ku munsi wa Penekositi Roho Mutagatifu yamanukiye ku ntumwa mu ishusho y'inuma isobanura amahoro |
Kuri iki cyumweru taliki 08 Kamena 2014, Kiliziya y’isi yose irahimbaza kandi izirikane umunsi mukuru twita PENEKOSITI. Uyu munsi ukaba ufite amateka akomeye kandi ya cyera cyane muri Kiliziya kuko ukura isoko yawo mu magambo ya Yezu ubwe nyirizina yabwiye intumwa ze imbona-nkubone.
Penekositi mu kinyarwanda cyumvikana kuri buri wese twavuga ko bisobanura « Roho Mutagatifu amanukira mu mitima y’intumwa!». Kubera ko muri SHIKAMA twigisha tugamije guha abanyarwanda urubuga rubamenyesha ukuri kw’ibirimo kubera mu gihugu cyanyu, mukwiye kumenya icyo aya magambo asobanuye mu mibereho y’umunyarwanda.
Roho Mutagatifu ni ukuvuga umuyobozi n’umushorera ugeza umuntu ku mikorere n’imigenzo myiza kandi nyobokamana. Imitima y’intumwa ni ukuvuga imitima ihagarariye abantu bose bafite gahunda yo gukora ibintu bifitiye akamaro rubanda harimo no kwigisha inkuru nziza ya Yezu Kirisitu.
Muri make ni ukuvuga ko aho Roho Mutagatifu yageze ibikorwa by’umwijima bihahunga kuko haba habonesherezwa n’urumuri ruha ubuzima ibihari byose. Umuntu urangwa n’imigenzo myiza, abaturage bavuga ko yuzuye Roho Mutagatifu kuko aba abagerera ku nyota kandi bakamukunda bitavugwa.
Inuma y'urukundo n'umubano mu bantu, iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse/Kizito Mihigo |
Abantu batagira Roho Mutagatifu imbere y’Imana bagaragara nk’abapfuye ari nabo muri Bibiliya Ntagatifu ku rupapuro rw’1532, umuhanuzi Ezekiyeli mu Mutwe wa 11, ku murongo wa 7 ugakomeza wigira hepfo abita abapfu. Uyu mupfu utarangwamo imigenzo myiza atandukanye n’umupfu uyu dushyingura mu irimbi kuko uwabuze Roho Mutagatifu ashobora kwisubiraho akava ibuzimu akagaruka ibuzima.
Kibeho. Nyina wa Jambo/Kizito Mihigo
Aba bapfu buzuye mu Mijyi y’igihugu biba bibi kurushaho iyo n’ababayoboye nabo bahindutse abapfu mu migambi no mu mitekerereze yabo maze bikanagira ingaruka ku mibereho ya rubanda ku rwego rwa buri munsi. Nimutekereze ibirimo gukorerwa mu Rwanda muri iyi minsi ko byifitemo ubuzima ? Haba na busa !!!
Mu isomo rya mbere baradutekerereza uko byagenze ubwo Roho Mutagatifu yamanukiraga mu mitima y’intumwa zigatangira kuvuga indimi uko Roho azihaye kuzivuga.
Mu isomo rya kabiri Baratubwira ko nta muntu n’umwe ubwirizwa na Roho Mutagatifu ushobora kuba cyangwa ngo azahinduke ikivume kuko nta bikorwa by’umwijima bimurangwaho. Baratwibutsa ko ingabire zinyuranye ariko Roho uzitanga ari umwe kandi adahinduka.
Ivanjiri ntagatifu iradutekerereza ukuntu uwo Roho Mutagatifu yasesekaye mu ntumwa mu kimenyetso ntagereranywa cyo kubonekerwa na Yezu nk’uko yari yarabibasezeranije. Yabiyeretse ababwira ati : « Nimugire amahoro.» Udakorera Imana aba akorera Sekibi ari nayo mpamvu dusabira abanyarwanda ngo basenge Imana ibahindurire abayobozi bakora nabi binjire mu buzima bukorera abaturage ibyiza kuko bishoboka rwose mu gihe imitima yabo iciye bugufi.
Ngwino wowe Roho Mutagatifu/Chorale Emmanuel
Ibi bishobora kudashoboka mu gihe ba nyir’ubwite bakomeje kwinangira imitima. Iyo bigenze bitya niho mujya mwumva abategetsi Imana ibagabiza abaturage maze bakabasohora mu biro(gukura intumbi mu mujyi) bagashyiraho abandi kandi bakabategeka kubakorera ibikwiye. Mwibuke uko byagendekeye Perezida Hosni Mubarak wa Misiri.
Isengesho ryo kwemera : «Mana yanjye ndemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha; kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyoba no kutuyobya, Amina!!!»
Abatagatifu b’icyumweru gitaha :
Kuwa mbere taliki 09 Kamena ni Mut. Efuremu, Diyane, Felesiyani na Pirimi. Kuwa kabiri taliki 10 Kamena ni Mut.Jetuli na Mawurini. Kuwa gatatu taliki 11 Kamena ni Mut. Barinaba, Alegisi na Yolanda. Kuwa kane taliki 12 Kamena ni Mut. Aviti na yohani Fakundo. Kuwa Gatanu taliki 13 Kamena ni Mut. Antoni wa Paduwa. Kuwa Gatandatu taliki 14 Kamena ni Mut. Rufini na Erize. Ku Cyumweru gitaha taliki 15 Kamena ni Umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu n’abatagatifu : Modesiti, Berinardo wa Mato na Jerimani wa Pibraki.
Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355