Pageviews all the time

U RWANDA rurarira :" Ese abanjye bafite amaraso atukura nk'ayabaturage ba Kobani?"/ Reba SHIKAMA y'IGIFRANSA: http://shikamaelephant.blogspot.no/

 Incamake y'ibiri muri Shikama y'igifransa : Shikamaelephant.blogspot.com

Ababuze ababo barashaka ko polisi ibagarura ariko yo
iravuga ko bagiye muri FDLR na RNC
Kuva intambara ya Syria yatangira akesnhi umuriro ukaba warakijwe na ba Mpatsibihugu, ubu amaso y'aba ba gashozantambara ahanzwe ku mujyi wo mu majyaruguru y'i Burasirazuba bwa Syria witwa KOBANI hafi y'umupaka wa Turukiya.  Syria ituwe n'abarabu ariko kimwe na Turukiya, Irak n'ahandi, iki gihugu gituwe n'abantu batari abarabu bitwa Abakurude biganje mu mujyi wa KOBANI. Abantu, ibitwaro bya Kirimbuzi ndetse n'indege birakoreshwa amanywa n'ijoro n'aba ba Mpatsibihugu ngo barinde aba Bakurude ngo badahitanwa n'intagorwa z'abayisilamu zishaka gushinga Leta ya Kiyisilamu muri Syria na Irak.

U Rwanda rukaba rurizwa n'ukuntu ayo mahanga yahuruye agahutera mu gihe rwo rwavugije induru rutabariza abantu barenga 60.000 baburiwe irengero kuva muri Mutarama 2014; nyamara ntawatabaye usibye  inkona n'inkongoro! U Rwanda rukaba rukeka ko wenda ari uko amaraso y'abana barwo atari umutuku nk'ayo abaturage bo muri Kobani!


Ruributsa ko hari abarwo bishwe muri 1994, no muri 1996, naho ngo rwavugije induru rutabaza nyamara inkona n'inkongoro ngo zaje mbere y'abantu! Rukaba rukeka ko wenda ari uko amaraso atemba mu mitsi y'abana barwo atari umutuku, wenda aka aba ari icyatsi, umweru , umukara cyangwa umuhondo.

Muri 2008 icyitwa Loni nacyo ngo cyakoze anketi ku byaha by'intambara byabereye muri RDCongo kuva muri 1993 kugera muri 2003;  ibi biha icyizere u Rwanda ko abarwo bose bagiye kubona ubutabera, nyamara ngo rwasanze rwararotaga kuko ubutabera bw'iyi si bugenewe abafite amaraso atukura nk'ayabo muri Kobani! Sibwo mapping report rwari ruhanze amaso yahise ijugunywa mu tubati twa Nyamunini LONI! Rukibaza ruti:" ibi byatewe n'iki ko Kobani yari itekanye?"

Abandi bana barwo bamaze imyaka babuyezwa mu mashyamba ya RDCongo, nabo ngo batumyeho u Rwanda  barubwira ko bifuza gutaha ngo babonane narwo rutarasaza. Bati:" turashaka gushyikirana na Kagame wagize u Rwanda akarima ke." Sibwo Nyamunini LONI atangaje ko nta kabuza agomba kurasa ku bibondo by'u Rwanda! Rukongera rugakeka ko wenda ari uko abana barwo amaraso yabo atari umutuku!

U Rwada rugasoza ruvuga ruti: " ntiturwanya Kobani kuko abayo ari abantu b'Imana nk'abanjye.Ariko se kuki amahanga yirukira gusa i Kobani ntiyibuke abanjye baburirwa irengero buri munsi, n'abandi imirambo yabo yuzuye muri Rweru, ntihabe anketi ngo ubutabera buganze?" Rurarangiza ruvuga ko wenda ari uko amaraso y'abarwo atari umutuku!

Abumva igifransa nibakurikire Shikama mu gifransa kuri iyi link:

http://shikamaelephant.blogspot.no/

NKUSI Yosefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355