Pageviews all the time

RAPORO YA UNDP: ITEKINIKA RYA LETA RIRIMO UBUSWA./ Paul RUTUNGABORO

Patrick  Mugisha. umwe muri za miliyoni zitabarika z'abana bafite ikibazo
cy'imirire mibi mu Rwanda/ Foto Sebastian Rich, www.theguardian.com
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutsura Iterambere PNUD rimaze kumurika raporo y’uko ubuzima bw’Abanyarwanda bwari buhagaze hafi  mu byiciro byose mu mwaka  ushize wa 2014.Inkuru yasohotse mu kinyamakuru igihe iratanga impuruza ko bicika mu baturage ngo n’ubwo hari iterambere muri rusange.
UNDP isohora raporo buri mwaka ku mibereho myiza n’iterambere by’abaturage .Kugira ngo iyo  raporo  isohorwe hano mu Rwanda, igomba kubanza kuganirwaho n’abayobozi bo mu nzego za Leta mbere y’uko yemezwa!
Kuki iyo raporo igomba kubanaza kuganirwaho?
Ijambo raporo ni iritirano rikomoka mu rurimi rw’igifaransa (rapport)iri jambo naryo rikomoka ku nshinga rapporter.Tugenekereje mu rurimi rwacu twavuga ko rapporter bisobanura  kuvuga,kumurikira,kugaragariza abantu ibintu uko biri, bigakorwa mu buryo bwa gihanga bwemewe.
Icyo UNDP ikora rero ni ubushakashatsi mu gihugu cyose yarangiza ikamurika ibyo yabonye, igasobanura impamvu ibintu bimeze bityo ndetse n’ibyakorwa kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.Igitangaje ariko kandi kinababaza ni uko muri uko kuganira na Leta kuri bene ayo maraporo, ikiba kigenderewe ahanini ni uguhindagura imibare imwe nimwe yerekana ko ibintu bigeze iwa Ndabaga. Ibi mvuga ni ukuri kwambaye ubusa kuko niba mwibuka neza, mwibuke raporo nk’iyi  Minisitiri Musoni James yigeze gusinya yizeyeko abakozi be babanje kuyitekinika neza, nyamara nabo ntacyo bari bayikozeho.Iyo raporo yateje akavuyo katoroshye kugeza naho UNDP isabwe guhindura imwe mu mibare yagaragazaga ukuri ku Rwanda.
Muri raporo ya 2014 Bwana Vincent MUNYESHYAKA PS  wa Minaloc ati “reka reka hari ibyo tutemeranywaho na  UNDP muri iyi raporo ya 2014!” Ese ibyo atemera ni uko azi ko atari byo koko cyangwa ni ugupfapfanya ngo Abanyarwanda batamenya ukuri ukwiheba kukarushaho kwiyongera!Icya mbere ni umubare w’abashomeri. Mbere na mbere umushomeri ni muntu ki? Tutiriwe tunakoresha amagambo menshi kandi agoranye kumvikana, umushomeri ni umuntu wese ufite imbaraga n’ubumenyi  ndetse n’ubushake byo gukora akazi cyangwa umurimo runaka ariko akaba ntacyo akora kubera impamvu zitandukanye. Noneho mbaze Bwana Munyeshyaka, Kaminuza zo mu Rwanda hose zisohora abanyeshuri bangahe buri mwaka?Ese Leta ifata bangahe mu kazi? Abikorera bakoresha bangahe?Abihangira  imirimo ni bangahe?Ese abayihangiye bo bayimaramo kangahe ko hafi 80 ku ijana bagahomba n’umwaka umwe utarashira!
None se ko Abanyarwanda turi  miliyoni 12 n’imisago kuri kilometero kare ibihumbi 26 ubariyemo n’ahari ibiyaga, amashyamba, ibiharabujye,ahubatse amazu n’ibindi.. Ibi bigatuma hasigara ubutaka buto cyane ku buryo umuntu asigarana nka ari 50 zo guhingaho. Abantu 2 bahinga igice cya hegitari iminsi ingahe? Iminsi 2 gusa irahagije ngo ubwo butaka abantu babiri babe bamaze kubuhinga.Nibaburangiza se muri iyo minsi 2 gusa bazakora iki mu minsi yose isigaye y’umwaka?Bazahirira ka gaka umwaka ushire?Ntitwirengagize ko raporo Leta yemera zivuga ko 80 ku ijana by’Abanyarwanda turi Abahinzi. Turahinga he? Turororera he? Iki? Turahatirwa kuba imburamukoro kubera amikoro ya ntayo; ubushomeri si ubwo! Ikindi Bwana Munyeshyaka ashaka kumvisha abantu ni ikibazo cy’imirire mibi ica ibintu mu Rwanda, kuko umwana umwe kuri babiri  bari munsi y’imyaka itanu arya nabi. Ni agahomamunwa! Nyakubahwa Munyeshyaka ntuziko Abanyarwanda baca umugani ngo” umwana apfa mu iterura”
Niba rero 50 ku ijana by’abana bato barya nabi nta terambere na mba riri mu Rwanda, uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ntibwubahirizwa nta n’umutekano igihugu gifite kuko umutekano wa mbere n’uwo kubona amafuguro ahagije akaba ari nawo mutekano wa mbere.Niba kandi 50 ku ijana by’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, ba nyina bo barashize kuko kuva kera umubyeyi yizongera umwana we akarya byaba ari bike hakaba n’ubwo ababyeyi baburara cyangwa bakabwirirwa ariko abana bakarya.
Abantu barongeye bati” amatwi arimo inzara ntiyumva” ibi biravuga ko n’ibyaba byanyuze  abayobozi bagejejweho iyo raporo harimo ubuhendabana bwinshi!Barishimira ko 97 ku ijana by’abana bagana ishuri.
Niba se ireme ry’uburezi ari ntaryo barajya kwiga iki?Tuvuge ko iryo reme rinahari da! Ubwo se umwana utariye arumva? Mwibuke ko hari gahunda ya Minisireri y’ubuzima ishishikariza ababyeyi kwita ku buzima bw’abana babo mu munsi 1000 ya mbere y’ubuzima.Abahanga mu buzima n’imirire bazi neza akamaro ku kurya neza muri icyo gihe. Niba rero 50 ku ijana by’abana bugarijwe mu rugero rwagutse no kurya nabi,  bapfuye bahagaze bivuga ko nta n’ejo heza habo haboneka. Niyo bajya kwiga ari ijana ku ijana ariko ntacyo bariye nta n’umusaruro wagombye kwitegwa kuri izo ngarisi! Ntibashobora kuvamo abakinnyi beza mu mukino uwo ariwo wose kubera kokamwa no kurya nabi, nta MAVUBI y’ejo hazaza, nta biruka tuzagira,n’ibindi.
Tuzirikane ko byinshi mu bihugu byateye imbere (harimo na bya bihugu 6 byo muri Aziya u Rwanda rujya rwigereranya nabyo ku muvuduko w’ubukungu uri hejuru ya 6 buri mwaka) hari ibibazo byabanje gukemura mbere yo kurota iterambere; ni nako Mao yabikoze mu Bushinwa. Ibyo bibazo nta bindi uretse kumbaza guhaza abaturage ku biribwa, ubuvuzi n’uburezi. Ikibabaje ni uko hano mu Rwanda izo nzego zose zazambye.Control de la  nourriture cyangwa food control(kugenzura ingano y’ibiribwa mu gihugu) ni imwe mu ngamba mpotozi ziba zigamije gutsikamira abaturage kugira ngo igihe cyabo cyose bakimare biruka inyuma y’ibyo kurya kugira ngo batabona igihe cyo kwita ku bya politike y’igihugu cyabo(Koreya ya ruguru).Iyi ngamba ijya ikoshwa henshi no mu Rwanda harimo. Ubwo rero ntawakwitega ko ikibazo cy’imirire mibi kizakemuka vuba hano mu Rwanda.
Iyo umubare w’abana barya nabi ari bato ari mwinshi nta gushidikanya ko n’umubare w’abana bapfa baturuzuza imyaka itanu nawo uriyongera, ibi birisobanura rwose.
Impamvu Bwana Munyeshyaka atanga zituma imirire mibi yiganje mu bana ntizifatika na mba. Mu Rwanda abaturage bakennye cyane ni hafi 50 ku ijana, ubwo rero ntibabona ifunguro rihagije. Si ukutagira ubumenyi mu gutegura amafunguro nk’uko Munyeshyaka anyomeka rubanda ahubwo niyerure avuge ukuri  kuri gahunda yo gukomatanya ubutaka,guca abahinzi mu bishanga,guhinga igihingwa kimwe ngo aho cyera n’ibindi…avuge ko ari iriya gahunda yo kugenzura ibiribwa mu baturage yambikwa umwambaro wundi hagamijwe guhishira ikigamijwe koko.Kubeshya ngo nta bumenyi abaturage bafite ni no kwivamo: None se itangazamakuru ko riri muri Minisiteri abereye  PS kandi bikaba  bizwi  ko mu Rwanda hari amaradiyo arenga 30, televiziyo hafi 6 ibinyamakuru byandika agahiryi, baba barasambye ikiganiro kitarenza  iminota 15 kuri buri radiyo biranga,televiziyo yo?Hasabwe ¼ cy’urupapuro muri buri kinyamakuru  ngo higishwe  imirire myiza banyiri ibinyamakuru banga gutanga uwo mwanya?Babaye baranze gutanga uwo muganda baba ari inyangarwanda.
Ku birebana n’ireme ry’uburezi rero nabyo ni ikibazo kidateze kubona umuti kuri iyi ngoma kuko gupfunyikira amazi rubanda rugufi mubyo bigishwa nayo ni indi ngamba yo gutuma ubutegetsi runaka buramba ku ngoma. Kuvugurura inyigishirize ikagenda neza rero kuri bose ni ukwiyambura ubutegetsi . None se tutirengagije amateka, iyo Abahutu batiga neza (ba Kayibanda ,Gitera,Makuza, Muswayiri n’abandi …)rubanda rugufi rwari kwigobotora rute ingoma itari irunyuze? FPR rero si abana urutse ko bamwe mu ba technocrats  bayo  bajya bayitega imishibuka nkana.
Rubanda rugufi ntirugomba guhabwa inyigisho nzima zatuma rusobanukirwa rukabona akarengane rugirirwa bityo rukaba rwahaguruka rugaharanira uburenganzira bwarwo.Hagomba kwiga neza gusa abana bakomoka mu miryango iri ku butegetsi kugira ngo abo bana bazasimbure ababyeyi babo.Iyi ni ingamba izwi cyane mu burezi(abize kera bibuke Bacc ari imyaka itatu hagamijwe gutinza abantu mu mashuri ngo bucye kabiri ku butegetsi. Hari n’inararibonye yigeze kumbwira ko Habyari amaze kubona afite ABALISANSIYE 150 ngo yatumije inama y’inkoramutima ze azigaragariza uburemere bw’ikibazo cyo kugira intiti nyinshi mu gihugu, anasaba inama yo guhangana n’izo ntiti yabonaga ko ubwinshi bwazo bwari kubangamira ubutegetsi bwe).Kuko FPR izi neza ko ibyo byo kwigisha bake kandi neza byabaye iturufu ikomeye yakoreshejwe mu kwangisha Habyarimana abaturage ng yima amashuri abana babo, FPR yakinnye indi karita  yo kwigisha benshi ariko ikabapfunikira amazi ku buryo ibyo bigishijwe nta mumaro. Hagomba rero kubaho injiji nyinshi zibeshywa ko zize n’ itsinda rito ry’abana bazwi rigomba kwiga neza kandi heza  kuko ryateguriwe gutegeka  iyo rubanda yuzuyemo abaswa.
Muri  iyi rubanda rugufi  hatoranywamo gusa ab’intiti koko bifashishwa mu kuyobora bene wabo. Hashobora gutoranywamo kandi abafite imiziro n’ibyaha bakoze bagahabwa imyanya mu butegetsi, aho bazahora bakorera k’ ubwoba bityo bagakorana umurava ndengarugero kugira ngo bakomeze guhishira ibibi bakoze ngo bitamenyekana cyangwa bikabaviramo igifungo. Siniriwe ntanga ingero hano mu Rwanda bene nk’abo ntawutabazi.
Ubuvuzi no kugenzura ubukungu nabyo nzabigarukaho ubutaha mbive imuzingo ngaragaze impamvu ubuyobozi budashobora kudohorera abaturage ngo barye,bakire banige kuko busobanukiwe neza zimwe mu nzira zagejeje rpf ku butegetsi .Raporo nk’izi  rero zizahora zigenzurwa kandi zigaragaze isura mpimbano idahuje n’ukuri, ku birebana n’ iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kuko ubuzima bwiza ku baturage,ubukungu mu maturage n’uburezi byiza  bitakwemerwa ngo bihabwe rubanda rugufi mu gihugu nk’u Rwanda rw’uyu munsi.RPF ntiyakwisamburirako si impene!!

Paul RUTUNGABORO.
___________________________________

PS: NKUSI Yozefu


Urakoze muvandimwe kuri iyi nyandiko yawe ubwayo ngereranya n'ubushakashatsi!


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355