Pageviews all the time

IYOBOKAMANA.Ijambo ry’Imana muri SHIKAMA kuri icyi cyumweru : «Yezu yaje kunoza amategeko kugira ngo abahemukiranye bigorore, abasambanyi babicikeho, ingo zigire amahoro, kandi yego yacu ibe yego na oya yacu ibe oya koko» Matayo : 5,17-37

N. R Mandela na Frederick Declerck
Intwari Mandela ababarira ba Gashakabuhake b'Abazungu bamufungiye ubusa imyaka 27!
urugero nyakuri rwerekana ko ahari ubushake haba hari amizero mahire
Kuva cyera cyane uhereye ku butegetsi bw’abagereki, abategetsi n’abahanuzi babayeho, kandi kugera ingoma ibihumbi; ibihugu bizakomeza kugira ababitegeka n’abahanuzi baba ab’ibinyoma bagenzwa n’inda zabo n’abatumwa n’Imana kuko tubibona iminsi yose mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Mandela afite inuma ivuga AMAHORO
Umuntu urenga ku mategeko akanakangurira abandi cyangwa akagumurira rubanda kwigomeka ku mategeko y’Imana aba anyuranya n’umutimanama we kandi aba anyuranyije n’amategeko yashyizweho. Nyamara umuntu urwanya akarengane kandi agakangurira abandi kubaha Imana azitwa umuntu ukomeye bitagereranywa mu ngoma y’Imana. Umuntu ushikama ku kuri n’uburenganzira n’ubwisanzure busangiwe n’abaturage bose, uwo niwe isi ya none ikeneye.
Umuntu urangwa n’ingeso nziza muri iyi si azahabwa umugabane w’igitangaza yambikwe n’ikamba ntagereranywa mu bugingo buzahoraho. Nimushikame murusheho gukiranukira Imana na bagenzi banyu kandi mwizere ko ibyiza biri imbere.
Ubutungane bwacu bukwiye gusumba ubw’abafarizayi n’ubw’abigisha-mategeko kugira ngo tuzabone ihirwe ryo mu Ijuru. Ibi ni ngombwa kuko abiyitirira kubaha Imana no kurengera imbaga y’abantu usanga aribo bamunzwe n’ingeso mbi zikandamiza rubanda igatikira cyangwa ikicuza impamvu itegekwa nabo mu gihe bigaragaza nk’intama mu mbwirwaruhame zabo kandi mu mitima ari amasega aryana akaruma akoretsa, akica.
Ngiyo Ruswa, ng’ubwo ubusambanyi, ngiryo iyezandonke, ng’ubwo ubucakura nk’ubwa bakame, ngizo ingeso mbi zigera n’aho bamwe bafata ibyemezo byo kwirenza abandi babifashijwe n’ububasha bihaye cyangwa bahawe n’abaturage babatoye. Imitungo y’ibihugu ishirira mu butasi bwo kwica abatavuga rumwe aho kuyakoresha bubakira abaturage ibitaro ngo bivurize ahantu heza.
Amategeko yose aba akwiye kwiganwa ubushishozi n’umutima-nama uhuza kandi ukazirikana inyungu za rusange kugira ngo koko hazahanwe umunyacyaha kandi abanyacyaha bose bazahanwe hatitawe k’uciye bugufi cyangwa udafite kivugira.
Bahawe igihembo Nobel cy'amahoro
bagikesha gushishikariza abaturage
kubabarirana no kwiyunga mu gihe abandi
bigisha kwica na Ndi umunyarwanda!
The holy Augustinus and jewish scribes
Amategeko ararenganura
 mu gihe ay'Agatsiko arenganya
Kuri iki Cyumweru, Yezu aratugaragariza ko amategeko anoze kandi anonosoye, atuma n’abahemukiranye bahura bakiyunga kandi bagasenyera umugozi umwe kugira ngo ejo hazaza bombi bazahagere basangire ubwo buzima nyabuzima nta wishisha undi.
Yezu kandi aradusaba akomeje ko twakora ibishoboka byose kugira ngo duharanire ko yego yacu ikomeza kuba yego na oya yacu igakomeza kuba oya. Kuri iyi ngingo, Yezu arasa n’uducira amarenga ashaka kutwumvisha ko tudakwiye kugereka ibinyoma ku bandi cyangwa ngo twishyire aheza kandi atari ho hadukwiye.

Buri munyarwanda niyihatire guca akarengane gakorerwa abandi kandi yihatire kubitangira abaganisha mu nzira nziza kurusha aho abasanze. Dusabe Yezu kutuyobora mu nzira imusanga kuko atadusaba kwikorera umutwaro tudafitiye ubushobozi.
Twihatire kandi kubahiriza amategeko y’Imana no gukangurira abandi kuyashyira mu bikorwa kuko bishoboka cyane cyane ko yanditse mu mitima yacu maze akatworohera kuyashyira mu bikorwa iyo twumviye UMUTIMA NAMA WACU ICYO UDUTEGEKA KANDI UTUBWIRIZA GUKORA.
Imana nisingizwe mu ijuru kandi mu isi no mu Rwanda abo ikunda bahorane amahoro !





Padiri Nzahoranyisingiza F.
Shikamaye.blogspot.no
SKUD

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355