Pageviews all the time

Iperereza rirambuye ku ishimutwa rya Madamu UWAMAHORO Modeste waburiwe irengero mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru ku italiki 26 Kamena 2014/ UDAHEMUKA Eric



Taliki 26 Kamena 2014 ni umunso utazibagirana mu muryango n'abavandimwe bw Modeste ubwo Madamu UWAMAHORO Modeste yaburirwaga irengero. Uyu mubyey UWAMAHORO Modeste uwatwoherereje iyi nkuru avuga ko amuzi cyane kuko biganye amashuri yisumbuye muri G.S.N.D.A-Rwaza aho bavuye bagakomezanya muri section ya Normal primaire muri G.S.Sainte Bernadette-Save.

Mme UWAMAHORO abiganye nawe bakundaga kumwita akazina k'agahimbano Fillette cyangwa Cadette kuko niwe imyaka yose wabaga ari muto mu ishuri. Nakunze gusoma cyane ikinyamakuru SHIKAMA igihe cyamutabarizaga akimara kuburirwa irengero ndetse kikanaza gucukumbura neza kigashobora kubona no ya telefoni igendanwa +250788751976 yakoreshejwe imuhamagara kugeza azimiye ko ari iy'uwitwa NIKOBAHOZE Virginie uvuka mu murenge wa Gacaca akarere ka Musanze ubu akaba ari umunyamabanga wa FPR ku rwego rw'akarere ka Musanze.

Burya koko  ngo umuntu ntayoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe. Uyu NIKOBAHOZE Viriginie nawe rwose yiganye na Mme UWAMAHORO Modeste twese turi kumwe i Rwaza ndetse kuri we byabaye akarushyo kuko biganye kaminuza muri INES-RUHENGERI Dprt Adm. none turacyababajwe n'uko atagira impuhwe ngo ajye kwa ba shebuja ababwire ko afatanije n'ibisumizi yabeshyeye Mme Modeste ngo bamurekure nawe yongere abone ku rumuri Imana yashyiriyeho abayo.

Burya rwose ngo izina niryo muntu, UWAMAHORO Modeste yabagaho akora ibikorwa bijyanye n'amazina ye, yari azi ubwenge, agatanga amahoro mu mibanire ye n'abandi kandi akamenya kwihangana no kwicisha bugufi.

Njyewe rwose sinshoboye gutanga amazina kubera impamvu z'umutekano ariko duherukana kera duhana amafoto, ari umwarimukazi i Nyarutovu dore ko ariho avuka kandi abakoranaga nawe babyibuke neza niba batarahuye n'inshuti za NIKOBAHOZE ngo zibageze muri rweru Modeste yari umukobwa utuje kandi ubanira abandi neza.

Mu 1988 nibwo yashyingiwe mu cyahoze ari komini Mukingo hamwe na HARELIMANA Emmanuel wigishaga imibare muri ISAE-BUSOGO nyuma akaza kuba Burgmestre wiyo komini mu gihe cy'umwaka umwe mu 1993 kugeza 1994 ubwo bamuhaga utuzi akitaba Imana atarwaye.

Ibi ntabwo byaciye UWAMAHORO intege kuko yakomeje kugira ubutwari bukomeye nyuma ya 1994 yabaye Directrice w'ikigo cy'amashuri abanza ya RUHEHE, byarakomeje kuri iki kigo hashyirwaho byihuse ibyo bise uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 maze aba prefete des etudes.

Aha yahavuye ajya kuba umunyamabanga ushinzwe umutungo kuri GS Rusanze ariho NIKOBAHOZE yamukuye. Kuri ubu butwari bwa Mme UWAMAHORO Modeste dusanga aribwo ibisumizi bya FPR byamujijije, yakoze neza mu nkiko gacaca ku rwego rw'umurenge wa Busogo arenganura ababaga bageretsweho ibyaha nyuma aza kwinjizwa mu nzego z'abunzi kuko inkiko gacaca zasojwe abaturage bamwita inyangamugayo.

Abakada b'inkotanyi (cadre) bakomeje gukurikirana ubwitonzi bw'uyu Mudamu UWAMAHORO Modeste maze baza kumushinga kuyobora urwego bita muri FPR Comite de discipline ku rwego rw'umurenge wa BUSOGO na none bamushimye ubwitonzi bamuzamura gushingwa imyitwarire myiza ya FPR ku rwego rw'akarere ka Musanze.

NIKOBAHOZE aba  yabimenye rugikubita ahita amutanguranwa aramusamura akoresheje imodoka yo mu bwoko bwa TOYOYA DOUBLE CABINET y'umweru amugemurira ibisumizi ngo bimurye kuko yabonaga ibye bimurangiranye akeka ko azamusimbura. Gusa tuzakomeza tugusabire ku Mana kugeza igihe izakorera mu birura bikakurekura ugasanga abana bawe niba bitarakumize.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355