Iyo umuntu
yiyemeje kuba umunyamakuru unenga ibikorwa na Leta bidahwitse agamije gucyebura
abayobozi, kubakangara no kurengera rubanda burya aba yishyize ku karubanda
kandi aba ari mu bashobora kwicwa umunota ku munota bitewe n’uko abanyamafuti n’ibisambo
byose bidatana no kwikiza abavugira rubanda.
Ikintu gikomeje
kumbabaza muri ubu buzima bw’itangazamakuru ni ukubona mu Rwanda ibintu bitajya
mu buryo nibura ku kigero cya 5% ugereranije n’uko mbyifuza. Impamvu
bidashoboka kandi bitazanashoboka FPR igitegeka u Rwanda ni uko abayibereye ku
isonga umugambi wabo ari ugusahura igihugu aho kucyubaka.
Pasiteri SIBOMANA Jean, Umuvugizi wa ADEPR wiyemeje kuyisenya akoreshejwe na Musoni na Kagame |
Mubuzima bw’ishuri
ryisumbuye nagizemo inshuti nyinshi z’abarokore bo muri iri dini rya ADEPR
ndetse no muri Kaminuza nagiye mpura nabo kenshi tukaganira nk’urubyiruko
bakambwira ibibazo biri mu idini ryabo. Aho ngereye mu itangazamakuru ubwanjye
nikoreye ubushakashatsi bwantwaye imyaka 5 ngenda negeranya ibimenyetso ku
mpamvu iri dini rihoramo rwaserera.
ADEPR idini
rihoramo rwaserera!
Kuva muri 2005
kugeza muri 2009 nakoze ubushakashatsi ku mpamvu iri dini ryiberamo abakobwa
bambara amajipo agera ku bitsi (ku birenge) ariko bakabirengaho bagasambana,
ibitambaro bipfutse umutwe wose, batisiga uturangabwiza, bivugwa ko batanywa
inzoga (n’ubwo nzi neza ko bayinywa kandi nkaba natanga n’ingero), basenga
basakuza batitira nk’abatagira umutima, biyita abakiranutsi kandi bagacira
imanza abandi,... impamvu bahorana rwaserera.
Muri ubwo bushakashatsi
bwanjye nabashije kuganira n’abapasiteri barenga makumyabiri (20) n’amazina
yabo mushatse nayababwira kandi mubo twaganiriye barimo n’uyu SIBOMANA Jean
wabaye ikiraro FPR yambukiraho ijya kudurumbanya iri dini ubu rimaze kuba
akabarore mu Rwanda kubera ubujiji bwaryaritsemo n’imicungire y’umutungo
idahwitse bikiyongera ku myigishirize ikocamye cyane kandi ibusanye n’iyobokamana
rikwiye kubwirwa abanyafurika.
Mubo naganirije
kandi harimo n’uyu Pasiteri MUTAGANZWA Viateur icyo gihe nibuka ka namusanze i
Butare aho yari umushumba n’abandi benshi barimo Pasiteri MATABARO, Pasiteriu
USABWIMANA Samuel, n’abandi.
Muri ubwo
bushakashtasi bwanjye nabonyemo ibibazo bitatu bikomeye ku buryo bitavanywemo
idini mu myaka 10 iza rishobora kuzaba ritakibaho mu Rwanda. Ikibazo cya mbere
ni ubujiji bw’abarisengeramo, ikibazo cya kabiri ni inyigisho
zikocamye cyane kandi zitangwa n’abantu b’injiji batize ngo basobanukirwe
ahubwo babwiriza bishingikirije Umwuka wera (Roho Mutagatifu) naho ikibazo
cya gatatu ni akaboko ka FPR kiyemeje kuzasenya iri dini byanze bikunze.
Insiriri :
Ibaruwa yo ku italiki 10 Nzeri 2014
Hashize imyaka
igera kuri 20 FPR ishaka gusenya ADEPR ibi kandi twabyanditseho inkuru
zitabarika nkiba no mu Rwanda nabyanditseho inkuru ntibuka umubare. Icyo FPR
ihora ADEPR ni nk’icyo yahoye Sendika INGABO y’abahinzi-borozi i Gitarama. FPR
ivuga ko ADEPR ari indiri y’abahutu igomba gusenywa.
Kubera iyo
mpamvu, FPR yashakishije uburyo bwose yasenya iri dini ariko biba iby’ubusa.
Umugambi mubisha rero wari ugezweho ariko umukozi w’Imana Pasiteri MUTAGANZWA
Viateur ababera ibamba kuko arimo Umwuka w’Imana kandi akaba afite urukundo rw’intama
no kwanga kwikoreza itorero umutwaro ritari kuzapfa ryituye.
James GATERA, Umuyobozi Mukuru wa BK wanze guha ideni ADEPR kuko yabonaga ntaho bakura ubwishyu |
Muti ese biteye
bite ?: Nk’uko nakunze kubibandikira, uwo Kagame yashinze gusenya ADEPR
kandi akayirandurana n’imizi ni minisitiri MUSONI James. Kugira ngo bishoboke,
MUSONI yagiriye inama Pasiteri SIBOMNA Jean yo kwaka inguzanyo ya Miliyari
ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibikorwa remezo bya ADEPR biri ku
Gisozi byubakwe neza kandi vuba.
Nyamara muri
ADEPR nta mugambi wo kuguza ideni wari uhari kuko abakirisitu bari
bariyumvikaniye ko bazajya batanga umusanzu wa Miliyoni magana atanu buri
gihembwe avuye mu maturo yo ku cyumweru no mu byumba by’amasengesho.
Minisitiri
MUSONI James yumvishije Pasiteri SIBOMANA Jean ko azamufasha kubona izo
Miliyari ebyiri hanyuma FPR igatwaramo miliyoni magana atanu y’umusanzu kandi n’ayo
maturo agakomeza kuza ndetse ko havutse ikibazo FPR ishobora gukingira ikibaba
uyu muyobozi ntakurikiranwe kuko bahita bamucikisha bakamujyana kwiga mu Bwongereza.
Kubera gukunda
iby’isi yarabyemeye ariko kuko inguzanyo yagombaga gusabwa mu izina ry’idini
byari ngombwa ko n’umunyamabanga mukuru ashyira umukono ku nyandiko y’ubusabe.
Mbere y’uko asinya ku ibaruwa ya nyuma isaba Pasiteri SIBOMANA Jean agaragiwe
na Minisitiri MUSONI batwaye umushinga muri BANKI YA KIGALI bawugejejeyo
umuyobozi Mukuru wa BK bwana James GATERA arawanga kuko yabonaga nta bubasha
bwo kwishyura iri deni riremereye ADEPR yazabona aribyo twita mu cyongereza
SOLVABILITY.
Muri BK byanze,
Musoni yafashe akaboko uwo ashaka gusenyera amushyira umwana wa FPR witwa KANYANKORE
Alex uyobora BDR (Banki Nyarwanda itsura amajyambere), uyu KANYANKORE mbabwire
ko ariwe wahoze ayobora OCIR-CAFE i Gikondo.
KANYANKORE Alex, Umuyobozi Mukuru wa BRD wemeye guha ADEPR ideni rya miliyari ebyiri ku itegeko rya Minisitiri MUSONI James ariko Pstr MUTAGANZWA akaburizamo igikorwa |
Kanyankore rero
nta kuntu yari kwima inguzanyo uje ashorewe n’umubyeyi we ariwe MUSONI atitaye
ku birebana n’uburyo iyi nguzanyo yari kuzishyurwa cyangwa yari kuzamburwa
Banki. Nk’uko mubona ibaruwa iri ku mugereka w’iyinyandiko, umunyamabanga
mukuru wa ADEPR yagize amakenga abonye ibyo byose.
Akimara kwandika
iyo baruwa agaragaza amakenga afite, Pasiteri SIBOMANA Jean yahise yihutira
kumwirukana amutegeka kwegura ngo kuko yandagaza itorero. Mu makuru SHIKAMA
twabonye harimo ko MUSONI na KAGAME bari guhita bacikisha Pasiteri SIBOMANA n’umuryango
we wose bakabajyana i Burayi mu Bwongereza n’amafaranga yose y’ideni rya
Miliyari ebyiri havuyemo umufuragiro wa FPR.
Nyuma
birumvikana ko ADEPR yari kuzabura ibyo yishyura noneho FPR ikajya mu matwi ya
BRD n’urukiko ikabategeka kwihutira guteza cyamunara umutungo wose wa ADEPR
bityo idini rigahita rihenuka ubutazanzamuka maze umugambi wa Kagame na Musoni
ukaba ugezweho.
Banki ya Kigali
yarebye kure ikwiye kubishimirwa
Iyi banki nayo
nigeze kubandikira ko ari cyo kigo mu Rwanda cyonyine gisigaye kitarasenywa na
FPR ngo igihindure igisenzegeri. Ibi rero ntibiva ku busa ahubwo biterwa n’uko
Ububiligi buyifiteho ijambo rikomeye uhereye mu ishingwa ryayo. Kuba rero umuyobozi
wayo yarabonye ko ADEPR itazabasha kwishyura iri deni nta gitangaza kirimo.
Tubaye nk’abanyura
gato mu birebana n’icungamari no kwishyuza inguzanyo, iyo usesengura
imyubakirwe y’umushinga usaba inguzanyo ugomba no kureba nyir’uwo mushinga aho
azakura ubwishyu. ADEPR rero nk’idini nzi neza cyane nta handi ryakura ubwishyu
uretse mu maturo y’abarisengeramo.
Aya maturo
ashobora kwiyongeraho andi mafaranga macye aturuka mu bigo byabo nka CEFOCA i
Nyabisindu i Gitarama, ku Bitaro by’i Nyamata, i Gihundwe n’ahandi hacyeya. Ibi
ntacyo byari bitwaye, ariko ikibazo ni iyo rwaserera navuze ihora muri iri dini
igira n’ingaruka ku icungamutungo rya buri mundi.
Uko bigaragara,
nta muntu n’umwe wabangamiye FPR mu migambi yayo y’ubujura n’ubugome ngo agire
amahoro. Kubera iyi mpamvu, ejo hazaza ha Pasiteri MUTAGANZWA Viateur hanteye
impungenge zikomeye kuko bashobora no kumwica cyangwa bakanamufunga kuko
yakunze abakirisitu akaburizamo agatsiko k’abajura bashakaga gusenya iri dini
kitwikiriye igikoresho cyako ariwe Pasiteri SIBOMANA Jean.
Kwigizayo
Pasiteri MUTAGANZWA Viateur abasengera
muri ADEPR, muri SHIKAMA tubaye tubaburiye ngo mumenye uko idini ryanyu
ricunzwe na rusahuriramunduru SIBOMANA Jean wungirijwe n’umufundi w’igisambo
wayogoje Kigali yambura abo yagendaga abeshya ngo arabubakira.
Kubera iyi
mpamvu, ndasaba abakirisitu bo muri ADEPR gukoresha ububasha bafite bakirukana
Pasiteri SIBOMANA Jean mbere y’uko iri deni risabwa muri BRD kuko nibatinda
ideni rikakwa bazamenye ko ntacyo bazabonaho kandi iyo nguzanyo izaba ari
umutwaro uremereye kuri bo n’urubyaro rwabo.
Ahubwo ibiri
amambu, aba bakirisitu bakwiye kuzana Pasiteri MUTAGANZWA Viateur aka ariwe bagira
umuvugizi mukuru w’iri torero kuko imyitwarire n’imikorere bye byerekanye ko
atekerereza idini mu buryo bwagutse kandi bufite iyerekezo kizagirira
abakirisitu umumaro.
Umunsi muzumva i
Kigali bavuga ko Pasiteri SIBOMANA Jean yahunze (yacikanye umutungo wa banki)
hanyuma mukumva BRD igiye guteza cyamunara CEFOCA i Nyabisindu i Gitarama
muzibuke ko umunyamakuru w’umwuga ubimazemo imyaka 11 kandi uzi neza u Rwanda
nkanarukunda nkaba naranahunze kubera kuvugira abaturage mbarengera, muzibuke
ko nabibabwiye. Abwirwa benshi akumvwa na bene yo!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri
na Demukarasi (SKUD)
SOMA IYI BARUWA YANDITSWE NA PASITERI MUTAGANZWA Viateur |
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355