Nzagutegera ahantu hizewe ngukindure |
Uzabaze ibyo twakoreye Idi Amin sha |
Bavandimwe bakurikira urubuga Shikama,
Inkuru ziza ari nyinshi tugasoma tugatangara kubera nk'ibyo bya Kagame byo gutera Tanzania, aliko haba ubwo habonekamo commentaires naho yaba ari ijambo rimwe njye bikantera kwibaza ku bantu baba badutariye ayo makuru.
Umuntu wiyita Gatendo A. yahoze atubwira ibyo abamaneko ba Kagame bafatiwe I Der-Es Salam, aliko uburyo aruciriye perezida w'igihugu ngo yavuze ijambo rizamushyira mu mazi abira, ngo akwiye guhura na Kagame bakareba uko (BAKWIYUNGA ahari nibyo ashaka kuvuga) ngo kuko ibyo yavuze ashobora kuba yarivugiraga ku giti cye Leta ye atayibajije, byanteye kwibaza niba ahubwo atabogamiye ku bari gutera Tanzania.