Pageviews all the time

SHIKAMA . Uburyo bushya bwo gusoma amakuru ya SHIKAMA kuri MOBAYILE( Mobile)

Abasoma SHIKAMA bakoresheje Mobayile, twishimiye kubabwira ko twabashyiriyeho uburyo bushya bwo gukurikirana amakuru yacu:

Ugifungura Shikama kuri Mobayile yawe, uzajya uhita usoma amakuru utagombye gusunika interuro uziganisha iburyo n'ibumoso nkuko wari umaze iminsi ubikora.Uzajya usoma amakuru nk'usoma ku rupapuro(uva hejuru ugana hasi). Kugirango haboneke umwanya uhagije kuri icyo gikorwa, ziriya gahunda zindi za Shikama ntuzajya uhita uzibona arizo: amatohoza, Iyobokamana, umuziki, videwo,n'ibindi ntarondoye wasangaga mu nguni y'iburyo no hasi ya webusayiti ya Shikama.

Kugirango ushobore kugera kuri izo gahunda, ugomba kujya muri ya shusho wari umaze iminsi usomeramo Shikama. Biroroshye cyane : ukimara gusoma amakuru kuri ubu buryo bushya, urasanga hasi cyane ku mpera ya Webusayite ahanditse mu cyongereza ngo  VIEW WEB VERSION urahita ukandaho maze ube ugeze ku ishusho ya webusayite umaze iminsi ukoresha ifite ziriya gahunda zose.

Icyitonderwa: ibi twabikoze ngo tworohereze isoma, umuntu ushobora kuba yihuta cyangwa se afite akazi kenshi kamusaba gusoma vuba vuba wenda akaza kujya kuri ziriya gahunda zindi yitonze. 
Turongera kubibutsa ko ziriya gahunda ari ingenzi kandi twishimiye ko muzikurikirana muri benshi: 
1. Iyobokamana: nta kintu cyiza mu buzima bw'umuntu nko kuba mu Mana amanywa n'ijoro cyane cyane 
     nkatwe abanyarwanda twagizwe IGISHORO n'Agatsiko Me EVODE yita k'Amabandi.
2. Itohoza: ni ngombwa kurikurikirana kuko umenya uko Rubanda itekereza ku bibazo ibi n'ibi byugarije igihugu cyacu.
3. Mu Iyobokamana, tubashyiriraho uburyo bunyuranye bwo kurushaho kwegera Imana: videwo z'indirimbo n'incamake y'ibikubiye mu ndirimbo: ubutumwa abaririmba bashaka kutugezaho. Hari kandi n'imirongo dukura muri Bibiliya Itunganye( yera, ntagatifu) nayo ishobora gufasha benshi.

Uko Imana igenda idusunikira iminsi, tuzajya turushaho kubashakira gahunda zindi zizatuma muryoherwa n'urubuga rwanyu kurushaho. 

Imana ikomeze ibaragire.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi( SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355