Pageviews all the time

Shikama mu gifransa : 18-22/4/1995: FPR yatsembye impunzi z'abahutu zirenga 8000 i Kibeho. Twibuke abahaguye tunazirikana abana Paul Kagame, Rick Warren na Barack Obama bashaka gukoraho Kibeho ya 2 mu mashyamba ya RDcongo

SHIKAMA mu Gifransa: Ubwicanyi FPR yakoreye impunzi z'abahutu i KIBEHO kuri 18 -22/4/1995

Imyaka 19 irashize abahutu bari bahungiye i Kibeho FPR ibagose n'ibitwaro bya rutura, amabombe , gerenade byose byari byatanzwe n'Abanyamerika, Abongereza n'ibindi bihugu byishakiraga uko byakwigerea ku mabuye y'agaciro ya RDCongo bititaye ku maraso y'abana b'u Rwanda n'abanyekongo.Umunyamateka akaba n'inzobere mu mibanire y'abantu  Claudine Vidal, yakoze inyandiko isobanura uko ubwo bwicanyi bwagenze n'ababugizemo uruhare, mukaba muyisanga kuri shikamawa.blogspot.com.Mu gihe cy'iminsi 4 abantu barenga 100,000 bagoswe, batarya batananywa, bituma aho bari, bakirirwa bakanarara mu mwanda wabo niho ku itariki ya 22/4/1995, ingabo za Kagame zahawe amabwiriza yo gukoresha biriya bitwaro tuvuze hejuru bakica impunzi nk'ibimonyo.

                                                                      bwicanyi bwa FPR ku mpunzi z'abahut i Kibeho
                                                                                                                  18-22/4/1995

Uwari Minisitiri wa Kagame ushinzwe ubutegetsi, Seth SENDASHONGA n'ingirwa Perezida Pasteri BIZIMUNGU, babwiye itangazamakuru ko nta baturage bapfuye hishwe gusa interahamwe 300!  Abari hanze, twagiye twibonera abasoda ba FPR bagenda hejuru y'intumbi z'abana n'abakecuru bareba akagihumeka ngo bakanogonore.Hari abanyarwanda benshi babitse aya mavidewo,ibyo aba bambari ba Kagame bavugaga bikaba byari ibinyoma. Naho Abaganga batagira umupaka MSF ku iraiki ya 25/5/1995 basohoye icyegeranyo cyemeza ko haguye umubare urenze 4000. Abaganga bo muri Australia bakoraga muri MINUAR bemeje ko i Kibeho haguye abantu bagera ku bihumbi umunani( nkuko muza kubyiyumvira kuri videwo iri hasi aha).Aba barenze kure umubare  w'abahitanywe n'igitero cya AlQaida ya Usama Ben  Ladin muri USA kuri 11/09/2001 bahora bibukwa buri mwaka. Ba nyagupfa b'i Kibeho, urupfu rwabo rwavuzwe mu itangazamakuru amasaha make, isi yose yemera ikinyoma cya Kagame ko bishe Interahamwe, maze uru rupfu rwabo rwibagirana burundu!

Kutibuka no kutunamira inzirakarengane zaguye i Kibeho bitugiraho ingaruka nyinshi twese nk'abanyarwanda: icya mbere ni uguha umwicanyi Kagame n'igisoda cye cyigizwe n'abicanyi gukomeza kwica uwo bashatse n'aho bashatse. Icya kabiri ni uko n'ibihugu by'ibihangange bizakomeza gufata abanyarwanda baba abahutu, abatwa cyangwa abatutsi, nkaho atari ibiremwa-muntu bashobora kugira ibitambo igihe icyo aricyo cyose ngo bigerere kucyo bashaka kiri mu nyungu zabo.Urugero rutari kure: Nyuma yo guhombya amabanki yose yo mu Rwanda, ibyerekeye imali akabyegurira abashoramari, ubu Kagame noneho n'ububanyi n'amahanga yabweguriye abashoramari. Ni muri urwo rwego ahora ubu mu ngendo zidashira muri USA ngo abo bashoramari bo muri Diplomasi nka RICK Warren bamuvugire i Bukuru kwa Obama. Nyuma y'iminsi 2 gusa Kagame avuye muri USA, Umunyamabanga w'Amerika  ushinzwe ububanyi n'amahanga John Kerry, ubu  ari mu rugendo muri Etiyopiya, RDCongo, na Angola.
Umushoramari wa Kagame muri Dipolomasi Rick Warren asengera Kagame ngo
 Imana imutsindire abanzi mu cyumweru gishize ubwo yari muri USA.
 Tuzabagezaho iryo sengesho ryose tugire n'icyo turivugaho
Ikigamijwe muri urwo ruzinduko ni ugushaka uko amahanga yafatanya na USA bakongera bagatsemba impunzi z'abanyarwanda zikiri mu mashyamba ya RDCongo Kagame, Kabila na Kaguta bananiwe gutsemba imyaka ikaba ibaye makumyabiri. Muri abo bana Kagame, abashoramari na USA bashaka gutsemba 90% bavutse nyuma ya jenoside, ariko muri ya gahunda y'urukozasoni ya Kagame yise Ndi umunyarwanda, bagomba gutsembwa kuko ari abahutu, nta burenganzira bafite bwo kubaho bemye nk'abantu. Nguko uko ibyabaye i Kibeho bigiye no kongera kuba vuba aha ku mpunzi z'abahutu zikiri mu mashyamba zashyize intwaro hasi, zigasaba ibiganiro na Leta y'agatsiko ngo zitahe mu mahoro, ariko USA zikaba zigomba gukora ibyo Kagame ashaka kuko abarindiye umutekano muri Dar fur ya Sudani, muri Cetrafrique no muri Haiti, aho abasoda  b'abanyamerika baramutse bakandagije ikirenge barara bakuwemo umwuka nk'uko byabagendekeye muri Somailya. Nguko uko tuzahora tugira za Kibeho zidashira ku nyungu za Kagame n'abashoramari kuko tutagifatwa nk'abantu ahubwo twagizwe igishoro kidashira!. SHAME UPON YOU Kagame and USA.


Aba ni abana b'impunzi bari mu ishuri mashyamba ya RDCongo, Kagame na Rick Warren bemeje Obama na John Kerry
Ko bagomba gusukwaho ibisasu nk'ibyasutswe ku bari i Kibeho tariki ya 22/4/1995.Foto: Hope-ikizere

Ibi byose biriho biraba gutya, kuko batwicira abacu mu maso mu nyungu zabo nka biriya byabaye i Kibeho, tukicecekera nk'aho nta cyabaye!!Simvuga ngo duharanire uburenganzira bwacu bwo kubaho nk'abantu  dukora nka Al Shabab muri Somalia, Boko Haram muri Nigeria, cyangwa  Al Qaida ku isi hose. Niduhaguruke, twamagane mu nyandiko, mu myigaragambyo, mu mafilimu, mu ndirimbo n'ibindi bihangano n'ubugeni Kagame ubwe akoresha mu kubeshya isi, maze twerekane ko natwe turi ibiremwa-muntu bikeneye kubaho nk'abandi. Ko imitsi yacu itembamo amaraso atukura nk'ayo abanyamerika cyangwa Kagame n'agatsiko ke.

Imana ihe iruhuko ridashira abanyarwanda abaguye i Kibeho n'ahandi hose kuva kuri 1/10/1990 n'abagikomeje kwicwa n'ingoma mpotozi ya Kagame.
Ntukibagirwe uruhare rwa USA mu makuba yacu maze ubasabire amanywa n'ijoro nurangiza uvuge uti:
                                                                         " SHAME UPON you, USA"

Shikama mu cyongereza.
Archive: Charles Kabonero na Didas Gasana bahoze bandika mu kinyamakuru UMUSESO cyari gikunzwe n'abanyarwanda kugeza muri 2010 Kagame abamenesheje mu gihugu nacyo akagica, aba banyamakuru bafunguye urubuga bise News line. Bakimara kurufungura, bagiranye ikiganiro n'uwahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo za Kagame akaba yari no mu bamurinda ba hafi, akaba yabarizwaga mu buhungiro. Uyu mugabo witwa Liyetona Aloyizi Ruyenzi, yabwiye aba banyamakuru akari i Murore ku bwicanyi bw'agahomamunwa bwa Kagame. Aho akinjira abanyarwanda: mu ishyamba rya Nyungwe, Kami n'ahandi. Ibyumba bikorerwamo iyicarubozo, n'uko abatavuga rumwe na Kagame bagiye bicwa. Soma iyi nyandiko wumve uko abahoze ari Ex-FAR barangije iminsi yabo ya nyuma hano ku isi barimo na koloneli Agusitini Cyiza wari warasanze ingabo za Kagame ubu umuryango we ugisaba Kagame kuwuha byibura uurambo we batazi ko yatwikiwe muri Nyungwe ivu rikajugunywa muri Nyabarongo!

                                                 SHIKAMA uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355