Pageviews all the time

Isesenguramvugo, politiki n’imibereho myiza y’abaturage «Nimusubize amarangamutima mu nda. Mwirirwa mugaramye mudakora, mushinyika kandi murata ngo mwararokotse!» Perezida Kagame aha gasopo abatutsi bo mu Rwanda bibeshya ko barokotse; «Ndumva nacanganyukiwe kubera ubutiriganya bukubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kw’inyerezwa rya 237, 000, 000 Rwf yagenewe FARG y’abacitse ku icumu!» Senateri Dr Antoine MUGESERA mu cyumba cya Senat ku Kimihurura, taliki 05 Ukwakira 2010 (Byavuguruwe 9/6/2014: 7.56 GMT)


Senateri Mugesera Antoine yigisha amateka muri 

Gahunda ya Ndi umuyarwanda/Foto igihe.com
Senateri Mugesera Antoine



FPR ntacyo ishobora kumbeshya kuko namaze kuyivumbura ku mayeri yayo. Mu isesenguramvugo na politiki dukunze kubabwira kandi tukabibutsa bimwe mu byavuzwe n’abategeka u Rwanda. Iki gihugu cyacu ubu kukibamo biteye agahinda kuko gisigaye kirutwa na gereza. Muti ariko nawe ntugakabye rwose! Ndaje mbahe ingero.
Uyu munsi tugiye kugaruka ku mikorere y’ikigega cyashyiriweho gufasha abavandimwe bacu b’abatutsi byitwa ko barokotse ariko nyamara urebye uko bafatwa nabi ntiwatinya kuvuga ko ahubwo bakomeje kwicwa urubozo n’ubutegetsi bwagombye kubarengera.
Perezida Kagame muri 1994 akigera ku butegetsi yigaragazaga nk’ukunzwe n’abaturage. Nyuma gato yaje kwigizayo abahutu ndetse bamwe aranabivugana. Uko iminsi yagiye yicuma ubu noneho ahanganye n’abatutsi kuko abona ko bashobora kumukura ku ngoma.
Abo batutsi ariko yabashyize ku ngoma abikoreye kugira ngo akomeze abahume amaso anabacecekeshe ngo hato batazamutahura ko ariwe nyirabayazana w’akaga u Rwanda rwahuye nako. Mu mayeri Kagame yakoresheje harimo ikigega cyiswe ngo ni FARG (Fond d’Assistance aux Rescapés du Génocide de 1994).
Iki kigega uhereye igihe cyashingiwe ukageza uyu munsi usoma iyi nkuru SHIKAMA twaguteguriye, cyaranzwe n’imikorere mibi byageze n’aho umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta umusaza BIRARO Obadia nawe yayobewe ko azifata ku kibazo cy’imicungire mibi y’iki kigega.
Ndumva nacanganyukiwe kubera…
Senateri Dr Antoine MUGESERA, umututsi ukomoka i Bugesera akaba akomeye ku ngoma ya Kagame rwose kandi akabigendera akanabyigamba nawe byaramuyobeye ubwo ku italiki ya 05 Ukwakira 2010 umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yamurikiraga umutwe wa Senat inyerezwa ry’umutungo rivugwa muri FARG.
Muri iyo nama umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yavuze ko yabwiwe ko muri MINALOC bamubwiye ko mudasobwa yari ibitsemo impapuro zose z’inyemezabwishyu yakongokeye mu biro kandi ko nta bindi bisobanuro bamuhaye.
Muri uwo mubonano n’abanyamakuru twari twatumiwe ariko ibyari inama bihinduka impaka za ngo turwane. Kugira ngo mwumve uko byagenze uwo munsi dore uko abasenateri bamwe bavuze : Senateri GASAMAGERA Wellars yavuze ko adashobora kwemera ko iyo mashini yahiriye muri MINALOC ko ahubwo bashakira ikibazo ahandi.
Senateri KUBWIMANA Chylsologue we yavuze ko icyo cyegeranyo kigaragaramo kwica amategeko-nkana. Mu gihe Senateri Dr MUGESERA Antoine we yabaye nk’usetsa abari bari aho maze agira ati : «Nyakubahwa Perezida wa Senat, ndumva nacanganyukiwe (singishoboye kugenzura ibitekerezo byanjye) kubera ubutiriganya bukubiye muri iki cyegeranyo ariko nkaba nsaba Leta ko yakora ibishoboka byose igata muri yombi abantu bose bagize uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga ya FARG!» Kugera uyu munsi nta n’umwe urafatwa!!!
Senateri Mugesera Antoine yigisha amateka muri Gahunda ya Ndi umuyarwanda/Foto igihe.com
Mu gihe bavugaga ibi ariko wenda bibwira ko bishobora kuba ari imicungire mibi y’umutungo itagambiriwe, Perezida Kagame aherutse kubereka ko atari uguhubuka gucunga nabi umutungo w’abo bo bita ko barokotse mu gihe abo mu gatsiko babafata nk’abandi bose.  
Perezida Kagame yabwiye abatutsi barokotse ko bagomba gusubiza amarangamutima mu nda kandi yongeraho ko birirwa bagaramye badakora, bashinyika kandi barata ngo bararokotse!  
Iyi mvugo iteye agahinda kandi kuba yaravuzwe n’umukuru w’igihugu anayibwira abantu bababaye. Nyamara nk’uko mbivuze mu kanya yari igamije gusubiza Senateri MUGESERA Antoine ukunze kwishyira mu myanya yigaragaza nk’wanywanye na FPR Inkotanyi yirengagiza ko atavuye i Bugande.
Uyu MUGESERA kandi niwe usa n’uwigize umuvugizi wa Kagame na FPR aho yihandagaza ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC akemeza ko ibyaha byakozwe n’aba mvuze hejuru atari bo babikoze cyangwa ko tubiha uburemere burenze ubwo bikwiye guhabwa (Abana barakubaganye barasa abasenyeri i Gakurazo).  
SHIKAMA iragusesengurira iri jambo rya Perezida Kagame kugira ngo tukwereke ko FPR nta kintu na kimwe yamariye kandi izamarira abarokotse genocide yise ko yakorewe abatutsi kandi ko kuyita gutyo ari ugushaka amaramuko mu mubabaro w’abarokotse batitaye ku mibereho yabo.
Ariko mushobora kubanza kwibaza uwandika iyi nkuru uwo ariwe kuko ndimo gukoresha amagambo akomeye. Njyewe wandika iyi nkuru navutse ku babyeyi badahuje ubwoko. Data yari UMUHUTU aza kwicwa mu 1993 azizwa gucuranga Radiyo Muhabura ngo ashyigikiye FPR.
Mama yari UMUTUTSIKAZI nawe waje kwicwa azizwa ko avuka mu bwoko bwateye igihugu. Mu yandi magambo ntacyo wambeshya kuko ibyago abahutu bagize byangezeho kandi n’ibyago abatutsi nabo bahuye nabyo byangezeho. Ubwo sindondoye abo FPR yanyiciye ngo ndi umuhutu kandi na mbere nariciwe!!!
Gusubiza amarangamutima mu nda!
Kagame kubwira abatutsi ngo basubize amarangamutima mu nda ni ukuvuga ko nta mpuhwe abafitiye kandi ko batagomba kuza kumutetaho. Ubundi amarangamutima ni bwo buzima kandi buri wese yemerewe kugaragaza uko yiyumva.
Mu bitabo bitandukanye byanditswe na Dr Sigmund FREUD niwe usobanura neza amarangamutima (Sentiments) icyo aricyo. Ni uburyo buri wese agaragaza uko yiyumva n’uko yumva ibimukikije ndetse n’uko abyitwaramo. Kagame arashaka kubabuza no kurota kuko nabyo ari kimwe mu marangamutima ya muntu.
Murahita mubyumva. Niba ubabaye wemerewe kurira. Niba ushonje ugomba kubona ibiryo kandi ukagaragaza ko ubikeneye. Niba wishimye ugomba guseka kuko ubyemerewe. Kagame rero kubwira abarokotse ngo basubize amarangamutima mu nda ni nk’aho yababwiye ko ubuzima bwabo ntacyo buvuze imbere ye.
Kandi Kagame sinzi icyo ubundi wa na mugani baba bamushakaho kuko yivugiye kenshi abwira abo mu gatsiko k’abo bavanye i Bugande ko atumva ipamvu y’ishingwa rya FARG ndetse ko kuri we abatutsi azi kandi yemera mu mutima ari abo bavanye i Bugande gusa abandi bose bakaba ari interahamwe.
Birirwa bagaramye badakora !
Kagame arashaka kuburizamo igitekerezo cyo kubaha imishinga izabateza imbere kuko bakoze batera imbere akabura abo akomeza kumenera ku rwara nk’umujyi(Inda ntoya). Iyi mvugo ikaba igamije kubakuba na zeru no kubereka ko kwirirwa barata ngo bararokotse basaba imishinga ibateza imbere ntacyo bimubwiye.
Ubundi kugarama bisobanura gushyira inda hejuru noneho umugongo ukarambarara ku buriri cyangwa ku butaka biterwa n’icyo ugaramyeho. Mu bisanzwe, mu  muco wa kimuntu kandi wa kinyarwanda, nta mushonji ugarama ahubwo hagarama abahaze n’abijusi.
Uku kugarama Kagame rero arimo kubacyurira ni nk’aho yavuze ko barenzwe mu gihe nyamara tuzi ko bafite ibibazo byinshi cyane birimo kubura amacumbi, kutavurwa uko bikwiye indwara zikomeye bakomoye mu 1994, guhora basiragizwa mu mayira bajya kuri FARG.
Birirwa bashinyitse
Ubundi mu mvugo nzima yuje ikinyabupfura hashinyika umupfu naho umuntu ugihumeka ntabwo ashinyika araseka bikaba bishaka kwerekana ko Kagame abafata nk’abapfuye ndetse ko ntacyo bavuze imbere ye nyamara akaba yibeshya kuko aribo yahinduye iturufu ituma avuga abazungu bakamwumva bakamuha udufaranga.
Njyewe nshobora kubyemeza nkanabisinyira, iyo abatutsi bo mu Rwanda badapfa ngo bahinduke ibitambo bamuhindukire igikangisho imbere y’abazungu n’umuryango mpuzamahanga, Kagame uretse no gutegeka u Rwanda ntiyari no guhabwa kuyobora Segiteri / Umurenge / Sector.
Barata ngo bararokotse 
Kuri Kagame kurata ko warokotse ntacyo bivuze kuko yakunze kuvuga kenshi ko umututsi w’umwimerere ari uwahungiye muri Uganda mu 1959 ko abandi bose ari abahutu ndetse ko atumva icyo basigaye mu Rwanda bahakora.
Senateri Mugesera Antoine

Ikibazo ariko gihari ni iki : « Iyo habaye amanama n’ibirori bikomeye, Kagame ntashobora guhumuza imbwirwaruhame ye atagaragaje ko afitiye impuhwe abarokotse Genocide.» Iyi mvugo ye ikaba isa n’iyo kubacuruza no kubabyaza umusaruro w’amafaranga atitaye ku kababaro kabo n’ibikomere bakuye mu byago byagwiriye u Rwana mu 1994.
Ikindi kimenyetso, mbere yo kuvuga ko barata ko barokotse, Kagame n’abo mu gatsiko bari bakwiye kubanza kugereranya n’ibyo bo bakorera abo barokotse. Muzabaririze amateka y’urwibutso rwubatswe ku Gisozi. Kagame yashyizeho amategeko yuko abantu bose bo mu nzego zifata ibyemezo bagomba kujya kuhasura kandi iyo ugiyeyo ugomba gusigayo inoti mu gaseke.
Ibi kandi ubikora bamaze kugutambagiza mu byumba birenga mirongo ine bishyinguyemo imibiri y’abavandimwe bacu. Ubwo se hamwe n'iki kimenyetso gihatse ibindi, ari Kagame ucuruza imibiri y’abavandimwe bacu ari nabo bagaragaza ko barokotse kandi bakabikorera kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo; ikimwaro kiri kuri nde ?  
Mu gusoza iyi nkuru, SHIKAMA dufashe mu mugongo abavandimwe bacu bose bagizweho ingaruka na Genocide yo mu 1994 kandi nk’uko dukunda kubyandika kuri uru rubuga rwanyu, nta munyarwanda n’umwe utaragizweho ingaruka na 1994.MUGESERA agomba kumenya ko nawe ari muri abo Kagame yabwiraga agacisha make kandi akumva ko kuba abo mu gatsiko biba ibyagafashije rubanda ari umugambi wizwe neza kandi atagira icyo awuhinduraho!
BWIZA M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355