Pr Rwigamba washakiye Abagogwe bo kurinda Kagame, bakaba barasimbuye Abagande |
Mu minsi ishize Radiyo Rwanda yatambukije kenshi itangazo rya Minisiteri y’ingabo n’ubusugire bw’igihugu rirarikira urubyiruko kuza kwiyandikisha kujya mu gisirikari cya Kagame. Muri iryo tangazo nk’uko byumvikana hari ibigomba kwibandwaho kuko si buri wese winjira mu gisirikari kandi ibi biba ku isi hose si mu Rwanda gusa.
Muri ibyo harimo kuba ukiri muto ndetse utarengeje imyaka 25 y’amavuko, kuba nibura ufite ubuzima bwiza, kuba utarakatiwe n’inkiko igihano kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu(6), kuba ufite indeshyo (uburebure) butari munsi ya Metero na Mirongo itandatu (1m 60cm) : Ibi bikaba ari ingenzi cyane kuko hari imbunda ziremera ku buryo umuntu mugufi cyane atabasha kuzirashisha cyangwa kuzikorera ngo yiruke.
Twibutse ko ibirebana no kwinjiza abajya mu myitozo ya gisirikari ku ngoma ya Habyarimana wari umurimo ukomeye kandi wo kwitondera cyane. Nibuka ko icyo gihe iyo wabaga udapima ibiro 80 batakwakiraga ariko kuko Kagame arimo kwitegura intambara niyo mpamvu iri tegeko batarishyizeho turaza kubigarukaho.
Ibice bibiri mu gisirikari cy’u Rwanda nyuma y’1994 kugeza ubu
Mbere y’uko tugaruka ku gikorwa kigomba kubera i Gako na Gishari, twagira ngo tubabwire n’impamvu irimo kubitera. Mu nkuru ziheruka twababwiye ko ubundi u Rwanda rutagombye kurenza abasirikari ibihumbi icumi (10,000) ariko rwo rukaba rufite abarenga ibihumbi mirongo iridwi (70,000).
Burigadiye Jenerali Yozefu NZABAMWITA umuvugizi w’igisirikari cya Kagame cyacitsemo kabiri
Hari umusomyi wa SHIKAMA wambaza ati : « Ubwo se ko ari benshi barashyiramo abandi b’iki ntibahagije?» Iki kibazo kirumvikana kandi nzi neza ko hari abanyarwnda benshi bakibaza ariko igisubizo ng’iki : «Ingabo za Kagame zamaze kwitandukanya nawe cyera ku buryo abo twakwita abe ari bake cyane.»
Hari amakuru amaze imyaka n’imyaka avuga ko igisirikari cy’u Rwanda kirimo ibice bibiri aribyo igice gitsimbaraye kuri Kagame n’agatsiko ke gato aba bakaba ari nabo bacyeya cyane hakaba n’ikindi gice ari nacyo kirimo abasirikari benshi, bakomeye kandi bakize bashaka gucyura umwami KIGELI V Ndahindurwa.
Ibi rero nta kuntu naba mbizi Kagame atabizi ari nayo mpamvu mubona mu nzego z’igisirikari na polisi ahora ababuza amahwemo abahindagura umunsi ku munsi abandi abirukana, abandi abafunga. Ngiyi impamvu arimo gushaka gushyiramo abandi bashya ariko nabo si ubonetse wese wakirwa nk’uko tugiye kubibona hepfo aha.
Icyangombwa fatizo kugira ngo wakirwe muri RDF
Muri SHIKAMA duhora twibaza ikibazo kugeza ubu kitarahinduka : «Ntituzi impamvu ubutegetsi bwa Kagame buhora bwirabaraba bwumva ko umuntu utaravuye i Bugande cyangwa udafite mwene wabo wavuyeyo afatwa nk’igikoko cyangwa inyamanswa igomba gucibwa mu byiza igihugu giha abana bacyo.»
Ku italiki 28 Gicurasi 2014 nibwo habaye ikinamico y’urwiyerurutso no kurangiza umuhango wo kujonjora abagomba kwinjira mu gisirikari cya RDF. Amakuru SHIKAMA twahawe n’abari bahibereye bumijwe n’ibyahakorewe batubwiye ko udafite mwene wabo mukuru mu gisirikari kandi wavuye i Bugande yahise avamo rugikubita.
Abari bahamagawe gukora ikizame baragikoze, maze kirangiye bakubitwa n'inkuba. Dore uko umwe mu bari bahari yabibwiye Shikama: " Harya ngo FDLR ibaho? Ntayo ibaho kuko ibayeho yaza ikadukiza aka karengane. Twakoze ikizame kirangiye abagiteguye bajya ku ruhande hashize akanya bagaruka batubwira ko ngo bamaze gukosora. Si ukudutuka bivayo, ngo turi abaswa ku buryo tutazi no kwandika interuro yuzuye mu kinyarwanda! Barangije batubwira ko twatsinzwe ngo ariko muri buri karere hari abantu 28 bagomba gufata, maze barahamagra. Twatangaye tubonye ko mu bahamagawe harimo n'abagabo bangana na ba data! Ariko icyo twese twemeranyijweho ni uko utari ufite mwene wabo mu gisoda kandi ngo abe yaravuye Uganda atafashwe. Ngayo nguko ubu turimyiza imoso!"
Abari bahamagawe gukora ikizame baragikoze, maze kirangiye bakubitwa n'inkuba. Dore uko umwe mu bari bahari yabibwiye Shikama: " Harya ngo FDLR ibaho? Ntayo ibaho kuko ibayeho yaza ikadukiza aka karengane. Twakoze ikizame kirangiye abagiteguye bajya ku ruhande hashize akanya bagaruka batubwira ko ngo bamaze gukosora. Si ukudutuka bivayo, ngo turi abaswa ku buryo tutazi no kwandika interuro yuzuye mu kinyarwanda! Barangije batubwira ko twatsinzwe ngo ariko muri buri karere hari abantu 28 bagomba gufata, maze barahamagra. Twatangaye tubonye ko mu bahamagawe harimo n'abagabo bangana na ba data! Ariko icyo twese twemeranyijweho ni uko utari ufite mwene wabo mu gisoda kandi ngo abe yaravuye Uganda atafashwe. Ngayo nguko ubu turimyiza imoso!"
Uku gushaka abafitanye amasano n’abatutsi bavuye i Bugande ntawavuga ko bishingiye ku kuri n’ubwo bo ariko babyiyumvisha. Icyo bashaka ni ukugira ngo barebe uko bakomeza ingoma yabo baha akazi abo bashobora kumvisha ikinyoma cyabo mu buryo bworoshye kandi bitabaruhije.
Nguyu Liyetona Jenerali Patiriki NYAMVUMBA umuyobozi wa Etat-Major ya RDF ivangura abana b’u Rwanda ubu yacitsemo ibice bibiri. Uyu mugabo niwe Kagame yitabaje amaze gushwana na Lt. Gen. Karoli KAYONGA
Ariko ikibazo kiragoye kubonerwa umuti kuko abo Bagande bakeneye nibo Kagame yamaze guha ikarita itukura ku ikubitiro kuko ubu abamurinda bose nta n’umwe wavuye i Bugande ukirimo. Nyuma yo kubona Karegeya na Kayumba bagiye, yahise ategeka ko bazana abana b’Abagogwe ngo babe aribo bamurinda ibi akaba yarabifashijwemo n’umucurabwenge we Prof. Dr. Senateri RWIGAMBA Balinda fondateri wa U.L.K nawe w’umugogwe.
Loni ntivuga rumwe na Kagame ku gisirikari cye cyubatse kinyeshyamba
Muri SHIKAMA tumaze iminsi ishyika icyumweru tubonye amakuru duhawe na bamwe mu bakora muri MINADEF ku Kimihurura avuga ko kubera ko u Rwanda rufite ingabo zirenze cyane umubare rwemererwa, umuryango w’abibumbye (UNITED NATIONS) wabujije Kagame na Chef d’Etat Major we ariwe Lieutenant General NYAMVUMBA Patrick kongera gutoza izindi ngabo.
Kugira ngo Kagame w’umunyamayeri atisubiraho ku itangazo radiyo Rwanda yari yatambukije bahise bahimba umutwe witwa D.A.S.S.O ngo wo kuzacunga umutekano ku rwego rw’uturere ariko bikaba atari byo ahubwo bagomba guhabwa imyitozo ya gisirikari yuzuye kandi inoze kugira ngo bazajyanwe kugaba igitero gikomeye ku gihugu cya Tanzaniya.
Ibi byifuzo bya Kagame bikaba bibusanye cyane n’icyo umuryango mpuzamahanga uteganya nabyo bishobora kongera ubukana bw’ikibazo kiri mu ngabo za Kagame kuko hari benshi barurwaniye (baruboshye) basuzugurwa bikabije bakaba batakwishimira kubona abana bavutse ejo bundi baza bagahabwa amapeti.
Ingabo zibundabunda zizatsindwa urugamba ku ikubitiro
Hari umwanditsi w’amateka wanditse ati : « Un politicien peut tromper une partie de la population, un politicien peut tromper toute la population à court-terme ; mais aucun politicien ne peut tromper toute la population tous les temps! »
Bikaba bivuze mu Kinyarwanda ngo : «Umunyapolitiki ashobora kubesha igice kimwe cy’abaturage, umunyapolitiki ashobora kubeshya abaturage bose ariko nta munyapolitiki ushobora kubeshya abaturage bose ubuziraherezo!»
Ibi kandi abanyarwanda barabizi cyane kandi bazi neza ko nta ngoma yo kuri iyi si idahanguka. Niba ONU ivuga iti sigaho, natwe muri SHIKAMA tukavuga tuti nimusigeho gutera Tanzaniya ahubwo mwemere gushyikirana na FDLR nk’uko Habyarimana yemeye gushyikirana namwe (FPR); bagakomeza kuvunira ibiti mu matwi ahubwo bakajya kwizeza abaturage ibitangaza niyo ndunduro y’ingoma ya Kagame na FPR vuba cyane bidatinze.
Ibi kandi abanyarwanda barabizi cyane kandi bazi neza ko nta ngoma yo kuri iyi si idahanguka. Niba ONU ivuga iti sigaho, natwe muri SHIKAMA tukavuga tuti nimusigeho gutera Tanzaniya ahubwo mwemere gushyikirana na FDLR nk’uko Habyarimana yemeye gushyikirana namwe (FPR); bagakomeza kuvunira ibiti mu matwi ahubwo bakajya kwizeza abaturage ibitangaza niyo ndunduro y’ingoma ya Kagame na FPR vuba cyane bidatinze.
Add captioNguyu Prof. Dr. Senateri Rwigamba BALINDA washinze ULK, Kagame yashinze kumushakira abagogwe bamurinda kuko abagande b’abajepe bamurindaga atakibizera. n |
Uyu mugambi mubisha w’i Kigali wo gutera igihugu cya Tanzaniya niwo wihishe inyuma y’ibi bikorwa byose by’umwijima bijijisha abaturage, byimakaza ironda-koko n’ironda-karere kandi bigashyamiranya u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga bitaretse no gukurura amakimbirane hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355