Twongeye kubasuhuza.
Tukimara gutangaza ishingwa ry'"Ihuriro Shikama k'Ukuri na Demukarasi" hari benshi batwoherereje ibibazo basobanuza. Mbere yo kubisubiza tubanje kubashimira. Dore ibibazo by'ingenzi byabajijwe:
1. Muri bande ?
2. Mugamije iki?
3. Kwiyandikisha nta ngorane?
1. Muri bande?
Turi abanyarwanda bishyize hamwe kugirango twungurane ibitekerezo ngo dushakire ejo hazaza heza abana bacu n'abazabakomokaho.
a) Umunyamabanga mukuru ni :
Dogiteri Nkusi Yozefu, :
Afite impamyabumenyi y'Ikirenga (Ph.D) mu iteganyamigambi n'iterambere ry'icyaro. Dore hamwe yakoze:
-umwarimu muri Kaminuza ya Misurata ho muri Libya kuva 2004- Mutarama 2007
- Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y'U Rwanda : Werurwe 2007- Kanama 2009; yanasuye kuva muri 2007-2009, izi kaminuza ziri mu Rwanda: ULK na UCK.
- umushakashatsi mukuru muri Kaminuza ya Bergen yo muri NORVEGE Kanama2009- Mutarama 2010
- Ubu akaba ari mu mwaka wa nyuma wa Master's muri kaminuza ya Oslo yo muri NORVEGE, mu ishami ry'Ubuganga bw'abantu, akaba yiga ibyo bita mu cyongereza: " Health Policy, Economics and Management"
kumugeraho:
b) Abanyamabanga bakuru bungirije :
- Aba bose bari mu Rwanda, igihe kitarambiranye bazabibwira.
- Turongera kwibutsa abantu bose ko kugeza ubu twakira gusa abantu bari mu Rwanda kuko ari abanyarwanda tugiye gukorera, ubuyobozi bugomba kuba ariho buri. Abandi nabo bari hanze bashaka kwinjira mu ihuriro igihe nikigera tuzababwira.
2.Mugamije iki?
Ndizera ko icyo tugamije twagisobanuye ku buryo burambuye mu nyandiko yacu ishinga ihuriro SHIKAMA.
Muri make, tugamije kuzana impinduka mu miyoborere y'igihugu cyacu, biciye mu nzira itamena amaraso kandi bivuye mu banyarwanda ubwabo.
3. Kwiyandikisha nta ngorane?
Kubera ibintu byinshi, umuvugizi w'ihuriro ariho ategura, akaba atarabiyereka neza ngo mumumenye, twasanze byaba byiza kuba mwoherereje ibisabwa Dr Nkusi Yozefu, umunyamabanga mukuru kuri aderesi iri hejuru cyangwa kuri:
email: mahoriwacu@gmail.com
Ndumva nta ngorane zirimo kuko buri muntu yemerewe kwinjira mu ihuriro igihe abishakiye nkuko amahame agenga Uburenganzira bwa Muntu abiteganya. Upfa kuba gusa wuzuza ibisabwa twarondoye ubushize.
---------------------------------------------------------------------------------------------------------
Ibindi
Ese iri huriro rishobora kuzaba ISHYAKA RYA POLITIKI?? igisubizo: YEGO Cyane, igihe abanyamuryango babijyaho impaka bakumva ko rigomba kuba ishyaka rya Politike nta cyabuza ko riba gutyo.
Turabategereje kandi twiteguye gusubiza n'ibindi bibazo mwaba mufite.
Mugire amahoro.
Nkusi Yozefu
Shikama Ye
----------------------------------------------------------------------------------------------
PS:
Kubera ko hari abakomeje kutubaza ibyerekeranye n'ikibazo cyo kubona sikaneri( scanner), twishimiye kubamenyesha ko mushobora kohereza amabarwa yanyu yandikishije imashini, ariko ni ngombwa ko ifoto iba igaragaza amazina yawe kandi yandikishije ikaramu ari nawe wayiyandikiyeho.
Biramutse bigaragaye nyuma ko ifoto itari iyawe, cyangwa se washatse undi akayikwandikiraho uzatakaza ubunyamuryango kandi ushobore kuba wakuriranwa no mu nkiko uregwa gukoresha ibyangombwa bihimbano( faux et usage de faux)
Dr NKUSI Yozefu Umunyamabanga Mukuru w'Ihuriro Shikama k'Ukuri na Demukarasi(SKUD) |

- telefone: +4794232191( SMS gusa)
- Imeli: info@shikama.fr

No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355