa mu gitaramo cya Pasika hamwe mujya mukunda kumva tuvuza ingoma kwa
Padiri twishimira izuka ry’umucunguzi wacu Yezu.
Munsi hano murahasanga umwimerere w’isengesho rya ANGELUS mu Kiratini.
V/. Angelus
Domini nuntiavit Mariæ,
R/. Et concepit
de Spiritu Sancto.
Ave Maria,
gratia plena, Dominus tecum.
Benedicta
tu in mulieribus,
et benedictus
fructus ventris tui, Jesus.
Sancta Maria,
Mater Dei,
ora pro nobis
peccatoribus,
nunc et in hora mortis nostræ.
V/. « Ecce
Ancilla Domini. »
R/. « Fiat mihi
secundum Verbum tuum. »
Ave Maria,
gratia plena, Dominus
tecum. Benedicta
tu in mulieribus,
et benedictus
fructus ventris tui, Jesus.
Sancta Maria,
Mater Dei,
ora pro nobis
peccatoribus,
nunc et in hora
mortis nostræ.
V/. Et Verbum
caro factum est.
R/. Et habitavit
in nobis.
Ave Maria,
gratia plena, Dominus tecum.
Benedicta
tu in mulieribus,
et benedictus
fructus ventris tui, Jesus.
Sancta Maria,
Mater Dei, ora pro
nobis
peccatoribus, nunc et in hora mortis
nostræ.
V/. Ora pro
nobis, Sancta Dei Genetrix.
R/. Ut digni
efficiamur promissionibus Christi.
Oremus: Gratiam
tuam quæsumus,
Domine, mentibus
nostris infunde; ut
qui, angelo
nuntiante, Christi Filii tui
Incarnationem
cognovimus,
per passionem eius et crucem,
ad resurrectionis gloriam perducamur.
per passionem eius et crucem,
ad resurrectionis gloriam perducamur.
Per
eumdem Christum Dominum
nostrum. Amen
UDAHEMUKA Eric
Umwanditsi Mukuru wa SHIKAMA
Umuhanga n'umusesenguzi w'imibanire
ya Kiliziya na Leta nyapolitiki
ya Kiliziya na Leta nyapolitiki
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355