Rwanda
Day n’ubwo bwose nta kiyirimo, imaze kuba intero interwa na nyir’urugo ariwe
Perezida Paul Kagame maze ikikirizwa na bose mu Rwanda. Nyamara n’ubwo bimeze
bityo, abantu batandukanye bakomeje kutavuga rumwe kuri iki gikorwa kandi mu
bavuga imvugo zitandukanye harimo n’itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda kimwe n’iryo
hanze.
Inkomoko
y’igikorwa
Iyi
Rwanda Day igitangira byavuzwe i Kigali binakwizwa mu Rwanda hose ko igamije
gutuma abanyarwanda baba mu mahanga bahura bagasabana n’abaturuka imbere mu
gihugu. Muri uko guhura byari biteganijwe ko umuco n’imigenzo bya Kinyarwanda byagombaga
kwibandwaho kandi bigakorerwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Bimwe
muri ibyo byari bigambiriwe byagiye bikorwa harimo nko kwitwaza abahanzi, abacuruzi,
abanyabugeni, ba rwiyemezamirimo n’abakobwa bazi kubyina neza. Ibi ntacyo byari
bitwaye n’ubwo nta n’icyo byunguye igihugu mu buryo bw’ubukungu.
Ibi
byose bihinduka imfabusa kandi umwimerere w’icyari kigamijwe ukaburizwamo iyo
wumvise amagambo Perezida Paul Kagame avugira muri ibyo biterane bifata isura y’ikiruhuko
no kujya kwinezeza mu mahanga kandi bikabera ahantu heza cyane hahenze
bitarabaho hahwanye n’aho abakire bo mu rwego rwo hejuru usanga baba bagiye mu
bidendezi byo kwidumbaguzamo (Piscines/Swimming pool).
Kwikirigita
ugaseka kwa Kagame na FPR
Muri
Rwanda Day iheruka yabereye i Atlanta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, icyumba
cyari cyateguriwe uwo munsi i Kigali bita mukuru cyari kinini ariko biza
gutangaza abantu kuko abayitabiriye batabashije no gucagata icyo cyumba.
N’abo
bacagase icyumba cyabereyemo inama ni abo Kagame yatwaye mu madege ye abavanye i
Kigali ariko kubera ko i Kigali iperereza ryaho ryari rizi neza ko abantu
bashobora kuzanga kuyitabira, batumyeho n’abari i Burayi bumva politiki yabo y’ikinyoma
kugira ngo ihuriro rizabe ihuro.
Muri
abo bacye babonetse, byagaragaye rwose ko bose basaga n’abavuye i Kigali kuko
abo ku mugabane w’uburayi byarangiye batagiyeyo kubera ko i Kigali bababwiye ko
bagomba kuzitegera indege bakaniyishyurira ibiryo n’amacumbi kandi abavuye i Kigali
bo Leta yarabishyuriye bityo bizamo agsigane.
Petero Selesitini Rwigema, igikoresho cy'agatsiko cyajyanywe muri Rwanda Day muri USA kuvuga ko Paul Kagame ari umunyambabazi wuje impuhwe mu gihe inkota y'uwo mutware gito arimo gucyeza irimo kumarira ku icumu abenegihugu ikohereza mu Kagera Ikimenyetso cy’uko ibyo birori byabaye kwikirita ugaseka ni uko Kagame yatwaye abantu nka Petero Selesitini RWIGEMA wagiyeyo gushimagiza Paul KAGAME amushimira ngo imbabazi yamugiriye. Ese izo mbabazi ntiyashoboraga kuzimushimira bari i Kigali, i Gitarama, i Cyangugu cyangwa i Gisenyi??? |
Kubeshyera
abanyarwanda
Muri
Agenda y’uru ruzinduko byaje kugaragara ko yari nini cyane, habayeho n’ibindi
bikorwa byateguwe n’abazungu Kagame abitumirwamo nk’igiterane cyitwa CITIZEN
FESTIVAL maze Perezida Kagame imbere y’abazungu barenga ibihumbi mirongo
irindwi ababwira ko u Rwanda rwateye imbere ku buryo butangaje.
Perezida
Kagame yavuze ko abanyarwanda barwaraga malariya bagabanutseho mirongo irindwi
ku ijana (70%) kandi ko abana bose bahawe uburezi. Nyamara kuri ibi binyoma
byombi hari ibyo nabwira abanyarwanda : Gushyiraho ingamba zo kurwanya Malariya
ariko ukicisha abaturage inzara ushyiraho politiki y’ubuhinzi n’ubworozi ibaniga
ubwo uba ukemuye iki? Icya kabiri: Iyo ushyizeho uburezi kuri bose ariko imbere
muri ubwo burezi ukagaragazamo ivangura ryo ku rwego rwo hejuru ubwo twabyita
uburezi nyabaki?
Ese
iyo wiriwe ubeshya abazungu ko watanze uburezi kuri bose ariko ukabuza abana b’abahutu
kwiga Kaminuza ubwo uba uganisha hehe igihugu??? Ibi kandi bijyana no guhima no
kugora cyane abayobozi b’amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta bafite gahunda
yo gushinga amashuri makuru mu Rwanda.
Urugero
rufatika nabaha ni ishuri rikuru rya ICK i Kabgayi ari naryo nizemo. Mu ntangiriro
iri shuri ritangizwa ryagombaga kuba Kaminuza(University) ariko ku bw’inyungu
za FPR benshi batatekereza basabye nako bategetse Diyosezi ya Kabgayi kutaryita
Kaminuza ahubwo bakaryita ishuri rikuru(Institute).
Ibi
bikagira ingaruka zikomeye ku bahize n’abazahiga kuko usohotse muri Kaminuza
atandukanye cyane n’uwize mu ishuri rikuru cyane cyane mu itangwa ry’akazi aho
abize muri Kaminuza barusha amahirwe abize mu mashuri makuru. Ibi byose ni
ibyerekana ko umugambi mubisha wacuzwe cyera cyane.
Kujya
kwigisha abazungu baguha inkunga
Abanyarwanda
benshi kubera ko bataragera mu mahanga no bayagende, kuba bamwe muri bo
bataragize amahirwe yo kwiga ngo banaminuze, bituma Kagame akomeza
kubapfunyikira amazi. Mu ifoto nabateguriye muri iyi nkuru, murayibonaho
abazungu ibihumbi n’ibihumbagiza bari bicaye imbere ya Kagame baje kumwumva.
Mu
by’ukuri mvuze ko ntacyo yababwiye ntabwo naba mbeshye kuko kuba uyobora
agahugu kangana n’akadomo, gatuwe n’abakene nyakujya, barya rimwe ku munsi,
barimo abatagira umwenda wo kwambara, hanyuma ukajya guha amsomo abazungu
basezereye ibyo byorezo n’izo nzara cyera kandi bakaba aribo baguha inkunga
zituma uramuka ugasunika iminsi, nta bupfayongo burenze ubungubu mu by’ukuri!
Namwe mundebere rwose: Aba bazungu bagera ku 70,000 bakomoka mu bihugu byagashize nibo Paul KAGAME yagiye kwigisha Amajyambere, kurya neza no kwivuza Malariya |
Hamwe
n’ibi bisobanuro biragaragara ko amamiliyoni y’imari y’u Rwanda ajyanwa
gutikirira muri iki gikorwa kitagize icyo cyunguye abanyarwanda ashobora
gukoreshwa mu bindi bikorwa byateza imbere abaturage kandi bikazamura ireme ry’imibereho
myiza y’abaturage n’ibikorwa remezo nk’ibitaro, ibigo nderabuzima,
ibiraro(amateme), amasoko, amashuri meza, imihanda.
Amafaranga
kandi apfushwa ubusa muri Rwanda Day inshuro imwe ashobora kurihirira
abanyeshuri b’abahutu ibihumbi n’ibihumbi muri Kaminuza ubu babujijwe kuzongera
kwiga. Kubera iyi mpamvu, ntabwo abanyarwanda bakwiye gukomeza kwemera ko
bigenda bitya ngo umuntugo wabo ujyanwe gusesagurwa no kunezeza bamwe kandi
waravuye mu cyuya biyushyebatanga imisoro n’indi misanzu y’agahato basabwa ubutitsa
na FPR i Kigali n’ahandi hose mu gihugu kugeza no ku rwego rw’umudugudu.
UDAHEMUKA
Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama
ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355