Imyaka 19 irashize abahutu bari bahungiye i Kibeho FPR ibagose n'ibitwaro bya rutura, amabombe , gerenade byose byari byatanzwe n'Abanyamerika, Abongereza n'ibindi bihugu byishakiraga uko byakwigerea ku mabuye y'agaciro ya RDCongo bititaye ku maraso y'abana b'u Rwanda n'abanyekongo.Umunyamateka akaba n'inzobere mu mibanire y'abantu Claudine Vidal, yakoze inyandiko isobanura uko ubwo bwicanyi bwagenze n'ababugizemo uruhare, mukaba muyisanga kuri shikamawa.blogspot.com.Mu gihe cy'iminsi 4 abantu barenga 100,000 bagoswe, batarya batananywa, bituma aho bari, bakirirwa bakanarara mu mwanda wabo niho ku itariki ya 22/4/1995, ingabo za Kagame zahawe amabwiriza yo gukoresha biriya bitwaro tuvuze hejuru bakica impunzi nk'ibimonyo.
bwicanyi bwa FPR ku mpunzi z'abahut i Kibeho
|
Kutibuka no kutunamira inzirakarengane zaguye i Kibeho bitugiraho ingaruka nyinshi twese nk'abanyarwanda: icya mbere ni uguha umwicanyi Kagame n'igisoda cye cyigizwe n'abicanyi gukomeza kwica uwo bashatse n'aho bashatse. Icya kabiri ni uko n'ibihugu by'ibihangange bizakomeza gufata abanyarwanda baba abahutu, abatwa cyangwa abatutsi, nkaho atari ibiremwa-muntu bashobora kugira ibitambo igihe icyo aricyo cyose ngo bigerere kucyo bashaka kiri mu nyungu zabo.Urugero rutari kure: Nyuma yo guhombya amabanki yose yo mu Rwanda, ibyerekeye imali akabyegurira abashoramari, ubu Kagame noneho n'ububanyi n'amahanga yabweguriye abashoramari. Ni muri urwo rwego ahora ubu mu ngendo zidashira muri USA ngo abo bashoramari bo muri Diplomasi nka RICK Warren bamuvugire i Bukuru kwa Obama. Nyuma y'iminsi 2 gusa Kagame avuye muri USA, Umunyamabanga w'Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga John Kerry, ubu ari mu rugendo muri Etiyopiya, RDCongo, na Angola.
Umushoramari wa Kagame muri Dipolomasi Rick Warren asengera Kagame ngo Imana imutsindire abanzi mu cyumweru gishize ubwo yari muri USA. Tuzabagezaho iryo sengesho ryose tugire n'icyo turivugaho |
Aba ni abana b'impunzi bari mu ishuri mashyamba ya RDCongo, Kagame na Rick Warren bemeje Obama na John Kerry Ko bagomba gusukwaho ibisasu nk'ibyasutswe ku bari i Kibeho tariki ya 22/4/1995.Foto: Hope-ikizere |
Imana ihe iruhuko ridashira abanyarwanda abaguye i Kibeho n'ahandi hose kuva kuri 1/10/1990 n'abagikomeje kwicwa n'ingoma mpotozi ya Kagame.Ntukibagirwe uruhare rwa USA mu makuba yacu maze ubasabire amanywa n'ijoro nurangiza uvuge uti:
" SHAME UPON you, USA"
Shikama mu cyongereza.
Archive: Charles Kabonero na Didas Gasana bahoze bandika mu kinyamakuru UMUSESO cyari gikunzwe n'abanyarwanda kugeza muri 2010 Kagame abamenesheje mu gihugu nacyo akagica, aba banyamakuru bafunguye urubuga bise News line. Bakimara kurufungura, bagiranye ikiganiro n'uwahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo za Kagame akaba yari no mu bamurinda ba hafi, akaba yabarizwaga mu buhungiro. Uyu mugabo witwa Liyetona Aloyizi Ruyenzi, yabwiye aba banyamakuru akari i Murore ku bwicanyi bw'agahomamunwa bwa Kagame. Aho akinjira abanyarwanda: mu ishyamba rya Nyungwe, Kami n'ahandi. Ibyumba bikorerwamo iyicarubozo, n'uko abatavuga rumwe na Kagame bagiye bicwa. Soma iyi nyandiko wumve uko abahoze ari Ex-FAR barangije iminsi yabo ya nyuma hano ku isi barimo na koloneli Agusitini Cyiza wari warasanze ingabo za Kagame ubu umuryango we ugisaba Kagame kuwuha byibura uurambo we batazi ko yatwikiwe muri Nyungwe ivu rikajugunywa muri Nyabarongo!
SHIKAMA uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma
SHIKAMA uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355