Pageviews all the time

Tanzania. uyu munsi kuri 19/12/2013 niho Clement Mabina wicishijwe amabuye n'abaturage yashyinguwe mu cyubahiro. Ese Hari isomo Kagame n'agatsiko bakuramo?

Uyu munsi kuri 19/12/2013 niho uwahoze ari umuyobozi mukuru w'ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania Chama Cha Mapinduzi (CCM) mu mujyi wa Mwanza ho muri Tanzania, Clement Mabina yashyinguwe i Kanyama hafi y'aho yiciwe n'abaturage bamuteye amabuye ku cyumweru tariki ya 15/12/2013.




Uyu Mabina upfuye afite imyaka 56 yari amaze hafi imyaka itanu afitanye ikibazo n'abaturage bo mu kagari ka Kanyama kubera amasambu yabo yashakaga kubambura yitwaje amafranga ye n'imyanya yo mu butegetsi.

Abanyarwanda baravuga ngo ntawe urusimbuka rwamubonye. Uyu mucuruzi wari ukomeye muri Tanzaniya wari umaze iminsi abuze umwanya yari amazemo imyaka itanu kubera gutsindwa mu matora, yari yarisubiriye mu mirimo  ye y'ubuhinzi . Nibwo ku cyumweru tariki ya 15/12/2013 aguhagurukiye agiye ateranye amagambo n'abaturage asanzwe ashaka kwirukana mu masambu yabo.

Umwana wari wibereye mu rugo witwa Natanaeli Malemi wari ufite imyaka 12 gusa ngo yumve induru y'abaturage bashwanaga na Mabina, nibwo ahagurutse ngo ajye kureba ibyo aribyo. Ahageze, nibwo Mabina amukubise isasu mu jisho rihinguka mu bwonko ahita agwa aho.

Abaturage bari aho bamaze kubona ibibaye nibwo nabo bitabaje amabuye bateye Mabina nawe bahise bamutsinda aho.  Uyu munsi rero kuri 19/12/2013 niho Mabina yashyinguwe mu cyubahiro . Mu mihango yo kumusezeraho hakaba hari Minisitiri Steven Wassira , Minisitiri mu Biro bya Prezida wa Republika  (Kikwete wagiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ejo kuri 18/12/2013 kureba uko ubuzima bwe buhagaze akaba azagaruka muri Tanzania kuri 26/12/2013), abahagarariye amashyaka ya politike ,abanyamadini ntetse n'abari muri Guverinema benshi.

Twagerageje kumenya niba uriya mwana Malemi( Inzirakarengane) wishwe na Mabina nawe yagiye kunamirwa nka Mabina ariko ntiturashobora kugera iwabo ngo tumenye amakuru arambuye.


                   Umuherwe Mabina amaze kwicishwa amabuye n'abaturage
Mabina yari umucuruzi ukomeye cyane muri Tanzania abikesheje gutunda byeri azikura muri Kenya azizana muri Tanzania mu gihe iki gihugu cyari kitaragira inzengero zihagije za byeri.  Tanzania imaze kwihaza mu nzengero za byeri, uyu mugabo yahise  ahindura ibikorwa bye  yigira mu buhinzi no muri Politiki.

Ibi rero byo kwihorera biramenyerewe muri Tanzania nta kwitwaza ko uyu wakoze icyaha ari iki n'iki. Mperutse kumirwa nsomye ikinyamakuru cy'aho mbona umukobwa wari washaratuwe inzembe na mugenzi we ariho avirirana mu maso amuhoye ko ngo yamutwaye umusore. Hirya y'aho nahise mbona ifoto y'uwo wahohoteye mugenzi we uri mu kigero cy'imyaka 25, yicaye yambitswe ubusa abaturage bariho bamukubita iminyafu!

Ese Ibi Hari isomo byaha Kagame?

Kagame ajya avuga ko ngo abanyarwanda ari abana beza,  nanjye nemeranya nawe: none se hari abandi baturage muri Afrika wategegeka warabiciye ababo ukababuza no kubaririra bakakwemerera?
Hari ikindi gihugu ku isi wasenya inzu ababyeyi bicayemo bonsa impinja ukazongera kwitwa umutegetsi?

Ariko reka twigarukire ku bintu bijya gusa n'ibya Mabina. FPR ikimara gufata ubutegetsi muri 1994, icyo yakoze cya mbere mu byihutirwaga ni ugusenya amazu ya bamwe mu bahoze ari abayobozi kubwa Kinani. Iyo njye nzi niboneye muri 1988 nari nzi ngasanga ntayo igihari muri 2007 ni inzu y'uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'Urwanda Ntahobari Morisi. Ikindi ni ukwambura abahutu amasambu bagatorongezwa abagize Imana ntibicwe. Muzabaze Jenerali Kabarebe aho aragira inka ze mu kabande uva i Kigali ugana za Rwamagana munsi y'umuhanda, ukuntu yabonye aho hantu ha hegitari zigera kuri 50! Usangamo igice kimwe kirimo inka za kijyambere, wakomeza gukikira icyo gikingi nka kilometero 2 cyangwa 3 ugasanga noneho igice kirimo inka za kinyarwanda!

Nabajije abantu twari kumwe( abanyeshuri) uko Kabarebe yabonye hariya hantu, bararebana baraseka bati mwari, buri gihe abarimu mubaza ibyo muzi koko! Nta gushidikanya rero ko aha hantu havuye muri wa mushinga bakuye i Bugande wo kugabanya umubare w'abahutu ngo babone aho batura n'ibikingi by'inka zabo  bise ( Operation PUNGUZA: reba inyandiko z'umututsi  FURUMA wahoze ari umukada wa FPR)

Komeza ugende usa n'ugana i Kibungo ku bahoze mu Rwanda kera ubu umenya Kagame  ahita Ngoma cyangwa Gishwati simbizi,  mu rwego rwo guhisha ibimenyetso by'ubwicanyi bwe yakoze hirya no hino mu gihugu yagiye ahindagura amazina y'ahantu.  Nugera kuri cya kiyaga cya Muhazi, reba hakurya ahantu hari ubwatsi wagirango babusiga amavuta hangana na Nyamirambo inshuro zitabarika n'inzu ihari iruta ingoro ya Mutara i Mwima. Aha naho ni aho Kagame yambuye abaturage bari bahatuye nyuma yo kubacisha mu IGABANYABAHUTU ( operation Punguza).

Komeza ugende werekeze mu Mutara, nuhagera barakubwira ko izi hegitari 450 ari iza Musoni Protazi, izindi hegitari magana ari iza Kayumba ( ubu yarazambuwe amaze gutatira indahiro ya FPR), izindi barakubwira ko ari iza Karenzi Karake, izindi  bakubwire ko ari iza Tuzi. Ibi byose abanyarwanda barabizi bakinumira, Kagame akanyurwa manuma ati nitoreye ibisiga!

Kagame we, abanyarwanda ni beza turabyemeranyaho icyo ntemeranyaho nawe si injiji nkuko udasiba kubita. Bazi ko ari wowe na ba Rusahuzi bandi ejo muzabisiga mukabisigira u Rwanda nta n'umwe murimwe uzabiraga n'ikibondo kuko atari ibyanyu ari ibyacu twese. Niba badafashe amabuye nk'aba batanzaniya ngo babahuranye ni uko bitari mu muco wacu kandi ntibikabe shenge iwacu. Ngo ibize nabi uyima ifu kandi ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.  Igihe cyo gusubiza iminyago beneyo kiri hafi, cya gihe uwahekwaga azigenza maze abahutu , abatwa n'abatutsi tukiruhutsa tukiyubakira Urwatubyaye tutagombye kwitabaza amabuye nk'aba banyetanzania.

Yewe Abumva, niba wumva mvuze ngo iki?


Nkusi Joseph
Shikamaye.blogspot.no





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355