Udahemuka Eric ari mu kazi muri Sitidiyo za Radiyo Mariya-Rwanda i Gitarama |
Hari
abantu bajya bagwa mu mutego w’uko rimwe na rimwe imyaka bafite ari mikeya maze
bagatinya amaso n’ubuhanga bw’abakuze bazasoma inyandiko zabo bagahitamo
kwicecekera ikaramu bakayibika. Njyewe si uko mbyumva kuko n’ubwo navutse mu
1977 nkaba nzuzuza imyaka 37 ku italiki 24 Ugushyingo 2014, hari ibyo nzi
bishobora gushakirwamo ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda kuko nabihagazeho
kandi nkaba njijutse.
Muri
iyi nyandiko izagira ibice byinshi nzagaruka ku bintu bitatu bikomeje kuba
impamvu mbona ituma abanyarwanda bashirira ku icumu kandi bagahindurwa
abacakara n’imfungwa mu gihugu cyabo kandi hari ibyari gukorwa ngo ikibazo
kirangizwe burundu kandi mu mahoro ntawe utsikamiwe. Ibyo bintu bitatu ni :
Ugutsimbarara ku byo
hambere na ntiteranya bya Vatikani, ubwoba n’ubugambanyi bw’abategetsi ba
Kiliziya Gatulika y’u Rwanda n’ikimwaro, ubwicanyi ndengakamere bivanze
n’ipfunwe bya Perezida Paul Kagame na FPR ye nka zimwe mu mbogamizi zigomba gushakirwa
umuti mu rwego rwo gucyemura ibibazo by’abanyarwanda.
Ikindi
ni uko kuri jye imyaka idakwiye kuba imbogamizi kuko nzi byinshi cyane kuri
Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ku mpamvu enye z’ingenzi: Iya mbere ni uko ndi umugatulika wo
mu gisekuru cyabikuriyemo kikanabyara abihayimana benshi, impamvu ya kabiri ni
uko i Gakurazo naho nahigiye byinshi ku munsi wo kwica abasenyeri, impamvu ya
Gatatu ni uko nakoze imyaka 10 (2004-2014) yose kuri Radiyo Mariya Rwanda.
Iyi
Radiyo yampaye ububasha bwo kwinjira henshi imbere muri Kiliziya Gatulika
ubundi hatagerwa cyangwa hagerwa na bacye cyane kandi mbasha kumenya ibihabera.
Impamvu ya kane ni uko nabonanye inshuro ebyiri
n’intumwa ya Papa mu Rwanda ariwe Musenyeri Ivo Scapollo mu biro bye mu Rugunga
i Kigali: Ubwa mbere tuvugana imbona-nkubone hari kuwa Kabiri, taliki 14 Kamena
2011 ku isaha ya saa yine n’igice, ubwa kabiri twavuganye na none
imbona-nkubone kuwa Kane, taliki 23 Kamena 2011 nabwo saa yine n’igice. Ibyo
twaganiraga ni ibyagirira abanyarwadna akamaro kandi hakaboneka ubwiyunge
hagati ya kiliziya Gatulika na Leta y’u Rwanda.
Taliki 05 Kamena 1994 abasenyeri baraswa ku itegeko rya Paul KAGAME
abitegeka KABANDANA Innocent nari i Gakurazo
Burya
iyo witsimbarayeho cyane ukibagirwa gukunda abenegihugu uhora utinya ko bakwica
maze ukirinda kuvuga ukuri kwakiza rubanda n’igihugu. Nakomeje kwibaza icyo
nakora ngo abanyarwanda babeho bazi ukuri kose ku byabereye i Gakurazo n’ibyakurikiyeho
bifitanye isano none mpisemo gufata icyemezo cyo kubitangaza ku mugaragaro kuri
SHIKAMA mbereye
umwanditsi mukuru.
Udahemuka Eric |
N’ubwo
nzi neza ko Perezida Paul KAGAME na FPR ye bazampigira kubura hasi no hejuru,
ariko na none aho kugira ngo nzapfe nk’imbwa nta gikorwa kibwiza ukuri
abanyarwanda ngo basobanukirwe kandi ndi umunyabwenge waminuje nkaba nzi neza igishobora
gucungura abenegihugu, nahitamo kwemera ko Kagame n’abicanyi be bampitana ariko
abanyarwanda bakamenya ibyabereye i Gakurazo byose kuko n’ubundi nzashyira
ngapfa ntazatura nk’umusozi kimwe n’uko kutabimenya ari ikibazo mu gihe ibyahabereye
bipfunditse ipfundo ry’ibibazo n’uyu munsi u Rwanda rukijanditswemo na FPR
.
Ikindi
ni uko urukundo Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney yankundaga, akaba ari
nawe wategetse KABANDANA Innocent ko batagomba kunyica kuko nkiri igitambambuga
kandi nkazabera Kiliziya y’isi yose umuhamya kuri ubwo bugome bwari bugiye
kubakorerwa(Kuko Rwabilinda bamusabye inshuro nyinshi kwitandukanya n’abandi
akabyanga ndetse akaba yari azi urubategereje mbere hose guhera bakiri I Kabgayi,
bajyanwa mu Ruhango banajyanwa I Gakurazo
ari naho barangirije ubuzima bwabo bwa hano ku isi).
Ko ntari Padiri cyangwa Musenyeri nageze i
Gakurazo nte?
Nk’uko
nigeze kubisobanura hano kuri SHIKAMA, n’ubusanzwe mvuka kuri ako gasozi ka
Gakurazo. Aho abafurere b’Abayozefiti bubatse urugo ari naho harasiwe
abasenyeri taliki 05 Kamena 1994 bahahawe na sogokuru ubyara Data mu 1954 kuko
Sogokuru yari afite isambu nini cyane bitewe n’uko yari umutware atwara ku Muyange
kwa Mudakikwa ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa ategekana na GASHUGI.
Iki
gikorwa sogokuru KINYOGOTE Inyasi yakoze cyatumye abafurere bakunda umuryango
wacu cyane utuye muri metero 300 mu burengerazuba bw’urugo rwabo kandi hakaba
hitegeye cyane ku buryo iyo papa yampamagaraga ariyo namwumvaga ndi mu rugo
nkamwitaba. Byabaye ngombwa ko Data ahabwa akazi i Gakurazo mu rwego rwo
gushimira Se ahakora guhera mu 1977 kugeza ku italiki yitabiyeho Imana kuwa 10
Mutarama 1993.
Kubera
ko mama yavukaga mu Kabagari, yari umuvandimwe wa Musenyeri RWABILINDA Yohani
Mariya Viyani wari igisonga cya Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo, Umwepisikopi wa
Kabgayi. Ku italiki 05 Nzeri 1993 najyanye na mama kwa Musenyeri i Kabgayi
kureba RWABILINDA ngo anshakire ishuri ryiza ryisumbuye nagombaga kwigiramo.
Twarabonanye,
tuganira akanya kanini n’ishuri ahita arimpa ako kanya antwara mu modoka ye
PEUGEOT 305 anjyana kwiga muri ETEKA yari imaze igihe gito ishinzwe na Padiri
KAYIBANDA Alfred ukomoka muri Paruwasi ya Gihara (i Runda) nawe bapfanye i
Gakurazo. Ariko yantwaye kuhiga by’agateganyo kuko mu mwaka wari gukurikiraho
yari guhita anjyana kwiga mu Butaliyani nkazagaruka ndangije Doctorat ariko
byose ntibyashobotse kubera Kagame. Mbaye nk’uwihuta, ku italiki 02 Kamena 1994
nibwo Kabgayi yafashwe ari nabwo inkotanyi zasesekaraga mu Byimana.
Kubera ko mama yari umututsikazi w’UMUNYIGINYA yari amaze iminsi yihishe interahamwe zaje mu rugo kenshi kumwica zikamubura, tumenye ko inkotanyi zigeze iwacu tuti twakize kabaye, niko kuzamuka twegera abandi mu Byimana kuri metero nka 300 uvuye iwacu kandi ntibyatugoye na busa kuko mu bari bavuye i Kabgayi harimo n’abatutsi bo ku gasozi kacu bahise babwira inkotanyi ko turi abavandimwe (ko mama ari uwabo!!!).
Ku
cyumweru taliki 05 Kamena 1994 mu gitondo kare, inkotanyi zaje gukomanga ku nzu
twari ducumbitsemo y’umugore witwa Godebereta mushiki wa KANUSU Gaspard inshuti
zacu zikomeye kandi bakaba abatutsi bene wabo wa mama. Zimaze gukomanga
narakinguye ni uko bavuga ko batanze itegeko ko abantu bose b’igitsina-gabo basohoka
bakajya gushaka ibyo kugaburira imiryango yabo mu mirima aribyo bise GUSAGATA.
Kubera
ko Papa yari amaze umwaka n’amezi 5 yitabye Imana kandi nkaba ari jye mfura
iwacu ndetse mama akaba yari akinaniwe cyane kubera kwihisha mu bigunda atarya
byabaye ngombwa ko ngenda ku bw’inyungu z’umuryango wanjye ngo tubone icyo
kurya naho sinkamenye ko ari umugambi mubisha w’inkotanyi wo kwica abahutu bose
bari abasirimu, abize n’abacuruzi bo mu Byimana.
Ubwo
twarasohotse. Kubera ko nahavukaga umusirikari bari barahimbye KAMARAMAZA w’umugome
cyane yambajije aho nzi hari imyaka yeze twajya gusagata mubwira ko iwacu
bihari ni uko turashogoshera turamanuka ariko abasirikari bo barasigara
bantegeka kuyobora iyo kipe. Twari benshi bakabakaba 40 hamwe n’abacuruzi,
abarimu n’abasore b’abahutu bo mu Byimana, babyara banjye n’abandi benshi.
Nta
kibazo cyarimo na kimwe kuko abo twari tumanukanye barimo abarimu banyigishije
mu mashuri abanza na Diregiteri wa BUKOMERO BYIMANA
witwaga SIBOMANA Jean Baptiste, abacuruzi, babyara banjye n’abandi benshi kandi
twari kumwe n’umwana wo mu kigero cyanjye witwaga RUBERANZIZA mwene SEBAZUNGU
wari utuye haruguru y’iwacu tukaba twaraniganye amashuri abanza mu Byimana.
Mu
gihe twarimo gukura ibijumba twaguwe gitumo n’igitero cy’abandi basirikari bari
ku isiri n’abatwohereje bahita batuzamukana twese batujyana mu biro bya Komini
Mukingi ubu hahindutse umurenge wa Byimana imbere y’aho impunzi zavuye i
Kabgayi zari ziri kandi ibiro by’iyo Komini byubatse mu mudugudu mvukamo.
Aba
basirikari batuguye gitumo bari bazamukiye ku ndiba y’agasozi mvukaho ubundi
bakunze kwita RWAMIJYOJYO aho bari baturutse ku gasozi ko hakurya y’umugezi
utugabanya kitwa Mahembe ari nako gatuyeho umuryango wa SEZIBERA Straton ari
nawe se wa MBABAZI Francoix Xavier umuyobozi w’akarere ka ruhango muri iki
gihe. Bakaba baraduhingukiyeho bamaze kwica abaturage benshi kuri ako gasozi ka
Mahembe boherejwe na bene wabo wa MUPAGASI Fidele ukomoka mu basake aho hakurya
y’iwacu.
Tukigera
aho bahise batuzamukana twese batwinjiza twese mu biro by’aho Burugumesitiri wa
Komini Mukingi yakoreraga (Bourgmestre yitwaga NSABIMANA Bazile). Tuhageze
twasanzemo uwitwa KABANDANA Innocent (wari umusore mwiza cyane w’igitangaza ku
isura) ari kumwe na Musoni n’undi witwa Juma (niko numvaga babahamagara).
Kubera
ko muri abo bose ari njye wari umwana muto, Kabandana wari wambaye kambambiri
n’ingofero itukura nkaba mwibuka neza n’ipikipiki ya HONDA XL yari yabohoje i
Kabgayi yahise ategeka ko bose urese jyewe bajya kubica bahita bababohera
inyuma mbireba n’amaso yanjye babatwara inyuma y’inzu ya Kandida itandukanijwe
na Komini n’urugo rw’amasipure babajugunya mu kinogo kirekire gihari cyari
cyaragenewe kuzatunganywamo umusarani ariko intamabara itangira Kandida
atabigezeho.
Kabandana
yahise amfata ukuboko arambwira ngo wowe ngwino tumanukane nkujyane i Gakurazo.
Twaramanutse ndimo kurya igisheke nari naciye mu kwacu twinjirira kuri PARLOIR
aho abashyitsi basuraga abafurere banyuraga ariko nari nsanzwe mpazi neza nko
mu rugo kuko namenye ubwenge Data ahakora kandi buri munsi ntibwiraga ntageze
mu bafurere i Gakurazo.
Ikindi
ni uko abafurere bose babaye I Gakurazo bahoraga baza mu rugo kudusura uhereye
kuri Muzehe SENYANZOBE Filipo, Dominiko RWESERO mwene RWABIGWI wakomokaa mu
Ruhengeri, Barthazar NTIBADENDEREZA w’umurundi ari nawe wari furere mukuru muri
icyo gihe.
Tukinjira
aho ku muryango w’abashyitsi, natangajwe no kubona abantu benshi bari imbere mu
kigo I Gakurazo bamwe bicaye abandi bahagaze abandi baryamye. Nahise mbona
Musenyeri RWABILINDA wankundaga byabuze urugero ari kumwe n’abepisikopi
n’abandi basaseridoti twaherukanaga mu minsi nk’icumi i Kabgayi ubwo mama yari
amuntumyeho amata yo guha umwana wari ku ibere kuko atari kubona uko amwonsa
kandi abundabunda. Yarambonye rero ndi kumwe n’abasirikari aza yihuta cyane ansanganira
arampobera cyane aransoma yambaye ikanzu ye yera itagira icyasha n’inkweto ze
z’ibihogo.
Mu
nyandiko y’ubutaha (igice cya kabiri) nzababwira ukuntu byabaye ngombwa ko
mpahama ku itegeko rya KABANDANA na Mgr RWABILINDA, amagambo ya nyuma naganiriye
na Musenyeri RWABILINDA nk’umuntu twabonanye bwa nyuma nkaza no kumubona hamwe
n’abasenyeri bamurashe umutwe bawushwanyuje amaso yavuyemo we na padiri GAHONZIRE
Fidele wari omoniye w’ibitaro bya Kabgayi, uko nahahamye n’uko twabashyinguye
Muri
iyi myaka 20 Vatikani na Loni baricecekeye natwe ntidukwiye gukomeza guceceka kuko iyo tutavuze tuba duhaye Paul
Kagame n’abicanyi be kwiyongera imbaraga bityo bagakomeza kurimbura abanyarwanda.
Ikindi ni uko aritwe bene igihugu na bene imiruho y’u Rwanda n’imigisha Imana
yarugeneye tubashije kuyibyaza umusaruro no kuyibungabunga uko bikwiye (Biracyaza).
UDAHEMUKA
Eric
Umuhamya
–mboni / GAKURAZO
Umusesenguzi
w’imibanire gahati ya Leta na Kiliziya
shikamaye.blogspot.com
Shikama
ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355